Umurambo wa Clémence Umugwaneza wabonetse

Umurambo wa Clémence Umugwaneza wabonetse 120124_mv1sk_clemence-umugwaneza_sn635-300x168

Clémence Umugwaneza

Umurambo wa Clémence Umugwaneza, w’imyaka 26 ufite inkomoko mu Rwanda wari warabuze kuva tariki ya 11 Mutarama 2012, wabonetse ku wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2012 mu ruzi Saint-Laurent, ahagana Louiseville, muri Mauricie, ibyo byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2012 n’inzego za Polisi y’Umujyi wa Montréal.

Clémence Umugwaneza yari yavuye mu rugo muri arrondissement Ahuntsic-Cartierville, i Montréal, agiye gutembera, kuva ubwo nta muntu wongeye kumuca iryera.

Ni abarinda inkombe ba Canada babonye uwo murambo ku wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2012 mu mugoroba.

Bivugwa ko hazakorwa autopsie kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe. Polisi ya Montréal iremeza ko umurambo nta bimenyetso byo kugirirwa nabi wari ufite.

 

Marc Matabaro

Rwiza News

Source:radio-canada.ca

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste