Jean Baptiste Icyitonderwa yabonetse!

Jean Baptiste Icyitonderwa yabonetse! 427517_298294590230001_100001483861988_856191_508433088_n-300x168

Jean Baptiste ICYITONDERWA

Jean-Baptiste Icyitonderwa, Umunyamabanga Mukuru Ushinzwe Ubukangurambaga mu Ishyaka PS Imberakuri  ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, wari waraburiwe irengero kuva ku itariki ya 7 Werurwe 2012, yarekuwe n’abari bamushimuse mu mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 12 Werurwe 2012 ahagana mu ma saa tatu n’igice (21h30).

Yajugunywe bamwambitse igitambaro mu maso, mu gace ka Nyarugunga, ahantu hatabona, bishoboka ko ari ukugirango hatagira abaturage bababona. Nyuma yo kurekurwa Jean Baptiste Icyitonderwa yahise akuramo igitambaro bari bamwambitse mu maso ahita ajya gushakisha abo mu muryango we. Ageze kwa Mushiki we , yashoboye kumenyesha Visi Perezida w’Ishyaka PS Imberakuru  Bwana Alexis Bakunzibake ko yarekuwe.

Mu kiganiro urubuga Jambonews, rwagiranye n’Uhagaraye PS-Imberakuri mu Bubiligi, Jean-Baptiste Ryumugabe, yagize ati : «Igihe namuhamagaye kuri telefone ejo hashize mu ijoro, namugiriye inama yo guhita ahamagara ako kanya polisi kubera impamvu z’umutekano we. Muri uko kuvugana kuri telefone yivugiye ko ibyamubayeho byamurenze, akibaza niba bagenzi be bazi uburyo amerewe. »

Jean Baptiste Icyitonderwa yatanze ikirego kuri polisi kugira ngo yishinganishe we na bagenzi be. Dore ko, ari umurwanashyaka wa 4 wa PS-Imberakuri umaze gushimutwa!

Ku bijyanye no kumenya abari bamushimuse, Icyitonderwa avuga ko atashoboye kumenya abo bagizi ba nabi. Igihe yari yashimuswe bamubajije ibijyanye n’ishyaka PS Imberakuri. Bagerageza kumukuramo amabanga y’ishyaka, Icyitonderwa yabasubije ko aho kugira icyo ababwira «yakwemera agapfa».

Hari igihe bigeze kumukuramo ibitambaro bari bamupfutse mu maso ariko Jean-Baptiste Icyitonderwa, avuga ko adashobora kwemeza ko bari abapolisi kuko bari batambaye imyenda ibaranga. Ikindi kandi  n’uko atashoboye kumenya ahantu yari afungiwe nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza-Miryango.

Icyitonderwa ariko yavuze ko nta bandi bantu bagira imbunda mu Rwanda uretse abashinzwe umutekano. Ngo niba hari abandi bantu bashobora kuba bazifite atari abapolisi, arasaba polisi ko yamufasha kugira ngo bamenyekane.

Umuntu akurikije ihigwa ndetse n’ibyabaye ku bayoboke bandi ba PS Imberakuri, barimo Eric Nshimyumuremyi  na Aimable Rusangwa, kuba Polisi y’u Rwanda yaba ibifitemo uruhare ntawabihakana.

Bitewe n’uko Jean-Baptiste Icyitonderwa adafite akanya, kubera ko agomba kubonana na Polisi, umwunganira mu mategeko, ndetse n’itangazamakuru, ntabwo byamushobokeye kuba yatangaza byinshi. Andi makuru kuri iki kibazo ashobora kuboneka mu minsi iri imbere  ariko hari ibintu bimwe na bimwe bitazashyirwa ahagaragara kubera ko bishobora kubangamira iperereza.

Laure Uwase    

Jambonews.net 

Byashyizwe mu Kinyarwanda na Marc Matabaro, Rwiza News

 

 

 

 

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste