Pierre Damien Habumuremyi umukozi mwiza cyangwa umugaragu wa Perezida Kagame?

Pierre Damien Habumuremyi umukozi mwiza cyangwa umugaragu wa Perezida Kagame? rwandan-new-pm-habumuremyi-swearing-201110

Ati:"Ndahiriye Kagame ko nzakora ibyo ashaka byose n'iyo byaba bitanogeye abanyarwanda

Pierre Damien Habumuremyi yavukiye mu cyahoze ari komini Ruhondo mu Majyaruguru mu 1961. Afite Doctorat muri Sciences Politiques yakuye muri Université Ouaga 2 yo muri Burkina Faso. Iyo Doctorat kugira ngo ayibone yasobanuye igitabo cye yise « Pouvoir politique et ethnicité au Rwanda : analyse du conflit rwandais et de l’offre politique de l’après- 1994 pour la reconstruction de l’Etat-Nation », icyo gitabo kikaba gisingiza cyane Leta y’igitugu ya Perezida Kagame ndetse iyo umuntu agisomye abona ko Pierre Damien Habumuremyi yisabiraga umugati i bukuru!

Yamaze igihe gito ari Minisitiri w’uburezi, yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora aho yafashaga Prof Karangwa Chysologue kwiba amajwi (aha niho yamenyekaniye ko ari umukozi mwiza uzi akazi ariko ukurikiza amategeko ya ba shebuja buhumyi n’iyo ayo mategeko yaba adahwitse!), aza no kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Mbere y’uko agirwa Ministre w’Intebe, uwari usanzweho ariwe Bernard Turatsinze Makuza mwene Anastase Makuza wa MDR Parmehutu yari nk’igishushanyo ntabwo yagaragaraga ku buryo abantu bajyaga bibagirwa ko u Rwanda rugira Ministre w’Intebe! Ahubwo yagaragaye ejo bundi ubwo afatanije na ba Senateri Gasamagera Wellars, Bertin Makuza (Urya wajyaga utwika RWANDAFOAM ngo abone amafaranga y’ubwishingizi) na Tom Ndahiro umumoniteur-agri w’umushakashatsi mu bintu nawe atazi, mu gushaka gusebya Paul Rusesabagina ngo atabona umudari yari yahawe na Lantos Fondation.

Ishyirwaho rye abantu babikurikiranira hafi bemeza hari hagamijwe impamvu zikurikira:

-Umuntu w’umuhutu kandi ukomoka mu majyaruguru kugira ngo amahanga, n’abandi bantu batareba kure babone ko Perezida Kagame arimo kugerageza gusaranganya ubutegetsi.

-Umuntu w’umukozi uzi akazi, ukurikiza amategeko kandi wubaha ba shebuja adatekereje, uzajya ashyira mu bikorwa gahunda ya FPR na Perezida Kagame atabaciye inyuma

-Umuntu bizeye ko adafite ubushake bwo kumenyekana cyane ngo ajye hejuru muri Politiki ku buryo yateza ingorane FPR na Kagame mu minsi iri imbere.

-Umuntu bazaba bakuye kure ku buryo azaba yumva ari nkaho abonekewe bikazoroha kumugira igikoresho.

Iyo urebye ingendo Pierre Damien Habumuremyi akora ubona atandukanye cyane na Bernard Makuza, we asa nk’aho yahawe inshingano nshya zo kuzenguruka igihugu kuko nta munsi ushira atagize ahantu asura. Mu bigo bya Leta, byigenga mu ntara n’ahandi henshi. Ubu asigaye afite na gahunda yo gusura abayobozi batandukanye abatunguye!

Ababikurikiranira hafi bavuga ko Perezida Kagame yashyizeho uyu mugabo, mu rwego rw’umugaragu wo gutuma ugomba gushyira mu bikorwa politiki ya shebuja, nta muyobozi uwo ariwe wese ushobora kumusuzugura cyangwa ngo ntakurikize amabwiriza ye kuko byaba bibaye wa mugani ngo ukubise imbwa aba ashaka shebuja, rero uwamusuzugura yaba asuguye Perezida Kagame.

Muri iyi minsi Perezida Kagame afite byinshi byo gukora, opposition imumereye nabi, amahanga ntamworoheye, ubwoba bw’abantu bari muri Leta ye no mu gisirikare bashobora kumuhirika, imari ye iri mu Rwanda no ku isi yose, n’ibindi.. hakenewe rero umuntu wo gukora akazi neza byose bikitirirwa His Excellence nk’uko intore n’izindi nkomamashyi zita mwene Rutagambwa! Iyo mikorere ya Pierre Damien Habumuremyi ntabwo ariwe uyihariye wenyine hari abayobozi benshi bakora akazi kabo bakirengagiza akarengane k’abaturage bakagerageza gukora ibishimisha ba shebuja gusa no gusigasira imbehe zabo ngo zitubama!

Perezida Kagame yohereje uwo mugaragu we mu irahira rya Perezida Kabila, kuko Perezida Kagame ntabwo yari kwibeshya ngo ahinguke i Kinshasa dore ko n’ibyavuye mu matora bitavugwagaho rumwe, uretse Robert Mugabe wa Zimbabwe nta bandi bakuru b’ibihugu bitabiriye uwo muhango! Si aho gusa yamwohereje no muri Gambiya mu irahira ry’undi munyagitugu Yahya Jammeh, wongeye gutorerwa kuyobora icyo gihugu ku nshuro ya kane!

Mu minsi yashize yatangaje ibintu ngo Leta iteganya gukora bitashimishije abantu benshi ku buryo n’abari ibiragi bavuze noneho:

-Yavuze ko abanyeshuri barangije amashuri bazajya babanza gukorera Leta ku buntu mu gihe cy’umwaka wose

-Abakozi ko bakongererwa amasaha yo gukora ariko imishahara ntiyiyongere.

Si ibyo gusa kuko akiri Ministre w’Uburezi yigeze kubazwa na BBC Gahuza-Miryango ku kibazo cy’abarimu b’abahamya ba Yohova, batashakaga kwitabira itorero ry’igihugu kuko idini ryabo ritabyemera, Pierre Damien Habumuremyi aho gusubiza nawe yarabajije ati:Udashaka kuba intore arashaka kuba iki? Ngayo nguko!

Uyu mugabo uyu murava akoresha mu gukorera shebuja Perezida Kagame, aramutse awukoresheje akorera abanyarwanda byateza imbere igihugu n’abanyarwanda kurushaho!

 

Marc Matabaro

Rwiza News

 


2 commentaires

  1. gahanga dit :

    Ibi ariko birashira! umuryango w’uyu wihangane gusa yarasiragijwe pe!!

  2. bosco dit :

    uwo mugabo mu ngendo akora yatinyutse agera no mubibazo byubutabera akareba akarenane kakorewe umugabo Habiyakare mu karere ka kayonza umurenge wa mukarange i nyagatovu aho gacaca yakoreshejwe mu bihe bitandukanye bakamurega ubusahuzi agatsinda ,barahindura bamurega ubuambanyi nabwo ntibwamufat,barongera bati ubwicanyi kandi ibyo byose babiburanaga afungiye i nstinda bimaze kurambirana Mukantaganzwa atanga amabwiriza yo kumufungura arataha.Akigera iwe abahanga mu gutekinika beretse Mukantaganzwa ko batiganye bamuhimbira icyaha ngo hari umugore yarebeye igitsina muri genocide bamukatira burundu yumwihariko.Bayobozi ngaho nimugire icyo mukora

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste