Archive pour 5 mars, 2012

Amakuru ava mu mwiherero wa 9 i Gako mu Bugesera

Amakuru ava mu mwiherero wa 9 i Gako mu Bugesera umwiherero1-2

"Bariya bajinga babwire ko niba bashaka debates bazabanze nabo barwane nkanjye!"

Umwiherero wa 9 w’abayobozi bakuru uteraniyemo abayobozi bagera kuri 250. Uretse umunsi wo gutangiza no kurangiza umwiherero, indi minsi ubera mu muhezo.

Nyuma y’aho bamwe mu bayobozi batanze igitekerezo cy’uko bajya impaka ku bintu bimwe na bimwe bizigwa muri iyo nama Perezida Kagame yabakuriye inzira ku murima avuga ko adashaka ko hagira ibyo bajyaho impaka (débats) ko ibigomba kwigwa byarangije gutegurwa nta mwanya wo kujya impaka uhari, abari bavuze ko bagiye gutangira umuco wa debate yahise abahindura ubusa!

Kuvana umwiherero Serena ukabera i Gako. Abenshi bari bavuze ngo leta yashaka kugabanya amafaranga itakaza ikodesha Serena, Perezida Kagame yivugiye ko ntacyahindutse ku mafaranga yakoreshwaga mu mwiherero ugereranyije na Serena hotel. amafaranga agenda ku mwiherero w’i Gako angana n’ayishyuwe k’umwiherero wabereye muri Hotel Serena, nkuko Perezida Kagame yabyivugiye mu ijambo rye.

HE_4_and_First_Lady-a53fe

Ntawukuriryayo ati:"Batambeshye koko Kagame bamurashe nakwicara hariya imbere?"

Hari andi makuru avuga ko Perezida Kagame afite ubwoba. Yahisemo kujyana umwiherero mu kigo bya gisirikare. Ni uko atizeye umutekano we! Bivugwa ko abasirikare bose baba mu kigo cya Gako bimuriwe ahandi, imihanda yose ijya i Gako ndetse n’akarere k’u Bugesera kose, za Rwabusoro, Nemba, Nyamata, Rilima hose huzuye abarinda Perezida Kagame n’imbunda za rutura. Abayobozi bose basize imodoka zabo baza mu mwiherero mu mabisi, mu kwinjira mu mwiherero barasatswe bikomeye ndetse hari n’abahanga mu bijyanye na ikoranabuhanga ku buryo ntawe ushobora kwakira amakuru cyangwa akohereza amakuru akoresheje mudasobwa uretse abantu bake babifitiye uburenganzira, nta telefone zigendanwa zemewe keretse ku bantu bamwe na bamwe!

HE_2_Makuza-1a214

"Buriya koko nzabigenza gute ngo nongere kwicara hariya imbere?"

Ikindi kivugwa cyane kandi Perezida Kagame yatinzeho, ni urujya n’uruza rw’abakozi bajya mu butumwa mu mahanga arashaka ko bigabanuka cyangwa bihagarara burundu. Hakajyayo aba ngombwa gusa! Guhagarika ubutumwa bwo mu mahanga ku bakozi ba leta ashobora kuba atinya ko abantu bamuhunga cyangwa se aribo batanga amakuru hanze y’ibitagenda neza mu gihugu. Binavugwa ko bamwe mu bakozi ba Leta bajya mu butumwa baboneraho bagahura n’abatavuga rumwe na Leta rwihishwa.

Hari impungenge kuri bamwe mu bagize guverinoma ko bashobora gutakaza imyanya yabo umwiherero urangiye, cyane cyane ngo abadatanga umusaruro cyangwa abo Perezida Kagame atizeye!

Kubera umutekano wakajijwe ndetse n’uburyo bw’itumanaho bukaba bucye kuko ibyinshi mu bikorwa by’uyu mwiherero bizabera mu muhezo, amakuru menshi y’ibyizweho cyane cyane ibijyanye no guhangana n’abatavuga rumwe na Leta bakomeje gukaza umurego tutaretse n’amahanga akomeje kotsa igitutu Leta ya Kagame bishobora kuzamenyekana ubwo abayobozi bamwe  na bamwe bazaba bashoboye kubona uko basohora amakuru bizeye umutekano wabo!

 

Ruben Barugahare

Rwiza News

Pierre Damien Habumuremyi umukozi mwiza cyangwa umugaragu wa Perezida Kagame?

Pierre Damien Habumuremyi umukozi mwiza cyangwa umugaragu wa Perezida Kagame? rwandan-new-pm-habumuremyi-swearing-201110

Ati:"Ndahiriye Kagame ko nzakora ibyo ashaka byose n'iyo byaba bitanogeye abanyarwanda

Pierre Damien Habumuremyi yavukiye mu cyahoze ari komini Ruhondo mu Majyaruguru mu 1961. Afite Doctorat muri Sciences Politiques yakuye muri Université Ouaga 2 yo muri Burkina Faso. Iyo Doctorat kugira ngo ayibone yasobanuye igitabo cye yise « Pouvoir politique et ethnicité au Rwanda : analyse du conflit rwandais et de l’offre politique de l’après- 1994 pour la reconstruction de l’Etat-Nation », icyo gitabo kikaba gisingiza cyane Leta y’igitugu ya Perezida Kagame ndetse iyo umuntu agisomye abona ko Pierre Damien Habumuremyi yisabiraga umugati i bukuru!

Yamaze igihe gito ari Minisitiri w’uburezi, yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora aho yafashaga Prof Karangwa Chysologue kwiba amajwi (aha niho yamenyekaniye ko ari umukozi mwiza uzi akazi ariko ukurikiza amategeko ya ba shebuja buhumyi n’iyo ayo mategeko yaba adahwitse!), aza no kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Mbere y’uko agirwa Ministre w’Intebe, uwari usanzweho ariwe Bernard Turatsinze Makuza mwene Anastase Makuza wa MDR Parmehutu yari nk’igishushanyo ntabwo yagaragaraga ku buryo abantu bajyaga bibagirwa ko u Rwanda rugira Ministre w’Intebe! Ahubwo yagaragaye ejo bundi ubwo afatanije na ba Senateri Gasamagera Wellars, Bertin Makuza (Urya wajyaga utwika RWANDAFOAM ngo abone amafaranga y’ubwishingizi) na Tom Ndahiro umumoniteur-agri w’umushakashatsi mu bintu nawe atazi, mu gushaka gusebya Paul Rusesabagina ngo atabona umudari yari yahawe na Lantos Fondation.

Ishyirwaho rye abantu babikurikiranira hafi bemeza hari hagamijwe impamvu zikurikira:

-Umuntu w’umuhutu kandi ukomoka mu majyaruguru kugira ngo amahanga, n’abandi bantu batareba kure babone ko Perezida Kagame arimo kugerageza gusaranganya ubutegetsi.

-Umuntu w’umukozi uzi akazi, ukurikiza amategeko kandi wubaha ba shebuja adatekereje, uzajya ashyira mu bikorwa gahunda ya FPR na Perezida Kagame atabaciye inyuma

-Umuntu bizeye ko adafite ubushake bwo kumenyekana cyane ngo ajye hejuru muri Politiki ku buryo yateza ingorane FPR na Kagame mu minsi iri imbere.

-Umuntu bazaba bakuye kure ku buryo azaba yumva ari nkaho abonekewe bikazoroha kumugira igikoresho.

Iyo urebye ingendo Pierre Damien Habumuremyi akora ubona atandukanye cyane na Bernard Makuza, we asa nk’aho yahawe inshingano nshya zo kuzenguruka igihugu kuko nta munsi ushira atagize ahantu asura. Mu bigo bya Leta, byigenga mu ntara n’ahandi henshi. Ubu asigaye afite na gahunda yo gusura abayobozi batandukanye abatunguye!

Ababikurikiranira hafi bavuga ko Perezida Kagame yashyizeho uyu mugabo, mu rwego rw’umugaragu wo gutuma ugomba gushyira mu bikorwa politiki ya shebuja, nta muyobozi uwo ariwe wese ushobora kumusuzugura cyangwa ngo ntakurikize amabwiriza ye kuko byaba bibaye wa mugani ngo ukubise imbwa aba ashaka shebuja, rero uwamusuzugura yaba asuguye Perezida Kagame.

Muri iyi minsi Perezida Kagame afite byinshi byo gukora, opposition imumereye nabi, amahanga ntamworoheye, ubwoba bw’abantu bari muri Leta ye no mu gisirikare bashobora kumuhirika, imari ye iri mu Rwanda no ku isi yose, n’ibindi.. hakenewe rero umuntu wo gukora akazi neza byose bikitirirwa His Excellence nk’uko intore n’izindi nkomamashyi zita mwene Rutagambwa! Iyo mikorere ya Pierre Damien Habumuremyi ntabwo ariwe uyihariye wenyine hari abayobozi benshi bakora akazi kabo bakirengagiza akarengane k’abaturage bakagerageza gukora ibishimisha ba shebuja gusa no gusigasira imbehe zabo ngo zitubama!

Perezida Kagame yohereje uwo mugaragu we mu irahira rya Perezida Kabila, kuko Perezida Kagame ntabwo yari kwibeshya ngo ahinguke i Kinshasa dore ko n’ibyavuye mu matora bitavugwagaho rumwe, uretse Robert Mugabe wa Zimbabwe nta bandi bakuru b’ibihugu bitabiriye uwo muhango! Si aho gusa yamwohereje no muri Gambiya mu irahira ry’undi munyagitugu Yahya Jammeh, wongeye gutorerwa kuyobora icyo gihugu ku nshuro ya kane!

Mu minsi yashize yatangaje ibintu ngo Leta iteganya gukora bitashimishije abantu benshi ku buryo n’abari ibiragi bavuze noneho:

-Yavuze ko abanyeshuri barangije amashuri bazajya babanza gukorera Leta ku buntu mu gihe cy’umwaka wose

-Abakozi ko bakongererwa amasaha yo gukora ariko imishahara ntiyiyongere.

Si ibyo gusa kuko akiri Ministre w’Uburezi yigeze kubazwa na BBC Gahuza-Miryango ku kibazo cy’abarimu b’abahamya ba Yohova, batashakaga kwitabira itorero ry’igihugu kuko idini ryabo ritabyemera, Pierre Damien Habumuremyi aho gusubiza nawe yarabajije ati:Udashaka kuba intore arashaka kuba iki? Ngayo nguko!

Uyu mugabo uyu murava akoresha mu gukorera shebuja Perezida Kagame, aramutse awukoresheje akorera abanyarwanda byateza imbere igihugu n’abanyarwanda kurushaho!

 

Marc Matabaro

Rwiza News

President Kagame’s speech at the 9th Annual Leadership Retreat- Gako, 4 March 2012

President Kagame's speech at the 9th Annual Leadership Retreat- Gako, 4 March 2012  kagame-web-300x152”People don’t eat debates, they eat food”: This is the answer that the dictator has found for those who want debates !

You can follow the speech by using the link below:

http://paulkagame.tv/podcast/?p=episode&name=2012-03-04_kagame-gako-retreat.mp3 and you can see some pictures of the 9th Annual Leadership Retreat-Gako below: http://www.flickr.com/photos/paulkagame/6953068867/in/set-72157629508674141/

 

IKIGANIRO KU BUFATANYE HAGATI YA RNC NA FDU-INKINGI.

Radio Itahuka yatanze ikiganiro aho haganiriwe ku bufatanye hagati y’Ihuriro Nyarwanda RNC n’Ishyaka FDU-Inkingi. Dr Theogene Rudasingwa yayoboye icyo kiganiro aganira na Colonel Patrick Karegeya, Gerard Gahima ba RNC; Sixbert Musangamfura na Dr Nkiko Nsengimana ba FDU-Inkingi.

Mushobora kumva ikiganiro hano hasi: 

 

Ruben Barugahare

Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste