Urubanza rwa Ntaganda mu mwiherero
Urukiko rw’ikirenga rwo mu Rwanda rumaze gusoza iburanisha mu bujurire ry’urubanza rw’umunyapolitiki Bernard Ntaganda umukuru w’ishyaka PS Imberakuri.
Uyu munyamategeko yakatiwe umwaka ushize igifungo cy’imyaka 4 ahamijwe ibyaha
Kuri uyu munsi wa nyuma w’ubujurire bwe, Bernard Ntaganda yasabye urukiko rw’ikirenga kurangiza icyo yise akarengane yagiriwe mu rukiko rwisumbuye ndetse n’urukiko rukuru ahamwa ibyaha yumva byari ibitekerezo bya politiki .
Bernard Ntaganda yashimangiye ko icyabaye atari urubanza ahubwo ko wari umuhango wo kubahiriza icyemezo cyo kumufunga cyafashwe n’ubutegetsi .
Uyu munyamategeko yavuze ko mu gihe cy’urubanza umushinjacyaha yahamagawe kenshi kuri telefoni agahabwa amabwiriza ndetse na we akayageza ku mucamanza bidasanzwe mu migendekere y’imanza.
Gusa ibi byakuruye impaka ubushinjacyaha busaba ko Ntaganda agaragaza umutegetsi wahaye urukiko amabwiriza ndetse akanasobanura n’ayo mabwiriza ayo ari yo .
Gusa byaba byo cyangwa bitarabaye umucamanza yavuze ko iyi ngingo itagira icyo ifasha Ntaganda kuko atayishyize mu nyandiko ye isaba ubujurire .
Nyuma yo gusoza iburanisha umucamanza yavuze ko uru rubazna rugomba gusomwa mu kwezi gutaha kwa kane ku itariki ya 20.
Mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize ni bwo Ntaganda yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 ahamijwe ibyaha birimo amacakubiri no gukora imyigaragambyo itemewe n’amategeko .
Imvugo zamuviriyemo ibyaha zirimo nk’iyo yavugaga ngo tura tugabane niwanga bimeneke .
Ubushinjjacyaha buvuga ko ibi byari ugushoza imvururu mu gihe uregwa we avuga ko imvigo ye yari igamije gusa gusaba ishyaka riri ku butegetsi kwemera kubusaranganya n’abatavuga rumwe na ryo .
Bernard Ntaganda yabaye mu ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage PSD mbere yo gushinga PS Imberakuri avuga ko rije gukosora amakosa ya FPR iri ku butegetsi .
Yaje no gutangaza ko yiteguye guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu mbere y’uko atabwa muri yombi hasigaye amezi abiri gusa ngo itariki y’amatora igere .
Marc Matabaro
Rwiza News
Source: BBC Gahuza-Miryango
Mukurarinda mumureke ashinje abandi ibinyoma ariko amenye ko nawe dossier ye igeze kure nashaka abe ashaka ubuvumo azajya guhimbiramo ibirego! urucira abandi nawe rutakwibagiwe!