Archive pour 15 mars, 2012

Musenyeri Misago yashyinguwe ariko nta muyobozi wo hejuru witabiriye uwo muhango!

Musenyeri Misago yashyinguwe ariko nta muyobozi wo hejuru witabiriye uwo muhango! arton21994-cab56Nk’uko tubikesha urubuga www. leprophète.fr imihango yo gushyingura Musenyeri Augustin Misago yagenze ku buryo bukurikira:

Kuri uyu wa kane tariki ya 15 Werurwe 2012 ni bwo Nyakwigendera Musenyeri Augustin Misago wari umushumba wa Diyoseze ya Gikongo yashyinguwe muri Katedrari ya Gikongoro. Imbaga itabarika y’abakirisitu, abasaserodoti n’abihayimana yari yaje kumuherekeza no kumusezeraho bwa nyuma. Hari abepisikopi bose bo mu Rwanda, bamwe mu bepisikopi b’i Burundi ndetse n’abakuru b’ayandi madini akorera mu Rwanda.

Ukigera ku Gikongo hafi ya Katedrari, wabona abantu benshi bagana kuri Katedrari, imodoka nyinshi zayoborwaga n’abapolisi bazerekaga aho zihagarara. Katedrari yari ikikijwe n’abakirisitu benshi. Kubera ko batari gukwirwa mu kiliziya, hinjiragamo abihayimana, abakirisitu bahagarariye amaparuwasi ndetse n’abayobozi bo mu nzego bwite za Leta. Hacurangwaga kandi indirimbo za Bikiramariya ndetse n’inanga z’agahinda. Imva ya Musenyeri yari yateguwe ku ruhande rw’ibumoso bwa Alitari kandi bayikoteyemo amakaro yerererana. Abepisikopi n’abasaserodoti bari bambaye amakanzu y’umweru n’ibishura by’ibara ry’ ikijuju (mauve, violet). Korari yaririmbye misa yo yari yambaye amakositimu na karuvati by’umukara n’amashati y’umweru.

Nta muntu wo muri Guverinoma wari uhari

DSC07447-94b2dN’ubwo ishyingurwa rya Musenyeri Misago ryari ryitabiwe n’abantu benshi, nta muntu n’umwe wo muri Guverinoma y’u Rwanda, umuminisitiri cyangwa undi muntu wo muri “présidence” wari uhari. Muri uwo muhango Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umukuru w’intara y’Amajyepfo Alphonse Munyentwari wari kumwe n’abakuru b’ingabo na Polisi mu rwego rw’intara. Cyakora hari Visi perezida wa SENA Bernard Makuza, umukirisitu uvuka muri iyo Diyoseze ushobora kuba yari yaje ku giti cye bwite. Ahubwo na none hari umukuru w’itorero ry’intore za FPR Boniface Rucagu, bamwe mu badepite n’abayobozi b’uturere twa Nyamagabe, ahubatse Katedrari ya Gikongoro ; Nyaruguru, ahabarizwa ubutaka butagatifu bwa Kibeho ; na Gicumbi, aho Musenyeri Misago avuka. Mwibuke ko iminsi mike mbere y’uko Musenyeri Misago afungwa muri Mata 1999 uwari umukuru w’igihugu Pasteur Bizimungu yamubwiye ngo naba n’umwere azashake ahandi hantu aba hatari mu Rwanda.

Uko umuhango wo gushyingura wagenze

DSC07411-28a69Ku isaha ya saa yine nibwo umurambo wagejejwe muri Katedrari bawuvanye muri “Evêchéˮ (inzu ya Musenyeri). Wari uherekejwe n’abepisikopi n’abasaserodoti. Hahise hakurikiraho umuhango wo kumusezeraho. Saa tanu hatangiye imihango y’ijambo ry’Imana (Misa) yayobowe na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, umushumba wa Archidiyocese ya Kigali. Amasomo yasomwe ni iryo mu gitabo cy’Ubuhanga (Buh 3,1-6) n’ibaruwa y’Abanyakorento (1Kor15,12-23). Naho ivangiri ni iya Yohani (Yoh 11,17-27).

Mu nyigisho ye, Musenyeri Tadeyo yihanganishije abakirisitu ba Gikongoro maze avuga ko Imana ari umubibyi usarura imbuto yabibye mu murima we igihe ashakiye. Ati “Ntacyo tugomba gushidikanya, twese turi abayo.” Yibukije kandi ko Musenyeri Misago yanywereye ku nkongoro y’ububabare bwa Yezu i Getsimani, ubwo yahuraga n’ububabare n’ibigeragezo ariko akabitsinda ntibimubuze gukomeza umurimo we wo gukorera Imana. Hasomwe kandi ubutumwa bw’akababaro bwaturutse hirya no hino ku isi. Nyuma ya Misa hakurikiyeho umuhango w’ishyingura nyirizina, ukaba warangiye saa kumi z’umugoroba.

Ntacyo tugushinja, Imana iguhe iruhuko ridashira

DSC03951-b8abeMu magambo yahavugiwe, bose bagarutse ku butwari bwa Musenyeri Misago. Musenyeri Ntaganda Edouard wari igisonga cye ati “ Musenyeri Misago, igendere ntacyo tugushinja, byose wabikoze neza, tuzahora tukwibuka, Imana iguhe iruhuko ridashira.”

Naho Musenyeri Smaragde Mbonyintege, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’umukuru w’inama y’abepisikopi mu Rwanda, ati “ Yari intaripfana” Yavuze ko nta gitekerezo cyangwa umugambi n’umwe yemeraga ko utambuka utabanje kugibwaho impaka bihagije. Ngo kumwibuka ni no kwibuka ibyahanuriwe mu mabonekerwa ya Kibeho. Ati “No ku nkongoro y’ububabare bwahanuriwe i Kibeho n’umubyeyi Bikiramariya, na we yayisomyeho. Sinshidikanya ko ari na ho yakuye imbaraga zo kurushaho gukorera Imana byimazeyo.

Naho Guverineri Munyentwari Alphonse, mu ijambo rye ryo kubafata mu mugongo no kubihanganisha ati ʺMukomere, mwihangane, turi kumwe” Yongeraho ko ari umwanya wo kwikebuka tukibaza uko twera imbuto n’uko turi umunyu w’isi. Yasabye abari aho na we ativanyemo gukora ibikwiye bakagororokera Imana kugira ngo bazabashe kugororerwa.

Musenyeri Augustin Misago yabaye umushumba wa mbere wa Diyoseze ya Gikongoro kuwa 30 Werurwe 1992, ubwo u Rwanda rwari mu bihe bikomeye by’intambara yashojwe na FPR Inkotanyi. Yitabye Imana kuwa 12 Werurwe 2012, amaze imyaka igera kuri 20 ayobora Diyosezi ya Gikongoro. Imana imuhe iruhuko ridashira!

Leta y’u Rwanda yo ikomeje kwiyereka abanyarwanda uko iri

Biratangaje ariko kuba nta muyobozi wo hejuru muri guverinoma (n’abari bahari bigaragara ko bari bahari ku giti cyabo) witabiriye uwo muhango, sinzi niba ari ukubura umwanya cyangwa ari ya ngeso yadutse mu Rwanda yo kubuza abantu gutabara. Si ubwa mbere ibi bibaye,  ibi byibutsa abantu igihe Lt Gen Kayumba Nyamwasa yapfushaga umubyeyi we, maze Leta ikabuza abantu kumutabara ndetse bakagira isoni nke zo guhamagara Lt Gen Kayumba Nyamwasa ngo bamwigambeho.

Ibi ariko ntabwo byatangaje benshi bitewe n’uko Musenyeri Misago yari yarafunzwe na Leta hagati ya 1999 na 2000 nyuma akagirwa umwere dore ko urubanza rwe ruba rwaragoretswe iyo hatabaho igitutu cya Vatikani.

Inyandiko zasohotse mu minsi ishize mu bitangazamakuru zivuga ibyo abayobozi b’igihugu bavuze ku rupfu rwa Musenyeri Misago, aho abashoboye kuvuga bavuze ibiterekeranye (Ministre w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi) naho abandi barimo Arthur Asiimwe bagahitamo kumushinja Genocide mu gihe inkiko zabo zari zamugize umwere, bigaragaza aho Leta y’u Rwanda yari ihagaze ku kibazo cya Musenyeri Misago.

Aha umuntu yakwibaza ya kirazira, wa muco, bwa bumuntu  n’ibindi ngo Boniface Rucagu yirirwa yigisha mu Itorero ry’igihugu abo bigenewe mu gihe abayobozi bo bitabareba. Kereka ibyo Rucagu avuga bigisha atari byo baba bigisha koko.

Ubwanditsi bw’urubuga Rwiza News rukomeje kwifatanya n’umuryango wa Musenyeri Misago mu kababaro, ndetse n’abakristu gaturika bose. Imana imwakire mu bayo kandi aruhuke mu mahoro.

 

Marc Matabaro

Rwiza News

Speciose Mujawayezu yahuje Leta y’u Rwanda na FDLR. Ni gute yashinja Ingabire gukorana na FDLR kandi Leta isanzwe ivugana na FDLR?

Speciose Mujawayezu yahuje Leta y’u Rwanda na FDLR. Ni gute yashinja Ingabire gukorana na FDLR kandi Leta isanzwe ivugana na FDLR? IMG_8503-300x200

Victoire Ingabire avugana n'abamwunganira

Speciose Mujawayezu, arashinja Madame Victoire Ingabire, Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi  ko ngo: yohererezaga amafaranga uwitwa Uwumeremyi Vital mu gutera inkunga FDU Inkingi, ko Uwumuremyi Vital ayo mafranga ngo yayashyikirizaga Ingabire Victoire, maze Victoire Ingabire nawe ngo akayoherereza FDLR. Ntagarukiraho anavuga ko umugabo we Claudien Ndagijimana, wahoze ari umusirikare mu Nzirabwoba (FAR) ngo Leta y’u Rwanda yashatse kumwica kubera ko  ngo yanze kuyikorera!

Tukimara kumva izo nkuru twagerageje gukora iperereza kuri iki kibazo. Twasanze ibyo uyu mudamu Speciose Mujawayezu avuga ari ibinyoma ahubwo we n’umugabo we bakorana na Leta y’u Rwanda.

Imikoranire ya Speciose Mujawayezu na Leta y’u Rwanda yatangiye hagati ya 1999 na 2000. Icyo gihe Speciose Mujawayezu yavuye mu gihugu cya Zambia aho yari yarahungiye ari kumwe n’abana be 2, umuhungu n’umukobwa yerekeza muri Afrika y’Epfo. Yashakaga gufata indege ijya i Burayi akoresheje Passport ya Afrika y’Epfo itari iye yari yatijwe n’undi muntu, ariko ntibyagenze neza yafatiwe ku kibuga kubera kutamenya ururimi, asubizwa inyuma. Uwo mugore wari umwohereje akora ibishoboka byose atanga amafranga ararekurwa.

Speciose Mujawayezu yaje guhura n’umunyarwanda uba muri Afrika y’Epfo aramufasha aramucumbikira we n’abana  be babiri.

Uwo munyarwanda yaje kumuhuza n’uwari umukuru w’abanyeshuri b’abanyarwanda muri Afrika y’Epfo witwaga Rutagengwa Emile, nawe amuhuza na Ambassade y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo ndetse agera aho abonana n’uwari Ambassadeur w’u Rwanda muri Afrika y’Epfo Colonel Dr Joseph Karemera kuko yari yababwiye ko umugabo we  afite amakuru menshi kuri FDLR. Emile Rutagengwa yari Major mu ngabo za APR ariko akaba n’umunyeshuri woherejwe na Leta y’u Rwanda kwiga muri Afrika y’Epfo ndetse akabivanga n’ubutasi.

Emile Rutagengwa ntabwo yatinyaga kujya gusabana n’impunzi cyane cyane izahunze muri 1994, ariko byumwihariko izabaga zaraturutse muri Congo zigahungira muri Afrika y’Epfo nyuma, kandi abandi bakozi ba ambassade y’u Rwanda i Pretoria barazigenderaga kure! Emile Rutagengwa rero yarazifashije cyane aziha amapassports n’ubundi bufasha byatumye impunzi zimwizera ku buryo ashobora kuba yarazikuragamo amakuru menshi, yaje gupfa agonzwe n’imodoka muri quartier ya Braamfontein yiganjemo abanyeshuri benshi.

Ambassade y’u Rwanda iciye kuri Emile Rutagemgwa yemereye  kurihira inzu yo kubamo Speciose Mujawayezu kugirango abafashe kuyihuza  n’umugabo we Claudien Ndagijimana wari ufite amakuru menshi kuri FDLR.

Uwo Emile Rutagengwa yagiye no muri Zambia abifashijwemo na Claudien Ndagijimana umugabo wa Speciose Mujawayezu ahura na bamwe mu banyarwanda bahaba.

Uyu mugabo Claudien Ndagijimana kubera ko yari yarabaye mu Nzirabwoba (FAR) yari aziranye n’abantu bakomeye muri FDLR ku buryo n’amakuru hafi ya yose yo ku rugamba n’imikorere ya FDLR yari ayazi.

Ubwo Ambassade y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo yaje gukura Claudien Ndagijimana muri Zambia imuzana i Pretoria muri Afrika y’Epfo ndetse imukodeshereza inzu. Amasezerano yo gukodesha iyo nzu yashyizweho umukono na Emile Rutagengwa.

Leta y’u Rwanda imaze kubonana n’abantu bamwe na bamwe bo muri FDLR biturutse kuri Claudien Ndagijimana, bagatangira imishyikirano ndetse bakanayiha amakuru menshi, Leta y’u Rwanda yahise itera utwatsi Claudien Ndagijiman n’umugore we ndetse ntibakomeza no kubarihira inzu. Iyo mishyikirano yatumye abantu benshi bari muri FDLR batahuka mu Rwanda ndetse na FDLR itangira gucika intege.

Claudien Ndagijimana yatangiye kurakara ndetse ajya muri komite yavugiraga impunzi, Leta y’u Rwanda yatangiye kubona ko ashobora kuzayivamo akanavuga amabanga yayo na bamwe mu bari muri FDLR. Bivugwa ko Leta y’u Rwanda yamuteje abantu baramurasa ariko baramuhusha. Yahise yitabaza HCR niyo yamufashije kugera mu Buhorandi we n’umuryango we.

Ikindi giteye urujijo ni urupfu rudasobanutse rwa Emile Rutagengwa wari waragize uruhare runini muri iki gikorwa. Yapfuye ahaga mu 2003 avuye mu matora yo Mu Rwanda, ni no muri ibyo bihe ba Paul Rwarakabije n’abandi batangiye gutahuka!

Abantu benshi bibeshye ko Leta y’u Rwanda yashakaga kwica Claudien Ndagijimana kuko yari umu EX-FAR, ariko ntawigeze akeka ko Leta y’u Rwanda yashakaga kumwivugana kuko yari azi amabanga menshi hagati ya Leta y’u Rwanda n’abakoranaga nayo muri FDLR.

Rero iyo Leta y’u Rwanda ihora irega abantu gukorana na FDLR, biba bisekeje mu gihe nayo igirana na FDLR imishyikirano rwihishwa, ahubwo igafata abantu b’inzira karengane nka Madame Victoire Ingabire ikabashinja ibinyoma ikoresheje abantu bayo basanzwe bayikorera kuva kera.

Kuba Speciose Mujawayezu yarashinje Madame Victoire Ingabire, nyuma akongeraho ko ngo Leta y’u Rwanda yashatse kumwicira umugabo, bigaragaza ko ari ukuyobya uburari ngo hatagira ukeka ko Leta y’u Rwanda yihishe inyuma y’ubwo buhamya bwa Speciose Mujawayezu. Bishoboke ko Speciose Mujawayezu yahawe ikindi kiraka na Leta y’u Rwanda.

Ruben Barugahare

Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste