Charles Ntakirutinka yarekuwe!

Charles Ntakirutinka yarekuwe! 26617

Charles Ntakirutinka mbere y'uko afungwa

Charles Ntakirutinka wahoze ari Ministre w’Ibikorwa Remezo muri Leta y’u Rwanda yarekuwe nyuma yo kumara imyaka igera ku 10 mu buroko!

Tubibutse ko yafunzwe mu mwaka wa 2002 azira gushinga ishyaka PDR UBUYANJA yari afatanije na Pasteur Bizimungu wari Perezida wa Republika. Pasteur Bizimungu we yarekuwe mu 2007 amaze imyaka 5 mu buroko nyuma yo kwandikira Perezida Kagame amusaba imbabazi.

Amakuru amwe atugeraho avuga ko Pasteur Bizimungu afite uburwayi bukomeye yakuye muri gereza kongeho akato yahawe n’abantu bose bahoze ari inshuti mu rwego rwo gutinya Leta ya Perezida Kagame. Abenshi bemeza ko Pasteur Bizimungu asa nk’aho afungishije ijisho kuko kuva yarekurwa nta kintu na kimwe yari yatangaza, bigaragare ko yahawe gasopo mbere yo kurekurwa!

Charles Ntakirutinka mbere y’uko afungurwa hari amakuru yavugaga ko Umuyobozi « wungirije » ushinzwe amagereza Mary Gahonzire yari yagiye kumutesha umutwe mu buroko. Bivugwa ko Charles Ntakirutinka yamubwiye ngo: Niba hari impamvu unshakaho ntayo ubona.  Byumvikane ko uwo Mudamu utegeka amagereza dore ko Général Paul Rwarakabije we ari agakingirizo, yari agamije gutera ubwoba Charles Ntakirutinka ngo azamere nka Pasteur Bizimugu nagera hanze cyangwa wa mugani kumushakaho impamvu yatuma agumishwa mu buroko.

Ntakirutinka yafunzwe amaze guhamwa n’ibyaha bitatu byo kugambanira igihugu, gukwirakwiza ibihuha byangisha rubanda ubutegetsi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Ibi byaha byose yarabihakanye avuga ko ari ibihimbano kandi bishingiye ku mpamvu za politike.

Ntakirutinka w’imyaka 62, ugaragara nk’ufite ubuzima bukomeye, yabwiye BBC ko yamaze imyaka igera kuri itanu afungiwe mu cyumba cya wenyine kitagira ubwiherero (toilette) cyangwa ubwogero kandi kitageramo urumuri.

Kugeza ubu nta gihe atangaza ashobora gusubirira mu bikorwa bya politike ariko avuga ko yiteguye kuba yabikora. Yagize ati:“Politike ni ugutanga ibitekerezo ku byerekeye ubuzima bw’igihugu. Politike yo guhatanira imyanya, yo gushaka kugaragara cyane wenda ntabwo ariyo nzashyira imbere ariko byanze bikunze ikigaragara ni uko nanjye nzifuza gufatanya n’abandi Banyarwanda bashaka kugirira neza iki gihugu kugira ngo ntange umusanzu”

Nyuma y’imyaka icumi muri gereza, Ntakirutinka avuga ko hari byinshi byateye imbere mu nzego zirimo uburezi, ubuzima n’ikoranabuhanga.

Ku rundi ruhande, avuga ko ubwisanzure bwa politike n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bikiri hasi.

Igikorwa cyo gufungura Charles Ntakirutinka n’ubwo yari arangije igihano yahawe, twavuga ko ari cyiza, tugasaba Leta

120301190850_ntakirutinka_304x171_bbc_nocredit-300x168

Charles Ntakirutinka nyuma y'uko afungurwa

kutagarukira kuri Charles Ntakirutinka gusa ahubwo yagombye gufungura abanyapolitiki bose bafunze bazira ibitekerezo byabo nta mananiza.

Hari amakuru adafite gihamya avuga ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kuba yarekura abanyapolitiki bose bafunze ariko ari uko bemeye ibyaha baregwa bagasaba imbabazi Perezida Kagame kandi bakiyemeza guceceka ntibongere kumurwanya. Abo banyapolitiki ibyo ngo babiteye utwatsi bavuga ko barengana ko niba Leta ishaka kubarekura izabarekure nk’abere kandi bakomeze kugira uburenganzira bwabo bwo gukora politiki.

Icyo twakwifuriza Charles Ntakirutinka ni ukwishimana n’umuryango we nyuma y’igihe kirekire mu buzima bubi kandi ntabe nka Pasteur Bizimungu ngo yicecekere,  ahubwo agahaguruka agafatanya n’abandi guharanira Demokarasi mu Rwanda.

 

Marc Matabaro

Rwiza News

 

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste