Ishyaka PS Imberakuri na Polisi y’igihugu ntibavuga rumwe ku izimira rya J.B. Icyitonderwa

Ishyaka PS Imberakuri na Polisi y'igihugu ntibavuga rumwe ku izimira rya J.B. Icyitonderwa 427517_298294590230001_100001483861988_856191_508433088_n-300x168

Jean Baptiste ICYITONDERWA

Nyuma y’aho Ishyaka PS Imberakuri mw’ijwi rya Alexis Bakunzibake,Visi Perezida wa Mbere w’iryo shyaka, ritangarije ko Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka ushinzwe ubukangurambaga Bwana Jean Baptiste ICYITONDERWA yaburiwe irengero kuva ku wa gatatu tariki ya 07 Werurwe 2012, iri tangazo rikomeza rivuga ko ngo ibi bije bikurikira ibikorwa byo kumuhiga byatangiye ubwo hitegurwaga urubanza mu bujurire bwa Maître Bernard NTAGANDA, kandi bigaragara ko Ishyaka PS IMBERAKURI ritewe impungenge n’izimira rya Jean Baptiste Icyitonderwa rikaba risaba ko ryafashwa n’inzego zibishinzwe kumenya irengero ry’uyu muyoboke waryo, Polisi y’igihugu mu ijwi ry’umuvugizi wayo Supt Theos Badege iravuga ko uwo murwanashyaka wa PS Imberakuri atari mu maboko yayo!

Badege-Theos-2--150x150

Supt. Theos BADEGE

Nk’uko bitangazwa ku rubuga Igihe.com, Spt. Theos Badege yatangaje ko izimira ry’umuyoboke wa PS-Imberakuri barimenyeshejwe, avuga kandi ko nyuma y’aho yasabye abo bayoboke kubimenyesha inzego z’aho Jean Baptiste Icyitonderwaatuye, ariko ngo kugeza ubu ntibarabikora. Ibijyanye n’irindi hohoterwa ryaba ryarakorewe Icyitonderwa, Supt. Badege yavuze ko nta nzego z’umutekano zakora ibyo mu gihe ari zo zifite inshingano zo kumurengera.

Umuvugizi wa Polisi kandi yasabye ko aba bayoboke bakomeza kwitabaza inzego z’umutekano kandi bakazigirira icyizere aho kuzishinja, ndetse bigakorwa mbere yo kwitabaza itangazamakuru n’ubwo nabwo ari uburyo bwiza bwo gushakisha uwabuze.

alexis

Alexis BAKUNZIBAKE

Tumaze kumva ibitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Supt. Theos Badege,twashatse abo muri PS imberakuri ngo tubabaze icyo babitekerezaho.

Mu kiganiro gito twagiranye na Bwana Alexis Bakunzibake, Visi Perezida wa Mbere wa PS Imberakuri, ntabwo avuga rumwe na polisi.

Yadusubije muri aya magambo:”Mbona kuba umuvugizi wa Polisi yahakanye ko atari polisi ifite Bwana Jean Baptiste Icyitonderwa, nta gitangaza kirimo ahubwo cyari kuba igitangaza iyo ibyemera, kandi twamaze kuvuga ko yarigishijwe. Rwose aho dukorera turahazi kandi nabo dukorana nabo turabazi ariko bakagombye kumenya ko urugamba rwa demokarasi twatangiye tuzasiga turutsinze byanze bikunze. Nta kundi urugamba turiho si urwa PS IMBERAKURI gusa ni urwa buri munyarwanda wese ushaka impinduka nyayo!”

Ruben Barugahare

Rwiza News

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste