Archive pour 24 février, 2012

UMUKOZI W’AMBASSADE Y’U RWANDA YASHYIZWE MU MAJWI MU RUBANZA RW’ABASHATSE KWICA LT GEN KAYUMBA NYAMWASA

UMUKOZI W’AMBASSADE Y’U RWANDA YASHYIZWE MU MAJWI MU RUBANZA RW’ABASHATSE KWICA LT GEN KAYUMBA NYAMWASA  6-300x225

Claude Nikobisanzwe

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2012, urubanza ruburanishwamo abagerageje kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa rwasubitswe, ubwo abahagarariye abashinjwa babaye nk’ababuze umwuka ubwo umutangabuhamya wa 9, Bwana Ali MULONGOYI RWIYEGURA yatinyutse kuvuga akari imurori!

Nkuko intumwa yacu yabidutangarije, Ali yahamagajwe n’ubushinjacyaha bumusaba kuvuga ibyo azi muri iriya gahunda yo kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Akimara gusobanurira urukiko uko azi ushinjwa wa mbere (Accused number 1) Amani Uwimana benshi bita RUKARA yahise afatwa n’ikiniga maze ya marira y’umugabo aho gutemba ajya mu nda asesekara mu maso.

Ibi byerekanye urukundo n’ubuvandimwe abo bombi bafitanye ariko ahanini Ali akaba yababajwe n’uko inshuti ye magara ishobora kuzabona hanze bitinze bitewe n’icyaha aregwa kiramutse kimufashe.

Ali ntiyatinze kubwira urukiko ko nyuma y’aho Amani Uwimana alias Rukara afatiwe agafungwa, yegerewe n’umunyamabanga wa mbere  w’Ambassade y’u Rwanda aho muri Afrika y’Epfo witwa NIKOBISANZWE CLAUDE amusaba ko yamufasha ibi bikurikira:

1. Kumenya niba Lt Gen Kayumba Nyamwasa azakira igikomere yatewe n’isasu yarashwe mu nda,
2. Kumenya abamurinda abo ari bo n’ingufu bafite,
3. Kumenya ibimenyetso byose by’imodoka agendamo na numero za plaques zayo,
4. Kumenya ujyana akanakura abana be ku ishuli,
5. Kumenya aho yimuriwe amaze kuraswa,
6. Kumenya neza imibereho n’amakuru arambuye bijya gusa n’ibyo byavuzwe hejuru kuri Colonel Patrick KAREGEYA na Frank NTWALI, muramu wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Ali yavuze ko afite ibimenyetso simusiga byerekana uburyo uwo mukozi wa Ambassade y’u Rwanda yagiye abonana nawe.

Icyatangaje abari mu rukiko bose n’uko uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri urwo rubanza yafashe iya mbere avuga ko umu client we, n’ukuvuga Leta ya Kigali, atemera ko yashyirwa mu majwi mu rukiko. Aha abahanga mu mategeko babwiye intumwa yacu ko kubera “Diplomatic Immunity” CLAUDE NIKOBISANZWE atahamagazwa mu rukiko kuva akiri ku mirimo ye.

Icyabujije amahoro uhagarariye u Rwanda mu rukiko, ndetse n’ikipe bakorana, n’uko yumvise ko ashobora kuba ari kuburana urwamaze gucibwa cyera kubera ubuhamya bukomeye bukomeza gutangwa.

Igikuru ariko cyari uko Ali yagombaga gusobanura uruhare ushinjwa wa mbere, ariwe RUKARA, afite muri kariya kagambane ko kwica. Ibi bikaba byatsindagiye ubuhamya bwari bwatanzwe n’indi nshuti magara ya RUKARA, ariwe ADRIANI KAMALI.

Umucamanza mukuru yashoje imirimo y’urukiko asaba ko abashinjwa baba bagumye mu buroko bakazitaba urukiko kuri 19/03/2012.

Ferdinand

Johannesburg

Ishyaka PDP-IMANZI riramagana rikomeje icyemezo cy’Urukiko rw’ikirenga rw’u Rwanda gishimangira gufunga burundu Umuyobozi waryo Bwana Deogratias MUSHAYIDI

Ishyaka PDP-IMANZI riramagana rikomeje icyemezo cy’Urukiko rw’ikirenga rw’u Rwanda gishimangira gufunga burundu Umuyobozi waryo Bwana Deogratias MUSHAYIDI pdp-imanzi-rwanda-memoire-ibukaITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Ishyaka PDP-IMANZI riramagana rikomeje icyemezo cy’Urukiko rw’ikirenga rw’u Rwanda gishimangira gufunga burundu Umuyobozi waryo Bwana Deogratias MUSHAYIDI

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2012, Urukiko rw’ikirenga rw’u Rwanda rwemeje ifungwa burundu rya Bwana Deogratias Mushayidi, Perezida w’ishyaka rya politiki ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, PDP-Imanzi.

Ishyaka PDP-Imanzi riramagana iki cyemezo cy’Urukiko rw’ikirenga rwa Leta y’u Rwanda rukomeje kuba imbata n’igikoresho cy’ingoma y’igitugu iyobowe n’Ishyaka FPR-Inkotanyi rya Perezida Pawulo KAGAME.

Nta kindi Bwana Deogratias Mushayidi azira usibye guharanira ibiganiro bisesuye kandi bidaheza hagati y’Abanyarwanda ku bibazo by’urudaca byabibasiye uko ingoma zagiye zisimburana. Icyemezo cyo kumufunga burundu ni icyo kwamaganwa kuko kivutsa uburenganzira Intwari izwi mu Rwanda no mu mahanga ko iharanira ibiganiro bigamije amahoro.

DEO-MUSHAYIDI-YAGAYE-CYANE-IKINYAMAKURU-THE-NEW-TIMES-CYAMUFOTOYE-NK-ITUNGO1

Déogratias Mushayidi

Ishyaka PDP-Imanzi rirasaba kandi ifungurwa nta yandi mananiza ry’abandi banyapolitiki bafunze barimo Madamu Victoire INGABIRE Umuhoza, Bwana Charles NTAKIRUTINKA, Bwana Bernard NTAGANDA, Bwana Théoneste NIYITEGEKA n’abandi Banyarwanda bafunze bazira ibitekerezo byabo, guharanira ubwisanzure no guca akarengane mu Rwanda.

Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba rikomeje Imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bitera inkunga u Rwanda, nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada, Ubwongereza, Ubuholandi n’u Bubiligi, gusaba bikomeje Leta y’u Rwanda kurekura Abanyapolitiki bose bafunze no gukuraho inzitizi yashyizeho igamije kuniga demokarasi n’ubwisanzure mu Rwanda.

Bikorewe i Nederweert mu Buholandi ku wa 24 Gashyantare 2012.

Gérard Karangwa Semushi

Visi-Perezida

 

Déogratias MUSHAYIDI amaze gukatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose!

Déogratias MUSHAYIDI amaze gukatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose! DEO-MUSHAYIDI-YAGAYE-CYANE-IKINYAMAKURU-THE-NEW-TIMES-CYAMUFOTOYE-NK-ITUNGOKuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2012, Perezida w’ishyaka PDP-Imanzi, Bwana Mushayidi Déogratias, umaze iminsi afunze, urubanza rwe rwasomwe uyu munsi.

Urukiko rw’ikirenga rwemeje ko Bwana Déogratias Mushayidi afungwa ubuzima bwe bwose.

Twaganiriye n’abo mu ishyaka rye PDP-Imanzi batubwira ko baributugezeho amakuru arambuye ajyanye n’urwo rubanza ndetse ngo barategura n’itangazo riribusohoke mu masaha ari imbere ku bijyanye n’iryo katirwa rya Déogratias Mushayidi.

Ibyo byose turabibagezaho mu masaha ari imbere.

Marc Matabaro

Rwiza News

Abashatse kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa bari banafite urufunguzo rw’aho yari atuye!

Abashatse kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa bari banafite urufunguzo rw'aho yari atuye! gavel_court_170727a-300x190Urubanza rw’abashinjwa kuba barashatse guhitana Lt General Kayumba Nyamwasa rwakomeje kwitabirwa ku munsi wo ku wa 22 na 23 Gashyantare 2012. Twibutse ko ubu harimo kumvwa abatangabuhamya banyuranye barimo abapolisi ba Afrika y’Epfo bafashe abakekwaho icyo cyaha cyo kumena amaraso.

By’umwihariko ariko ku wa gatatu italiki ya 22/02/2012,  ubushinjacyaha bwahamagaje umutangabuhamya utari umupolisi nk’abandi bari bamubanjirije. Uwo yabwiye urukiko, abisabwe n’umucamanza mukuru, ko yitwa ADRIANI KAMALI.

Uyu yivugiye ko ari umunyarwanda w’umwimerere, akaba yaranashoboraga gutanga ubuhamya bwe mu Kinyarwanda ariko kubera ko nta musemuzi wacyo wari uhari yahisemo gutanga ubuhamya bwe mu rurimi rw’Igiswahili.

Mbere yo gutanga ubuhamya bwe umucamanza mukuru yamwibukije ko abarirwa mu gice cy’amategeko agenga abatangabuhamya cya 204. Iki gice gisobanura ko utanga ubuhamya aba afite uruhare mu cyaha cyakozwe. Bityo aramutse atanze ubuhamya budasobanutse nawe yahita asanga abandi bashinjwa akazacirwa urubanza kimwe nabo.

ADRIANI KAMALI yatanze ubuhamya bunoze. Yasobanuye ukuntu uregwa wa mbere witwa Amani Uwimana alias Rukara, ari we wamuzaniye icyo yise « akazi ». Ako kazi mu ikubitiro kari ako kujya mu rugo rw’umuntu wahemukiye umuvandimwe we akamwiba amadolari agera kuri 125.000, bakayatwara barangiza bakanihembamo.

Umunsi wa mbere bahabwa ubutumwa n’uwitwa VINCENT, yahise abaha amaRands 20.000, bayagabanye ari 4. Inshuro ya kabiri, VINCENT na none yabahaye amaRands 20.000 na none baragabana. Aha ni nabwo VINCENT yahaye KAMALI urufunguzo rufungura umuryango mukuru w’aho uwo bari gutera atuye. Akimara kubaha urufunguzo, ubutumwa bwahise buhindura isura. Ibyari kujya kubohoza amadolari 125.000 bihindukamo kwica. VINCENT yisubiyeho abwira bagenzi be ko uwo bazasanga mu nzu bazamuhitana byaba ngombwa na ya madolari bakayazana, ariko igikuru cyari ukwivugana uwo bari bagiye gutera. Akimara kubaha ayo mabwiriza yo kwica, yahise abajyana aho uwagombaga kwicwa atuye abereka inzu atuyemo muri eshatu ziri mu rupangu rumwe.

Ubushinjacyaha bweretse KAMALI urufunguzo ndetse n’amafoto y’inzu bari kumena, Kamali yemerera urukiko ko ari byo ntagushidikanya.

Icyatangaje abari mu rukiko n’uko Kamali Adriani ubwe avuga ko nyuma yaho VINCENT ahinduye gahunda yo kwiba akayigira iyo kwica, Kamali Adriani umutima we waranze. Kugirango ananize Vincent, yamuciye andi maRands ibihumbi ijana agirango ntazaboneka. Baje kumuhamagara ngo ajye ku kibuga cy’indege i Johannesburg kuyafata aranga. Aha niho yahise afata icyemezo cyo kuva muri izo gahunda ahita aha Amani Uwimana alias Rukara urufunguzo rwa cya gipangu, baca ukubiri n’ubwo babanaga mu nzu imwe bwose.

Muri make ubushinjacyaha bwashatse kwerekana ubufatanyacyaha bwabayeho kuva bitangira kugeza ubwo uwagombaga kwicwa arashwe agakomeretswa.

Umucamanza mukuru yavuze ko azafata umwanzuro ku buhamya bwa Adriani KAMALI ku wa gatanu tariki 24/02/2012, igihe urubanza ruzaba rukomeje imirimo yarwo.

Amakuru atugeraho aravuga ko abatangabuhamya bakiri benshi. Ikigaragara ariko n’uko ikipi y’abahanga mu mategeko ihagarariye abashinjwa igaragaza ko isa n’igenda icika intege kubera ubuhamya butyaye butangwa n’abantu banyuranye.

Reka tubitege amaso.
Ronald

Johannesburg

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste