Archive pour mars, 2012

Grenades 2 zatewe ahantu habiri hatandukanye mu gihe kimwe mu mujyi wa Kigali

Grenades 2 zatewe ahantu habiri hatandukanye mu gihe kimwe mu mujyi wa Kigali grenade-a-manche-chinoise-plastique-300x300Amakuru dukesha imbuga za internet, Radio Rwanda ndetse n’abatuye umujyi wa Kigali twashoboye kuvugana dukoresheje facebook, aravuga ko mu mujyi wa Kigali, kuri uyu mugoroba wo ku wa gatanu tariki 30 Werurwe 2012, haturitse ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa grenade mu gihe kimwe ariko ahantu habiri hatandukanye.

Amakuru atangwa na Polisi y’u Rwanda mu ijwi ry’umuvugizi wayo Supt Theos Badege, avuga ko igisasu kimwe cyaturikiye hagati ya Nyarutarama na Kibagabaga, ikindi giturikira hafi ahahoze isoko rya kera ubu hari isoko rishya mu mujyi wa Kigali rwagati. Hatangajwe ko ibyo bisasu byombi byakomerekeje abantu bagera kuri 6.

Nk’uko umuvugizi wa polisi yakomeje abitangaza, ngo hamaze gufatwa abantu bagera kuri 4 bakekwaho kuba bagize uruhare mu iterwa ry’izo grenade.

Ruben Barugahare

Rwiza News

Rwanda: « Collaborer et vaincre la peur pour atteindre la démocratie »

Ce dimanche 25 mars 2012, les partis politiques PDP-Imanzi et PS-Imberakuri ont tenu une conférence commune à Bruxelles afin d’informer le public sur leurs programmes politiques et la façon dont ils travaillent ensemble dans certaines matières.

Les leaders de PDP et PS Imberakuri

La conférence a commencé par la projection d’une vidéo montrant l’intervention du Président du PDP-Imanzi, le prisonnier politique Déo Mushayidi, lors d’une conférence tenue à Bruxelles le 24/11/2007 et organisée par HRRF. Lors de cette conférence,Déo Mushayidi avait estimé qu’il était nécessaire d’établir « une commission internationale sur la vérité et la réconciliation ».

Pour lui, en 1994 au Rwanda, « des puissances étrangères se sont affrontées par Hutu et Tutsi interposés ».Il s’était dans son discours insurgé que le FPR puisse être rangé parmi les victimes d’une tragédie dans laquelle il porte « incontestablement de très lourdes responsabilités » et avait estimé que le régime du FPR serait bien inspiré de s’ouvrir au dialogue « afin de gagner la paix après avoir gagné la guerre »

Après cette projection, le Vice-président du PDP-Imanzi, Gérard Karangwa Semushi, a rappelé les valeurs démocratiques que ces partis défendent comme, entre autres : la justice, une réelle réconciliation et la défaite de l’obscurantisme. Pour atteindre ces objectifs et faire face à la « fermeture » du régime actuel à Kigali qui se refuse à tout dialogue franc, ces partis en appellent aux autres pour qu’ils sensibilisent d’abord les Rwandais aux valeurs démocratiques pour qu’ils sachent leurs droits et devoirs mais aussi les pouvoirs et les devoirs de leurs dirigeants et les limites qui vont avec pour instaurer une véritable société démocratique ; qu’ils se concertent d’avantage dans leurs actions et qu’ils conjuguent leurs efforts, diplomatiques notamment, pour porter la voix de tous les prisonniers politiques rwandais.

Jean-Baptiste Ryumugabe quant à lui, Représentant du PS-Imberakuri en Europe, a rappelé les circonstances de la naissance de son parti et les difficultés que les membres fondateurs ont rencontré pour obtenir l’agréation du parti par le gouvernement rwandais malgré qu’ils accordaient une attention particulière au respect des lois en vigueur en matière de partis politiques. La résistance aux intimidations, aux tentatives de récupération et/ou de destruction a finalement conduit à l’emprisonnement de beaucoup des cadres du seul vrai parti d’opposition agréé dans ce pays sous la coupe du FPR de Paul Kagame.

L’intervention de Jean-Damascène Munyampeta, Secrétaire exécutif du PDP-Imanzi, a consisté en la présentation des actions concrètes qui sont menées de concert avec le partenaire PS-Imberakuri et des démarches qui ont visé à allier d’autres formations politiques.

Des interventions par liaison Skye ont aussi eu lieu à partir du Rwanda dont celle d’Alexis Bakunzibake, Vice-président du PS-Imberakuri, qui a fait l’état des lieux quant aux avancées atteintes à l’heure actuelle. L’un des progrès pour lui étant la victoire sur la peur. Beaucoup de Rwandais vivant au Rwanda n’ont désormais plus peur, « ils ont compris que les grands changements ont toujours été accomplis par le peuple lui-même » a-t-il affirmé. Et de conclure « Dutsinde ubwoba ». Traduisez « Vainquons la peur ».

Une séance questions-réponses et un débat informel ont clôturé la conférence où plusieurs représentants des partis politiques et organisations de la société civile sont intervenus.

Pacifique Habimana

Source: Jambonews.net

None twaba twibeshya k’uwo duhanganye ?

None twaba twibeshya k’uwo duhanganye ? Bukeye-nkiko-musangamfura

Nkiko Nsengimana, Sixbert Musangamfura na Joseph Bukeye

Maze iminsi nkurikirana intambara z’amagambo  akarishye acicikana kuli Internet nkibaza niba tutarimo gusubira mu bihe twanyuzemo mu myaka ya 90. Ujanishije ibivugwa kuli FDU n’ibivugwa muli iyi minsi ku butegetsi bwa Kagame bwuduhejeje imahanga, wasanga  FDU ariyo yibasiwe cyane kurusha Kagame. Nkaba ari aha mvuga nti birabe ibyuya, kuko  ntaho twaba tujya.

Birumvikana ko ibivugwa kuli Internet bitagomba kwibagiza ko kenshi ari abantu bamwe bihinduranya  kugirango rubanda ikeke ko ari igitekerezo cya benshi. Nongere nshimire abarwanashyaka nyabo ba FDU bakomeje kwima amatwi  ayo  magambo.

Imbarutso y’iyi ntambara y’amagambo yabaye icyemezo FDU yafashe cyo kutajya mu myigaragambyo y’i Paris. Sinatinya kuvuga  ariko ko ari n’urwitwazo ku bari basangaywe amasinde n’ishyaka.

Bamwe bati wavugira abanyarwanda ute utemera itariki ya 6 avril, abandi bati basigaye bari mu kwaha kwa RNC. Nyamara bamwe mu bakwiza ayo magambo bakanyura ku ruhande bakabwira RNC ngo nive mu kwaha kwa FDU ize i Paris.

Abandi bati FDU iri mukubuza abantu kujya muli iyo myigaragambyo. Hari n’abagaciye bati FDU ntabwo ikunda abatikiriye muli iyo ndege kubera aho bavuka. Ni agahoma munwa. Nkaba ntazinduwe no guterana amagambo n’abo bantu kuko twahisemo ibikorwa, urubuga rw’amagambo tukarurekera abarushaka. Nzinduwe no gusobanurira ababyifuza aho duhagaze.

Igitekerezo cya mbere cy’iyo myigaragambyo cyavutse na rapport itarasakara hanze. Abagize icyo gitekerezo bifashishaga ibyo ibinyamakuru byari byanditse. Aho rapport isohokeye mwabonye ko ntaho yari ihuriye n’ibyanditswe. Twabanje kuvuga ko tutakwigaragambiriza rapport itaraboneka ngo tuyisome birambuye, hato tutajya kurya amagambo. Twanasabye ko hari ibindi byagombye kubahirizwa mu mitegurire y’iyo nama. Ibyifuzo byacu  ntibyubahirijwe, ahubwo hakurikiye amagambo n’impuha.

Ibivugwa muli iyo rapport rero biraduhangayikishije ababivuga ukundi ni ababeshyi. Gusa twahisemo ubundi buryo bwo ku byerekana kandi ni uburenganzira bwacu, kereka niba abakwirakwiza ibinyoma bashaka ko twese dutekereza kimwe. Twaba dusubiye inyuma  igihe duharanira ko haba diversité d’opinions.

Ikindi kintu cyagaragaye n’imihindurire ya buri kanya y’inshingano y’iyo nama. Abayiteguye barabanje bati tuzamagana iriya rapport. Aho twababwiye ko iriya rapport atari iy’umucamanza, ko ari iy’aba techniciens  umucamanza yashyikirije ababurana, kugirango bagire icyo bayivugaho.  Ikindi kandi mu muco w’i Burayi turi, kwigaragambya ku bucamanza birebeka nko kuka igitutu ubucamanza. Iyo utishimye imikirize y’urubanza  ntujya mu mihanda ujya mu rukiko rwisumbuye. Turatanga iyihe sura twamagana ubucamanza turimo gusaba kuturenganura mu zindi manza ? Arusha babaye imanza nyinshi tutishimiye imikirize. Aho kubyamagana muri ayo magambo ahubwo twakomeje gusaba ko urukiko rwakurikirana abandi bakekwaho ibyaha.

Byageze aho abategura iyo nama bahinduye bati noneho ni ukwibuka itariki ya 6. Nta gisobanuro twigeze tubona kuri iryo hinduka ry’ikigamijwe, kuko iyo usomye amatangazo yahise utabona neza impamvu ibyari kwamagana rapport  bivuyemo urwibutso. Byaba se mama ari ugushaka kuburizamo urwibutso FDU na RNC byateganyaga ?

Ibyo aribyo byose kutifatanya n’abazajya i Paris ntibyatubujije gutanga umusanzu wacu mu kwerekana ko iyo rapport ibogamye. Nyuma y’aho itangarijwe, FDU yabaye mu bambere mukugaragaza ko itayishimye binyuze mu itangazo. Twasezeranye ko tuzashyikiriza umucamanza ibitekerezo byacu mu nyandiko. Twarabikoze ndetse ababa batarabonye inyandiko yacu nayibagezaho. Ntabwo twariye amagambo muri iyo nyandiko.

Barongera bati FDU ntiyemera itariki ya 6 Mata. Uretse kuraguza umutwe kw’abatera bakiyikiriza, sinzi aho bavana iyi mvugo. Ese indi myaka ko ntabyo bavugaga ko tutigeze tujyayo nk’ishyaka ? FDU ntabwo ishinzwe kwandika amateka kandi nkeka ko n’abavuga ayo magambo ari uko. Twemera,  kandi ntituri twenyine, ko ihanurwa ry’indege ya président Habyarimana ariyo yabaye imbarutso ya génocide kandi ntitwahwemye, haba mu nyandiko, haba mu mvugo gusaba ko abakoze ayo mahano babiryozwa. Ndetse benshi muri twe banatanze ubuhamya mu bucamnaza. Ibindi byose ni ugupapira kw’abashaka impamvu yo kudusesereza kubera inyugu za politiki.

Twifatanyije kandi mu kababaro n’imiryango y’abatikiriye muli iryo hanurwa ry’indege. Kabone niyo waba utaremeraga Habyarimana, mu kinyarwanda baca umugani ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Tudashatse kumenya iby’urupfu rwe byaba bivuga ko twemera iyo nzira yo kumena amaraso kugira ngo ubutegetsi buhinduke. Gusa sinkeka ko abazaba bari i Paris hari icyo baturusha muli iyo compassion.

Ikindi giteye impungenge ngo nta kuntu wavugira abanyarwanda utagiye kwifatanya n’abandi i Paris. Hari igihe bamwe bibeshya ko bahagarariye u Rwanda rwose, bibereye mu ma salon yabo cyangwa kuri InternetAbayarwanda benshi tuzi aho bari. Ndetse twabaye ku isonga mukubasanga i Rwanda kugirango dufatanye nabo urugambwa rwo kwibohoza igitugu. Twiyemeje guhuza abanyarwanda aho kubatanya.Niyo mpamvu twemera ko aho kugirango buri wese yibuke mu nguni ye, twari dukwiye kwibukira hamwe ku itariki twakumvikana ho twese, abahutu n’abatutsi. U Rwanda duharanira gusubiramo rurimo amoko yose, niba twemera ko rugomba guhinduka, ruzahinduka buri muntu yumva akababaro k’undi. Ntiruzahinduka buri buntu yigunga ukwe. Tuzakomeza iyo nzira kugeza igihe bizagaragara ko twibeshye.

Ngo twaba tubuza abantu kujya i Paris.  Muri fundraising y’ubushize, jyewe ubwanjye navugiye i Bruxelles mu ruhame ko uwifuza kujya i Paris ntawe tuzatangira. Ese ubundi uretse kuduharabika tubifitiye ubushobozi ? Niba duharanira ukwishyira ukizana mu Rwanda, ntibyakumvikana ko mu ishyaka ndani twahatira abantu gukora icyo badashaka. Icyo twavuze kandi dushimangira, ni uko tutazajya i Paris nk’ishyaka kubera impamvu nasobanuye hejuru. Ibyo gukangisha abantu ngo nutaza i Paris biraba bigaragaye ko utemera italiki ya 6 Mata, ko utinya kuvugira abahutu cyangwa se ko uri mu kwaha kw’abatutsi, tubifata nk’iterabwoba. Igihe cyose tuzaba twifata gutyo nkeka ko ntaho twaba tujya.

Nkaba ndangiza mbasaha ko aho gukwirakwiza amagambo adafite ishingiro, ababishoboye twahurira i Bruxelles taliki ya 31 mars tukajya impaka zubaka imbona nkubone, mu bwubahane, nta gitugu.

Joseph BUKEYE

Itangazo rya RDI-Rwanda Rwiza : IMYIGARAGAMBYO Y’I PARIS

Itangazo rya RDI-Rwanda Rwiza : IMYIGARAGAMBYO Y'I PARIS mbonimpajmv270811

Jean Marie Mbonimpa

Abanyarwanda baharanira ukuri batumiwe mu myigaragambyo y’i Paris kuwa 06.04.2012

1.Tariki ya 6 Mata 1994, indege yari itwaye Prezida Habyarimana Yuvenali w’u Rwanda na Prezida Ntaryamira Sipiriyani w’u Burundi hamwe n’abari babaherekeje, yahanuriwe mu kirere cy’umugi wa Kigali. Icyo gikorwa cy’ubugome n’iterabwoba birenze kamere, cyabaye nyirabayazana ya jenoside n’ubwicanyi ndimbura-mbaga bwibasiye abanyarwanda barenga miliyoni, ari abaguye mu Rwanda, ari n’abiciwe  muri Kongo, aho bamwe bari bahungiye intambara, ikanga ikabasangayo. Abahanuye iyo ndege ni nabo bahise bubura imirwano, batitaye ku masezerano y’amahoro yari yasinyiwe Arusha tariki ya 04.08.1993, agamije kurangiza intambara yari yarashojwe n’umutwe wa FPR-Inkotanyi tariki ya 01.10.1990.

2.Ubwo bwicanyi ndengakamere bwahekuye u Rwanda mu buryo burenze ukwemera, ni nabwo Jenerali Kagame n’ingabo ze bifashishije  mu kugera ku butegetsi bafashe ku ngufu tariki ya 04.07.1994, bamaze kwisasira imirambo itabarika y’inzirakarengane.

3.Kubera inyungu yari ibifitemo, Leta ya FPR ntacyo yakoze kugira ngo ukuri kw’iraswa ry’iriya ndege kumenyekane. Ahubwo yihatiye kuyobya uburari, ikwiza hirya no hino ibinyoma bishinja abo yita « Abahutu b’intagondwa » kuba ari bo bishe Prezida Habyarimana. Leta ya Kagame yageze n’aho ishimangira ibyo binyoma by’urukozasoni mu nyandiko zififitse zinyuranye, iyamenyekanye cyane ikaba ari raporo y’agahomamunwa ya Komisiyo yitiriwe Ministiri Mucyo. Iyo raporo yasohotse mu mwaka w’i 2008, nyuma y’aho umucamanza w’umufransa Jean-Louis Bruguière asinyiye,  mu mwaka w’i 2006, manda zigamije ifatwa rya Kagame na bamwe mu byegera bye bashinjwa kuba ari bo bahanuye indege ya Perezida Habyarimana. Ni nayo mpamvu muri iyo « Raporo Mucyo » ubutegetsi bwa FPR bwagerageje kwivanaho icyaha, bukemeza nta soni ko Ubufransa bwagize uruhare muri jenoside yakozwe mu Rwanda, kandi bizwi neza ko ahubwo igikorwa kiswe « Opération turquoise » cyatumye abanyarwanda benshi cyane bashobora gukiza amagara yabo, mu gihe ingabo za Kagame zarimo ziyogoza impande zose z’u Rwanda.

4.Tariki ya 10.01.2012, ubucamanza bw’Ubufransa bwatangaje  raporo y’anketi yakozwe n’impuguke zibisabwe n’abajuji b’abagenzacyaha basimbuye Jean-Louis Bruguière, aribo Nathalie Poux na  Marc Trévidic. Mbere y’uko iyo raporo ishyirwa ahagaragara, ubutegetsi bw’i Kigali bwaratanguranwe, bukora iyo bwabaga bwifashishije ibyitso byabwo bikorana n’ibinyamakuru binyuranye, mu kuvugisha iyo raporo ibyo bwishakiye, nanone bugusha ku kinyoma cyabwo kimaze imyaka 18, cy’uko ngo Prezida Habyarimana yaba yarishwe na bene wabo b’abahutu !

5.Icyo kinyoma gikabije cyatumye abanyarwanda bakunda ukuri biyemeza guhaguruka, bakarwanya bivuye inyuma uburiganya bwa Prezida Kagame na RPF ye, nk’uko byagaragajwe n’inyandiko yiswe « Déclaration de Paris » yasohotse tariki ya 12.02.2012, isaba abanyarwanda kuzitabira ari benshi imyigaragambyo iteganijwe mu mugi wa Paris, hagamijwe cyane cyane gusaba ko ubutabera bwakora umurimo wabwo mu bwigenge n’ubwisanzure.

6.Mbere yaho gato, mu itangazo ryo kuwa 18.01.2012, ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryari ryahamagariye abanyarwanda guhaguruka bagakora « imyigaragambyo mvuguruzakinyoma », kugira ngo bigaragare ko hari abantu benshi bakomeye ku cyifuzo cy’uko ukuri kugomba kumenyekana bidatinze, bityo abagome bateje amahano yibasiye abanyarwanda biturutse kw’iraswa ry’indege ya Perezida Habyarimana, bagashyikirizwa inkiko.

7.Nk’uko byemejwe n’abashinzwe kuyitegura, iyo myigaragambyo izabera mu mugi wa Paris mu Bufaransa kuwa gatanu tariki ya 06.04.2012. Aha twakwibutsa zimwe mu ntego zigamijwe n’icyo gikorwa cy’ingirakamaro :

(1)Kwifatanya n’imiryango yose yapfushije mu kwibuka abayo, ari iyahekuwe kuwa 06.04.1994, ari n’iyiciwe mbere na nyuma y’iyo tariki, mu mahano yakuruwe n’intambara FPR yatangije kuwa 01.10.1990, igambiriye gufata ubutegetsi bwose, uko byagenda kose;

(2)Kwamagana ingoma y’igitugu ya Jenerali Kagame na FPR ishingiye ku kinyoma n’ubwicanyi ndengakamere no gushyigikira inzira y’ubufatanye bw’abarwanya  iyo ngoma ngome;

(3)Gushyigikira ubucamanza bw’Ubufransa mu murimo bwiyemeje wo gutahura ukuri kw’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana no gusaba ababishinzwe gukomeza uwo murimo mu bwigenge busesuye, batitaye ku cyokere n’ibinyoma by’abicanyi bagambiriye kuyobya uburari bigira abere.

(4)Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ribaye rishimiye abayoboke baryo n’abandi banyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bazitabira ari benshi iyo myigaragambyo mvuguruzakinyoma. Bazabishimirwa kandi no mu mateka y’igihugu cyacu, kuko bazaba bateye inkunga y’ingirakamaro ibikorwa bigamije kwikiza Agatsiko k’abicanyi bafashe ubutegetsi ku ngufu mu Rwanda, none imyaka ikaba ishize ari 18 bica abaturage urubozo, ari nako basahura umutungo rusange.

(5)Abazitabira iyo myigaragambyo, bazaba kandi berekanye ku mugaragaro ko hamwe n’abandi banyarwanda baharanira ukuri,  bashyigikiye icyifuzo cya benshi, cy’uko ababisha b’inkoramaraso bigize indakoreka bakingiwe ikibaba n’ubutegetsi bihaye, bakwiye gushyikirizwa inkiko, bityo igihugu kikayoborwa  n’abanyapolitiki b’inyangamugayo badafite amaraso ku biganza, bahawe ubutegetsi n’abaturage, binyuze mu mishyikirano n’amatora ashingiye kuri demokrasi.

 

Bikorewe i Sion (Suisse), kuwa 29.03.2012

Mw’izina ry’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza,

Jean-Marie Mbonimpa

Umunyamabanga mukuru (Sé)

 

BOMBORI BOMBORI MURI OPPOSITION NYARWANDA.

Imyigaragambyo y’i Paris tariki 6 Mata 2012

Ubundi mu gihugu kigendera ku mategeko na demokarasi, buri muntu, buri shyirahamwe cyangwa ishyaka rifite uburenganzira bwo kwigaragambya, kwishimira, kugaragaza akababaro ku munsi runaka cyangwa kutabikora mu gihe bitari ngombwa kuri bo cyangwa bidahuye n’imyemerere cyangwa gahunda yabo.

Igitumye mbivuga n’uko muri iyi minsi hari abantu bamwe bumva bahatira abandi kujya mu myigaragambyo yo ku itariki ya 6 Mata 2012, kandi wenda abo bantu bumva bidahuye n’imyemerere yabo cyangwa gahunda yabo ya politiki. Iyo myitwarire ntaho yaba itaniye n’iya Leta ya Kigali, ikoresha abashinzwe umutekano mu guhatira abaturage mu kwitabira imihango cyangwa amanama batemera ku ngufu.

Kuba abantu bari muri opposition ntabwo bivuze ko bose bagomba kugira imitekerereze imwe ya politiki cyangwa imyemerere imwe. Icy’ingenzi n’uko habaho ibintu bimwe na bimwe bya ngombwa bahuriraho nka opposition kandi bishingiye ku nyungu rusange za opposition mu kurwanya ubutegetsi buriho.

Ariko muri opposition nyarwanda siko biri kuko harimo imibare myinshi ya politiki, ku buryo iriya tariki ya 6 Mata 2012 isabwa kwitonderwa ku banyapolitiki.

Mbere ya 1994 hari abanyarwanda benshi bakundaga Perezida Habyalimana, ariko hari n’abandi bamurwanyaga cyane. Nyuma y’urupfu rwe ndetse na FPR igafata ubutegetsi, FPR yaje idatoranya yibasira abo isanze bose irica, irafunga, mbese nta mabi yasize inyuma. Abanyarwanda benshi cyane cyane abahutu barandagajwe bahindurwa ibicibwa kw’isi yose, mbese FPR yabaye nk’aho yibasiye ubwoko bw’abahutu bwose muri rusange.

Abahuye n’ibyo bikorwa byo kwicwa, gufungwa, kwitwa interahamwe, ibipinga n’ibindi abenshi ni abantu bari baranze no guhunga bibwira ko kuba batari muri MRNDD ya Perezida Habyalimana bizabakuraho icyaha.

Abo bose nyuma yo gusa nk’aho basubije ubwenge ku gihe batangiye kwicuza bati n’ubundi Perezida Habyalimana iyo agumaho ntituba tumeze dutya. Ndetse hari n’abatutsi bamwe  batinyuka kuvuga ko FPR yabamarishije kandi ntigire icyo ibamarira, kandi mbere y’uko itera ntacyo bari babaye gikomeye.

Nk’uko nabyanditse mu minsi ishize (mu nyandiko yasobotse kuri uru rubuga yirwa IYO PEREZIDA HABYALIMANA ABA AKIRIHO ABA YUJUJE IMYAKA 75) muri iyi minsi izina rya Perezida Habyalimana ryagaruye ingufu cyane cyane mu bayarwanda bo mu bwoko bw’abahutu. Ibi bituma abanyapolitiki benshi ndetse harimo n’abamurwanyaga mbere ya 1994, aha navuga nka Faustin Twagiramungu wa RDI-Rwanda Rwiza, Emmanuel Habyalimana wa CNR-Intwali n’abandi,  bashaka gukoresha izina rya Perezida Habyalimana ndetse n’akababaro k’abahutu muri rusange ngo barebe ko bakongera ingufu z’amashyaka yabo. (ibi bashobora kuba babikora by’amayeri yo kubona abayoboke, cyangwa bakaba bicuza impamvu barwanije Perezida Habyalimana bagakorana na FPR) Kuri benshi mu banyapolitiki ba kera aya niyo mahirwe yabo ya nyuma muri politiki kuko n’ubundi barashaka kugarura isura yabo yari yarangijwe no gukorana na FPR. Iyi myigaragambyo ya tariki 6 Mata 2012 ni nko kwerekana ko basubiye ku murongo mbese basabye second and last chance yo kugira icyo bakora muri politiki.

Guhindura itariki y’imyigaragambyo kuri bo ni nko kwiyahura kuko abanyarwanda cyane cyane bo mu bwoko bw’abahutu bari batangiye kubagirira icyizere cyahita kiyoyoka dore ko icyizere kitaraba cyose.

Ibi bishatse kuvuga ko abanyapolitiki bo mu bwoko bw’abahutu batazitabira iriya myigaragambyo, basa nk’aho bazaba biyahuye (suicide politique) n’ubwo bwose mu mahame ya kidemokarasi buri muntu afite uburenganzira bwo guhitamo icyo ashaka ariko siko bimeze muri politiki nyarwanda cyane cyane ko akenshi ishingira ku moko no ku turere.

Ihuriro RNC ryo kutitabira iriya myigaragambyo ni ikintu cyumvikana kandi bitagoye gusobanura (RNC irimo abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw’abatutsi n’abandi benshi bayishyigikiye mu gihugu rwihishwa badakozwa na mba iriya tariki), ku buryo n’abo banyapolitiki bari mu mashyaka azitabira iyo myigaragambyo babizi batabipfa na RNC cyane.

Ndetse kongera kuvugana na RNC nyuma y’iyo myigaragambyo nta kibazo bizatera kuko RNC izaba igaragaje ko yihagazeho kandi tutirengagije ayo mashyaka arayikeneye kubera impamvu 2 z’ingenzi:

-Kuva RNC yashingwa byatumye isura y’abarwanya ubutegetsi bwa Leta ya Kagame ihinduka, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, aho kubona urwanya ubutegetsi wese nk’umuhutu w’intagondwa cyangwa umujenosideri, bisigaye ari ibintu bisanzwe kumva ko umunyarwanda wese ubwoko ubwo aribwo bwose ashobora kuba muri opposition.

-Bamwe mu bayobozi ba RNC bafite ingufu nyinshi ku bantu bari mu butegetsi bwo mu Rwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi ku buryo byatuma amahinduka yoroha cyangwa akihuta. Kandi RNC niyo ifite uburyo bwo kuba yakumvisha abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi ko amahinduka ari ngombwa kandi ko nibaguma inyuma ya Kagame amaherezo azabaroha.

Abo itariki ya 6 Mata ishobora gukoraho ni abanyapolitiki b’abahutu bazaba batashatse kwitabira iyo myigaragambyo ngo batarakaza RNC. Ubucuti bwabo na RNC buzakomeza kandi ubundi muri demokarasi buri muntu afite uburenganzira bwo guhitamo ariko ku rundi ruhande bazaba biyahuye, (suicide politique) aha ndavuga abantu bamwe bo muri FDU-Inkingi bakunze kwita iya Nkiko Nsengimana.

Nk’uko byagaragaye, bamwe mu bantu bo muri FDU-Inkingi bari barataye umurongo nka Eugène Ndahayo batumiye abantu mu myigaragambyo kugira ngo barebe ko isura yabo yakongera kumera neza. Ibi nta kindi bizaganishaho uretse isenyuka rya FDU-Inkingi kuko ari igice cya Ndahayo Eugène nta ngufu zigaragara gifite, ari igice cya Nkiko Nsengimana kizaba gisa nk’ikiteranije n’abahutu benshi bumvaga ko n’iyo RNC itaza mu myigaragambyo ariko ntikurure FDU-Inkingi ngo nayo itume itajyayo.

Kuri FDU-Inkingi hazaba hasigaye inzego gusa nta bayoboke, bikaba byaca intege cyane Madame Victoire Ingabire aho ari mu buroko. Kandi birashoboka ko abayobozi ba FDU-Inkingi bamwe bashobora gusezera cyangwa bakirukana mu ishyaka abo batavuga rumwe.

Hari amakuru avuga ko hari bamwe mu bayoboke bo hejuru ba FDU-Inkingi bagize uruhare mu itangwa z’impapuro zo gufata abasirikare 40 ba FPR zatanzwe na Espagne, ubu harakekwa ko abo bayoboke ba FDU-Inkingi bakora uko bashoboye ngo zivanweho kugira ngo Lt Gen Kayumba ashobore gukora politiki mu bwisanzure. Bibaye byo Lt Gen Kayumba agakurirwaho izo mpapuro bishobora kugira ingaruka nyinshi:

-Zishobora gukurirwaho n’abandi bose basigaye

-Igitutu kuri Leta ya Kagame cyaba kigabanutse

-Imyitwarire ya RNC na Lt Gen Kayumba ishobora guhinduka mu gihe baba bazi ko nta kibazo bafite mu butabera

-Ishyaka FDU-inkingi ntabwo ryarokoka uburakari bw’abaturage b’abahutu.

Abayoboke benshi ba FDU-Inkingi bazaba bamaze kurambirwa ako kadurivayo bashobora kwerekeza muri MRP ya Albert Rukerantare, RDI-Rwanda Rwiza ya Twagiramungu cyangwa RNC.

Ariko ikindi gishobora kuba nyuma y’iyi myigaragambyo n’imishyikirano ifatika hagati ya RNC n’andi mashyaka nakwita ko yiganjemo abahutu kuko icyo gihe buri ruhande ruzaba rumaze kugaragaza aho ruhagaze ku bibazo bimwe na bimwe bireba u Rwanda. (Nta gitangaza kirimo ko hari abayoboke ba RNC bashobora kuzitabira iriya myigaragambyo ku giti cyabo cyangwa mu rwego rwa diplomasi cyane cyane ababifite aho bahuriye na kiriya kibazo cy’indege)

Bimwe mu bibazo bindi bitera ubwumvikane bucye muri opposition

RNC igizwe n’abantu benshi bahoze muri FPR, ku buryo ibyaha bimwe na bimwe byakozwe na FPR bigoye kubitandukanya n’abo bantu natanga urugero:

-Lt Gen Kayumba Nyamwasa hari ibyaha byinshi by’ubwicanyi aregwa

-Col Patrick Karegeya kuba yarategekaga inzego zishinzwe iperereza ryo hanze bituma nawe atungwa agatoki na benshi mu bikorwa byinshi byabaye igihe yari muri ako kazi

-Gerard Gahima aregwa kuba mu bakoze amalistes ngo ya ba ruharwa (ayo malistes koko yariho abantu bamwe bakoze ubwicanyi, ariko muri rusange abenshi bari kuri ayo ma listes kubera imvo za politiki n’ubwoko kurusha ubutabera), abanyarwanda benshi ubu bafunze cyangwa bigeze gufungwa hari benshi bivugwa ko bafunzwe kubera uyu mugabo, si ibyo gusa kuko abanyarwanda benshi bo mu Burayi, Amerika, Afrika bafite imanza nyinshi bakiburana kubera impapuro zo kubashakisha zagiye zitangwa na Gahima ndetse akanazijyanira no muri ibyo bihugu, harimo bamwe zari zifite ishingiro ariko harimo n’abandi babaga baregwa ibirego by’ibihimbano byacuzwe n’ubutegetsi.

Kuba aba bagabo basaba imbabazi ariko bateruye (birumvikana ko Radio cyangwa ibinyamakuru atari urukiko, kandi burya muri politiki ntawe ushyira amakarita ye yose ku meza icyarimwe aba agomba kugira izo abika ashobora gukoresha mu mahina) bituma hari benshi babifata nko kwiyerurutsa.

Ikindi kibazo k’ingorabahizi n’uko abagize RNC ubona mu mvugo zabo badashaka kwiteranya na bamwe muri bagenzi babo basigaye mu buyobozi no mu gisirikare mu Rwanda, abacitse ku icumu ndetse n’abatutsi muri rusange ahubwo bakavuga cyane cyane Kagame. Ibi bikaba imbogamizi nini cyane kuri bamwe bumvaga ko abantu bo muri FPR bakoze ubwicanyi babariwe ntibahanwe byatuma abafungiye Arusha no mu magereza yo mu Rwanda bafungurwa ndetse no gukurikirana abantu ku cyaha cya genocide bigahagarara (amnistie Générale).

Iki kibazo kizamura impaka ndende kuko byaba bikomeje kugaragara ko hahanwa uruhande rumwe gusa bigatuma hari abakomeza gushyira ingufu mu ifatwa ry’abahoze muri FPR na Lt Gen Kayumba arimo. Kandi gushaka gufata abasirikare ba FPR bari mu buyobozi ubu byatuma impinduka za politiki zitabaho mu mahoro ndetse zikagwamo inzirakarengane nyinshi.

Mu kiganiro Lt Gen Kayumba yahaye Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro RNC, hari aho yakoresheje amagambo atarashimishije abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu cyane cyane abakomoka mu majyaruguru y’igihugu n’abari barahungiye muri Congo. Ndetse abanyamashyaka bamwe babona Lt Gen Kayumba yarabasuzuguye akanabishongoraho muri icyo kiganiro.

Kuba ihuriro RNC rivuga ko atari ishyaka ahubwo ari ihuriro, bijijisha benshi kuko ubundi ihuriro (plate-forme) rigirwa n’amashyaka menshi kandi uretse RNC ubwayo na PDR-Ihumure ya Rusesabagina nawe umaze iminsi usezeye muri RNC nta yandi mashyaka agaragara muri iryo huriro. Abakabya bo bavuga ko iyo mvugo ihishe byinshi birimo gushaka kwishyira hejuru ya bose nka ya yindi ya FPR yo kwiyita umuryango w’abanyarwanda aho kwitwa ishyaka nk’andi mashyaka.

Ikindi kibazo gikomeye n’uko abanyapolitiki benshi b’abahutu batinya RNC ko yabagira ibikoresho bo n’amashyaka yabo nk’uko FPR yagiye ibigenza mu myaka yashize inakomeje kubigenza ubu. (Hari abemeza ko Rusesabagina yasezeye muri RNC kubera iyo mpamvu).

Kuba hari abanyapolitiki bakemangwa kuba barafashije FPR gufata ubutegetsi ndetse bagakorana nayo, ubu bari muri opposition, bameze nk’abadashaka ko habaho ubufatanye na RNC amashyaka yabo atarakomera kandi bafite ubwoba bwo gufata ibyemezo bishobora kubagiraho ingaruka mbi mu rwego rwa politiki kuko imbere y’abanyarwanda b’abahutu, abo banyapolitiki bameze nk’abari mu igeragezwa. Nabaha urugero ku baba barumvise Radio Ijwi rya Rubanda, aho Bwana Twagiramungu yageragezaga kwisobanura ko yabeshywe na FPR bigatuma nawe abeshya abanyarwanda, bigaragare ko Bwana Twagiramungu adashaka gufata risque mu gihe atarizera ko yongewe kugirirwa icyizere.

Icyizere cyo guhindura ibintu vuba abanyarwanda benshi bari bafitiye RNC igishingwa, cyaragabanutse gato. Kuko umuvuduko yari ifite nawo waragabanutse. Ariko abayoboke bamwe ba RNC siko babibona, ahubwo bavuga ko bagenda bashinga imizi ahantu henshi kw’isi kandi no mu Rwanda imbere abayoboke bariyongera ubutitsa.

Ntawashidikanya ko RNC iteye ikibazo Leta ya Kagame, kuko iyo urebye ibyo ibinyamakuru byayo byandika bishaka gusebya abagize RNC ubona ko Leta ifite ubwoba bwa RNC.

Umwanzuro

Ikihutirwa ni uko amashyaka yose ya opposition yagirana imishyikirano ifatika n’iyo yatwara igihe. Maze bagafata ingamba zifatika kandi bakagira ibyo bemeranywaho mu bigomba gukorwa mu kurwanya ubutegetsi bwa Kagame, n’ibyakorwa ubwo butegetsi buramutse buhirimye.

Ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, ubutabera, gusaranganya ubukungu bw’igihugu, impunzi.. bikigwaho hakiri kare kuko kwibwira ko bizigwaho ubutegetsi bwa Kagame ari uko bumaze guhirima ni ukwibeshya cyane. Kuko buhirimye nabi ku buryo bwihuse byatera intambara mbi cyane n’ubwicanyi ndenga kamere.

Banyapolitiki mukorera hanze mufite umwanya n’uburyo bwo gukora imishyikirano, nimuyikore mwumvikane kandi mufate ingamba zifatika. Si ngombwa ko mwese mugira imyumvire imwe, ahubwo icyangombwa n’iko mwese mukunda u Rwanda kandi mwifuza ko ibintu bihinduka hakaza Demokarasi isesuye aho buri munyarwanda azagira uburenganzira bwe ndetse n’amategeko agakurikizwa.

Marc Matabaro

Rwiza News

Gen KAYUMBA NYAMWASA’S CASE PROVES TO BE WATERTIGHT.

Gen KAYUMBA NYAMWASA'S CASE PROVES TO BE WATERTIGHT. 301860_213470075427867_100002946299199_385640_1395779993_n-300x168

Jeppe Magistrate Court, Johannesburg

Johannesburg – The case in which the state accuses Armani Uriwani ( accused 1) together with  the rest of five accused with conspiracy to murder and attempted murder, preceded today with trial within a trial where the defence alleges duress into the making of confessions  by accused 1 that resulted into the arrest of the rest of the accused. The prosecutor opened the session by calling to the witness stand col Zwane George Mohlame  to the court and after went on to lead evidence.

While on stand the investigating officer Col mohlame explained how he took over the case right from the 26th of June 2010 and how he conducted investigations and obtained statements from all the six (6) accused following all the right procedures in order not to violet their rights, and how he thereafter asked them if they could repeat what they had just told him to a magistrate or to the justice of peace and how he went on to explain what justice of peace meant. They confirmed that they understood.
After the prosecutor leading the evidence, the defence team started cross examining the witness (col mohlame). What the defence seemed to want to establish was that the accused number one  ( Arman Uriwani )together with accused number two ( sadi) were assaulted and promised to turn state witnesses if they helped the state  to bring the perpetrators to book  of which the  witness Col Mohlame denied and the defence didn’t have facts to substantiate their allegations.
Colonel Mohlame finished his cross examination at eleven thirty, and then the prosecutor requested from the judge a fifteen minutes break of which was granted.
At eleven forty five, the court resumed and the defence lawyers continued to cross examine the witness.  Colonel Mohlame affirmed to the defence lawyers that during his interview with the accused number one (Armani  Uriwani), “ the accused cooperated with police in order to arrest other accused”.  Questioned whether he was promised to be a state witness, Colonel Mohlame said that “there was a possibility of using him as a witness, but there was no promises made to him”.
Colonel Mohlame further indicated to the court that the accused,  Armani Uriwani, a.k.a Rukara told him of how he was contacted while practicing soccer, and what transpired thereafter.  During the interview “ Rukara seemed relaxed and calm  and that made me believe what Rukara was saying to be true”.
He ( Armani uriwani) went further  and said that; “my aim was to get the money and feed my children and get out of the deal “. He also told him ( Col Mohlame) that “it was never my intention to kill someone”.
Colonel Mohlame told the court that when Rukara heard people mention a name “Afande” he immediately knew that”it was a high profile person to be killed and he didn’t want to go further with the job”. Colonel Mohlame’s cross examination ended at this point.
After the court took a break for few minutes, the prosecutor brought in Captain Nicolas Bongani Ganinda from the Gauteng Vehicle Identification System at the SAPS, who took the statement from the accused number one.
Captain Bongani indicated to the court that he was asked by Colonel Mohlame to take statement from the accused number one in an office next to his office room at the Johannesburg Organised Crime Unity, based at the old Johannesburg stock Exchange building on Kerk and Diagonal Street, Johannesburg.
The accused number one was brought in by Colonel Mohlame without handcuffs, as he felt that there is enough security in the building and that the accused was cooperating with the police.
Before he (Capt Bongani) could start taking statement from the accused, he explained to the accused his rights and what justice of peace meant. The accused confirmed that he understood it and is ready to give his statement. He also indicated that it is made freely and voluntarily.
Captain Bongani told the court that the statement and his conversation with the accused was done in English and that the accused wanted to tell the truth and clear his name.  The defence lawyers asked him if there was any benefits promised to the accused, Captain Bongani told the magistrate that there were no promises made and that Rukara further  informed him that; “ I want to tell the truth and let the law take its course”. He (Rukara) also added that he was involved in the planning of the crime but he was not there when it took place, and that he was offered R14 000 for his involvement in the killing of Gen Kayumba Nyamwasa.
The defence lawyers questioned him to weather Rukara understands and reads English, as he speaks broken English, which you can hardly hear. Captain Bongani confirmed to the court that his interactions with the accused made him believe that the accussed number one ( Armani uriwani) was able to express himself well in English and seemed  an intelligent man. He also told the court that all information was given freely and voluntarily by the accused.
The defence team insisted that Rukara can’t speak or read English and that their client was forced to make statement that he does not even understand, and that English is not his first language. Captain Bongani responded to the defence lawyers that English is not his first language as well and that “I tried to the best of my abilities to communicate with him and we got on along very well”.
The court was adjoined for the following day, 29th March 2012.  What remains clear and quite evident to everyone in court is that the defence failed their bid in this trial within a trial to prove to the magistrate that their client accused number one ( Armani uriwani) was under duress  into giving those confessions.

J D Mwiseneza

Jeppe Magistrate Court

Johannesburg, South Africa.

DUKORE POLITIKI MU MUCYO NA DEMOKARASI DUHARANIRA

DUKORE POLITIKI MU MUCYO NA DEMOKARASI DUHARANIRA DOC_V2010_PAGE05_0000000679_20120328112654

Karoli Ndereyehe

Abantu bakwiye kureka kubangamira ukwishyira ukizana kwa buri muntu mu burenganzira bwo gukora politiki. Kubangamira uburenganzira bwa politiki biri mu byo dupfa n’ingoma ya FPR iyobowe na General Kagame Paul.

Muri FDU-Inkingi twemera ko ishyaka ari ishyirahamwe ry’abantu bahujwe n’ibitekerezo, babona ibintu mu cyerekezo kimwe, bahuje gahunda, imigambi n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa[i]. Twemera ko abantu bafite uburenganzira bwo kwishyira hamwe, kugira ngo barengere inyungu zabo cyanga bagashyiraho amashyaka arwanira ubutegetsi, kugira ngo bazashobore gushyira mu bikorwa gahunda yabo yo guteza igihugu n’abagituye imbere uko babyumva.

Hari abantu bashinga amashyaka bagira ngo bagaragare, abandi kugira ngo bayategeke, abandi kugira ngo azabakamire bageze ku butegetsi. Iyo umuntu abona amashyaka ahari atarengera ibitekerezo n’inyungu ze, ashinga ishyaka rye. Ni yo mpamvu ari byiza ko abantu bashobora kwirebera bakiyumvira, bakihitiramo. Si ngombwa kandi ko abantu bose bakora politiki. Hari abantu batagira ishyaka barimo bakazashyigikira ibitekerezo by’ishyaka ribanogeye batora abakandida batanzwe n’ishyaka ngo bajye mu nzego z’ubutegetsi.

Muri FDU-Inkingi tugamije u Rwanda rwemera uko buri muntu wese ateye, kuko umwimerere wa buri muntu na kamere zitandukanye ari ubukire bw’igihugu butagira ingano; kandi koko “umutwe umwe wifasha gusara, kandi umugabo umwe agerwa kuri nyina”.

FDU yemera Demokarasi, ariko ntiyemera ko nyamwinshi yakwikubira ubutegetsi bwose cyanga ngo nyamuke yigire nk’umwana w’inkunguzi. FDU-Inkingi ishaka gufasha abanyarwanda gushyiraho ubutegetsi bubaha ijambo, tugafatanya gushyiraho ubuyobozi burengera kandi bukarenganura buri muntu, bubungabunga ubuzima bwa buri muntu, kandi bukamuha uburyo bwo kwivana mu bukene no mu bujiji; ubutegetsi butimakaza ubwigomeke no kuba intakoreka.

FDU-Inkingi iharanira ubucamananza bujyanye n’ubutabera, butarobanura cyangwa ngo bube igikoresho cyo guhohotera no kurenganya abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Dushyigikiye ko ingabo n’izindi nzego z’umutekano ziba iz’igihugu ntizibe iz’umuntu ku giti cye cyangwa iz’agatsiko.

Umuntu cyangwa abantu bashinga ishyaka bakanarishakira abayoboke ukwo babyumva kandi babishoboye. Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo guhitamo ishyaka abona ririmo ibitekerezo bimunogeye, akaba yemera inzira zo kuzanyuramo kugira ngo bizashyirwe mu bikorwa. Icyakora iyo hari ingoma y’igitugu nk’iri mu Rwanda, ntikunda kubyemera.

Iyo abantu bari mw’ishyaka rimwe batacyumvikana ku migambi no ku ngamba , baratana, ugiye agashinga irye nk’uko abyumva. Si ngomba ko uko abantu batangiranye ariko barangizanya.

Amashyaka yabayeho[ii] ari menshi kandi n’ubu aracyavuka. Amwe yarivuguruye cyangwa arasenyuka, andi yibumbira hamwe cyanga yiyubururamo andi. Si mu Rwanda gusa kandi biba, mu bihugu bimenyereye Demokarasi[iii], amashyaka yishyira hamwe, agakora amahuriro cyangwa akumvikana ku bufatanye mu buyobozi bw’igihugu. Iyo atagishoboye kumvikana kuri gahunda yiyemeje , asesa imitegekere/guverinoma aba yashyizeho.

Muri iki gihe hari impaka z’urudaca zivuga zibaza impamvu amashyaka y’abanyarwanda baba mu mahanga adafatanya. Abandi ndetse bakagaca bati kuki abahutu badafatanya; abandi bati naka ni indaya mu bya politiki cyanga aratugambanira, n’ibindi n’ibindi.

Kuva ku ngoma ya cyami kugeza na n’ubu twamenyereye kuyoborwa ntacyo tuvuga ( Irivuze umwami, kuba mu bwato bumwe, …), tukemera ko imbyino nyiri urugo ateye ariyo yikirizwa. Nyamara n’ubwo koko byaba ari byo ku giti cy’umuntu, kuko umuntu yihitiramo inshuti, waba udashaka amahane mu rugo rw’umuntu ukajya mu rwawe, ikibazo ni uko hari n’abagize u Rwanda nk’akarima cyanga urugo rwabo. Abantu ntibakomeze kwibeshya, kuko kuva aho duhungiye, bamwe tukagera mu bihugu bifite demokarasi, cyane cyane urubyiruko twazanye, abenshi twarahumutse.

Abanyarwanda bakunze guhuzwa n’umuryango, akarere cyanga amoko bakomokamo. Ibyo guhuzwa n’ibitekerezo si ibya kera cyane, kuko byatangiranye n’abarwanashyaka ba mbere, bashaka kurengera inyungu za rubanda rugufi mu gihe cy’ingoma ya cyami muri za 1956. Umuntu si ngombwa ko akorana politiki n’inshuti cyanga abavandimwe. Ishyaka ni ishyirahamwe rihuza abantu basangiye ibitekerezo n’uburyo bwo kubigeraho. Aha niho nemera ko iyo umuntu atatiye igihango, abo basangiye urugamba n’imyumvire bashobora kuvuga ko yabagambaniye.

Muri Repubulika ya mbere habaye amashyaka menshi, mu y’imena twavuga ni MDR-Parmehutu, UNAR, APROSOMA, na RADER. Mu ya kabiri, nyuma y’ishyaka rukumbi MRND, cyane cyane nyuma y’igitero cy’impunzi muri 1990 cyakuruye intambara yayogoje igahekura igihugu no kugeza ubu, havutse amashyaka menshi[iv]. Amasezerano ya Arusha yatumye amashyaka acikamo ibice, abantu babungera mu mashyaka, ndetse hakaba n’abazi kwiteganiriza cyanga bashaka kwigura, bakagira amakarita y’amashyaka menshi.

Kuva FPR yashora intambara muri 1990, cyane cyane nyuma y’ishyano ryo kw’itariki 6/4/1994, FPR imaze kwica Prezida wa Repubulika Nyakubahwa Habyarimana Juvenal Perezida w’u Rwanda, abantu baratsembatsembwe, bamwe bazira ubwoko bwabo abandi bazira ibitekerezo byabo, abanyarwanda bakwira imishwaro n’amahanga. Nta gihugu kw’isi kitarimo impunzi z’abanyarwanda.

Aho duhungiye, abasigaye mu gihugu barayobotse, abatabishoboye bakiza amagara yabo nabo barahunga, abandi bamarirwa muri za gereza. Uko abantu bagenda basohoka mu gihugu cyacu ni ko bagiye bashinga amashyaka, bashingiye cyane cyane ku myumvire y’abo y’ibibazo byabaye n’ibyugarije u Rwanda. Habanje RDR, hakurikiraho “Rwanda pour Tous” na “Nouer” na UDR, haza FRD na CDA, Imbaga-Nyabutatu na ARENA n’andi yaje nyuma. Amashyaka yagerageje kwibumbira hamwe, habanza UFDR, hakurikiraho “Igihango” , hitambikamo CPODR, birakomeza kugeza aho havukiye FDU-Inkingi, nyuma hageragezwa “ODR”. Bamwe barakomezanye, abandi batakara mu nzira, abandi bahimba amashyaka mashya, hagira n’abazinukwa. Kwishyira hamwe si igitekerezo kivumbuwe vuba aha.

Vuba aha amashyaka yishyize hamwe, havuka n’andi[v] . Hari abantu ejo usanga aha, bugacya ukabasanga ahandi, bashakisha uko banyurwa.

Hashize iminsi abantu baracitse uruhondogo ngo amashyaka yarasenyutse, ngo aba n’aba barasenya amashyaka; abagize ubutwari bakandika mu mazina yabo bwite , abatavuga ukuri cyanga biyemeje amatiku n’ubutiriganya, cyane cyane iyo ari abantu bamwe bagira ngo babeshye ko ibitekerezo byatanzwe na benshi, bakiharira imbuga bagatera kandi bakikiriza. Nyamara abantu ntibabuze aho kuvugira ngo bemere biyandikeho ibyo bavuga. Uru rugamba rwashojwe muri iyi minsi ruraturangaza, kuko atari rwo ruzatuma tubona u Rwanda dushaka. Gukomeza gusebanya ni ukwikora mu nda ndetse bikaviramo no gutiza umulindi uwo duhanganye nyabyo.

Sinzi niba ari ukutumva politiki icyo aricyo cyanga niba ari ugukomeza kujijisha. Abashaka guhangana mu bitekerezo nibavugire ku mugaragaro bareke kwihisha inyuma y’amazina atabaho. Gukora politiki si ugusebanya, gukora politiki ni ugutanga ibitekerezo bigaragaza ukwo impinduramatwara ishobora gushirwa mu bikorwa n’ibyo izagezaho abanyarwanda. Abantu bareke kwitwara nk’aho bashyikiriye, kandi nta gihugu turabona, nta rubuga rwa poliliki dufite. CYBER-POLITIKI si yo izabohoza abanyarwanda.

Ijambo “Haguma Umwami naho Ingoma Irabazwa” ryagira agaciro muri iki gihe, kuko iyo usomye ibitekerezo amashyaka atangaza, hari menshi atangaza ibintu bimwe ariko bigatandukanwa n’ubitangaza. Iyo umuntu ukeka ko azakuryarya, ni wowe uhitamo gukorana nawe cyanga ukanga. Iyo uvuga ngo umuntu ni inyaryenge ngo akurusha ubwenge, n’ubundi biba bizakugora kumwigobotora. Kereka mutabanye cyangwa ngo mugire icyo muhuliraho ; Nyamara mwabishaka mutabishaka, abazaba bakiriho tuzasangira u Rwanda. Abumva ibyo bitabashishikaje ni bo bakwigira ba “Nyirantibindeba”. Ntabwo abantu bakwiye kwokamwa n’indwara yo kwisuzugura ngo barege abandi kwishyira hejuru.

Kwishyira hamwe kw’amashyaka bitekerezwaho bikigwa. Nta shyaka rikwiye guhatirwa kwishyira hamwe n’iryo badahuje imyumvire y’ibibazo n’inzira zo kunyuramo kugira ibyo bibazo bibonerwe umuti. Hari abazishyira hamwe kuko bari mu bwoko ubu n’ubu, hari abazishyira hamwe kuko baranzwe n’amateka aya n’aya, cyangwa ikindi cyose kibahuje. Niyo mpamvu abantu badakwiye kwivanga mu bibazo by’ishyaka runaka kuko abarwanashyaka baryo ari bo barebwa n’imikorere y’ishyaka ryabo, bakaba bashobora no kwemeza uwo bifatanya nawe.

Nibyo koko, abantu bashaka ko ingoma ya FPR na Kagame uyiri kw’isonga bivaho. Ariko byantangaza abantu bose babona kimwe uko iyo ntego yagerwaho. Yemwe n’abemera Imana byarabananiye kwishyira hamwe. Amadini yose ya gikiristu ashaka kugeza abantu ku Mana, ndetse no mw’idini rimwe bashobora kutumvikana ku buryo. Mw’idini Gatolika nkomokamo, hari Aba-Yozefiti, Abizera-Mariya, Aba-Karisimatiki, n’abandi. Intambara y’amadini iterwa n’uko hari abashaka guhatira abandi imisengere yabo y’Imana Imwe rukumbi.

Tureke intambara y’amashyaka mu mahanga no mu buhungiro, azahanganire mu bitekerezo imbere y’abanyarwanda. Tureke abantu bayoboke amashyaka bashaka:“Kami k’umuntu ni umutima we”.Turebe ahubwo uko abanyarwanda bazasubizwa uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo ubayobora, bitoranirije mu bitekerezo binyuranye by’abanyapolitiki. Amajwi y’abanyarwanda niyo azameza ibitekerezo bibanyuze. Niyo mpamvu nshyigikiye Inama “Ngoboka-gihugu = DIRHI” abanyarwanda bagiramo impaka imbona nkubone.

Abayobozi b’amashyaka ni bo bakwiye guhura, bakaganira, bitari uguterana amagambo ku mbuga, bakareba uko iyo ntego bayigeraho. Si ukugira ngo hagire uyoboka undi cyangwa amuhatire gukorana, ni ukugira ngo barebere hamwe uko babona urubuga rwo gukorera politiki mu Rwanda, hamwe n’abanyarwanda aribo twese twemeza ko duharanira.

Igihe rero icyo kitaragerwaho, mureke umuntu yishyire yizane, ajye mw’ishyaka ashaka, yizihize iminsi mikuru ashaka, apfukame imbere y’urwibutso igihe kimuguye ku mutima, cyanga agire mu cyunamo igihe ashakiye, ajye mu myigaragambyo ashaka. Ababishoboye kandi babishaka bafatanye, abo bitanyuze ntibabiryozwe. Abumvikanye ku mpamvu y’inama cyanga imyigaragambyo n’icyo ishaka kugeraho, bayitegulire hamwe kandi bayikorane ukwo babyumva. Uko biri kwose, nta lisiti yo guhamagariramo abaje mu myigaragambyo, kandi si ubwa mbere imyigaragambyo ibaho. Sinzi niba abahora mu myigaragambyo aribo barimo bateza ubwega cyanga niba hari uwakuruwe mu cyondo kubera ko atitabiriye imyigaragambyo yabaye, kandi ni myinshi mu gihe tumaze mu buhungiro.

Twe gupfa ubusa, turamutse twumvikanye uko tubikorera hamwe, umuntu akemera kugira icyo ahara ku mwihariko wa kamere ye ya “njye njenyine” n’ubwigenge bwe, yenda byagenda neza kurushaho. Ariko si kamara. Ababishoboye bazabikore, abatabishoboye nabo bahabwe ituze kandi bubahirwe ihitamo ryabo. Tworoherane, twe kuba nka Kagame ngo “emera ibyanjye”, “emera uko ngutegeka niwanga ngufunge cyanga nkwice”.

Tureke gutatira igihango cya Demokarasi twimirije imbere, tureke gusebanya, twubahane, twubahe uburenganzira bwa buri muntu bwo gutekereza no guhitamo ibimubereye. Apfa kutagira uwo abangamira.

Mugire amahoro.

Bikorewe i La Haye mu Buholandi kuwa 28 Werurwe 2012.

Mu izina rya Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi

Karoli Ndereyehe
Umujyanama Ushinjwe Ingamba

Contact: Ndereyehe@yahoo.fr


[i] http://www.fdu-rwanda.com/fr/principes-de-base/programme-politique

http://www.fdu-rwanda.com/en/principes-de-base/programme-politique

[ii] http://www.musabyimana.net/lire/article/paysage-de-lopposition-politique-rwandaise/index.html
[iii] http://mondesensibleetsciencessociales.e-monsite.com/pages/textes-pedagogiques/sciences-politiques/partis-politiques-francais-histoire-et-idees.html
[iv] CDR; MFBP; MRND-(D); MDR; PADER; PARERWA; PDC; PDI; PECO; PL; PPJR; PSR; PSD; RTD; UDPR; FPR na UPR hanze y’igihugu.
[v] AMAHORO CONGRE’S PEOPLE ; CNR-INTWARI; FDLR ; FDU-Inkingi; Green Party; MDHR; MRP ; PDP-IMANZI; PDR-IHUMURE ; PS-IMBERAKURI ; RDI-UMUGAMBI ; RNC ; RPP-IMVURA; RPRK/MONARCHIE ; RUD-URUNANA; UDFR-IHAMYE

Sina Gérard yongeye gukura ikindi gikombe mu Budage mu bucuruzi akorera FPR!

Sina Gérard yongeye gukura ikindi gikombe mu Budage mu bucuruzi akorera FPR! arton22389-b8f06

Sina Gérard n'uwo bashakanye

Nk’uko inkuru dukesha urubuga igihe.com ibivuga Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Werurwe 2012 nibwo Sina Gérard n’umugore we bageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bakubutse mu mujyi wa Berlin mu Budage aho bari bagiye kwakira igikombe ku bw’ikorahabuhanga, guhanga udushya n’ubwiza bw’ibyo bakora.

Iki gihembo bahawe kuwa 26 Werurwe 2012 cyitwa ’The new Era Award for Technology, Quality and Innovation’, bagihawe n’ihuriro ryitwa ’Association Other ways Management and Consulting’, rifite icyicaro i Paris mu Bufaransa.

Aganira n’abanyamakuru Sina yagize ati : » Ibyishimo byo ni ngombwa ; kwakira igikombe nk’iki duhawe n’ikigo mpuzamahanga ku bw’ibyo dukora nk’Agashya, Akabanga, Akarusho n’ibindi dukora ndetse n’ibindi bishya tugenda tugeza ku Banyarwanda buri mwaka. Aba bahanga bakoze ubushakashatsi basanga Entreprise Urwibutso yujuje Ubwiza, Ikoranabuhanga no guhanga Udushya bituma ishyirwa mu ruhando rw’Isi iranabishimirwa ».

Sina Gérard avuga kandi ko buri mwaka bagira ikintu gishya bashyira hanze nk’aho mu mwaka ushize bari barashyize ahagaragara divayi ikomoka ku mizabibu ndetse yaje no guhabwa igikombe kivuye mu Bwongereza, muri uyu mwaka rero harashyirwa hanze amazi akomoka mu misozi ya Nyirangarama yiswe ’Akandi’.

Iki gikombe Sina Gérard yagihawe ari kumwe n’abandi baturutse mu bihugu bisaga 30 byo hirya no hino ku Isi, akaba agihawe nta rushanwa ribayeho kuko habanje kurebwa ibikorwa bya Entreprise Urwibutso ndetse banagendeye ku buziranenge budahinduka bw’ibikorwa n’iyo Entreprise.

Umugore wa Sina Gérard ariwe Sina Uwicyeza Olive wari wamuherekeje nawe yatangaje ko ibihembo nk’ibi bibongerera imbaga mu byo bakora ndetse bikaba ari ishema ku gihugu no ku muryango by’umwihariko.

Si ubwa mbere Sina ahabwa ibihembo biturutse hanze y’igihugu, kuko nko mu mwaka wa 2006 nabwo yari yakuye igikombe mu Budage i Frankfurt, mu mwaka wa 2006 kandi yari yakuye ikindi gihembo mu Busuwisi, mu w’2008 yakuye igihembo mu Bufaransa, mu mwaka wa 2011 akura ikindi mu Bwongereza none muri uyu wa 2012 yongeye gukura ikindi mu Budage.

Uretse ibi bikombe kandi Sina yaherewe ku mugabane w’u Burayi, yanahawe ibindi bihembo birimo icyo yaherewe muri Kenya mu w’2009, ndetse n’icyo yaherewe mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2004, tutanibagiwe na byinshi yagiye ahererwa mu Rwanda cyane cyane aho aba yitabiriye amamurikagurisha haba muri Kigali ndetse no hirya no hino mu Ntara z’u Rwanda.

Uyu mugabo Sina Gérard yatangiye ibi bikorwa bitewe na Sebukwe, ariwe watangije biriye bikorwa. Sina Gérard yari umwana mu rugo kwa sebukwe bamutuma mbese birya bya kinyarwanda, ntabwo twamwita umuboyi kuko atahembwaga ariko na none ntabwo yari afashwe nk’abandi bana kuko atigeze yoherezwa mu ishuri, ubwenge bwe ni kimeza. Nyuma yo kuba umwana mu rugo yakoreye urwo rugo aba umwizerwa baramushima cyane bamushyira no mu kazi, kugeza ubwo asimbuye sebukwe mu kazi. Ibintu byose byaje kuba nk’ibye neza neza igihe arongoye umukobwa wo muri urwo rugo.

Uyu mugabo ni umuhanga cyane mu kuvumbura ibintu bishya cyane cyane biva mu buhinzi, ndetse no mu bworozi n’ibindi mbese afite ibikorwa byinshi byiza kandi biteye imbere. Ikibabaje ariko ni uko FPR yarangije kumwinjirira.

Mu gihe cy’intambara yiswe iy’abacengezi uyu mugabo yarokotse kenshi. Nyuma y’itwikwa ryo kuri Pensez-y (Aha hantu hatwitswe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi icyo gihe hapfuye abantu benshi, ababikurikiranira hafi bavuga ko hatwitswe n’ingabo za leta bakabeshya ko ari abacengezi),  byamuhaye isomo arayoboka nk’abandi banyarwanda, yinjira umuryango wa FPR. Imikorere ye n’ubuhanga bye byose byahise bijya mu maboko ya FPR, ubu ni umukozi usanzwe, mbese ni agakingirizo yirirwa bagenda bamwerekana ariko mu by’ukuri nyiri imali ari FPR. Hari abavuga ko FPR ifite hafi 80% y’imigabane yose ya Entreprise Urwibutso.

Kandi si Sina Gérard wenyine kuko hari abacuruzi benshi bo muri ako karere binjiriwe na FPR ishyira amafaranga mu bikorwa byabo ku ngufu, bo bahinduka nk’abakozi. Cyane cyane mu nganda no mu mahoteri. Uyu muco mubi FPR ikunda kuwukoresha yigarurira imitungo y’abantu. Ikabasaba gushyira amafaranga mu bikorwa byabo ngo bakorane nayo ku ngufu, ababyanze baricwa cyangwa bagashakirwa ibyaha bituma bafungwa, cyane cyane Génocide ku bahutu, abatutsi nabo babashakira ibindi byaha bituma bafungwa cyangwa bagira Imana bagahunga igihugu amazi atararenga inkombe.

Marc Matabaro

Rwiza News

Protais Zigiranyirazo arasaba Urukiko rwa Arusha miliyoni y’amadorali y’impozamarira

Protais Zigiranyirazo arasaba Urukiko rwa Arusha miliyoni y’amadorali y’impozamarira images

Protais Zigiranyirazo

Nk’uko amakuru dukesha urubuga Kigali Today abivuga Protais Zigiranyirazo uzwi ku izina rya “Z” arasaba urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kumuha indishyi z’akababaro kuko rwamutaye muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mugabo wahoze ari Perefe wa Ruhengeri ku butegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvénal,  akaba na muramu we, yafashwe ashinjwa kugira uruhare muri genocide ariko aza kuburana agirwa umwere.

Ubu Protais Zigiranyirazo aracyari muri Tanzaniya mu gihe ategereje ko hari igihugu cyakwemera kumwakira kuko ibyo kuza mu Rwanda atabikozwa. Kubera ko atizeye umutekano we mu Rwanda. Tubibutse ari Leta y’u Rwanda, ari n’umuryango w’abacitse kw’icumu IBUKA, ntabwo bajya bakira neza ibyemezo by’urukiko rwa Arusha, mu gihe hari abagizwe abere cyangwa barekuwe barangije ibihano byabo. Bishatse kuvugwa ko baramutse bagiye mu Rwanda bashobora gutabwa muri yombi no kongera gukurikiranwa n’ubwo bwose baba barangije ibihano byabo cyangwa bagizwe abere.

Bwana Protais Zigiranyirazo arasaba impozamarira kuko yafashwe mu buryo butemewe n’amategeko hanyuma akaza no gutsinda urubanza kandi akaba yaravukijwe uburenganzira bwe bwo kubana n’umuryango we no kwishimana nawo akamara imyaka igera ku munani muri gereza kandi arengana; nk’uko Radio Netherlands yabitangaje.

Si ibyo gusa kandi uyu mugabo asaba kuko ashaka ko urukiko rwa Arusha rutegeka u Bubiligi kumwakira akaba ari ho ajya kuba kuko ngo bamufashe ari ho aba kandi hanatuye abantu benshi bo mu muryango we akaba atifuza kubajya kure.

Ibi kandi binashimangirwa n’abamuburanira bavuga ko ICTR ifite ubushobozi bwa gusaba u Bubiligi kwakira Z akabona aho aba mu mutekano binyuze mu kanama gashinzwe umutekano ko muri ONU nk’uko abyifuza.

Mu nzu Protais Zigiranyirazo abamo muri Tanzaniya ari kumwe n’abandi bantu barindwi barimo abagizwe abere n’urukiko rwa Arusha cyangwa se barangije ibihano byabo nabo bategereje ko babona ibihugu bibakira, kuko badashaka kujya mu Rwanda kuko batizeye umutekano wabo.

Marc Matabaro

Rwiza News

Johannesburg:Urubanza rw’abashatse kwica Lt Gen Kayumba rwakomeje

Johannesburg:Urubanza rw'abashatse kwica Lt Gen Kayumba rwakomeje court-cases-300x192Kuri uyu wa kabiri  tariki ya 27 Werurwe 2012, hakomeje urubanza rw’abashatse kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa, muri Jeppe Regional Court i Johannesburg muri Afrika y’Epfo.

Ejo hashize n’uyu munsi Lt Col Kwena Motlane yahaswe ibibazo n’ababuranira abaregwa nyuma yo gutanga raport yakozwe n’amakompanyi ya mtn, vodacom akora itumanaho rya telefone zigendanwa agaragaza uburyo amatelefone na sim cards byafatanywe abaregwa byahamagaranye kenshi mu gihe Lt Gen Kayumba yaraswaga.

Mu gusobanura Lt Col Kwena Motlane ageze ku nyandiko zakozwe na batanu mu baregwa, havuyemo Pascal Kanyandekwe gusa abandi bemeye byinshi bashinjwa ariko ubu ababunganira bakaba bavuga ko babikoze kubera inkoni bakubiswe n’abapolisi babafashe ndetse harimo na Frank Ntwali muramu wa Lt Gen Kayumba.

Ibyo rero byateje impaka nyinshi hagati y’abunganira abaregwa n’ubushinjacyaha bituma umucamanza yemeza ko haba urubanza mu rundi hagahamagarwa abapolisi bose bafashe abaregwa muri uru rubanza kugirango abe aribo bamusobanurira uko byagenze.

Kuri uyu wa gatatu tariki 28 Werurwe 2012 rero nibwo nyuma yo kumva impande zombi umucamaza azafata icyemezo cy’uko izo nyandiko zishinja bimwe mu byaha zakozwe n’abaregwa batanu zafatwa nk’ubuhamya urukiko rwashingiraho ruca urubanza cyangwa ntizemerwe.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Werurwe 2012 muri Jeppe Regional Court i Johannesburg.

Ruben Barugahare

Rwiza News

12345...7

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste