Archive pour 10 mars, 2012

Izimira rya Bwana Jean-Baptiste ICYITONDERWA

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 07/P.S.IMB/012

Izimira rya Bwana Jean-Baptiste ICYITONDERWA 368733_100001483861988_12719472_n

Jean-Baptiste ICYITONDERWA

Rigarutse ku ihohoterwa, n’inyerezwa bikomeje kwibasira abarwanashyaka n’abayobozi b’ishyaka PS IMBERAKURI;

Rishingiye ku buryo bw’umwihariko ku ibura ry’Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ubukangurambaga Bwana Jean-Baptiste ICYITONDERWA, ishyaka PS IMBERAKURI ritangarije abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

Kuva kuwa gatatu taliki ya 07 Werurwe 2012, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ushinzwe ubukangurambaga yaburiwe irengero.  Ibi bije bikurikira ibikorwa byo kumuhiga byatangiye twitegura ubujurire bwa Me Bernard NTAGANDA, Prezida Fondateri w’ishyaka nk’uko twabibagejejeho kuwa 05 Werurwe 2012. Icyo gihe, abantu batashoboye kumenyekana, ariko bigaragara ko batumwe n’inzego z’umutekano batangiye kumuhiga kuwa 04/03/2012 kuva mu ma saa kumi kugera aho mu ma saa tatu z’ijoro babiri muribo bamuteye iwe, basanze atariyo basiga bakomerekeje mu maso umwana bahasanze.

Izimira rya Bwana Jean-Baptiste ICYITONDERWA rije kandi rikurikira iry’Umubitsi w’ishyaka wanyerejwe na Polisi ya Remera kuva kuwa 31/01/2012 kugera kuwa 02/02/2012 ndetse n’irya Bwana Dominiko SHYIRAMBERE, Umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Gasabo, wafashwe kuwa 06/03/2012 nimugoroba n’abagabo batatu bitwaje imbunda agakizwa n’uko abaturage batabaje akabacika.

Ishyaka PS IMBERAKURI ritewe impungenge n’izimira rya Bwana Jean-Baptiste ICYITONDERWA cyane ko kuva aho tubimenyeye twitabaje Polisi y’igihugu none aho kugirango dutabarwe ahubwo turushaho kubona ibimenyetso ko amakipi yo kuduhiga arushaho kwiyongera. Ibi byose bikaba bigamije gukomeza kudutera ubwoba ngo baducecekeshe, nyamara bakirengagizako nta na rimwe iterabwoba ryigeze rikemura ibibazo by’abenegihugu.

Ishyaka PS IMBERAKURI ryongeye gusaba ubutegetsi bwa Kigali kureka iterabwoba, bugashyira imbere ibiganiro n’uburenganzira bwo kunenga no kunengwa kuko niyo nzira yonyine izakemura ibibazo byugarije abanyarwanda.

 

Bikorewe i Kigali kuwa 10/03/2012

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi prezida wa mbere

Ikiganiro Boniface Rucagu yahaye Radiyo Ijwi rya Rubanda abantu benshi basinziriye batarangije kucyumva!

Ikiganiro Boniface Rucagu yahaye Radiyo Ijwi rya Rubanda abantu benshi basinziriye batarangije kucyumva! rucagu-bazivamo-copie-1024x616

Kuri uyu wa 5 tariki ya 9 Werurwe ahagana mu mugoroba, nabonye ubutumwa kuri Facebook, buturutse ku muvandimwe wanjye Simeon, umunyamakuru wa Radiyo Ijwi rya Rubanda. Ubwo butumwa bwamenyeshaga ko afitanye ikiganiro na Bwana Boniface Rucagu, Umukuru wa Komisiyo y’itorero ry’igihugu.

Nasanze icyo kiganiro cyancitse ariko Simeon ambwira ko aribwongere kugicishaho. Ubwo narategereje ngo nshire amatsiko.

Ikiganiro cyatangiye Simeon abaza Boniface Rucagu, intore icyo ari cyo, inshingano zazo. Yamubajije kandi n’imikorere y’itorero ry’igihugu.

Mu gutangira gusuhuza abanyarwanda Boniface Rucagu yaravugaga akiha amashyi ati: Kaci kaci! Nabanje kugira ngo ndumviranye ariko byari byo, ibyo byanteye kwibaza byinshi ku butegetsi bwa FPR.

Muti gute? Ejo bundi mu ijambo ritangiza umwiherero wa 9 w’abayobozi i Gako mu Bugesera, Perezida Kagame yavuze ko abantu bagombye gukora bakareka guta igihe! Rero ibintu numvanye Boniface Rucagu ni uguta igihe!

Ibintu yagiye asobanura byaba ibijyanye n’intore cyangwa itorero ry’igihugu n’ibintu nawe bigaragara ko atemera cyangwa atumva neza. Ni ibintu biteye ubute ku buryo umuntu yibaza abantu bata igihe babyumva niba baba babuze ibindi bakora.

N’uko nyine byabaye itegeko utabigiyemo atabona akazi cyangwa ngo yemererwe kujya kwiga muri Kaminuza cyangwa mu mahanga.

Kera tukiri abana hari ubutwererane hagati y’u Rwanda na Koreya ya Ruguru igitegekwa na Kim il Sung, hari ibitabo birata ubutwari bwa Kim il Sung batangiraga ubuntu, waragisomaga ugasinzira cyangwa ukarambirwa utararangiza urupapuro rwa mbere. Ikiganiro cya Boniface Rucagu nacyo cyansinzirije nkangurwa n’indirimbo y’Imana Simeon yashyizemo kirangiye. Mpamya ko na Simeon wakoraga ikiganiro nawe yari hafi gusinzira.

Ikibabaje ni uko ayo mahamba ya Boniface Rucagu na bagenzi be atwara amafaranga atagira ingano yakagombye gukoreshwa mu bindi bikorwa biteza imbere abanyarwanda.

Icyo abantu benshi bakuye muri iki kiganiro n’uko amahamba Boniface Rucagu yatubwiye ntaho ahuriye n’ibyigishwa intore nyabyo.  Yavuzemo kubahana, Discipline, Kirazira, ubumuntu n’ibindi ntibuka. Ariko iyo urebye ibyo intore zikora, ukanumva n’amagambo yuzuyemo agasuzuguro n’ikinyabupfura gicye akoreshwa n’abayobozi b’igihugu uhereye kuri Perezida Kagame ubwe, wibaza niba ibyo Boniface Rucagu avuga hari aho bihuriye n’inyigisho nyazo batanga.

Ntore mwe aho kuganya nimushake ibisubizo byaha abanyarwanda amahoro aho guhera mu mahamba ya Rucagu!

Marc Matabaro

Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste