UMUNYAMAKURU JEAN BOSCO GASASIRA YABONETSE

UMUNYAMAKURU JEAN BOSCO GASASIRA YABONETSE GasasiraRSF

Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira

Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru UMUVUGIZI, Jean Bosco Gasasira; nyuma yo kumara igihe kigera ku kwezi nta makuru asohora muri icyo kinyamakuru gisohoka kuri internet ndetse nta n’abantu bazi aho aherereye, kuri uyu munsi ku wa kabili tariki ya 14 Gashyantare 2012 yavugiye kuri Radio mpuzamahanga BBC Gahuza-Miryango.

Muri make yasobanuriye umunyamakuru wa BBC Gahuza-Miryango ko yari arwaye ndetse anihishe kubera umutekano we. Ntabwo yashatse kugira byinshi atangaza uretse ko yavuze ko ashimira cyane igihugu cya Sweden, ngo kuri we iyo ataba muri icyo gihugu aba yaritabye Rurema. Ikindi yatangaje n’uko atari ubwa mbere bashatse kumwica ngo kuko muri Nzeri 2010, yarokotse uburozi ndetse yimuka n’aho yari atuye.

Iri boneka rya Jean Bosco Gasasira rikurikiranye iyirukanwa ry’umujyanama wa Kabiri muri Ambassade y’u Rwanda i Stockholm witwa Evode Mudaheranwa. N’ubwo u Rwanda rwarumye gihwa ndetse n’abategetsi ba Sweden bagatangaza ko hari umukozi wo muri Ambassade y’igihugu cy’amahanga wirukanywe ntiberure, undi munyamakuru w’umunyarwanda uba muri Sweden witwa MCdowell Kalisa, yavuze ko mu iperereza yakoze ngo yamenye koko ko uwirukanwe ari Evode Mudaheranwa wari umaze igihe kitagera ku mwaka akorera muri icyo gihugu, akaba yarahawe amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bwa Sweden. Azize ngo ubutasi no kuneka  impunzi z’abanyarwanda ziba muri Sweden zirimo abanyapolitiki n’abanyamakuru.

Iki kinyamakuru Umuvugizi cyabujijwe gukorera mu Rwanda ngo kubera ko Leta y’u Rwanda yakiregaga gushaka gukangurira abaturage kuyivumburaho. Ntabwo byagarukiye aho kuko Umwanditsi Mukuru wungirije wacyo Jean Léonard Rugambage yiciwe i Kigali arashwe.

Hari andi makuru avuga ko uwo mu maneko wa Leta y’u Rwanda wirukanwe, Evode Mudaheranwa, yaba yagize ubwoba bwo gutaha mu Rwanda ngo kuri ubu yihishe mu Burayi aho agerageza gushakisha igihugu cyamuha ubuhungiro, abenshi bemeza ko ateganya kwaka ubuhungiro muri Amerika (USA).

JB Gasasira! Kalibu dukumbuye za nkuru zawe zituruka ahantu hizewe!

mushobora kumva ikiganiro JB Gasasira yagiranye n’ijwi ry’amerika mukoresheje iyi link  http://media.voanews.com/audio/Gasasira+Resurfaces.Mp3

 

Marc Matabaro

Rwiza News

 

 


Un commentaire

  1. Vicky Uwera dit :

    Buri wese akurikije ubushobozi bwe yafasha Keith Harmon Snow gusohora iyi film ivuga ku bwicanyi bwabereye kandi na n’ubu bukibera mu karere k’ibiyaga bigari. Reba site ye hano http://www.consciousbeingalliance.com/

    Kandi tunafashe aba bana batekereje gushinga memorial virtuel yo kwibuka abacu bishwe n’ubwicanyi bwabereye mu rwanda no ku banyarwanda hanze, bukaba bugenda bwibagiranwa. http://www.tingitingimemories.org

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste