Archive pour 19 mars, 2012

Perezida ari mu mwiherero n’abamufasha gusahura igihugu

Perezida ari mu mwiherero n’abamufasha gusahura igihugu PAC4_copy_copy

Kuva uyu munsi tariki 19/03/2012, Perezida Kagame yatangije umwiherero wa 10 w’akanama k’abajyanama be (PAC) kuri Muhazi mu karere ka Gatsibo.

Nk’uko bigaragara ku rubuga Kigali today , PAC igizwe n’impuguke z’Abanyarwanda n’abanyamahanga zigira Perezida Kagame inama ku buryo bwo kugera ku cyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye. Aka kanama gakuriwe na Perezida Kagame ubwe gaterana kabiri mu mwaka kakiga ku bibazo bireba igihugu n’uburyo bwo kubikemura bakoresheje ubumenyi n’ubunararibonye bafite ndetse n’umubano bafitanye n’abantu bakomeye ku isi.

Akanama k’abajyanama ba Perezida katangijwe ku mugaragaro tariki 26/09/2007. Bamwe mu bajyanama ba Perezida Kagame ni:

Pasiteri Rick Warren, washinze itorero ryitwa Saddleback Church muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,

Tony Blair, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza,

John Rwangombwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda,

John Rucyahana,Umusenyeri mu itorero ry’Abangirikani mu Rwanda,

James Musoni, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu,

Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga,

Claver Gatete, Guverineri wa banki nkuru y’igihugu,

Andrew Mwenda, umunyamakuru ukomeye wo muri Uganda,

Rode Renolds, umuyobozi wa banki yitwa Scotia yo mu Burayi, n’abandi.

PAC2_copy_copyAba bantu bitwa ngo ni abajyanama ba Perezida Kagame nibo bamufasha gusahura igihugu. Iyo witegereje akazi bakora uhita ubona neza ko uyu mwiherero ari nk’inama ya mafiya aho baba bapanga uburyo bwo gusahura igihugu, amayeri yo gusahura mu buryo butagaragara, no kwinjiza amafaranga yasahuwe mu ma konti yarwihishwa mu mahanga (blanchiment d’argent/ money laundering). Gushora imali mu mahanga n’ibindi byinjiriza Perezida Kagame n’agatsiko ke gusa. Tutibagiwe n’amayeri yo kubeshya no kurindagiza amahanga ngo atamenya ibibera mu Rwanda nyabyo.

Bamwe mu bajyanama ubona ari abantu bafatanije na Perezida Kagame ibikorwa bashoyemo imali, abandi bakora mu bintu bijyanye n’imari n’amabanki, abandi ni abashinzwe gukora uko bashoboye ngo isura ya Perezida Kagame mu mahanga ibe nziza. Mu gihe niba koko inama igamije kugira inama Perezida Kagame ku bijyanye n’icyerekezo 2020,  hagombye kuba harimo abantu b’inzego zose zikenewe mu kugera kuri icyo cyerekezo. Ntihabemo abantu bakora mu bijyanye n’imali no kwigaragaza neza mu mahanga gusa!

Biragaragara ko abari muri uyu mwiherero n’ubwo biganjemo abanyamahanga nibo bashobora kuba bafatanya na Perezida Kagame mu gufata ibyemezo kurusha barya bayobozi bandi twabonye mu mwiherezo wa 9 w’abayobozi mu minsi ishize.

Marc Matabaro

Rwiza News

 

Johannesburg: Pascal Kanyandekwe yitabye urukiko

Johannesburg: Pascal Kanyandekwe yitabye urukiko arton21436-78b06-300x199

Pascal Kanyandekwe

Urubanza rw’abashatse kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa rwakomeje mu mujyi wa Johannesburg muri Afrika y’Epfo aho umupolisi wo muri Afrika y’Epfo yatangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Werurwe 2012, ko Pascal Kanyandekwe yashatse kumuha ruswa ya Miriyoni 1 y’amadorali y’Amerika (1.000.000 $) kugira ngo amurekure nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho kuba ari we wahaga amafaranga abantu bari mu mugambi wo kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Umupolisi Leonard Kanye yatanze ubuhamya mu rukiko, avuga ko ariwe wataye muri yombi Pascal Kanyandekwe ku kibuga cy’indege cya Johannesburg nyuma gato y’aho Lt Gen Kayumba Nyamwasa bashatse kumwivugana.

Uwo mupolisi akomeza avuga ko umunyarwanda Pascal Kanyandekwe yashatse kumuha ruswa, igihe yari yambitswe amapingu yicaye mu modoka ya polisi. Mu mizigo ye yafashwe, harimo passports 2 n’amafoto ya 2 muri 5 bandi bashinjwa muri urwo rubanza. Abashinjwa bose uko ari 6 bahakana ibyo baregwa.

Leonard Kanye ufite uburambe mu kazi ka gipolisi bw’imyaka igera kuri 17, yakomeje ubuhamya bwe avuga ko Kanyandekwe yageze ku kibuga cya Johannesburg tariki 02.07.2010 avuye mu Rwanda. Umupolisi woherejwe gufata Kanyandekwe ku kibuga cy’indege, yahamagaye Kanyandekwe kuri mobile ye amubeshya ko ari umushoferi woherejwe kumutwara.

Mu modoka ya polisi bari bayoberanyije, abapolisi babwiye Pascal Kanyandekwe ko ari abapolisi kandi amaze gufatwa banamusobanurira uburenganzira bwe nk’umuntu umaze gutabwa muri yombi. Kanyandekwe yatangiye kwivumbura abwira abapolisi  ko batagomba kumufata ahubwo aribubahe miriyoni 1 y’amadorali aho kumufunga bakamujyana mu gace k’umujyi wa Johannesburg kitwa Kyalami.

Umushinjacyaha Shaun Abrahams yatangaje ko ibyari mu mizigo ya Pascal Kanyandekwe harimo urufunguzo rumeze nk’urwo polisi yasanganye undi munyarwanda nawe uri mu bashinjwa witwa Amani Uwimana (Rukara) uyu kaba ari umushoferi w’amakamyo utari ufite akazi wari wahawe ikiraka we n’abandi bashinjwa cyo kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Pascal Kanyandekwe, w’imyaka 30 we avuga ko yari aje muri Afrika y’Epfo gutangira ibikorwa by’ubucuruzi.

Ariko umupolisi Kanye avuga ko muri Passports 2 zasangamywe Pascal Kanyandekwe, harimo imwe imwerekana nk’umubiligi, n’indi imwerekana nk’umunyarwanda. Izo passports zerekana ko Pascal Kanyandekwe yinjiye muri Afrika y’Epfo ubwambere mbere gato y’iraswa rya Lt Gen Kayumba. Nyuma y’iraswa yinjiye muri Afrika y’Epfo inshuro 2, yanafashwe ava mu Rwanda arimo kuza i Johannesburg.

Amafoto polisi yasanze mu mizigo ye y’abo bari bafatanije muri uwo mugambi, bigaragara ko yari yahanagurijwe muri studio y’i Bujumbura mu Burundi.

Ubushinjacyaha bw’Afrika y’Epfo bwasabye ko abatanga buhamya barindirwa umutekano kubera ko ngo uru rubanza ari urubanza rudasanzwe rurimo politiki na diplomasi bakaba batinya ko Leta y’u Rwanda yashaka kuruburizamo.

Pascal Kanyandekwe yagaragaye mu rukiko yambaye neza yashatse abamwunganira muri bamwe mu bunganira abandi bakomeye bo muri Afrika y’Epfo. Yangiwe inshuro zigera kuri 2 gutanga ingwate ngo aburane ari hanze. Ariko abo baregwa hamwe, abanyarwanda 2, n’abatanzaniya 3, bo bagaragaye batambaye neza kandi ntabwo bigeze basaba gutangwa ingwate ngo barekurwe babe baburana bari hanze.

 

Ruben Barugahare

Rwiza News

Paul Rusesabagina yasezeye mu Ihuriro Nyarwanda RNC

Paul Rusesabagina yasezeye mu Ihuriro Nyarwanda RNC paul-rusesabagina-lg-300x292

Paul Rusesabagina

Nk’uko bigaragara mu rwandiko rwasohowe ku itariki ya 18 Werurwe 2012 na Bwana Paul Rusesabagina wamenyekanye cyane kubera Filimi Hôtel Rwanda  , Bwana Paul Rusesabagina yasezeye mu ihuriro nyarwanda RNC. Umwe mu mitwe ya Politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

Mu rwandiko rwe Bwana Paul Rusesabagina avuga ko asezeye kubera ko afite imirimo myinshi, akaba yari muri iryo Huriro kuva tariki ya 28 Gashyantare 2011. Ngo nyuma y’umwaka amaze mu Ihuriro RNC, abona imirimo afite mu miryango itandukanye nyarwanda, idashobora gutuma abona umwanya wo kwitabira ibikorwa by’Ihuriro RNC, kandi ngo kubera iyo mpamvu ntakiri umwe mu bayoboke ba RNC.

Urwo rwandiko rugenewe abanyarwanda muri rusange, itangazamakuru, n’abandi bafata ibyemezo bashishikajwe n’ibireba u Rwanda, akarere k’ibiyaga bigari ndetse n’Afrika yose.

Mu kurangiza urwandiko rwe Paul Rusesabagina yagize  ati:

« Nyamara, naba jyewe ku giti cyanjye cyangwa mfatanyije n’abandi Banyarwanda, baba abanyapolitike cyangwa imiryango yigenga iyo aro yose, nk’umuntu waharaniye kurwanya ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, haba mu Rwanda cyangwa mu karere rurimo, nzakomeza gutanga umuganda kugira ngo dufatanye guhilika ingoma y’igitugu. Bavandimwe bo muri RNC, mbifurije gutera imbere. »

 

Marc Matabaro

Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste