Radio Itahuka yagiranye ikiganiro na Lt Gen Kayumba Nyamwasa

Lt Gen Kayumba Nyamwasa yagiranye ikiganiro na Radio ITAHUKA ku itariki ya 26 Gashyantare 2012, iyo Radio ni ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC.

Radio Itahuka yagiranye ikiganiro na Lt Gen Kayumba Nyamwasa kayumba-nyamwasa1

Lt Gen Kayumba Nyamwasa

Muri icyo kiganiro Lt Gen Kayumba Nyamwasa yatangiye yibwira abumva iyo Radio, amashuri yize, akazi yakoze. Yanatangaje impamvu yatandukanye na Perezida Kagame ndetse asubiza ibibazo yabazwaga na Major Dr Théogène Rudasingwa n’ibibazo bimwe na bimwe by’abantu bakoreshaga umurongo wa telefone.

ushobora kumva icyo kiganiro hano

http://www.blogtalkradio.com/healing-rwanda/2012/02/27/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda#.T0rn9sPvwt4.facebook
safe_image.php?d=AQAwO6MzgVpR1bJf&url=http%3A%2F%2Fcdn.btrcdn.com%2Fpics%2Fhostpics%2Fthumbs%2Fno_image

Hateganijwe n’ikindi kiganiro na Lt Gen Kayumba Nyamwasa mu rurimi rw’icyongereza ku itariki ya 27 Gashyantare 2012, nacyo nitumara kukibona tuzakibagezaho.

Ruben Barugahare

Rwiza News

 


10 commentaires

  1. Thaddée dit :

    Ayabapfu wari umuhoro wa Mmbonye! Mbese muko, iyo wita abahutu abicanyi, abatutsi barokotse, baba bararokokeye kwa ba nyirasenge? None nse abahutu baguye i Kibeho,i Nyanza, kwa Mwami i Butare,mu ishyamba rya Kibugabuga mu Bugesera,abari i Rama ku Rusumo hamwe no mu mudugudu kwa Mihanga u rusumo rufatwa ,baba barishwe n’abahutu ko bari barahunze? Niwifuza gukemura ikibazo cy’abicanyi mu Rwanda, ntugatunge agatoki ubwoko ahubwo gatunge umwicanyi Nyilizina kuko nta muryango utabyara ikigoryi.  » IBYO TWABYITA IJAMBO RY’UMUGARAGU W’IKIGWARI UNEZEZWA N’INKOTA IRI MU RWUBATI RWA SEBUJA,AKIBAGIRWA KO NA NYINA W’UN DI ABYARA UMUHOZI. »

  2. ndayisaba dit :

    Bavandimwe benedata dusangiye ibitekerezo mbanje kubashimira kuba mwariyumviriye gushyiraho iyo radio nukuri ibyo twifuza byose tuzabigeraho nidushira hamwe twese

  3. david dit :

    umva ushaka gutanga igekerezo ke nuburenganzira ariko wituka uwo mudahuje igitekerezo mureke niko abyumva kandi nawe kumvako icyawe aricyo kigomba kumvikana kurusha mugenzi wawe aho uba ugiye gukabwa cyanee none ndumva gutukana ntacyo byatumarira twubahane neza ibibazo byabanya umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kubivugaho uko abyumva kuko nawe biramureba merci

  4. UMUBYEYI dit :

    kalisa rekeraho nindu yobewe ko musonera atishakira amaramuko,uyo we yararindagiye ntukamuvuge mu bantu ni byavuga harigihe nibaza ko ari umurwayi wo mu mutwe

  5. Kalisa dit :

    Niko Umulisa, ujya kuvuga ko abahutu ari abicanyi kabuhariwe ubikura he? Kuba hari abahutu bishe abatutsi waheraho uvugako abahutu bose ari abicanyi? Wibukeko n’abatutsi nabo atari shyashya kuko nabo barishe kuko uwakubaza abishe abahutu mu w’1994 ndacyeka ko utavugako abahutu aribo bahindukiye bakicyana. Wigeze wumva interview Jonathan MUSONERA yako avuga abasirikare bakomeye ba bageneral bishe abahutu?

  6. Umulisa dit :

    Mana we kayumba…Rudasingwa icyo mbabwiye Kagame nimumufashe hasi kuko abo muvugira aribo bahutu bishe imbaga yabatutsi…namwe bazabica kuko ntarukundo bagirira abatutsi .kagame nimumureke akomeze ubutwari bwe ntakindi..abahutu ntubababakunda nubwo mwacurangira abahetsi..kuko birazwi mumateka yinsi kuko birazwi ko abahutu arabicanyi kabuhariwe….Rukokoma we abaye nka peresida yakica…nuwarusigaye…nkaba mbasaba rero kugarukira kagame mugasaba imbabazi kandi mukiyama padiri nahimana na twagiramungu. Batabashaka…

  7. eric clapton dit :

    abanyarwanda dukeneye amahora n iterambere.kandi birahari.iby abanya politics »nibimwe » . kagame niba ari mubi,si kayumba waba mwiza. kuko ahanini ni kayumba twari tuzi.kagame yaramwizeye,n ubwo atatubajije mbere yo kumutora,yica abanyarwanda none ubu aratwunvisha ko ari kagame wamutumaga.natubwire ikitwizeza ko atazongera gutumwa.ikindi, kayumba na ngoga bari bafitanye ibibazo na victor bayingana »by amafranga,ashaka ko ababizi tubivuga.ngye yaba kayumba yaba kagame ntawe nsaba .ariko nemera ko kagame ari patriot,akunda urwanda n abanyarwanda.ibisambo n abanzi babanyarwanda nka kayumba n abandi batunva ko babaho badategyeka, twese tumugire inama[kagame} umwe wese uko abyunva urubanza yabacira.

  8. Anonyme dit :

    kuki abantu bakuze gunswana cyane na Paul Kagame umenya agoranye cyane uriya mugabo

  9. Ave dit :

    Waramutse ndoli, indilimbo ya rnc nkwibwilire, ubwire wenda n’abandi, ni indilimbo ihumuliza kandi yanze imeneka maraso lidashira mu Rwanda. Imana yilirwa ahandi igire ibyicaro n’ igihe cyose amanywa n’ijoro. Indilimbo ya rnc, irabumba inyabutatu, ntiteranya, kandi iravuga iti umuhutu yishimire kuba uwaliwe, ntagitutsi kuba umututsi cyangwa umuhutu, umututsi ni ahimbwaze n’icyalicyo, umutwa nawe, bose kurwego rumwe. u Rwanda tugomba kwemera kurubanamo twubahana,twizerana, ubwoba bushire. Umuhutu ntiyumve ko umututsi aho yicaye amuhigira, kimwe n’umututsi ko umuhutu agambilije kumubamba. Ese nkwibalize. Ingoma yo mu rwanda itarategekeye uwboko kugeza ubu ni iyihe. Limwe ni ingoma y’abahutu, ubundi ni ingoma y’abatutsi. Kuki hatabaho abayobozi batwaliye abahutu n’abatutsi n’abatwa, abanyarwanda? Ngiyo interuro ya rnc. Ntawe igishaka guhunga, kandi n’amalira yatewe n’amaraso twikora munda ni ahera burundu, umunyarwanda alyame asinzire, ashobore kurerea abana be nta mpungenge. Ngaho rero. Amahoro akugereho, utuze umutima n’abawe.

  10. ndoli dit :

    Muraho bavandimwe,iyo ndilimbo rnc ni bwoko ki? ngaho ndifuza kumenya interuro yayo,aliko se bavandimwe noneho muzica bande ko twashize nyamuke nkuko birirwa babivuga aliko rnc abo mukorana murabazi neza aliko nta mugayo ntabwo mwabanye nabo ababanye nabo balimo barabashuka
    ese nkwibalize muvandimwe ababyeyi banyu baba na Kivara bali baragiye ali aba touristes cyangwa n’umupanga watumye bagenda aliko basha baciye umugani mukirundi ngo akarizo kimpene…. ndabasabye niba mufite ubwenge buzima ubwonko buzima mwirinde bene gahini kuko bazabereka twe twabanye nabo turabazi bihagije ngaho basha nababwira iki

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste