Abayobozi b’u Rwanda bamwe na bamwe bagize icyo batangaza ku rupfu rwa Musenyeri Misago

Mu gihe abanyarwanda muri rusange n’abakristu Gaturika by’umwihariko bari mu kigandaro kubera inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Musenyeri Misago wari umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, abayobozi batandukanye bagize icyo bavuga kuri urwo rupfu kuri twitter nk’uko urubuga igitondo.com cyabitangaje.

Abayobozi b’u Rwanda bamwe na bamwe bagize icyo batangaza ku rupfu rwa Musenyeri Misago PM

Pierre-Damien-Habumuremyi-150x150

Pierre-Damien Habumuremyi

Ministre w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi, yagize icyo atangaza ariko ibyo yatangaje ntabwo bifututse, niba muri leta y’ubumwe ariko batanga ubutumwa bw’akababaro ntawamenya. Yagize ati: “Musenyeri ni ukumushimira. Abihaye Imana nk’abafatanyabikorwa babigize ibyabo, abayoboke babo bakagira imihigo y’umuryango iterambere ryihuta”

Gutanga igitekerezo ni byiza ariko hari igihe bibabyiza na none kubanza kwibaza igitekerezo ugiye gutanga niba gifite ireme cyangwa ari n’umwanya wo kugitanga.

Athur-Asiimwe-150x150

Arthur ASIIMWE

Arthur ASIIMWE, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangabutumwa mu buzima (Health Communication Center), we yahisemo kuvuga aya magambo: “Musenyeri [Augustin] Misago wa Diyosezi [Gatolika] ya Gikongoro yitabye Imana. Nizeye ko agiye amaze kwihana uruhare rwe muri Jenoside yo muri Mata 1994”

ASSIMWE_ON_MISAGOTukimara gusoma ibyo uwo muntu yanditse, reka mwite umuyobozi simwite ingirwa muyobozi, twibajije byinshi.

-Ese Arthur ASIIMWE ko atari ku Gikongoro muri Mata 1994, azi ibyo Musenyeri Misago yakoze ate?

-Ko Musenyeri Misago yagizwe umwere n’urukiko mu mwaka 2000,  Arthur ASIIMWE nk’umuyobozi muri Leta ntabwo yizera ubutabera bwa Leta arimo ku buryo imyanzuro y’urukiko atayiha agaciro?

-Ko Arthur ASIIMWE ari umwe mu bayobozi ba Leta mu bijyanye n’itangazamakuru aho ntiyaba atangaje aho Leta ihagaze ku rupfu rwa Musenyeri MISAGO?

Reka tubitege amaso!

Ruben BARUGAHARE

Rwiza News

 

 


7 commentaires

  1. eric dit :

    birababaje cyane kubona umuyobozi avuga ibidahuge n’ubwenge! Icyimenyane kitabayemo uyu yakagombye kwirukanwa, ni uko ari cyo kiyobora hano. ishyano.

  2. valen dit :

    nkurikije inyigisho ze nahawe nizeye neza ko
    tuzahurira mu ijuru nk’uko mbyifuza.
    ababyemera n’ababihakana bisuzume ubwabo mbere
    yo guca imanza

  3. RUBONEZA Ambroise dit :

    Hari ibyo muvuga nkabona atari byo! ntimukavuge u Rwanda rwose kandi akarere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba mbereye umuyobozi nta kibi kiriyo. Gusa nuko Nyakubahwa Paul KAGAME yemereye abaturage nyobora amazi, mu mirenge ya Kiramuruzi, Rwembogo,….yarangiza ntayatange! Yategeye bagenzi ku gishanga cya Kanyenyomba arabafunga twaragikemuye ubwo sinzi ahandi azadutegera, ikindi ivuriro rya Kabarore rimeze neza. Ubwo rero niba hari abadakora neza mukabyitirira bose ntimukadushyire muri ako gatebo. Bosa yigiriye Uganda, Murego arafungwa ubwo se ibyo ni iki? ahahahahahahahaha!!!!!!!!!!!!!!!!

  4. Kananga dit :

    Ariko birababaje nkuyu ngo ni Arthur ubwenge bwe buba mukibuno cyangwa? C’est un idiot de 1iere classe ntazi nibyo avuga nukubona abantu mu makoti naho ndani ni gasiya gusa! Kagame nta abayobozi afite sinzi nuko abatoranya kuko birababaje pe!

  5. Babiri dit :

    Ubu se ko nshimye Arthur Avuze ngutya ibingira na sebuja?ubu arakubita agatoki kukandi kuba zone turquoise yarabayeho?ese koko muyoboye ibiragi cg impumyi?Abanyafrica turasinziye koko abantu tutigira kumateka.Arthur nabandi nkawe uretse kumenya kujya kwa ntamugabo utumundi ntabundi bwenge muyoborana.You are neither a leader nor a man ,simply a foolished extremist.Mpore Rwanda kugira abayobozi nkaba.

  6. Muhima dit :

    Uyu Arthur Asiimwe yerekana ishusho nyayo yubuyobozi dufite mu Rwanda.Yirengagiza ko ubu abanyarwanda batayobewe ko bagambaniwe nabandi banyarwanda kugirango bicwe kariya kageni(http://www.amazon.com/People-Betrayed-Role-Rwandas-Genocide/)Bill Clinton nabona bigiye kumugeraho rahira ko mutazapfa nkimbwa?twarabamenye nubwicanyi bwanyu hasigaye isaha yimana gusa mugahirima murira nkabana.RIP Musenyeri

  7. ishimwe Béata dit :

    Twifatanyije mukababaro dutewe n’urupfu rutunguranye rw’umushumba wacu. Imana imwakire.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste