Archive pour 14 mars, 2012

Communiqué de la RDI-Rwanda Rwiza relatif au décès de Monseigneur Augustin Misago

Communiqué de la RDI-Rwanda Rwiza relatif au décès de Monseigneur Augustin Misago Musenyeri_Augustin_Misago_wa_Diyosezi_ya_Gikongoro-300x196Québec, le 13 mars 2012

Les Rwandais ont appris avec consternation, en date du 12 mars 2012, le décès inopiné de monseigneur Augustin Misago, évêque du diocèse de Gikongoro.
L’Initiative du Rêve rwandais (RDI-Rwanda Rwiza) voudrait témoigner sa sympathie à tous ceux qui ont été affectés par cette triste nouvelle. L’Église catholique du Rwanda vient de perdre un personnage remarquable, un homme de paix et un symbole de pardon par excellence.
Frappé d’ostracisme et envoyé gratuitement en prison en 1999, Mgr Misago a séjourné dans la prison centrale de Kigali jusqu’à sa libération en 2000. Acquitté d’une incrimination grave de participation au génocide contre les Tutsi, Mgr Misago a pardonné à ses calomniateurs jusqu’à la fin de ses jours.
De son vivant, Mgr Misago n’a pas pu réaliser un rêve qui lui tenait tant à cœur : offrir à ses anciens confrères Vincent Nsengiyumva (ancien archevêque de Kigali), Thaddée Nsengiyumva (ancien évêque de Kagbayi) et Joseph Ruzindana (ancien évêque de Byumba) des funérailles dignes selon le Droit canon.
Pour mémoire les trois évêques et leur entourage ont été sauvagement assassinés à Gakurazo par les soldats du Front patriotique rwandais (FPR) en 1994. La RDI-Rwanda Rwiza se joint à tous ceux qui réclament justice pour ce crime classé impuni. C’est la meilleure façon de rendre hommage à un homme juste mais qui a subi des injustices.

Ismaïl Mbonigaba
Commissaire à l’Information et aux Communications
RDI-Rwanda Rwiza

Ubutumwa bw’akababaro bw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza kubera urupfu rwa Musenyeri Augustin Misago

Ubutumwa bw'akababaro bw'ishyaka RDI-Rwanda Rwiza kubera urupfu rwa Musenyeri Augustin Misago Musenyeri_Augustin_Misago_wa_Diyosezi_ya_Gikongoro-300x1961.Mu izina ry’ Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, twifatanije n’ umuryango wa nyakwigendera, Nyiricyubahiro Musenyeri Augustin Misago, umushumba ntamakemwa wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro witabye Imana ku buryo budasobanutse kandi « butunguranye ». Twifatanije kandi n’Abakiristu bo mu Rwanda bose, ariko cyane abo muri Diyoseze ya Gikongoro bari mu gahinda ko kubura umushumba wabo.

2.Musenyeri Augustin Misago ntabwo azibagirana, kubera ibikorwa bye byiza yakoze nko kuba umurezi muri Seminari nkuru ya Nyakinyabanda aho yerekanye ubuhanga n’ubushobozi, bikaza kumuhesha ishema n’icyubahiro ubwo yatoranywaga na Papa Yohani Pahulo wa II muri bagenzi be, kugira ngo abe umwepiskopi n’ umushumba wa Diyosezi nshya ya Gikongoro.

3.Uretse ubwitonzi n’ubwitange yerekanye ashimangira ubuhamya bw’ijambo ry’Imana muri Diyoseze yashinzwe, agatangirana nayo, tuzakomeza kumwibukira no ku yindi mirimo yakoze yo kwigisha ubumwe bw’Abanyarwanda  no guharanira amahoro mu gihugu cye.  Ibyo yabikoraga cyane yifuza ko u Rwanda rwose rutaba nk’akarere ka Byumba yakomokagamo, aho Inkotanyi zari zaribasiye zikahagira isibaniro ryo kurimbura abari bahatuye. Yashakaga amahoro arambye mu gihugu hose.

4.Ntabwo abazi Nyiricyubahiro Musenyeri Augustin Misago duteze kwibagirwa inama nziza yatugiraga igihe yari umwe mu bepiskopi bari bagize Akanama gahuriweho n’amadini gatolika n’abaprotestanti (Comité de contact). Mu magambo meza kandi asobanuye ntiyahwemye gusaba ko intambara isesa amaraso yatangijwe na FPR Inkotanyi mu karere ka Byumba yakomokagamo  ihagarara, hakabaho imishyikirano yo kuyirangiza burundu. Ntiyahwemye na rimwe gusaba ko Abanyarwanda babana nk’abavandimwe mu Rwanda, nta myiryane, nta buryamirane.

5.Nyamara inama nziza z’ubwiyunge Musenyeri Augustin Misago yatanze mu gihe cy’intambara na nyuma yayo (1994),  ntizabujije ubutegetsi bw’ Agatsiko kwicira impunzi i Kibeho muri Diyosezi yayoboraga, taliki ya 22/04/1995 ;  izo mpunzi zikaba zari ziganjemo cyane abakomoka mu karere ka Byumba. Ndetse gukomeza kwamagana ubwo bwicanyi  no gushaka ukuri, akaba aribyo byamuviriyemo intandaro yo gufatwa agafungwa, taliki ya 14/04/1999 , arenganyijwe n’ako Gatsiko kakiri ku butegetsi mu Rwanda.

6.Musenyeri Augustin Misago yafunzwe azira ibyaha atakoze, ibyaha by’ibihimbano, byari bigamije kumutesha icyubahiro cye, no kumuteranya n’Abakiristu bo mu Rwanda. Ariko ibyo yaregwaga byabuze gihamya, arabiburana , arabitsinda, maze  aza gufungurwa n’urukiko taliki ya 15/06/2000. Yasubiye muri Diyoseze arongera afata inkoni y’umushumba mwiza utagira amakemwa, yigisha urukundo, kworoherana, kwiyunga no kubana mu mahoro y’Imana mu gihugu cyacu.

7.Ejobundi yitabye Imana. Atuvuyemo asize imishinga myinshi, muri yo twavuga ubushake bwo kurwanya AKARENGANE no kwimakaza ubutabera mu Rwanda; guharanira ko Abanyarwanda bakwemera kurangwa n’ukuri no kutagoreka amateka y’igihugu cyacu.

8.Yitabye Imana ariko agiye tukimukeneye, kubera ko atuvuyemo atarangije ikivi cyo kutubwira ibyo yabonye ku butegetsi bw’iyi ngoma. Agiye vuba atavuze akababaro ke n’agahinda yatewe na politiki yo gutoteza  Kiliziya Gatolika yaranzwe rugikubita n’iyicwa rya bagenzi be b’abepiskopi FPR-Inkotanyi  yatsinze i Gakurazo ho muri Mukingi, ku itariki ya 05/06/1994 , kugeza n’ubu ubutegetsi bwa Perezida Kagame bukaba bwaranze ko bashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye, muri Katedarari zabo , nk’uko umuco karande wa Kiliziya Gatolika ubuteganya.

9.Tuzamwibuka nk’umunyabwenge (intellectuel), tumwibuke kandi nk’umunyarwanda w’Intwari.  Ariko tuzamwibuka cyane nk ‘umuntu wari warihaye Imana kugira ngo agirire Abanyarwanda akamaro, abigisha kubana kivandimwe nk’uko Imana ibyifuza. Tuzamwibuka  nk’umuntu w’intangarugero mu bworoherane, kwihangana no kutagamburuzwa n’ibitotezo n’iterabwoba.

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.

Faustin Twagiramungu

Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza.

 

Jean Baptiste Icyitonderwa yabonetse!

Jean Baptiste Icyitonderwa yabonetse! 427517_298294590230001_100001483861988_856191_508433088_n-300x168

Jean Baptiste ICYITONDERWA

Jean-Baptiste Icyitonderwa, Umunyamabanga Mukuru Ushinzwe Ubukangurambaga mu Ishyaka PS Imberakuri  ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, wari waraburiwe irengero kuva ku itariki ya 7 Werurwe 2012, yarekuwe n’abari bamushimuse mu mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 12 Werurwe 2012 ahagana mu ma saa tatu n’igice (21h30).

Yajugunywe bamwambitse igitambaro mu maso, mu gace ka Nyarugunga, ahantu hatabona, bishoboka ko ari ukugirango hatagira abaturage bababona. Nyuma yo kurekurwa Jean Baptiste Icyitonderwa yahise akuramo igitambaro bari bamwambitse mu maso ahita ajya gushakisha abo mu muryango we. Ageze kwa Mushiki we , yashoboye kumenyesha Visi Perezida w’Ishyaka PS Imberakuru  Bwana Alexis Bakunzibake ko yarekuwe.

Mu kiganiro urubuga Jambonews, rwagiranye n’Uhagaraye PS-Imberakuri mu Bubiligi, Jean-Baptiste Ryumugabe, yagize ati : «Igihe namuhamagaye kuri telefone ejo hashize mu ijoro, namugiriye inama yo guhita ahamagara ako kanya polisi kubera impamvu z’umutekano we. Muri uko kuvugana kuri telefone yivugiye ko ibyamubayeho byamurenze, akibaza niba bagenzi be bazi uburyo amerewe. »

Jean Baptiste Icyitonderwa yatanze ikirego kuri polisi kugira ngo yishinganishe we na bagenzi be. Dore ko, ari umurwanashyaka wa 4 wa PS-Imberakuri umaze gushimutwa!

Ku bijyanye no kumenya abari bamushimuse, Icyitonderwa avuga ko atashoboye kumenya abo bagizi ba nabi. Igihe yari yashimuswe bamubajije ibijyanye n’ishyaka PS Imberakuri. Bagerageza kumukuramo amabanga y’ishyaka, Icyitonderwa yabasubije ko aho kugira icyo ababwira «yakwemera agapfa».

Hari igihe bigeze kumukuramo ibitambaro bari bamupfutse mu maso ariko Jean-Baptiste Icyitonderwa, avuga ko adashobora kwemeza ko bari abapolisi kuko bari batambaye imyenda ibaranga. Ikindi kandi  n’uko atashoboye kumenya ahantu yari afungiwe nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza-Miryango.

Icyitonderwa ariko yavuze ko nta bandi bantu bagira imbunda mu Rwanda uretse abashinzwe umutekano. Ngo niba hari abandi bantu bashobora kuba bazifite atari abapolisi, arasaba polisi ko yamufasha kugira ngo bamenyekane.

Umuntu akurikije ihigwa ndetse n’ibyabaye ku bayoboke bandi ba PS Imberakuri, barimo Eric Nshimyumuremyi  na Aimable Rusangwa, kuba Polisi y’u Rwanda yaba ibifitemo uruhare ntawabihakana.

Bitewe n’uko Jean-Baptiste Icyitonderwa adafite akanya, kubera ko agomba kubonana na Polisi, umwunganira mu mategeko, ndetse n’itangazamakuru, ntabwo byamushobokeye kuba yatangaza byinshi. Andi makuru kuri iki kibazo ashobora kuboneka mu minsi iri imbere  ariko hari ibintu bimwe na bimwe bitazashyirwa ahagaragara kubera ko bishobora kubangamira iperereza.

Laure Uwase    

Jambonews.net 

Byashyizwe mu Kinyarwanda na Marc Matabaro, Rwiza News

 

 

 

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste