Archive pour 13 février, 2012

MANEKO EVODE MUDAHERANWA NYUMA YO KWIRUKANWA MURI SWEDEN ARIMO GUSHAKA IGIHUGU CYAMUHA UBUHUNGIRO!

MANEKO EVODE MUDAHERANWA NYUMA YO KWIRUKANWA MURI SWEDEN ARIMO GUSHAKA IGIHUGU CYAMUHA UBUHUNGIRO! Kalege_Kayumba-Olivier_Nshunguyinka

Maneko Olivier Kayumba niwe utahiwe kwirukanwa mu Bufaransa

Amakuru atugeraho aremeza ko kuri ubu Maneko Evode Mudaheranwa, wari wikingirije umwanya w’umujyanama wa Kabiri w’Ambassade y’u Rwanda i Stockhorm muri Sweden mu bikorwa bye byo kuneka, yaba yatinye gusubira mu Rwanda akaba yihishe muri kimwe mu bihugu by’i Burayi mu gihe agishakisha igihugu yakwakamo ubuhungiro.

Hari amakuru avuga ko arimo ashakisha ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Biravugwa ko yatinye gusubira mu Rwanda nyuma yo kunanirwa igikorwa cyo kugirira nabi JB Gasasira aho haba harabonetse ibimenyetso simusiga byerekana ko yateguraga icyo gikorwa. Nyuma yo kumenya ayo makuru, Polisi ya Sweden yaba yarahishe JB Gasasira ahantu hatazwi, ikanamusaba kutagira umuntu avugana nawe n’umwe. Maze Polisi nayo ihereye kuri ibyo bimenyetso igahita isaba Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Sweden kwirukana Evode Mudaheranwa bitarenze amasaha 48! Ariko abategetsi ba Sweden birinze kugira icyo babivugaho.

427499_191291477645727_100002946299199_329823_1251117218_n

Evode Mudaheranwa

Ibi ariko ntabwo byabujije abanyamakuru kumenya iyo nkuru hakamenyekana ko icyo Evode yaba azize ari ukuneka, gutera ubwoba no gushaka kugirira nabi impunzi z’abanyarwanda zahungiye muri Sweden.

Tubibutse ko muri Sweden hari abanyamakuru b’abanyarwanda bahahungiye nka ba Jean Bosco Gasasira, MCdowell Kalisa, Amiel Nkuliza n’abandi…

Ubundi aba yarakurikiranywe ariko yari afite ubudahangarwa kuko yari mu bahagarariye u Rwanda muri Sweden.

Nyuma yo kunanirwa icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi kandi bikamenyeka ku buryo bishyira igitotsi mu mubano wa Sweden n’u Rwanda, Evode Mudaheranwa aratinya ko nasubira mu Rwanda ngo ba shebuja batamwirenza cyangwa bakamuhana bikomeye.

Uru rugero rwagombye kubera isomo abandi ba maneko ba Leta y’u Rwanda bashishikajwe no kugirira nabi impunzi zahunze ubutegetsi bw’igitugu.

Abatahiwe ni ba Maneko Didier Rutembesa uba muri Afrika y’Epfo, Olivier Kayumba uba i Paris mu Bufaransa n’abandi n’abandi..

Ruben Barugahare

Rwiza News

 

Maître Bernard Maingain mu by’ukuri arashaka kugera kuki?

Maître Bernard  Maingain mu by’ukuri arashaka kugera kuki? ConerenceDeaPresse-300x184

Me Léon-Lef Forster na Me Bernard Maingain baburanira abasirikare ba FPR

Maître Bernard Maingain, nyuma yo kuba mu ba mbere bakwije imyumvire itari yo mu bitangazamakuru ku kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, aho yemezaga ko impaka zakemutse ko indege yahanuwe n’abahutu b’intagondwa, noneho mu kuganiro uyu mugabo wunganira ibyegera 7 bya Perezida Kagame bikekwaho kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, yagiranye n’ikinyamakuru La Libre Belgique, arashaka kwitwaza ikibazo cy’abasirikare b’ababirigi baguye mu Rwanda muri 1994, mu gushaka kugira abere Kagame na bagenzi be.

 Ibi bibazo byombi uburyo abivanga ariho arasa nk’aho yigize umucamanza mbese yarangije guhamya icyaha abahutu na Col BEMS Bagosora.

 Hari ibintu yiyibagiza byinshi, bijyanye n’iriya ndege kandi bidasobanutse byatuma abantu bibaza niba ababiligi batarabigizemo uruhare.

 Urugero: -Ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi Bwana Willy Claes, mu kwezi kwa Werurwe 1994 yabwiye Perezida Habyalimana ngo:”Monsieur Le Président, il est minuit moins 5”. Sinzi aha icyo yashakaga kuvuga, ariko kuba Perezida Habyalimana yarapfuye mu kwezi kwakurikiyeho byatera abantu benshi kwibaza.

 -Imyitwarire ya bamwe mu basirikare b’ababirigi bari muri MINUAR, yari yuzuyemo agasuzuguro mbese bitwaraga nk’aho baje gukoroniza u Rwanda na none! Hari bamwe bari babogamiye ku ruhande rwa FPR ku buryo bugaragara. (Aha ariko simvuze bose kuko hari bamwe batari kuri urwo ruhande navuga nka Col Luc Marchal)

 -Abasirikare b’ababiligi biciwe mu Rwanda, bari bagize imyitwarire umuntu atashira amakenga ku munsi wo ku ya 6 Mata no ku ya 7 Mata 1994. Abo basirikare bari bayobowe na Lt Thierry Lotin bari bibumbiye muri Section yitwa Mortier. Ku munsi wo ku wa 6 Mata 1994, birirwanye n’abayobozi bamwe ba FPR bari bashinzwe kurinda, baciye inshuro nyinshi hafi y’ahakekwa kuba indege yarasiwe bataha ijoro riguye! Ikindi abo basirikare bari biriwe mu ngendo aho kugirango babareke baruhuke ni nabo bohereje kujyana Madame Uwiringiyimana Agathe wari Ministre w’Intebe kuvugira kuri Radio Rwanda ku ya 7 Mata mu Gitondo. Ubwo butumwa bahawe ku ya 6 Mata no ku ya 7 Mata 1994, babuhawe na Général Roméo Dallaire. Abayobozi babo b’ababirigi nka Col Luc Marchal watekaga ababiligi bari muri MINUAR, na Lieutenant Colonel Jo Dewez wategekaga Bataillon y’ababirigi yari i Kigali ntabwo bigeze bamenyeshwa ubwo butumwa. Hari n’amakuru yavuzwe n’umunyamakuru w’umubiligikazi witwa Colette Braeckman ko abahanuye indege bari bambaye imyenda y’abasirikare b’ababiligi bo muri MINUAR yari yibwe! Umuntu akibaza niba koko abasirikare ba FPR batarashoboraga kwinjira mu gace ka Kanombe, abasirikare b’ababiligi bari muri MINUAR bo batarashoboraga kuhinjira. Dore ko n’ubuhamya bwashingiweho n’umucamanza Trévidic hari ubwatanzwe n’abasirikare b’ababiligi bari batuye i Kanombe.

 Ubu rero Maître Bernard  Maingain  arimo gushaka kugarura ikibazo cy’abasirikare b’ababirigi akanemeza ko ari Col BEMS Bagosora watanze itegeko ryo kubica ndetse na Madame Uwiringiyimana Agathe wari Ministre w’intebe (urukiko rwa Arusha rwamuhanaguyeho ibyo byaha byombi). Ibi arimo kubikora kugira ngo abe yatuma abaturage b’ababiligi n’imiryango y’abo basirikare bapfuye, bagwa mu mutego babogamira kuri Leta y’igitugu ya Perezida Kagame mu mitekerereze, ibyo bitume abanyarwanda bamwe na bamwe barwanya icyo gitugu bari mu Bubiligi, bibasirwa cyangwa ntihagire ubumva mu bikorwa byabo byo kwerekana ibitagenda mu Rwanda.

  Iki gikorwa kandi kigamije kugira abahutu bose abanyabyaha, bakagerekwaho abasirikare b’ababirigi bapfuye, Génocide, ihanurwa ry’indege ya Habyalimana. Ibyo bigatuma bigaragara ko n’ubundi nta migambi mizima abahutu bagira uretse ubwicanyi. Aha abarwanya ubutegetsi bwa Kagame barebwa nabi, mu gihe Perezida Kagame na Leta ye bakomezwa kwitwa abere muri byose, bityo ibibi iyo Leta ikora bikirengagizwa.

 Ikintu ariko abantu batagomba kwibagirwa ni uko Maître Bernard  Maingain yunganira abasirikare bakuru bahoze ari aba FPR baregwa guhanura indege yari itwawe Perezida Habyalimana, rero ikimushishikaje ni uko abo aburanira (abakiriya be) baba abere! Kuri we ukuri ntacyo kumubwiye. Ibindi avuga bijyanaye na Génocide n’ibindi ntacyo bimubwiye ahubwo ni imwe mu nzira ashaka gucamo kugira ngo arebe ko abo aburanira bakurwaho icyaha. Ibi bituma umuntu yibaza impamvu Maître Bernard  Maingain arimo guhihibikana kandi ubwe yivugira ko ukuri kwagaragaye! Kuki asa nk’aho ashaka kwerekana ko urubanza rwarangiye kandi ahubwo rutaratangira? Abareba kure barasanga ibi ari kimwe mu rugamba rwa Politiki Leta ya Kagame irimo kurwana ngo irebe ko yagarura isura nziza mu mahanga yitwaje iriya rapport n’ubwo urubanza rugikomeza.

 Maître Bernard  Maingain kandi ntabwo agarukira mu bucamanza gusa ahubwo ashaka no kwinjira muri Politiki aho yemeza ko ababiligi bakuye abasirikare babo mu Rwanda kubera ko abasirikare ba Kera mu Rwanda (FAR) bashakaga ko abasirikare ba MINUAR bagenda ngo bakore Génocide. Aha arirengagiza ko uwashyize ingufu nyinshi mu gukura ingabo za MINUAR mu Rwanda ari Madame Madeleine Albright wari Umunyamabanga wa Leta muri Amerika. Ntawe uyobewe ubucuti magara bwari hagati ya Perezida Kagame na Perezida Bill Clinton.

 Hari amakuru avuga ko FPR yari yabwiye amahanga ko ishobora gufata umujyi wa Kigali mu minsi 3, hari inyandiko z’ubutasi zakozwe n’inzego z’ububiligi ahagana tariki 15 Mata 1994 zavugaga ko FPR yari ifite ubushobozi bwo gufata Kigali mu minsi 3 gusa. (ibi ntawabihakana kuko Général BEM Marcel Gatsinzi wari umugaba w’ingabo za Kera (FAR) by’agateganyo icyo gihe, yari yahaye itegeko ingabo yategekaga kuva muri Kigali ariko iryo tegeko ryanze kubahirizwa ahubwo ahita asimburwa na Général Major BEM Augustin Bizimungu ahagana tariki 17 Mata 1994).

Kuba rero hari abifuzaga ko izo ngabo za MINUAR zigenda umuntu yabashakira ku ruhande rwa FPR cyane cyane kuko babonaga ko amaherezo bagiye gutsinda intambara. Hari ubuhamya bwinshi bwerekana uburyo abasirikare ba Kera (FAR) basabye FPR guhagarika imirwano, bagafatanya gukora amarondo ya batatu FAR/MINUAR/FPR ngo barebe ko bagarura umutekano mu gihugu bahagarike ubwicanyi, ariko FPR yarabyanze ikomeza ibitero cyane ku ngabo zashoboraga kugarura umutekano mu gihugu nka Gendarmerie na Police Militaire. Rero iyo intambara ihagarara, ingabo z’amahanga zikahaguma,  zikongerwa, ubwicanyi bugahagarara, byanze bikunze hari kuzabaho amatora ahagarikiwe n’amahanga,  FPR itashoboraga gutsinda. Kuri FPR hari hakenewe ko ingabo z’amahanga zigenda ndetse ntihagire n’izindi ziza kugira ngo ishobore gufata ubutegetsi ku ngufu kuko mu nzira z’amatora amahirwe yayo yagerwaga ku mashyi.

Marc Matabaro

Rwiza News

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste