Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda batangije Radiyo 2 zikorera kuri Internet!

Muri iyi minsi hatangiye radiyo 2 zivugira ku murongo wa internet, izo radio ziha ijambo ubishatse wese agatanga igitekerezo cye, ndetse byaba ngo mbwa akabaza ibibazo. Iyo urebye usanga ayo maradiyo aha ijambo abatavuga rumwe na Leta kuko nayo ubwayo yivugira ko aha ijambo abantu bimwe ijambo ahandi, kandi agaha ijambo abashaka kuvuga ibyo batatinyuka kuvugira ku maradiyo ya Leta cyangwa ari mu Rwanda.

Mu gushaka kumenya imikorere ndetse n’intego z’ayo maradiyo, twavuganye na bamwe mu bashinze ayo maradiyo:

Radiyo Ijwi rya Rubanda

Marc Matabaro wandika ku Rubuga Rwiza News yaganiriya na Bwana Simeon Musengimana adusobanurira imikorere ya Radio Ijwi rya Rubanda

Marc Matabaro:Mbanje kubasuhuza, mushobora kwibwira abasomyi b’urubuga Rwiza News mukatubwira na Radio Ijwi rya Rubanda muri make?

Simeon Musengimana:Iyi radiyo yatangijwe nanjye Simeon Musengimana alias Simeon Mwene Bitihinda. Ntuye i London mu Bwongereza. Ivugira kuri Internet kuri http://mixlr.com/ijwi-rya-Rubanda/live. Ushobora ndetse no kuyumvira muri profile yawe ya facebook. Upfa gusa gushyiraho iyi link: http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/live maze, niba ari mu masaha ivugiraho, ugahita uyumvira aho kuri facebook utagombye kuva kuri profile yawe cyangwa y’inshuti yawe. Ibyo rwose nabikoze kugira ngo
norohereze benshi mu bakoresha facebook.

Nk’uko mwabisomye kuri website yayo http://ijwiryarubanda.com, Radiyo Ijwi Rya Rubanda igamije kubera abanyarwanda babishaka urubuga buri wese ashobora gutangiraho ibitekerezo bye ku mibereho yabo no ku micungire y’igihugu cyacu, ibyo bigakorwa nta buryarya mu Kinyarwanda, mu kinyabupfura no mu bwubahane.

Ni radiyo yo gutsura ukuri, ubwumvikane n’ukwihanganirana mu banyarwanda. Yamagana ikinyoma, uburyarya, n’ukurimanganya.

Mbabazwa cyane n’ukuntu abanyarwanda baheze mu gihirahiro, ugasanga aho kugira ngo batahirize umugozi umwe mu kwubaka igihugu, bahora bahunga ibibazo, bishishana, batinyana, barebana ay’ingwe, bakanirana, bashengurwa n’intimba bamwe batitaho, batukana, nk’aho ubumwe n’ubwumvikane ari ikintu kidashoboka mu banyarwanda. Nayishyizeho rero kubera ko nemera ko kubwizanya ukuri ari imwe mu nzira zizatuma tuva muri icyo gihirahiro.

Abanyarwanda bafite inyota yo kuvuga ikibari ku mutima, bikaba bigaragazwa n’ukuntu abanyarwanda benshi batangiye gutanga ibitekerezo byabo kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda.

Radio Ijwi Rya Rubanda ivugira buri munsi kuri internet KUVA 14:00 GMT KUGEZA 23:00 GMT (kuva saa kumi kugeza saa saba y’ijoro, isaha yo mu Rwanda). Nitubishobora ariko tuzajya twongera amasaha yo gukoreraho, cyane cyane muri za weekends.

Radiyo Ijwi Rya Rubanda ubu ivugira kuri internet gusa, ariko nimara gushinga imizi tuzashaka ukuntu yavugira no ku mirongo ya FM mu Rwanda.

Ururimi dukoresha kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda ni Ikinyarwanda kuko arirwo ruvugwa na 100% ry’abanyarwanda.

Sinshyigikiye ababa babwira abandi banyarwanda bakagwa mu gishuko cyo kuvuga ahanini mu ndimi z’amahanga cyangwa z’abize (igifaransa cyangwa icyongereza) nk’aho bashaka guheza muri debats abanyarwanda batazi izo ndimi cyangwa se nk’aho bashishikajwe no kubwira abanyamahanga cyangwa kubatangaho abagabo.

AHO MUSHOBORA KUYIKURIKIRA:
- Kuyumva en direct:

http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/live

- Kuyumvira muri profile yawe kuri Facebook: shyira iyi link ku rukuta rwawe cyangwa rw’inshuti yawe:

http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/live

- Ibiganiro byahise ubisanga kuri http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/

WEBSITE: http://ijwiryarubanda.com
TWITTER: @ijwiryarubanda
FACEBOOK: Ijwi Rya Rubanda
SKYPE: ijwiryarubanda
EMAIL: ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com

Nizeye ko ibi bishubije ibibazo mwibazaga kuri Radiyo Ijwi Rya Rubanda.

Marc Matabaro: Murakoze kuba mutumaze amatsiko ku bijyanye na Radiyo yanyu ndetse n’imikorere yayo

Simeon Musengimana: Namwe ndabashimiye, mugire amahoro kandi Imana ikomeze ibafashe.

 

Radiyo ITAHUKA

Radiyo ITAHUKA ni ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC. Nayo ikorera ku murongo wa internet.

Ubu iri mu igeragezwa, aho Major Dr Théogène Rudasingwa akora ibiganiro akakira ibitekerezo by’abantu ndetse agasubiza n’ibibazo bimwe na bimwe abazwa n’abantu hakoreshejwe umurongo wa telefone Inumero yo guhamagara ni (011)3473279951
cyangwa ukohereza ikibazo cyawe kuri facebook/theogene Rudasingwa cyangwa twitter/mbishya no kuri email ngombwa@gmail.com

Mu rwego rwo gutangiza ibiganiro Radio Itahuka yagiranye ibiganiro na Lt Gen Kayumba Nyamwasa kimwe mu kinyarwanda ku cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2012 n’ikindi mu cyongereza ku wa 27 Gashyantare 2012.

Abashaka gukurikira ibyo biganiro ndetse no kumva ibiganiro byahise babisanga hano:

 http://m.blogtalkradio.com/profile.aspx?userurl=healing-rwanda&pt=12
http://www.256newsonline.com/index.php

Abatavugarumwe na Leta y'u Rwanda batangije Radiyo 2 zikorera kuri Internet! safe_image.php?d=AQDCW2mwtQe1jH8j&w=90&h=90&url=http%3A%2F%2Fwww.blogtalkradio.com%2Fpics%2Fhostpics%2Fthumbs%2Fno_image

m.blogtalkradio.com


Marc Matabaro

Rwiza News

 


2 commentaires

  1. SANGWA dit :

    Tugiye kujya dutanga ibiganiro ndetse ninama z,ukuntu twakwibohora tutaretse n,abanyarwanda muri rusange.Turabashimiye cyane kuko ibi byari byarabuze umuntu yibaza icyabuze bikatuyobera. Courage.

  2. MUHIRE dit :

    Turabashyigikiye

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste