UMUBANO W’U RWANDA N’U BUFARANSA WONGEYE KUZAMO IGITOTSI

UMUBANO W’U RWANDA N’U BUFARANSA WONGEYE KUZAMO IGITOTSI Helene-le-Gall

Hélène Le Gal

U Bufaransa bwafashe icyemezo cyo guhamagara ubuhagarariye i Kigali Bwana Laurent Contini, nyuma y’aho Leta y’u Rwanda yanze ko Madame Hélène Le Gal agirwa uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda ibi byatangajwe na Ministère y’Ububanyi n’amahanga y’U Bufaransa kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gashyantare 2012.

 » Leta y’u Rwanda yanze kwemera icyemezo cyacu. Natwe twahamagaye uduhagarariye (Laurent Contini) kugira ngo twige uburyo twakemura icyo kibazo.”: ibyo byatangajwe n’umuvugizi wa Ministère y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa Bwana Vincent Floréani.

Ikinyamakuru « Jeune Afrique » cyari cyatangaje mu kwezi kwa Gashyanyare 2012 hagati ko Leta y’u Rwanda yari yanze ko U Bufaransa bwahagararirwa mu Rwanda na Madame Hélène Le Gal, ubu akaba ari consul w’U Bufaransa muri Québec. Akaba azwiho kuba inararibonye ku bijyanye n’ibibazo by’Afrika. Nk’uko « Jeune Afrique« , ikomeza ibivuga, uko kwanga kwa Leta y’u Rwanda gushingiye ku kuba Madame Hélène Le Gal « ari umuntu wa  hafi wa Alain Juppé, Ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, uzwiho kutajya imbizi na Leta y’u Rwanda”.

Bwana Vincent Floréani, umuvugizi wa Ministère y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa ntabwo yemeje cyangwa ngo ahakane iyo mpamvu yavuzwe na Jeune Afrique.

Yarangirije kuri aya magambo: »Umubano w’U Bufaransa n’U Rwanda ntabwo wahwemye gutera imbere kuva habaho uruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy i Kigali muri Gashyantare 2010, rwashimangiye mu rwego rwo hejuru isubiraho ry’imigenderanire mu rwego rwa Politiki n’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.Iyo migenderanire myiza yaranzwe kandi n’inzinduko mu Bufaransa za Madame Louise Mushikiwabo, ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, muri Nyakanga 2011, na Perezida Paul Kagamé muri Nzeri 2011″.

Laurent-Contini-Paul-Kagame-300x225

Laurent Contini wakoreraga Kouchner na Kagame kurusha uko yakoreraga U Bufaransa

Mu gihe abo bategetsi bombi b’u Rwanda basuraga u Bufaransa, Alain Juppé Ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bufaransa ntabwo yabonanye nabo, kuri Madame Mushikiwabo yaretse abonana na Ministre w’Ubutwererane naho kuri Perezida Kagame yari mu rugendo mu Bushinwa.

Nyuma yo gutangira akazi ke muri Werurwe 2011 muri Quai d’Orsay (Ministère y’Ububanyi n’amahanga) Alain Juppé yari yavuze ko nta gahunda afite yo gukora mu ntoki za Paul Kagame cyangwa kujya mu Rwanda, mu gihe hakomeje gukwirakwiza icyegeranyo cyiswe Rapport Mucyo kirega u Bufaransa kuba bwaragize uruhare muri Genocide. Iyo rapport, Alain Juppé yayise ko igizwe n’ibintu by’ibinyoma n’ibihimbano. Tubibitse ko muri Mata 1994 mu gihe cya Genocide, Alain Juppé yari kuri uyu mwanya ariho n’ubundi.

Iki gihu mu mubano w’ibihugu byo mbi kije mu gihe mu Bufaransa himirije amatora mu kwezi kwa Mata 2012. Ayo matora Perezida Sarkozy akaba atizeye kuzatsinda mukeba we Francois Hollande, bishatse kuvuga ko intambwe mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa yatewe na Perezida Sarkozy ishobora gusubira inyuma dore ko hari inkuru zivuga ko Perezida Kagame yaba hari icyo yatanze mu gushyigikira Perezida Sarkozy mu matora. Tubibutse ko byabaye nk’umuco ko abanyagitugu bo muri Afurika bafashisha abaperezida b’u Bufaransa mu gihe cyo kwiyamamaza amavarizi yuzuye amafaranga mu gihe mu bihugu byabo ubukene buba bunuma. Dukurikije inkuru zifite gihamya ko Leta ya FPR ikunze gutanga bitugukwaha ngo ishobore gushyigikirwa n’amahanga nta gitangaza cyaba kirimo na Perezida Kagame abaye hari ivarize yari yitwaje ubwo yari aherutse mu Bufaransa muri Nzeri 2011. Dore ko n’iperereza ry’Umucamanza Trévidic, ntawakwizera ko Leta y’u Rwanda itagerageje kuba yarijyana mu buryo bushyira inyungu za FPR na Kagame imbere. Niba Perezida Kagame yaratanze amafaranga ntatekereze ko hari icyo bizahindura kuri gahunda z’u Bufaransa, na Kadhafi ntabwo yari yaratanze make mu gufasha Sarkozy mu kwiyamamaza muri 2007.

Ikindi abantu batasiba kwibazaho byinshi n’itangazo rya Leta y’u Rwanda kuri iki kibazo, aho Ministre w’Ububanyi n’Amahanga, Madame Mushikiwabo avuga habayeho amakabyankuru ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uzakomeza nk’uko warutangiye kumera neza, ko kandi ngo Leta y’U Rwanda idakora Diplomasi ishingiye ku bantu ku giti cyabo, ngo umubano w’U Rwanda n’u Bufaransa urenze abantu ku giti cyabo ahubwo igishyizwe imbere ari inyungu z’ibihugu byombi n’abaturage babyo.

Ibi Leta y’U Rwanda ivuga usanga ari nko kwikura mu isoni, kuko bizwi neza ko umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wabyukijwe kubera ubucuti bwihariye hagati y’Uwahoze ari Ministre w’Ububanyi n’amahanga Bwana Bernard Kouchner na Perezida Kagame dore ko na Ambassadeur Laurent Contini yari umuntu wa Kouchner. Ikindi kizwi kandi n’uko Leta y’u Rwanda yifuza uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda ubogamiye ku ruhande rwayo kugira ngo ashobore kuyibera umuvugizi no kuyifasha mu kibazo cy’indege ya Perezida Habyalimana ndetse no mu gutesha umutwe umupfakazi wa Perezida Habyalimana n’izindi mpunzi zahungiye ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Kagame mu Bufaransa.

Laurent Contini bivugwa ko yakuweho icyizere kubera kugaragaza gushyigikira Leta y’u Rwanda mu kibazo cy’uko u Rwanda rushinja u Bufaransa kuba bwaragize uruhare muri Genocide muri Rapport yiswe Mucyo,  ikindi kandi bivugwa ko n’ inzego z’iperereza z’u Rwanda zamaze kumutega umukobwa witwa Linda NUMUTONI.

 

Marc Matabaro

Rwiza News

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste