Sinamwibagirwa Déogratias Mushayidi
Sinamwibagirwa
ni iki cyabintera, ninde wamunyibagiza ?
kugwiza ishavu ntibyantera kwibagirwa
u Rwanda aboheyemo n’ubuhemu akorerwa
yarwanyije abahezanguni bamwe b’udufuni
mbifuture: sinamwibagirwa
nibutse Mushayidi ko ari intwari mu mfura
azava mu mfuruka ibyo bifura bimuhejejemo
ntibisinzira kubw’imanza roho zabyo zibicira
byicaye mu magorofa yubakiye ku mivu y’amaraso
mbisubiremo: sinamwibagirwa
araje vuba abahagame na Kagame bimurenge
icyo yabasabye muraje mugitange mwinginga
ingoma yanyu ndayireba hamwe harindimuka
akaga karabugarije, nyabuna ntiribarengane
mbishimangire: sinamwibagirwa
ko yasabye kuganira mukagotwa n’ubwoba ?
ko ubwoko yatangaje ko atari umushinga
ingoyi mwayoroheje ko icuraburindi ribarekereje
icumu niryunamurwe na Mushayidi arenganurwe
rwose: sinamwibagirwa
mbibutse se ko arimo urupfu atumva
imva zanyu se mwiyemeje kuzicukurira ?
mwituma tumara ibinonko mu guca amarenga
ararengana murabizi, cyo nimumuziture
reka mbyature: sinzamwibagirwa
Mwe mugiye gukongokana ubukotanyi
amanyanga n’uburiganya byanyu birasema
isoni mwaraneye mwikwihanaguza umuyaga
mbibayagire: sinakwibagirwa Déo
ararekwa ntashira, inshuti ndayikumbuye
abagabo-mbwa ngo nibo baseka imbohe
naho abahanuzi bose bazi ko bigiye gusohora
mudohore rero hatazagira ubamba igikeli
ukuli ni uko Mushayidi arengana…