Archive pour 12 mars, 2012

Musenyeri Misago Augustin wari Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro yitabye Imana

Musenyeri Misago Augustin wari Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro yitabye Imana Musenyeri_Augustin_Misago_wa_Diyosezi_ya_Gikongoro-300x196Musenyeri Augustini Misago, umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Gikongoro, yitabye Imana kuri uyu wa mbere, tariki 12 Werurwe 2012.

Kiliziya Gatulika yemeje ayo makuru, itangaza ko Misago yitabye Imana ahagana saa sita z’amanywa.

Umuyobozi w’inama y’abepiskopi Gatulika mu Rwanda, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, yatangaje  ko ababajwe n’urupfu rwa Musenyeri Augustin MISAGO, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro.

Ati « Ni agahinda gusa. [Musenyeri Misago] ni umuntu wari uzi ubwenge, ushoboye gukora kandi uzi kubana n’abandi.

« Tuzahora tumwibuka kubera akazi gakomeye yakoreye Kiliziya ».

Musenyeri Agustini Misago yavukiye muri paruwasi ya Nyagahanga muri diyosezi ya Byumba mu w’1943. Yize amashuri abanza aho i Nyagahanga, yiga ayisumbuye muri seminari nto yo ku Rwesero. Seminari nkuru yayize mu Nyakibanda, ahabwa ubupadiri ku itariki ya 25/07/1971. Kugera mu w’i1974 yigishije mu iseminari nto yo ku Rwesero, mu w’1974 ajya kwiga “Sciences patristiques” i Roma muri “Institut patristique «Augustinianum»”.

Yatahukanye impamyabushobozi y’ikirenga (doctorat) mu w’1980, ajya kwigisha mu iseminari nkuru yo mu Nyakibanda, aba na “Préfet des études”.

Mu kwa kabiri 1985 yabaye umuyobozi (Recteur) wa seminari nkuru yo mu Nyakibanda,

Le 24/04/1992 Nyirubutungane Papa Yohani Paulo wa 2 amutorera kuba umwepiskopi wa diyosezi nshya ya Gikongoro.

Yahawe ubwepiskopi le 28/06/1992. Intego ye yari “Omnia propter Evangelium”, bisobanura ngo “Byose bigiriwe Inkuru Nziza”.

Ku itariki ya 31 Gicurasi1993 nibwo Musenyeri Misago yayoboye urugendo rutagatifu rwa mbere rwa Diyoseze yose i Kibeho mu rwego rwo gusaba amahoro n’irangira ry’intambara mu Rwanda.

Mu mwaka w’1999 Musenyeri Misago Augustin yatawe muri yombi akurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside ariko mu kwezi Kamena 2000 aza gufungurwa nyuma y’aho urukiko rwemereje ko ibyo aregwa bitamuhama.

Uku gutabwa muri yombi bigaragara ko kwari guturutse ku itegeko ry’ubutegetsi nyuma y’aho uwari Perezida wa Repubulika icyo gihe Pasteur Bizimungu avugiye mu mihango yo gushyingura abazize Genocide i Kibeho tariki ya 7 Mata 1999, ko n’iyo Musenyeri Misago yaba umwere Kiliziya igomba gushaka ahandi imwohereza atari mu Rwanda.

Ariko aho Bwana Pasteur Bizimungu aviriye ku mwanya wa Perezida wa Republika, bivugwa ko yiyunze na Musenyeri Misago ndetse bagasangira no ku ntango bya kinyarwanda, iyo mihango yabereye ku Gikongoro, Musenyeri Misago amaze iminsi mike afunguwe.

Ubamba isi koko ntabwo akurura! Bwana Pasteur Bizimungu bidateye kabiri nawe yatawe muri yombi azira gushinga ishyaka PDR-UBUYANJA, ndetse anafungirwa mu cyumba Musenyeri Misago yari yarafungiwemo muri Gereza Nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930!

Musenyeri Misago n’ubwo yari asanzwe asemeka, mu munyururu, aho yamaze amezi 14 arengana, ni ho yavanye ubwehe bwo kurwara umutima, ku buryo afunguwe byabaye ngombwa ko ajya kwivuza i Buraya. Amaze koroherwa, yasubiye kuyobora diyosezi ya Gikongoro. Kuri uyu munsi le 12/03/2012, yabyutse nk’abandi bose, avuga misa, afata icyayi, ubundi ajya mu biro. Hagati ya saa tanu (11h00) na saa sita (12h00) nibwo bamusanze mu biro bye yitabye Imana ariko icyamwishe ntikiramenyekana.

Yitabye Imana afite imyaka 69 y’amavuko akaba ari nawe wari Umukuru w’Urukiko rwa Kiliziya Gaturika mu Rwanda.

Ubwanditsi bw’Urubuga Rwiza News rwifatanije na Kiliziya Gaturika y’u Rwanda yose mu kababaro.

Imana imwakire mu bayo!

Marc Matabaro

Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste