Abayobozi ba PS Imberakuri bari muri Gereza barimo kwicishwa inzara

Abayobozi ba PS Imberakuri bari muri Gereza barimo kwicishwa inzara Imberakuli

 

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa gereza nkuru ya Kigali bufashe icyemezo cyo kunyagiza abarwanashyaka b’ishyaka PS Imberakuri barimo bwana NSHIMIYUMUREMYI Eric,MUKESHIMANA Donatien ndetse n’umuyobozi w’ishyaka Me NTAGANDA Bernard bikamenyekana ubu bahinduye umuvuno kuko aho kubanyagiza imvura ubu babakuye ku biryo.

Igikorwa cyo kwicisha inzara cyatangiye kuwa 26/02/2012 cyikaba cyibasiye cyane bwana MUKESHIMANA Donatien na NSHIMYUMUREMYI Eric uyu kandi akaba akomeje kuborera muri gereza nkuru ya Kigali nyuma yo kuraswa na polisi y’igihugu,ubu bakaba bamaze iminsi ibiri batarya.Ibi byose bije kandi nyuma y’iyimurwa ry’umuyobozi mukuru w’ishyaka aho yabaga,kuko ubuyobozi bwa gereza bwafashe icyemezo cyo kumutandukanya naba barwanashyaka bavuzwe haruguru bugamije gusa kumwumvisha.
Kuba ibi bikorwa by’urukozasoni bikomeje kwibasira abarwanashyaka b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali birerekana neza isura y’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ishyaka PS Imberakuri ryongeye gutabariza abarwanashyaka baryo bafungiye mu magereza atandukanye bazira ibitekerezo byabo none bakaba bageze kure barengana aho bagiye kwicwa n’inzara nyamara nurwo bariho rutari ruboroheye,bityo rikaba risaba leta ya Kigali kubahiriza uburenganzira bwa muntu maze igakemura ibibazo byugarije imfungwa za politiki.
Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera,ntakabuza ukuri bazira kuzagerwaho.

Alexis BAKUNZIBAKE
Visi Prezida wa mbere.

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste