Leta y’u Rwanda yishyura akayabo ababuranira abashatse kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa

Leta y'u Rwanda yishyura akayabo ababuranira abashatse kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa 33773_155077467845608_100000300682714_344071_6343744_n-300x300

Nta kimenyetso cyerekana ko Frank Ntwali afite uruhare mu ifatwa ry'abaregwa

Amakuru ava mu rukiko i Johannesburg ahari kubera urubanza rw’abashatse kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa imbere y’iwe, aravuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gashyantare 2012, Umucamanza uyoboye urwo rubanza yarwimuriye mu kandi gace k’umujyi wa Johannesburg kitwa Jeppestown, ariko ntabwo hatangajwe impamvu z’iyimurwa. Niho urubanza rwakomereje kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2012.

Urubanza rwakomeje uko bisanzwe habazwa abatangabuhamya b’ubushinjacyaha 2. Batangiriye ku mupolisi Lt Nkosi akaba ariwe wataye muri yombi abaregwa 3 ndetse agakora n’inyandikomvugo. Mu gihe uwo mupolisi yasobanuraga ibiri muri iyo nyandikomvugo, abunganira abaregwa  (bivugwa ko bishyurwa na Leta y’u Rwanda kuko abo baregwa nta bushobozi bafite bwo kubirihira) bashatse kwemeza ko abaregwa bashyizwe ku ngoyi kugira ngo bavuge ibiri muri iyo nyandikomvugo. Ndetse  bashatse no gusaba ko habaho urubanza mu rundi rubanza kugira ngo hasuzumwe niba abaregwa batarashyizwe ku ngoyi. Ariko Umucamanza mukuru arabyanga, ndetse asaba ababuranira abaregwa kutagarura icyo kibazo cyangwa akabambura uburenganzira bwo kubaza umutangabuhamya (Lt Nkosi). Nyuma ababuranira abaregwa babuze icyo bongeraho, ubuhamya bw’uwo mupolisi wafashe abaregwa (Lt Nkosi) ndetse n’inyandikomvugo yakoze byakiriwe n’Umucamanza Mukuru avuga ko bifite ishingiro bishyirwa mu bindi bimenyetso simusiga byagiye bitangwa n’ubushinjacyaha.

Undi mutangabuhamya w’ubushinjacyaha wabajijwe  ni Colonel Baloyi akaba ariwe uyoboye Station ya Polisi ya Bramley, niwe wagiye gufata umwe mu baregwa witwa Richard Bacyisa, uwo mupolisi yatanze ubuhamya bwe vuba na vuba, arangije abunganira uwo uregwa wagiye gufatwa n’uwo mupolisi (Col Baloyi) ntacyo yabajije. N’uko inyandikomvugo y’uwo mupolisi nayo ihabwa umucamanza mukuru iremerwa mu bimenyetso.

Ikindi cyagaragaye muri uru rubanza n’uko ababuranira abaregwa bashatse kwerekana ko uwitwa Frank Ntwali  yaba yaragize uruhari mu ifatwa rya bamwe muri bo, ariko ari ubushinjacyaha, ari abatangabuhamya babihakanye ndetse n’Umucamanza Mukuru avuga ko nta shingiro bifite kuko ngo nta gihamya gihari kibigaragaza.

Twabibutsa ko abo baregwa bashakiwe ababunganira na Leta y’u Rwanda ikaba ibishyura akayabo. Ikipe y’abunganira abaregwa igizwe n’abanyamategeko 4, umwe muri abo banyamategeko  ahagarariye Leta y’u Rwanda nyiri zina mu gihe abandi 3 bahagariye abaregwa gushaka kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa, uko ari 4 bakorera hamwe mu ikipe imwe! Abanyamategeko nk’aba bunganira abaregwa muri uru rubanza, ni abo murwego rwo hejuru (Senior Counsel) umwe yishyuza amafaranga akoreshwa mu gihugu cya Afrika y’Epfo (Rand) atari munsi ya 3000 ni ukuvuga hafi amadorari ya amerika 400 $ ku isaha imwe mu bufasha busanzwe. Umuntu akaba yakwibaza ukuntu nka Uwimana (bakunze kwita Rukara wahoze ari umusirikare muri APR mu Rwanda) yashobora kwiyishyurira amafaranga angana gutya mu gihe cy’amezi hafi 19 amaze akorana n’abo bamwunganira!

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2012 i saa yine.

 

Ruben Barugahare

Rwiza News

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste