Archive pour 6 mars, 2012

Urubanza rwa Lt Col Rugigana rwongeye gusubikwa

Urubanza rwa Lt Col Rugigana rwongeye gusubikwa Lt.-Col-Rugigana-Ngabo

Lt Col Rugigana Ngabo

Urukiko rukuru rwa gisirikare mu Rwanda rwongeye gusubika urubanza rwa Lt Col Rugigana Ngabo kugeza mu mpera z’ukwezi kwa kane.

Imyanzuro y’urubanza ubundi yagombaga gusomwa ku mugaragaro ku itariki ya 03/02/ 2012 ariko urukiko rutangaza ko rugikeneye gukora iperereza, rwimurira iburanisha kuri iyi tariki ya 06/03/2012.

Lt Col Rugigana akurikiranywe n’ubushinjacyaha ku byaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, ariko arabihakana avuga ko ari ibihimbano.

Ni iburanisha ribera mu muhezo kuva ryatangira mu mizi mu kwezi kwa cumi 2011.

Impamvu zituma rubera mu muhezo

Zimwe mu mpamvu z’iki cyifuzo zagaragajwe na Lt Faustin Mukunzi uhagarariye ubushinjacyaha bwa gisirikare, ni uko Lt Col Rugigana akurikiranyweho ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo.

Kandi ngo urubanza rwe rushobora kuba rufite aho ruhuriye n’urwa mukuru we Lt Gen Kayumba Nyamwasa bityo kurushyira mu ruhame bikaba byabangamira iperereza.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko kubera amabanga ya gisirikare avugirwa muri uru rubanza, kubera mu ruhame byagira ingaruka ku mutekano w’igihugu.

Umwanzuro utarashimishije Lt Col Rugigana watangaje ko ngo kuri we, kuburanira mu ruhame biri mu nyungu za rubanda kandi ko ngo ibyaha akurikirayweho nta banga ririmo.

Gusa Major Ndayisaba Bernard uyoboye iburanisha yatangaje ko imyanzuro y’urubanza izasomerwa mu ruhame.

Imyanzuro

Kugeza ubu impande zombi ziburana zamaze gushyikiriza urukiko imyanzuro yazo ya nyuma.

N’ubwo itariki y’isomwa ry’imyanzuro ya nyuma y’iburanisha yari yatangajwe, urukiko rwasabye igihe cyo gukora iperereza no kugenzura ibimenyetso byatanzwe n’abatangabuhamya.

Birimo kugera hamwe mu hantu havugwa mu iburanishwa ko habereye ibyaha, ariko ntihatangazwa ku mugaragaro.

Gusa uregwa n’uruhande rw’ubushinjacyaha bazaba bahari.

Maître Godffrey Butare wunganira Lt Col Rugigana yabwiye BBC ko nta kibazo afite ku cyemezo cy’urukiko kandi ko gikurikije amategeko.

Maître Butare kandi yongeyeho ko iyi ngingo izafasha kugaragaza ibikenewe byose bisabwa n’urukiko kugira ngo rutange imyanzuro ishingiye, nk’uko abivuga, ku kuri kose.

Lt Col Rugigana Ngabo ahakana ibyaha aregwa yivuye inyuma kandi akemeza ko ngo nta shingiro bifite.

Cyakora aramutse ahamwe nabyo, ingingo z’amategeko ahana ibyaha ateganya igihano cyo gufungwa ubuzima bwose cyangwa guhabwa imyaka hagati y’itanu n’icumi y’igifungo.

Iburanisha rizongera gusubukurwa ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa kane uyu mwaka wa 2012, mbere y’itangazwa ry’itariki nshya y’imyanzuro ya nyuma.

 

Ruben Barugahare

Rwiza News

Source: BBC Gahuza-Miryango

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 05/P.S.IMB/012

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 05/P.S.IMB/012 LA-FEUILLE-DE-ROUTE-DU-PARTI-SOCIAL-IMBERAKURI

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 05/P.S.IMB/012

Kuri uyu wa 05/03/2012, Urukiko rw’ikirenga rwasubukuye urubanza rw’umuyobozi w’ishyaka PS IMBERAKURI, Nyakubahwa Me Bernard NTAGANDA. Mu myiteguro y’uru rubanza cyane cyane mu mpera z’icyumweru gishize, abayobozi b’ishyaka batotejwe ku buryo budasubirwaho n’inzego z’umutekano ngo batitabira uru rubanza. Mu buryo bwakoreshejwe harimo gukoresha telefoni zitagaragaza nimero, email, gutera abayobozi mu ngo kugeza aho mu gitondo bazinduka basaba abarwanashyaka kutitabira urubanza ngo bitabaye ibyo barafungwa.
Ariko byabaye iby’ubusa twari twabukereye turi benshi. Ibyo byatumye ibikorwa by’iterabwoba bikomeza no ku rukiko rw’ikirenga aho abarwanashyaka mbere yo kwinjira mu cyumba cyabereyemo urubanza babanzaga gusakwa bikabije, maze bategekwa no kwandika umwirondoro wose kugera no kuri nimero ya telefoni.

Muri uru rubanza rutamaze n’isaha yose, umuyobozi w’ishyaka yerekanye buryo ki mu rukiko rw’ikirenga, umucamanza yirengagije ingingo ya 47 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho yanze gushaka ibimenyetso kubyo umushinjacyaha amurega ngo ku magambo yavuze agamije guteza amacakubiri no kwangisha abaturage ubutegetsi buriho. Me Bernard NTAGANDA asobanurako nta magambo yo muri urwo rwego yavuze cyane ko muri ibyo bihe bamurega yayavuzemo, Radiyo na Televiziyo y’igihugu byari bihari kandi nta macakubiri cyangwa ubwigomeke byigeze bigaragara mu banyarwanda,biryo akaba umucamanza agomba gushaka ayo magambo kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu aho gufata amagambo mpimbano. Umushinjacyaha Alain MUKURARINDA nawe umurega, yiyemereye ko abatangabuhamya batabashije kuvuga neza ibyo umuyobozi w’ishyaka yaba yaravugiye muri ayo ma nana atandukanye.

Urukiko rwafashe umwanzuro ko urubanza ruzasomwa kuwa 20/04/2012. Gukomeza kurutinza nabyo akaba ari ubundi buryo bwo gukomeza kumvisha umuyobozi w’ishyaka PS IMBERAKURI, bamuziza gusa ko yafashe iya mbere akanenga ubutegetsi buriho mu Rwanda ku mugaragaro.

Ishyaka PS IMBERAKURI ryongeye gushinganisha abarwanashyaka baryo bakomeje gushyirwa ku ma listi n’inzego z’umutekano. Rirashimira kandi abarwanashyaka n’abandi banyarwanda bamaze gushirika ubwoba maze bagaharanira uburenganzira bungana murwatubyaye.

Dukomeze kugira Urukundo, Ubutabera n’Umurimo.

Bikorewe i Kigali kuwa 05/03/2012

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi prezida wa mbere

Urubanza rwa Ntaganda mu mwiherero

Urubanza rwa Ntaganda mu mwiherero 14498-ntaganda-2-277x300Urukiko rw’ikirenga rwo mu Rwanda rumaze gusoza iburanisha mu bujurire ry’urubanza rw’umunyapolitiki Bernard Ntaganda umukuru w’ishyaka PS Imberakuri.

Uyu munyamategeko yakatiwe umwaka ushize igifungo cy’imyaka 4 ahamijwe ibyaha

Bernard Ntaganda uvuga ko akurikiranywe kubera impamvu za politiki yari yatangaje ko yiteguye guhangana na Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu y’umwaka 2010 cyakora aza gutabwa muri yombi atageze ku ntego ye .

Kuri uyu munsi wa nyuma w’ubujurire bwe, Bernard Ntaganda yasabye urukiko rw’ikirenga kurangiza icyo yise akarengane yagiriwe mu rukiko rwisumbuye ndetse n’urukiko rukuru ahamwa ibyaha yumva byari ibitekerezo bya politiki .

Bernard Ntaganda yashimangiye ko icyabaye atari urubanza ahubwo ko wari umuhango wo kubahiriza icyemezo cyo kumufunga cyafashwe n’ubutegetsi .

Uyu munyamategeko yavuze ko mu gihe cy’urubanza umushinjacyaha yahamagawe kenshi kuri telefoni agahabwa amabwiriza ndetse na we akayageza ku mucamanza bidasanzwe mu migendekere y’imanza.

Gusa ibi byakuruye impaka ubushinjacyaha busaba ko Ntaganda agaragaza umutegetsi wahaye urukiko amabwiriza ndetse akanasobanura n’ayo mabwiriza ayo ari yo .

Gusa byaba byo cyangwa bitarabaye umucamanza yavuze ko iyi ngingo itagira icyo ifasha Ntaganda kuko atayishyize mu nyandiko ye isaba ubujurire .

Nyuma yo gusoza iburanisha umucamanza yavuze ko uru rubazna rugomba gusomwa mu kwezi gutaha kwa kane ku itariki ya 20.

Mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize ni bwo Ntaganda yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 ahamijwe ibyaha birimo amacakubiri no gukora imyigaragambyo itemewe n’amategeko .

Imvugo zamuviriyemo ibyaha zirimo nk’iyo yavugaga ngo tura tugabane niwanga bimeneke .

Ubushinjjacyaha buvuga ko ibi byari ugushoza imvururu mu gihe uregwa we avuga ko imvigo ye yari igamije gusa gusaba ishyaka riri ku butegetsi kwemera kubusaranganya n’abatavuga rumwe na ryo .

Bernard Ntaganda yabaye mu ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage PSD mbere yo gushinga PS Imberakuri avuga ko rije gukosora amakosa ya FPR iri ku butegetsi .

Yaje no gutangaza ko yiteguye guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu mbere y’uko atabwa muri yombi hasigaye amezi abiri gusa ngo itariki y’amatora igere .

 

Marc Matabaro

Rwiza News

 

Source: BBC  Gahuza-Miryango

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste