Guverinoma irateganya gushyiraho ubwoko bushya bw’imisoro

Guverinoma irateganya gushyiraho ubwoko bushya bw’imisoro Rwangombwa1-4

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa

 

Leta irateganya gushyiraho imisoro mishya mu rwego rwo kuziba icyuho cy’imisoro yavanywe ku bikomoka kuri peterori mu Rwanda umwaka ushize. Iki cyemezo cyashimwe n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (Fond Monetaire International) kubera ukuntu u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka ngo rugabanye kugendera ku nkunga.

Iyi misoro mishya izava ahantu hatatu hazatangazwa na Minisitriri w’imari n’igenamigambi mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, ubwo azaba atangaza ingengo y’imari ya Leta y’umwaka 2012-2013.

Ubu bwoko bushya bw’imisoro bugamije guhangana n’igihombo gishobora guturuka ku kuba Leta ikomeza kugabanyiriza imisoro abinjiza ibikomoka kuri peterori mu Rwanda nk’uko byemezwa na guverinoma y’u Rwanda.

arton21021-cb225

Izi modoka zitwa mpatswenumugabo zaguriwe ba gitifu b'imirenge

Leta yafashe icyemezo cyo kugabanya imisoro ku bikomoka kuri peterori mu Rwanda nyuma yo kubona ko bigira ingaruka ku bundi buzima busanzwe bw’Umunyarwanda.

Banki nkuru y’u Rwanda iherutse gutangaza ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bigira uruhare ku izamuka ry’ibiciro muri rusange mu Rwanda ku kigereranyo cya 40 ku ijana nk’uko The Chronicles cyabitangaje.

Guverinoma irateganya ko ubu bwoko bushya bw’imisoro buzinjiza miliyari zirenga 22mu ngego y’imari ya Leta ku mwaka.

Source: Kigali Today

Maze gusoma iyi nkuru ya Kigali today nabajije abantu icyo bavuga kuri iyi misoro igiye kwiyongerera:

Nsengimana Daniel iyi misoro yo izaba ari rurangiza, mubitege amaso muzirebera hahaaa!

Shumbusho Isaac BARI BARATINZE GUKAMURA AMARASO MU BATURAGE !!!BAGORWA BAGORWA BENE KANYARWANDA !

Orog Kangoroo Bazayace Kagame niwe ufite menshi, par ailleurs ce Minitre wa finance ngo sinzi icyo bapfana. Ikindi ninde winjiza petrole se ni ibiyikomokaho? Harya si Gatera, nawe agakorana na Giti mu jisho. Non c’est du banditisme pur!

Peter Urayeneza Yesu ati wabimenye!!!!!! Ese iyo misoro ni iyihe bavuze bazongeraho? Uyu mumisitiri ni umuswa utabaho mperutse kumwumva asobanura ibyerekeranye n’imisoro kubutaka!!!!!!!!

Urubuga RwizaNews Aho kongera imisoro nibagabanye imishahara y’abategetsi ndetse ibindi babaha bituma babaho mu murengwe kandi igihugu gikennye kandi abaturage basanzwe batanga imisoro n’imisanzu ibabereye umuzigo

Orog Kangoroo Ego wa, imishahara yabo, ese mwabonye amamodoka bagenderamo??? Ubu umunyarwanda yabaye imali yabo; arahinga bakamwambura bakajyana ikantarange. Baramusenyera, bakahagurisha abazungu, ahandi bakahashyira ibikingi byabo. Birarambiranye rwose!

Mugisha Richard Nibatongera imisoro se, urabona ibi bimodoka bahaye ba Exectuf b’ imirenge bizishyurwa gute? Baravuga ngo ibijya gushya birashyuha muzaba mureba njyewe rwose icyi gihugu cyancanze. Na mituelle ubwayo yavugishije benshi, ubutaka buzasora inzu zisore iherezo n’ umwuka duhumeka bagiye kujya bawutwakira umusoro, izuba nirirasa badusoreshe, imvura nigwa badusoreshe. Harya iyi misoro ijyahe? Ntawandusha aho ijya? Ko imirire mibi yugarije benshi, abarimu n’ abasoda bakaba batongerwa umushahara, amazi meza ko akiri ingume, uburezi bukaba bwarataye ireme. Iyo misoro ikora iki? Harya ngo niyo guhemba zamaneko zoherezwa kwica abadakoma amashyi? Munsobanurire.

Balinda Bernard Ibikombe n’imidari kubera imiyoborere myiza bimaze kuba byinshi!!ariko buriya ntibyaba bituruka kuri systeme ya »Humiriza nkuyobore »??iyo witegereje mu Rwanda usanga umuturage abona ibintu bimugwaho,kandi ari we uzabigiramo uruhare kugirango bishyirwe mu bikorwa.None se nk’iyo misoro itari isanzwe ibaho!!Umuturage azishyura ubutaka,nyuma y’igihe yishyura Leta ize ibumwake kandi ntabone n’ifaranga yifuza,nyuma y’iyo misoro amaze imyaka yinjiza.Nta n’umwe bishimisha,gusa baricecekera,intimba ikuzura imitima.One Day,One Day!!!

Orog Kangoroo Njyewe nsaba Imana ngo inyongerere iminsi nzarebe amaherezo y’amasiha rusahuzi. Mbega i gihugu ngo kiraribwa???

Sue Lee Izere Kereka uwanshakira ijambo risumbye « akumiro »kuko ibi birenze akumiro,nibindi bintu tutazi!!

 

Ruben BARUGAHARE

Rwiza News

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste