Archive pour 7 mars, 2012

Lt Col Muvunyi yarekuwe n’urukiko rwa ARUSHA

Lt Col Muvunyi yarekuwe n'urukiko rwa ARUSHA Muvunyi-Tharcisse-300x279

Lt Col Tharcisse Muvunyi

Lt Col Tharcisse Muvunyi nyuma yo kumara imyaka 12 afungiye i Arusha, igihe kingana na 3/4 by’igifungo cy’imyaka 15 yakatiwe n’ Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwamurekuye kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Werurwe 2012.

Mu itangazo ryasohowe n’uru rukiko rivuga ko umuyobozi w’uru rukiko Vagn Joensen ariwe wanzuye ko nyuma y’uko Lt Col Muvunyi yitwaye neza muri 3/4  by’igifungo yakatiwe ubu yarekurwa.

Lt Col Muvunyi yavutse mu 1953 avukira mu cyahoze ari Komini Mukarange i Byumba. Yize amashuri yisumbuye muri Collège Saint André i Nyamirambo. Yinjiye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Promotion ya 14 yinjiye mu 1973, yabaye Sous-Lieutenant muri 1977, yabanje kuba muri Bataillon Commando Ruhengeri, nyuma ajya kwiga ibijyanye n’ingororamubiri (Education Physique) mu Institut Royal d’Education Physique (IRMEP) ahitwa Eupen mu Bubiligi. Agarutse mu Rwanda yabaye ushinzwe kwigisha ingororamubiri mu gisirikare (officier EPS), muri CI Bugesera, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ESM, muri Etat-Major y’ingabo, no mu kigo cya Kanombe. Mu Ukwakira 1990 yagiye ku rugamba ayoboye i Bataillon, muri 1993 yoherejwe mu Ishuri ry’abasuzofisiye i Butare (ESO) aho yari ashinzwe administration na logistique (S1-S4).

313997_108825935889181_100002853261715_46435_250663_n

Ku rugamba mu Mutara mu 1991

Muri Mata 1994, igihe uwari umukuriye Général Marcel Gatsinzi yagirwaga umugaba Mukuru w’agateganyo w’Inzirabwoba, Lt Col Tharcisse Muvunyi yahise aba umukuru wa ESO ndetse n’akarere kose ka Gisirikare ka Butare na Gikongoro.

Lt Col Muvunyi, tariki 18 Mata 2011 yari yandikiye ubuyobozi bw’uru rukiko asaba ko nyuma yo kwitwara neza yazarekurwa atarinze kurangiza imyaka yose yakatiwe.

Mu rubanza rwa mbere, yari yakatiwe imyaka 25, ariko ubujurire bwe bwamuvanyeho icyaha cyo gukora Genocide we ubwe, bityo akatirwa imyaka 15.

Lt Col Tharcisse Muvunyi yafatiwe i Londres  mu Ubwongereza mu 2000 azanwa i Arusha tariki 5 Gicurasi 2002. Abaye uwa gatatu urekuwe n’uru rukiko nyuma yo kwitwara neza mu munyururu mu gihe kingana na 3/4  by’igihano yakatiwe.

Marc Matabaro

Rwiza News

Abaministre n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga biyise intore z’Impezamihigo bamaze gusinya imihigo Perezida Kagame yabateguriye!

Abaministre n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga biyise intore z’Impezamihigo bamaze gusinya imihigo Perezida Kagame yabateguriye! HE_7_na_Madam-f6ddb

Paul:"Honey! Wabonye ukuntu bantinya?" Jeannette: "Darling! It's true warabahabuye!"

Iyi mihigo aba bayobozi basinyanye na Perezida Kagame ikubiye mu bice bibiri bijyanye n’ibikorwa bireba minisiteri ku giti cyazo na za ambasade ; hamwe n’inshingano abaminisitiri bahuriyeho ndetse n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga. Ibyo byabaye igihe hasozwaga imirimo y’umwiherero wa 9 w’abayobozi.

Iyo mihigo abo bayobozi basinye biyemeje kuzayesa nta kabuza kandi bavuze ko bazabigeraho. Ibi biteye impungenge zakomeje kuvugwa n’abantu benshi aho abayobozi bemera ibintu bigoye kugeraho kugira ngo bashimishe Perezida Kagame noneho umuzigo wose ukikorerwa n’abakozi bo hasi cyangwa abaturage basanzwe! Noneho kuba babisinyiye ni igitutu kizatuma abo bayobozi bakora uko bashoboye kugira ngo bashimishe shebuja! Ni ukuvuga ko iyo mihigo n’ubwo yagerwaho isize abaturage iheruheru cyangwa abanyarwanda benshi batanejejwe n’ibyavuye muri iyo mihigo, icyangombwa n’uko abo ba NDIYO BWANA bazaba bashimwe i bukuru imbehe zabo ntizubame!

Abareba kure babona ko iyo mihigo ari nk’igihango abo bayobozi basinyanye na Perezida Kagame ko biyemeje kumushyigikira no kumugwa inyuma bibaye ngombwa.

Iyo usomye ibyo bita ngo ni imihigo, (ndavuga ibyagiye ku mugaragaro kuko hari byinshi by’ibanga), higanjemo kugerageza kwigarurira abaturage ngo barebe ko bakomeza kuyoboka ingoma y’igitugu ya Kagame. Kandi nta gahunda igaragara ihari iha abaturage ubushobozi bwo kwanga iyo mihigo igihe babonye irimo kubapyinagaza cyangwa ibangamiye inyungu zabo. (Hari abaturage benshi bagiye banga ibyemezo nk’ibi bifatirwa mu rwego rwo hejuru hatitawe ku buzima nyabwo bw’abaturage, abenshi muri bo barezwe kubangamira gahunda za Leta!)

DSC_6300-12bd3

"Reka tube twiga kwiruka hakiri kare amaherezo tuziruka"

Abakurikiranira hafi ibibera muri Leta y’u Rwanda bemeza ko mu Rwanda hari Guverinoma 2, izwi n’amategeko ya Pierre Damien Habumuremyi ishinzwe gushyira mu bikorwa ibyateguwe n’indi guverinoma itazwi na benshi ishinzwe gufata ibyemezo byose bireba igihugu.

Ibyabereye mu mwiherero wa 9 ni ugutanga amabwiriza n’imihigo byateguwe na ya Guverinoma y’ibanga iyoboye igihugu dore ko abashakaga debates bo Kagame yari yabanje kubahakanira rugikubita. Abayobozi icyo bakoze ni ukwemera iyo mihigo n’ikimenyimenyi ntawe wavuze ko atayishobora ngo yange kuyisinyira!

HE_3_Jeannette-f1e0b

Ba Ambassadeurs bashobora kuba barahawe imihigo itoroshye!

Ikindi cyagaragaye ni ukuntu Madame Jeannette Kagame yaba arimo gutegurwa muri politiki ku buryo mu gushakisha umwe mu mivuno ishobora gukoreshwa muri 2017, uwo mudamu yatangwa nk’umukandida n’ishyaka rya FPR, bityo Perezida Kagame agakomeza gutegeka mu mayeri aho gufata manda ya 3 cyangwa gushyiraho umuntu w’agakingirizo yaba atizeye neza. Ibyo bishobora guhuma amaso benshi dore ko bitaba bibaye bwa mbere! Urugero: Muri Amerika, Hillary Clinton yashatse kuba Perezida, muri Argentine utegeka ubu umugabo we yari Perezida kera kimwe no muri Chili niko byagenze!

Tubibutse ko mu 2010, nyuma y’inama nk’iyi aribwo Lt Gen Kayumba yahunze igihugu. Simvuze ko hari abagiye guhunga ariko ntihazabura igihinduka kuko abayobozi bahawe inshingano zikomeye cyane ku buryo bamwe muri bo babona batazishoboye bashobora gukuramo akabo karenge! Hari bamwe bashyizwe mu majwi mu kutubahiriza ibyo Kagame aba yategetse byose cyangwa baba bakoze amakosa, ibyo bishobora gutuma hagira abahindurirwa imyanya cyangwa bagahabwa isinde!

 

Ruben Barugahare

Rwiza News

UMUYOBOZI MUSHYA WA GEREZA YA REMERA KAMUGISHA AMEREYE NABI ABAGORORWA!

UMUYOBOZI MUSHYA WA GEREZA YA REMERA KAMUGISHA AMEREYE NABI ABAGORORWA! Imberakuli

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 05/P.S.IMB/012

Amakuru ava mubuyobozi bwa gereza ya Remera kandi afitiwe gihamya aremeza ko abagororwa bahafungiwe bamerewe nabi cyane kandi byose bije aho baherewe Bwana KAMUGISHA nk’umuyobozi mushya.

Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba rihangayikishijwe n’imikorere y’uyu muyobozi urangwa na politiki yo kwicisha inzara no gutoteza abagororwa. Ku bw’ubwumwihariko ariko, kuva aho KAMUGISHA abereye umuyobozi wa gereza ya Remera, ikiboko no gutesha agaciro abagororwa byahawe intebe muri iyi gereza.

Nta gushidikanya kandi ko bikorwa ubuyobozi bukuru bwa gereza bubizi, cyane ko uyu KAMUGISHA yashinzwe ubuyobozi bw’iyi gereza avuye ku buyobozi bwa gereza ya Kigali aho yari yaragaragaje ku buryo budasubirwaho gutoteza no gukubita infungwa za politiki zirimo umuyobozi w’ishyaka PS IMBERAKURI, Me Bernard NTAGANDA.

Ishyaka PS IMBERAKURI rikomeje gutabariza imfungwa by’umwihariko izifungiye muri gereza ya Remera. Kuba umuntu abaye umugororwa, ntibimwambura uburenganzira bwe bwa muntu kandi nta na rimwe ubucamanza buteganya ibihano by’inkoni, kwicisha inzara n’iyicwa rubozo.

Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risaba ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda guhaguruka bugakurikirana ikibazo cy’imfungwa muri rusange, ariko cyane cyane izifungiwe muri gereza ya  Remera.

Dukomeze kugira Urukundo, Ubutabera n’Umurimo.

 Bikorewe i Kigali kuwa 06/03/2012

 

BAKUNZIBAKE Alexis (sé)

Visi Prezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI.

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste