Archive pour 1 mars, 2012

Charles Ntakirutinka yarekuwe!

Charles Ntakirutinka yarekuwe! 26617

Charles Ntakirutinka mbere y'uko afungwa

Charles Ntakirutinka wahoze ari Ministre w’Ibikorwa Remezo muri Leta y’u Rwanda yarekuwe nyuma yo kumara imyaka igera ku 10 mu buroko!

Tubibutse ko yafunzwe mu mwaka wa 2002 azira gushinga ishyaka PDR UBUYANJA yari afatanije na Pasteur Bizimungu wari Perezida wa Republika. Pasteur Bizimungu we yarekuwe mu 2007 amaze imyaka 5 mu buroko nyuma yo kwandikira Perezida Kagame amusaba imbabazi.

Amakuru amwe atugeraho avuga ko Pasteur Bizimungu afite uburwayi bukomeye yakuye muri gereza kongeho akato yahawe n’abantu bose bahoze ari inshuti mu rwego rwo gutinya Leta ya Perezida Kagame. Abenshi bemeza ko Pasteur Bizimungu asa nk’aho afungishije ijisho kuko kuva yarekurwa nta kintu na kimwe yari yatangaza, bigaragare ko yahawe gasopo mbere yo kurekurwa!

Charles Ntakirutinka mbere y’uko afungurwa hari amakuru yavugaga ko Umuyobozi « wungirije » ushinzwe amagereza Mary Gahonzire yari yagiye kumutesha umutwe mu buroko. Bivugwa ko Charles Ntakirutinka yamubwiye ngo: Niba hari impamvu unshakaho ntayo ubona.  Byumvikane ko uwo Mudamu utegeka amagereza dore ko Général Paul Rwarakabije we ari agakingirizo, yari agamije gutera ubwoba Charles Ntakirutinka ngo azamere nka Pasteur Bizimugu nagera hanze cyangwa wa mugani kumushakaho impamvu yatuma agumishwa mu buroko.

Ntakirutinka yafunzwe amaze guhamwa n’ibyaha bitatu byo kugambanira igihugu, gukwirakwiza ibihuha byangisha rubanda ubutegetsi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Ibi byaha byose yarabihakanye avuga ko ari ibihimbano kandi bishingiye ku mpamvu za politike.

Ntakirutinka w’imyaka 62, ugaragara nk’ufite ubuzima bukomeye, yabwiye BBC ko yamaze imyaka igera kuri itanu afungiwe mu cyumba cya wenyine kitagira ubwiherero (toilette) cyangwa ubwogero kandi kitageramo urumuri.

Kugeza ubu nta gihe atangaza ashobora gusubirira mu bikorwa bya politike ariko avuga ko yiteguye kuba yabikora. Yagize ati:“Politike ni ugutanga ibitekerezo ku byerekeye ubuzima bw’igihugu. Politike yo guhatanira imyanya, yo gushaka kugaragara cyane wenda ntabwo ariyo nzashyira imbere ariko byanze bikunze ikigaragara ni uko nanjye nzifuza gufatanya n’abandi Banyarwanda bashaka kugirira neza iki gihugu kugira ngo ntange umusanzu”

Nyuma y’imyaka icumi muri gereza, Ntakirutinka avuga ko hari byinshi byateye imbere mu nzego zirimo uburezi, ubuzima n’ikoranabuhanga.

Ku rundi ruhande, avuga ko ubwisanzure bwa politike n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bikiri hasi.

Igikorwa cyo gufungura Charles Ntakirutinka n’ubwo yari arangije igihano yahawe, twavuga ko ari cyiza, tugasaba Leta

120301190850_ntakirutinka_304x171_bbc_nocredit-300x168

Charles Ntakirutinka nyuma y'uko afungurwa

kutagarukira kuri Charles Ntakirutinka gusa ahubwo yagombye gufungura abanyapolitiki bose bafunze bazira ibitekerezo byabo nta mananiza.

Hari amakuru adafite gihamya avuga ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kuba yarekura abanyapolitiki bose bafunze ariko ari uko bemeye ibyaha baregwa bagasaba imbabazi Perezida Kagame kandi bakiyemeza guceceka ntibongere kumurwanya. Abo banyapolitiki ibyo ngo babiteye utwatsi bavuga ko barengana ko niba Leta ishaka kubarekura izabarekure nk’abere kandi bakomeze kugira uburenganzira bwabo bwo gukora politiki.

Icyo twakwifuriza Charles Ntakirutinka ni ukwishimana n’umuryango we nyuma y’igihe kirekire mu buzima bubi kandi ntabe nka Pasteur Bizimungu ngo yicecekere,  ahubwo agahaguruka agafatanya n’abandi guharanira Demokarasi mu Rwanda.

 

Marc Matabaro

Rwiza News

 

TWAKUYE IKI MU BIGANIRO LT GEN KAYUMBA NYAMWASA YAGIRANYE NA RADIO ITAHUKA?

TWAKUYE IKI MU BIGANIRO LT GEN KAYUMBA NYAMWASA YAGIRANYE NA RADIO ITAHUKA? kayumba

Lt Gen Kayumba ashobora kwereka opposition inzira yo gusenya ubutegetsi bwa Kagame ku buryo bworoshye

Mu biganiro 2 byaciye kuri Radio ITAHUKA, Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC, kimwe cyaciyeho mu kinyarwanda ku cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2012, ikindi gicaho ku wa 27 Gashyantare 2012 mu rurimi rw’icyongereza, Lt Gen Kayumba Nyamwasa yagerageje kuvuga ku bintu bikurikira:

-Uwo ariwe, mbese ubuzima bwe muri make

-Yashimiye abayoboke ba  RNC ndetse n’andi mashyaka ajya afatanya na RNC

-Icyo yapfuye na Perezida Kagame

-uko abona Politiki y’u Rwanda mu minsi iri imbere

N’ibindi..

Muri icyo kiganiro hari byinshi byavugiwemo, ariko hari ibyo abantu batumvise bifuzaga kumva ndetse hari n’imvugo zakoreshejwe wenda zitanyuze bose. Ariko iby’ingenzi navuga ku giti cyanjye nashoboye gukura muri iki kiganiro ni ibi bikurikira:

Lt Gen Kayumba Nyamwasa afitiye umujinya Perezida Kagame ku buryo no mu mvugo byumvikana, umuntu yagenekereza akareba impamvu y’uwo mujinya: impamvu ya mbere kandi Nyamukuru  kandi yakunze kugaruka mu mvugo ya Lt Gen Kayumba Nyamwasa, ni uko Perezida Kagame yigize ikigirwamana akishyira hejuru ya byose ku buryo FPR isigaye ariwe ikorera gusa mu gihe  ngo igitangira Perezida Kagame atari we wari umukuru wayo kandi n’intambara itangira muri 1990 akaba atari ahari. Hari imvugo Lt Gen Kayumba agarukaho cyane bigaragaza ko yamubabaje koko aho Perezida kagame yita ibintu byose ibye, Kuba yararashwe bashaka kumwica nabyo ni ibintu wenda byasobanura uriya mujinya, ikindi kuba Lt Gen Kayumba yaravuze ko yigomwe byinshi  kubera FPR none ahubwo akaba ibyo yitwa ko yarwaniye atarabibonye nabyo byamutera umujinya, kuba hari ibyaha yaba yarakoze mu rwego rwo gufasha FPR bikaba biri kumubarwaho nabyo byatuma yicuza bikamutera umujinya. Kuba ubu byarabaye ngombwa ko ajya gukorana n’abo yarwanyaga kera nabyo byakongera umujinya afitiye Perezida Kagame.

Lt Gen Kayumba ntashaka gukina amakarita ye yose umukino aribwo ugitangira, hari abifuza ngo ko yirega ibyaha akekwaho akabyicuza ku mugaragaro, hano baribagirwa ko ikibazo cya Kayumba kiri mu manza zigera kuri 3:

-urubanza rwo muri Espagne/Spain

-Urubanza rw’indege ya Perezida Habyalimana

-Urubanza rw’abashatse kumuhitana

Ibyo Kayumba yavuga bishobora kumugiraho ingaruka ku giti cye nk’umuntu muri izo manza  aramutse ashyize ukuri kose kumeza nk’uko abantu benshi babimusaba, ikindi hari ibimenyetso byinshi byajya hanze ku buryo bishobora gusibangana cyangwa ba nyiri ugushinjwa bakagerageza kubisibanganya cyangwa kwitegura uburyo baziregura igihe kitaragera.

Kuvugira kuri Radio cyangwa mu nama z’amashyaka akicuza ibyaha akatura agasaba imbabazi, akavuga ibyaha byose ndetse n’ibyabereye muri FPR byose, mu rwego rw’amategeko ni ugushyira ibimenyetso hanze kandi izo nama ntabwo abazirimo bemererwa n’amategeko gutanga imbabazi kandi ibyo bimenyetso byaba bigiye hanze byakoreshwa mu ifatwa rye, kandi afashwe uwabyungukiramo ni Kagame kandi byatuma n’abandi bari muri FPR bahinduka abiyahuzi bagahitamo kurwana mpaka kuwa nyuma aho kugira ngo bemere amahinduka abeho mu mahoro.

Lt Gen Kayumba afite bagenzi be benshi bari mu butegetsi ndetse no mu ngabo nk’uko yabivuze bameze nk’abari mu buroko bakora ibyo batemera ngo barebe ko baramuka. Hari ibyaha bakoze n’ubu bagikora. Ariko kugerageza kubahumuriza no kubumvisha ko bagomba gufasha abanyarwanda bagenzi babo bashaka ko ibintu bihinduka ntabwo byashoboka mu gihe Lt Gen Kayumba yatangira kubashinja no kubuka inabi, kuba yerekanye ko bose basa n’aho ari ibikoresho bya Kagame, ko kuba mu gihugu kwabo ari amaburakindi mbona ari nko kubahumuriza ngo abereke ko nta kibi abifuriza ko ahubwo nabo bakagombye kwitandukanya na Kagame hakiri kare.

Kuba yaravuze ko amashyaka yandi yananiwe kugira icyo ahindura mu myaka 17,  RNC ikaba ifatanije n’andi mashyaka bashobora kugira icyo bageraho amashyaka yabanje atagezeho, ni ibintu byumvikana. Amashyaka yabanje nta bantu yagiraga muri FPR imbere bayashyigikiye mu gihe ubu RNC ibafite! Rero byerekana  ko byoroshye ko abo bantu barimo imbere muri FPR batayishyigikiye bashobora kuyimunga igatsindwa ku buryo bworoshye.

Kuba Lt Gen Kayumba yaravuze byumvikana ko yihagazeho, ni nk’ubutumwa yahaga abari muri Leta ya Kagame birirwa babwirwa ko yataye umutwe, ibintu byamuyobeye mbese yahindutse igikoresho atakitekerereza, uku kwihagararaho bikaba byatuma abakijijinganya bari muri Leta ya Kagame bumva ko n’iyo bava inyuma ya Kagame bajya kurundi ruhande rufite ingufu

Icyagaragaye kindi n’uko Lt Gen Kayumba atari umuyoboke usanzwe wa RNC ahubwo ni umwe mu bayitekerereza banafata ibyemezo.

Iki kiganiro bitewe n’ibyo Kayumba yavuze biratwereka ko Kagame kurekura ubutegetsi kwe bitari hafi, ahubwo bizasaba imbaraga nyinshi! Kuko ari Kayumba ari n’abandi bakoranye nawe bemeza ko Kagame atazapfa kuva ku izima.

Hagaragaye na none hakurikijwe ibyo Kayumba yavuze ko FPR yamaze kuba igikoresho cya Kagame ku buryo Kagame adahari ubutegetsi bwa FPR bwahirima burundu kuko irya FPR ya kera yarangije gusenyuka.

Umwanzuro: Iki kiganiro cya Lt Gen Kayumba,  kirimo amasomo menshi ari abamushyigikiye ari n’abamurwanya  bakagombye gukuramo buri muntu ku giti cye. Ariko icyumvikana n’uko Lt Gen Kayumba atari umuntu uzajya gusaba imbabazi ngo ajye gupfukama imbere ya Kagame ngo amusabe imbabazi byitwe ko biyunze.

Kuba Lt Gen Kayumba atashyize ukuri kose hanze mbona bitakagombye kubera urwitwazo abantu bamwe na bamwe ngo bakine umukino wa Kagame, bigizeyo Kayumba kandi ari umwe mu bantu bashoboraga gufasha abarwanya ubutegetsi gucengera mu mutamenwa wa FPR akoresheje inshuti ze n’abandi bamwizera bari muri FPR kugeza ubu kandi abarwanya ubutegetsi kwinjira muri uwo mutamenwa ngo bawusenye byarabananiye.

Uwashaka kumva ibyo biganiro yabyumva hano:  mu kinyarwanda 

mu cyongereza 

 

Ruben Barugahare

Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste