Archive pour 14 février, 2012

UMUNYAMAKURU JEAN BOSCO GASASIRA YABONETSE

UMUNYAMAKURU JEAN BOSCO GASASIRA YABONETSE GasasiraRSF

Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira

Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru UMUVUGIZI, Jean Bosco Gasasira; nyuma yo kumara igihe kigera ku kwezi nta makuru asohora muri icyo kinyamakuru gisohoka kuri internet ndetse nta n’abantu bazi aho aherereye, kuri uyu munsi ku wa kabili tariki ya 14 Gashyantare 2012 yavugiye kuri Radio mpuzamahanga BBC Gahuza-Miryango.

Muri make yasobanuriye umunyamakuru wa BBC Gahuza-Miryango ko yari arwaye ndetse anihishe kubera umutekano we. Ntabwo yashatse kugira byinshi atangaza uretse ko yavuze ko ashimira cyane igihugu cya Sweden, ngo kuri we iyo ataba muri icyo gihugu aba yaritabye Rurema. Ikindi yatangaje n’uko atari ubwa mbere bashatse kumwica ngo kuko muri Nzeri 2010, yarokotse uburozi ndetse yimuka n’aho yari atuye.

Iri boneka rya Jean Bosco Gasasira rikurikiranye iyirukanwa ry’umujyanama wa Kabiri muri Ambassade y’u Rwanda i Stockholm witwa Evode Mudaheranwa. N’ubwo u Rwanda rwarumye gihwa ndetse n’abategetsi ba Sweden bagatangaza ko hari umukozi wo muri Ambassade y’igihugu cy’amahanga wirukanywe ntiberure, undi munyamakuru w’umunyarwanda uba muri Sweden witwa MCdowell Kalisa, yavuze ko mu iperereza yakoze ngo yamenye koko ko uwirukanwe ari Evode Mudaheranwa wari umaze igihe kitagera ku mwaka akorera muri icyo gihugu, akaba yarahawe amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bwa Sweden. Azize ngo ubutasi no kuneka  impunzi z’abanyarwanda ziba muri Sweden zirimo abanyapolitiki n’abanyamakuru.

Iki kinyamakuru Umuvugizi cyabujijwe gukorera mu Rwanda ngo kubera ko Leta y’u Rwanda yakiregaga gushaka gukangurira abaturage kuyivumburaho. Ntabwo byagarukiye aho kuko Umwanditsi Mukuru wungirije wacyo Jean Léonard Rugambage yiciwe i Kigali arashwe.

Hari andi makuru avuga ko uwo mu maneko wa Leta y’u Rwanda wirukanwe, Evode Mudaheranwa, yaba yagize ubwoba bwo gutaha mu Rwanda ngo kuri ubu yihishe mu Burayi aho agerageza gushakisha igihugu cyamuha ubuhungiro, abenshi bemeza ko ateganya kwaka ubuhungiro muri Amerika (USA).

JB Gasasira! Kalibu dukumbuye za nkuru zawe zituruka ahantu hizewe!

mushobora kumva ikiganiro JB Gasasira yagiranye n’ijwi ry’amerika mukoresheje iyi link  http://media.voanews.com/audio/Gasasira+Resurfaces.Mp3

 

Marc Matabaro

Rwiza News

 

RDI-RWANDA RWIZA:Exilés rwandais menacés par les agents de Kigali : Appel à la vigilance

RWANDAN DREAM INITIATIVE

INITIATIVE DU RÊVE RWANDAIS

UMUGAMBI RWANDA RWIZA

 

Communiqué No 02/fev/12

Exilés rwandais menacés par les agents de Kigali : Appel à la vigilance

 Québec, le 13 février 2012- L’Initiative du Rêve rwandais (RDI Rwanda Rwiza) salue l’expulsion d’un conseiller de l’ambassade du Rwanda à Stockholm suite à ses actes d’intimidation sur les journalistes indépendants et les politiciens rwandais vivant en Suède.

Ce geste du gouvernement suédois intervient au moment où le journaliste Jean-Bosco Gasasira a brusquement discontinué depuis un mois la publication de son journal Umuvugizi sur Internet. Ce dernier vivait en exil en Suède et n’a cessé d’exprimer ses inquiétudes quant aux tentatives du gouvernement rwandais de l’assassiner. La RDI Rwanda Rwiza demande au gouvernement suédois de mettre en lumière le cas du journaliste Gasasira et de le sécuriser, ainsi que ses collaborateurs, afin qu’ils puissent exercer leur profession de communicateurs.

La RDI Rwanda Rwiza dénonce les menaces toujours croissantes du gouvernement rwandais sur les opposants politiques ainsi que sur les journalistes indépendants vivant en exil. Depuis la prise du pouvoir à Kigali par le FPR, les agents déployés à travers les ambassades du Rwanda se sont toujours impliqués dans de crapuleux assassinats et tentatives d’assassinats de Rwandais dans les pays d’exil.

Récemment, au mois de décembre 2011, le journaliste Charles Ingabire a été assassiné par les agents secrets du gouvernement rwandais à Kampala en Ouganda. En mai 2011, la police britannique a déjoué l’assassinat des opposants rwandais à Londres. De son côté, l’Afrique du Sud a rappelé son ambassadeur à Kigali en 2010, après plusieurs tentatives d’assassiner le général Kayumba Nyamwasa qui vit en exil dans ce pays.

La liste s’allonge et ne saurait être exhaustive avec l’assassinat en exil à Nairobi de Théoneste Lizinde, Augustin Bugirimfura et Seth Sendashonga, tous par les agents de l’ambassade du Rwanda.

La RDI Rwanda Rwiza demande aux exilés rwandais ainsi qu’aux gouvernements des pays d’accueil de redoubler de vigilance face aux sérieuses menaces que continuent de poser les agents du régime dictatorial de Kigali.

 

Contact :

Ismaïl Mbonigaba

Commissaire à l’Information et aux Communications

Courriel : rdi.rwandarwiza@aol.com

Tito RUTAREMARA baramurya isataburenge!

Tito RUTAREMARA baramurya isataburenge! The-Ombudsman-Tito-Rutaremara-300x192

Tito RUTAREMARA

Amakuru atugeraho ava mu bantu bari hafi y’ibikomerezwa byo mu Muryango FPR-Inkotanyi, aremeza ko Muzehe Tito Rutaremara ageramiwe!

Uyu musaza ni umwe mu bantu bari bakomeye muri FPR kuva kera, yafatwaga nk’umwe mu mitwe itekerereza iryo shyaka. Bivugwa ko we na Patrick Mazimpaka baba barabujije Perezida Kagame guhanura indege ya Perezida Habyalimana akanga akabikora.

Hari abamufataga nk’intagondwa cyane ku buryo ngo yaba adatinya kuvuga ku mugaragaro ko abahutu ari abantu bo hasi bakagombye kuba munsi y’abatutsi igihe cyose. Kandi ari mu bantu ngo batinzaga imishyikirano y’Arusha aho buri gihe ngo yifuzaga ko Leta y’icyo gihe ariyo igira ibyo yigomwa ariko FPR yo ntigire icyo yigomwa. Bivugwa ko kandi yaba yarashakanye na mwishywa we witwa Cécile!

Intambara ikirangira yabaye mu nteko ishingamategeko nyuma aba Umuvunyi Mukuru, ako kazi bavuga ko yari agashoboye ku bijyanye n’umutungo dore ko mu gihe abandi bigwizaho imitungo we ntacyo yigirira, n’uduke afite yafashe imyenda mu mabanki. Yakunze kubangamirwa na ba rusahuzi bagenzi be bo muri RPF,  ku bijyanye n’akarengane kandi byo nta musaruro yagaragaje.

Yagaragaye cyane mu gikorwa cyo gutoteza Lt Gen Kayumba Nyamwasa, mu minsi yabanjirije ihunga rye. Ngo yaba yaramubwiye ngo: Ko wapfushije umubyeyi wawe ntitugutabare ntacyo byakubwiye? Ngo kandi yabwiye Lt Gen Kayumba Nyamwasa ko ngo babujije abantu kumutabara mu byago yari yagize byo gutakaza umubyeyi we!

Kuba mu minsi yashize yaragaragaraga mu bafataga ibyemezo byinshi muri FPR, byatumye aba igikomerezwa, ariko muri iyi minsi imikorere ya FPR isa nk’aho yahindutse nk’uko bivugwa na benshi. Ibyemezo byose bisigaye bifatwa n’umuntu umwe gusa atabajije abandi: ni Perezida Kagame!

Kuba ibyemezo bisigaye bifatwa muri ubwo buryo ntabwo byashimishije Tito Rutaremara, ndetse ngo ntabwo yihanganiye no kubigaragaza.Ubu yahinduriwe imirimo agirwa umusenateri.

Biravugwa ko muri iyi minsi atamerewe neza kuko ngo hari abamushinja ko ngo yaba ashyigikiye Umwami Kigeli V Ndahindurwa. Dore ko bizwi ko ngo afite amatwara ya lunari (UNAR) kuva kera.  Ubu asa nk’aho yahawe akato nyuma yo kujya agira inama Perezida Kagame zitamunezeza cyangwa ngo zimusingize! Muri iyi minsi abumva amagambo Perezida Kagame avuga, akunze kuvuga ko nta nama z’abantu akeneye! Ngo izo nama ziba ari nosense!

Uyu musaza aracyafite akazi, ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko atazatinda kujya ku rutonde rwa bagenzi be bashyizwe ku ruhande nka ba: Patrick Mazimpaka, Jacques Bihozagara, Charles Muligande, Rose Kabuye, Rose Mary Museminali, Gen Sam Kaka n’abandi bahinduwe nothing nk’uko mwene Rutagambwa akunze kubivuga!

 

Marc Matabaro

Rwiza News

Amakuru ya Jean Bosco Gasasira

Amakuru ya Jean Bosco Gasasira photo-reporters-without-borders-e1312471050190-300x294

Jean Bosco GASASIRA

Amakuru afite gihamya yemeza ko ukwirukanwa k’umudipolomate wa ambassade y’u Rwanda i Stockholm, bwana Evode Mudaheranwa, gushingiye k’uko yari afite mission ya Leta y’u Rwanda yo kuzivugana Jean-Bosco Gasasira, wari umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru www.umuvugizi.com cyasohokeraga buri munsi kuri internet.

Gasasira akimenyeshwa iyi nkuru, yaba yarahise yitabaza inzego z’umutekano za Suwede, izi ngo zikaba zimurindiye umutekano ahantu hatazwi, ariko hizewe. Ibi bishobora kuba bifite ishingiro kuko polisi navuganye na yo ntishaka kugira icyo itangaza ku ibura rya Gasasira.

Nyuma y’uko Leta ya Suwede ivumburiye ko abicanyi ba Leta y’u Rwanda bari bafite umugambi wo kwivugana Jean-Bosco Gasasira, yafashe icyemezo cyo kwirukana mu gihugu cyabo Evode Mudaheranwa, wari wahawe na Kigali ako kazi kagayitse, ko kwica. Gasasira ataraburirwa irengero, yigeze kumbwira ko n’uwari uhagarariye u Rwanda muri Suwede, Jacqueline Mukangira, na we yaje guhagarikwa ku kazi na Kigali kubera ko yari yarananiwe gupanga neza umugambi wo kwica Gasasira.

Nyuma y’uko yirukanywe ku butaka bwa Suwede, Evode Mudaheranwa yanze kujya i Kigali, yiyemeza gushakisha ubuhungiro ahandi kuko yakekaga ko namara kugera mu Rwanda, abamutumye kwica bikamunanira, na we bazamwirenza. Amategeko y’abicanyi uko ameze ku isi, ni uko iyo baguhaye misiyo yo kwica ukananirwa, na we urupfu ruba rukubungamo. Urugero ni ibyabaye mu mwaka w’1998, ubwo uwitwa Mugabo wakoraga muri ambassade y’u Rwanda i Nairobi, yananiwe kwica Seth Sendashonga, abakozi ba ambassade y’u Rwanda i Nairobi bagahabwa amasaha 24 yo gusubira mu Rwanda. Mugabo akigera i Kigali ntiyongeye kubonerwa irengero. Abapolisi ba Kenya bari bafatanye uyu Mugabo imbunda yari irimo gucumba umwotsi, ari na yo yari imaze guhusha Seth Sendashonga. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Amakuru aturuka i Kigali kandi yizewe, yemeza ko nyuma y’uko Mudaheranwa yigiriye inama yo kutiyahura mu bicanyi be, abantu bane bitwikiriye ijoro ku wa gatanu nimugoroba, bagota urugo rwa nyina wa Gasasira aho atuye i Rwamagana. Ejo ku cyumweru saa yine z’ijoro, abo bagabo noneho biyemeje kumena urugi, binjira mu nzu, bavugana na murumuna wa Gasasira, bisakisha ubusa mu nzu, saa kumi za mu gitondo baragenda. Bari mu ijipi ifite ibirahure by’umukara. Kubera ubwoba yatewe n’aba bagabo bari bitwaje imbunda za masotera, murumuna wa Gasasira ubu yahunze iwabo, naho nyina afatwa n’ihungabana, ubu akaba akiri mu bitaro by’i Rwamagana.

Iyirukanwa rya Evode Mudaheranwa ku butaka bwa Suwede rinafite isano y’uko yari umuntu wivanga mu buzima bw’impunzi z’abanyarwanda batuye mu gihugu cya Suwede. Yari umuntu ukoresha abantu ntashaka kuvuga amazina, bakirirwa baneka uwo babaga batungiwe agatoki na we, babaza ibyo yakoraga mu Rwanda, ibyo yahunze, icyo akora hano, n’ubundi bugambo bw’imburamukoro.

Ubwo natahaga ubukwe bw’umuntu w’inshuti hafi ya Stockholm, Evode Mudaheranwa na we yari arimo, natunguwe no kubona abo bari kumwe bankurikiza amakamera no muri za toilettes. Ibi nari nabifashe nk’ibisanzwe kuko mu makwe abantu bose bashatse baba bafata amafoto. Naje kumenya impamvu yabyo ari uko, ubwo nari ngiye muri Canada, ngeze kuri aeroport y’i Toronto, nafatwaga n’abapolisi bo ku kibuga cy’indege, banyereka ya mafoto nafatiwe muri bwa bukwe navuze haruguru. Nahise mbwira abapolisi ko ayo mafoto nayafashwe na maneko za ambassade y’u Rwanda i Stockholm, ubwo twari mu bukwe bw’umuvandimwe, wari washyingije umukobwa.

Amakuru yerekeranye n’ibura rya Gasasira ashobora kuzajya ahagaragara bitarenze ejo. Nta kizambuza kuyabagezaho, n’ubwo ashobora kuzaba akiri ibanga. Nta banga ririho ku muntu ushobora kuba yari agiye guhitanwa n’abicanyi ba Leta ya Kigali. Uhishira umugome, akakumara ku bana.

Amiel Nkuliza

Sweden

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste