ESE PEREZIDA KAGAME AFITE GUHITAMO?

ESE PEREZIDA KAGAME AFITE GUHITAMO? 392738_155433884561719_100002853261715_190707_495432536_n-147x300

Kagame kwisobanura imbere y'ubucamanza byamugora

Iyo umuntu akurikiranye neza aho ibintu bigeze mu Rwanda, asanga Perezida Kagame adafite amahitamo menshi ndetse mu minsi iri imbere bizaba bigoye kurushaho.

Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe basa nk’aho basumbirijwe mu mpande zose n’abarwanya ubutegetsi ndetse n’amahanga asaba ko habaho ubwisanzure muri politiki mu Rwanda no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Mu myaka yashize kubera inyungu z’amahanga Kagame yahawe rugari akora ibibi byose bishoboka, abonye bamukingiye ikibaba agira ngo afite ubudahangarwa. Ariko abazungu ni abantu bereba kure, ubu batangiye kwiga uburyo bazakorana n’abazasimbura Kagame, kandi bazakora uko bashoboye ku buryo Kagame apfa atageze imbere y’ubucamanza kuko azi byinshi!

N’ubwo Perezida Kagame na Leta ye bakomeje kunangira bakemeza ko ibintu byose bigenda neza, ntabwo ari ko bimeze. Mu myaka yashize Leta y’u Rwanda yagiye itsinda urugamba rwaba urw’amasasu ndetse n’urwa Politiki bitewe cyane cyane inkunga y’amahanga n’abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi, akenshi Leta yabumvishaga ko irimo kurwanya abashaka gukomeza Genocide no kuzana amacakubiri. Ubu siko bikimeze iyo turufu isa nkaho yataye agaciro kuko mu barwanya ubutegetsi ubu harimo abatutsi benshi ibyo bigatuma Leta noneho byarayigoye gushaka ibyo ishinja abayirwanya. Yarageraje ubwo yaciraga imanza Lt Gen Kayumba Nyamwasa na bagenzi be badahari ibarega ibikorwa byo guhungabanya umutekano bijyanye no gutera za Grenade. Ikindi yakunze gukoresha ni umutwe wa FDLR nk’urwitwazo mu gushinja abatavuga rumwe nayo nka Madame Victoire Ingabire, ariko ibyo byose ntabwo bibuza amahanga gukomeza kotsa igitutu Leta y’u Rwanda bayisaba gufungura urubuga rwa politiki.

Kuba abatavuga rumwe na Leta bava mu moko yose biri mu bibangamira Leta y’u Rwanda cyane kuko bisigaye biyigora kubona icyo irega abayirwanya mu rwego mpuzamahanga.

Uko iminsi igenda ihita niko bigenda bikomerana Leta ya Kagame. Amakuru amwe atugeraho avuga ko abantu benshi bari mu buyobozi basigaye bavuga amagambo abaze kandi bakirinda ikintu cyose cyabateranya n’abarwanya ubutegetsi kuko ntabwo bazi uko ejo buzacya bimeze.

421290_10151371841535271_771145270_23498017_906011508_n

Polisi yatangiye kwitegura kuzahangana n'imyigaragambyo!

Kuri Perezida Kagame biragoye guhitamo kuko aho ageze ni nka hahandi ha ya mpyisi yavugaga iti: Mire mire umuriro ncire ncire inyama! Iyo witegereje uburyo Perezida ahanganye n’ibibazo bimwugarije ubona koko ko ibintu bitoroshye. Nabaha nk’urugero: Muri iyi minsi bisa nk’aho Leta y’U Rwanda isa nkaho yongeye ibikorwa bya diplomasi muri Afrika y’Uburengerazuba (Bénin na Côté d’Ivoire), ubu hari ibikorwa byinshi bigana ku butwererane n’ibihugu byo muri Aziya bidasaba ko igihugu bigiye gukorana nacyo kiba gifite demokarasi cyangwa cyubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu (U Bushinwa, ibihugu byo mu Kigobe cya Perse), ubucuti na Perezida Museveni bwabyukijwe nabwo bwerekana ko Kagame ageze aharindimuka (Ntabwo byumvikana uburyo yasuye Uganda inshuro 3 mu gihe kitarenze amezi 2). Mu gihe ari muri iryo hurizo rimukomereye hari abirirwa babirimba ngo His Excellence komeza utuyobore uzongere wiyamamaze muri 2017 kandi azi neza ko aribo bazamwihakana ku ikubitiro.

Perezida Kagame asigaranye inzira 3 gusa:

Inzira ya Mbere ni ukugerageza gufungura imfungwa za politiki, akazana ubwisanzure mu gihugu, agafungura imfungwa zose hakabaho imbabazi rusange kuri bose baba abahoze mu butegetsi kera ndetse n’abo muri FPR, akagirana ibiganiro n’abamurwanya bityo agategura inzira yo gusohoka mu mahoro nta kibazo, ibi byasaba ukwihangana gukomeye ku baba bifuza ko ahanwa ariko kubera ko yaba arekuye mu mahoro byatuma abenshi muri abo babyihanganira. Hari ingero nyinshi z’abantu barekuye ubutegetsi mu mahoro ibihugu byabo bikaba bitekanye (urugero: Arap Moi wa Kenya, abazungu bo muri afrika y’Epfo..)

Inzira ya Kabiri hari ukunangira akarekura atinze nyuma y’uko hamenetse amaraso menshi, ibi ntabwo byamugwa amahoro kuko ntaho yacikira ubutabera bwa Uganda, U Rwanda, Congo ndetse na Mpuzamahanga! Kandi nta n’icyemeza ko yagera imbere y’ubutabera kuko azi amabanga menshi y’abo bakoranye ndetse n’ibihugu by’ibihangange ku buryo yakwicwa huti huti kugira ngo urubanza rwe rudashyira hanze byinshi byabashinja nabo. Uko bigaragara n’uko Kagame afite ibimenyetso byinshi bishinja abo bakoranye akoresha mu kubasaba kumufasha akangisha ko azabashyira hanze nibiba ngombwa.

Inzira ya gatatu ni iherezo ribi igihe yanangira hakameneka amaraso menshi, mu gihe yaba yiyemeje kurwana kugeza ku munota wa nyuma, ibi abazi Kagame ntabwo bahakana ko atabikora, abenshi batinya ko yashaka kujyana abatutsi bose muri iryo hirima rye, kuko bizwi ko aribo akunze kwikingiriza mu bikorwa bye bibi. Iri herezo rye ryaba ribi ku giti cye kuko yakwicwa kandi agasiga igihugu gitemba amaraso kandi cyarahindutse amatongo!

Abarwanya Kagame bakagombye gukina politiki irimo amayeri, iha amahirwe abari iruhande rwa Kagame yo kuba bamuvaho aho gukina politiki ishyira abantu mu gatebo kamwe yatuma abantu bakomeza kunangira kuko baba bazi ko nta kindi baramira.

Ubundi abize ibya gisirikare bavuga ko hari uburyo bwinshi bwo gutsimbura uwo murwana nawe mu birindiro bye.

-Kumwereka ingufu agatinya agahunga nta mirwano ibaye

-Kumurasaho cyane agahunga

-Kumugota ukamusigira inzira yo gusohoka (hari abakora ubugome bwo gutega za Mines mu nzira baba basize isohoka, cyangwa bakarasa umugenda abasohoka) aha natanga urugero rwa Taylor wo muri Liberia warekuye ubutegetsi bitinze bakamwizeza ko atazahanwa nyuma agafatirwa mu buhungiro!

-Kumugota ukamwicisha inzara ( ibi biragoye kuko bisaba igihe kandi hari igihe uwo ugose ashobora gutabarwa n’abandi baturutse hanze cyangwa abagose bakarambirwa bakadohoka)

-Kumugota ukamubuza gusohoka ukamutera impande zose kugira ngo ufate ibirindiro bye ndetse unamutsembe bibaye ngombwa (ibi biraruhije cyane kuko nawe ubwawe uteye utakaza byinshi kuko uwo murwana aba yabaye umwiyahuzi nta guhitamo uretse gushaka gukiza ubuzima bwe gusa cyangwa gupfa yisasiye benshi!)

Umwanzuro: Igituma Kagame yanga amahinduka bituruka kuri izi mpamvu z’ingenzi:

-Kwiyemera no kumva ko ari igihangange ashoboye byose

-Kwanga kumwara

-Kumva ko niba yarafashe ubutegetsi bimuruhije n’abandi bagomba kububona bibaruhije

-Gutinya gutakaza imitungo ye

-Ubwoba bwo gukurikiranwa mu bucamanza

-Gutinya kwicwa cyangwa kugirirwa nabi

Icyo narangirizaho ni ukuvuga ko hakiri kare abashyigikiye Kagame na Kagame ubwe ku buryo bahitamo inzira nziza yatuma ibibazo byose birangira mu mahoro naho ubundi nibitinda hazameneka amaraso kandi nabo ejo hazaza habo habe habi cyane, ndumva byababera urugero ukuntu abaregwa Genocide bahizwe isi yose!

Muri iyi minsi ibintu biragenda bishyuha buhoro buhoro ku buryo hazaba habura imbarutso gusa, imbarutso ishobora kuba icyurwa ku ngufu ry’impunzi n’ibihugu bimwe na bimwe.

Marc Matabaro

Rwiza News

 


2 commentaires

  1. rwandarwiza dit :

    ushobora kohereza email kuri rwandarwiza@ymail.com cyangwa ukohereza message kuri facebook urubuga RwizaNews.

  2. munyesanga eric dit :

    marc wamaye adderess yawe ko ngukeneyeho service

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste