Archive pour 12 février, 2012

UMUCO WO GUKURIKIRA ABANYAPOLITIKE BUHUMYI N’UCIKE BURUNDU

Rubyiruko rw’u Rwanda bavandimwe,

 

U Rwanda rwacu ni igihugu gito mu myagukire, ariko kinini cyane mu mateka akabakaba imyaka 500 Yose. Muri ayo mateka maremare u Rwanda rwacu rwanyuze muri byinshi byiza ndetse n’ibibi, harimo intambara zo kwagura igihugu no kukirema ngo kibe u Rwanda rw’ubu nyirizina.

Hakunze kuvugwa ibiza n’amapfa yagiye ahitana ndetse akangiza byinshi. Ariko ibyo byose ntabwo byatumye u Rwanda rureka kubaho ndetse abanyoro n’abanyabungo barwigarurira, ntibashoboye kuruhindura izina cyangwa ngo rube imwe mu ntara yabo!

Ibi bikatwereka ko u Rwanda ruzahoraho, ko abanyarwanda tuzajya turusimburanamo uko ibisekuru bizagenda bisimburana.

Ibi rero bitumba nkunda kwibaza nti: ESE IBYO DUKORA UBU TUJYA DUFATA AKANYA NGO TWIBAZE UKO IGIHUGU TUZARAGA ABANA N’ABUZUKURU KIZABA KIMEZE?CYANGWA DUKORA NK’ABUMVA BAZATURA U RWANDA NKA KALISIMBI NA MUHABURA?

Mu mateka maremare dufite tugenda dusangamo abanyarwanda b’ingeri nyinshi bagiye bakorera igihugu ibintu byiza cyangwa bibi ariko byombi byatumye bubahwa cyangwa bagatinywa bihebuje ndetse bamwe bakaza no kuvamo ibigirwamana bagaturwa, bagasengwa, bagasingizwa.

Mu banyarwanda bazwi hambere bamwe ni nka GIHANGA NGOMIJANA wahanze u Rwanda n’abanyarwanda akaba yari umuhanga muri politike ndetse ari n’umunyabukorikori kubera ukuntu ngo yaba yari azi gucura ibintu byinshi mu butare.

Abami bitwaga ab’imishumi bamukurikiye bose bari ibirangirire muri iyi misozi igihumbi tureba itatse u Rwanda. Aha kandi nakongeraho n’abafashaga abanyarwanda mu migenzo y’iyobokamana navuga nk’umubyeyi NYABINGI, LYANGOMBE RYA BABINGA BA NYUNDO n’abandi…

Twavuga umwami RUGANZU NDOLI wimikiwe i Gatsibo ahungutse ava i Karagwe aho nyirasenge yari yarashatse yabaye ikirangirire mu mateka y’u Rwanda. UMUCO WO GUKURIKIRA ABANYAPOLITIKE BUHUMYI N'UCIKE BURUNDU Rudahigwa-218x300

Nihuse gato navuga umwami KIGELI WA KANE RWABUGIRI wimye ingoma imyaka myinshi ku rusha abami bose bimye i Rwanda. Yarakunzwe cyane ku buryo bivugwa ko nta mwami waba warakunzwe mu mateka y’u Rwanda nkawe.

Sinarangiza ntavuze BASEBYA BA NYIRANTWALI na RUKARA RWA BISHINGWE kubera uburangirire bagize mu mateka y’u Rwanda.

Bwarakeye hakuzira umuzungu KANAYOGE (Richard Kandt) maze ahata abanyarwanda imbunda n’ikiboko ibintu biracika ariko na none abanyarwanda bamuyoboka ku ngufu.

Umwami Musinga n’umuhungu we wamusimbuye Rudahigwa nabo abanyarwanda babahaye rugali!

Musenyeri PERODE yaravugaga rikijyana aza no kugira uruhare rugaragara mu mihirikire y’ingoma y’abami yari imyaka amagana.

d4be9bb3f1

Grégoire Kayibanda

Haba haje Gregori Kayibanda na Parmehutu benshi mu banyarwanda ntawashidikanya ko babyishimiye hakagera naho intero yagize iti: KIRIZIYA NI GATOLIKA NAHO ISHYAKA NI PARMEHUTU.

Ntibwakeye kabili Generali JUVENAL HABYARIMANA aba araje n’icyo yise Revolution ngaruramuco, atubumbira muri muvoma, yongeraho ko aribwo bwato buzatwambutsa inyanja y’ubukene. Animasiyo turazikora si ugucinya akadiho karahava,turirimba UMUGAMBI NI UMWE BANYARWANDA ku bazi iyo ndirimbo!

00030e93-314-300x225

Juvénal Habyalimana

Tutaragera mu byicaro imbunda ziba zitangiye kutumishaho amasasu, iya 1990 iba iratangiye benshi mu banyarwanda bakaba baratunuwe niyo nkundura kubera ko bari barabwiwe ko baba muri paradizo y’ubumwe amahoro n’amajyambere ashingiye kuri Komine! Ntabwo bari barabwiwe ko ibihumbi n’ibihumbi bya bene Gihanga baborogeraga mu mashyamba, n’inkambi iyo ishyanga nka TOORO, NSHUNGEREZI, MUSHIHA, MUYINGA, GAHUNJYE.. n’ahandi kw’isi yose.

Genocide iti aha sinahatangwa imbaga ya bene GIHANGA irahashengabarira hasigara mbarwa.

Ngiyo imishwaro, inzara, indwara, ubuhunzi n’amatage bisimburwa n’ibindi! Muri iyo nkubiri haje kuvamo ikirangirire Generali PAUL KAGAME n’umuryango wa FPR n’ingabo zayo maze haririmbwa itsinzi biracika, imisanzu, ingando, amatorero n’imihigo biravumera.

PaulKagame11-300x282

Paul Kagame

Nkuko byagenze kuva kera abanyarwanda barayoboka ababyanze bahezwa ishyanga, bamwe bicirwa yo abandi bacyurwa ku ngufu maze ahasigaye bose bagirwa INTORE!!

Nkuko rero mubibona muri aya mateka ahinnye, kuba ibiriho ubu nabyo bizageraho bikarangira ntawabihakana kuko bidatandukanye cyane n’ibyabibanjirije, igikenewe rero kihutirwa ni ugukora kugirango bitarangira hamenetse amaraso y’abanyarwanda nkuko byagenze mu myaka yo hambere.

Ikigaragara cyane ni uko abanyarwanda muri rusange twaranzwe n’amateka yo kugendera ku bantu ku giti cyabo tutitaye ku murage rusange tuzaraga abadukomokaho, ingero za hafi natangani uko kuba abarwanashyaka na MDR-PARMEHUTU bigaragara ko bari bafite imyumvire yuko Perezida GREGORI KAYIBANDA ariwe nyirayo (bwite) akaba ari nayo mpamvu y’ingenzi yatumye amaze gupfa nayo yazimye burundu. Ntabwo perezida GREGORI KAYIBANDA yapfanye n’abarwanashyaka bose ba MDR, none kubera iki habuze abarwanashyaka bayo batsimbaraye ku mahame remezo yayo bayikomeje n’ubwo byari bigoye icyo gihe,ntibivuga ko umuntu areka ikintu afata nk’ukuri keretse iyo yakibagamo kubera izindi mpamvu!!!

Aha twibuke ko MDR yaje kongera kuvutswa mu gihe cy’amashyaka menshi, yari itandukanye niya Gregoire Kayibanda mu myumvire ndetse no mu migirire ntaho rero twahera tubigereranya keretse wenda ku marangamutima gusa.

Ibi byarabaye no kuri MRND yaje kuvamo MRNDD ariko kugeza ubu kubera ko nayo yari ishingiye kuri Juvenal Habyarimana, nyuma akaza kwicwa ntabwo abahoze ari abayoboke bayo bajya ahagaragara ngo bashimagire ideologie y’iryo shyaka nk’ibitekerezo bemeraga icyo gihe n’ubu bagihagazeho. Ibi bikatwereka ko n’ubundi MRND yari umushinga wa Juvenal Habyarimana naho abandi bose bari ingwizamubare, kuba rero yarapfuye akaba yarapfanye nayo.

Kugeza magingo aya rero no muri FPR ni uko abanyamuryango bayo ni ingwizamurongo ntaho bahuriye n’imigirire, imikorere yayo, ntabwo bakubwira ideologie bafite n’uburyo bashingiraho bayobora igihugu, FPR ikiri mu ishyamba nibura ho byari bitandukanye n’ubu kuko philosophie y’ishyaka yigishwaga abanyamuryango ndetse bagatanga n’ibitekerezo binyuze mu nzego nyinshi zariho icyo gihe. Ariko kuva yagera ku butegetsi, Paul Kagame niwe ufata ibyemezo hafi ya byose ku buryo abanyamuryango abize n’abatarize bose bemeranya ko Paul Kagame ariwe nyir’ishyaka.

Ibi nabyo byerekana ko amaherezo ya FPR/PAUL KAGAME atazaba atandukanye naya MDR/GREGORI KAYIBANDA cyangwa MRNDD/JUVENAL HABYARIMANA.

Muri iki gihe rero hari abanyarwanda b’ingeri nyinshi usanga batari muri FPR cyangwa bayirimo kubera izindi nyungu zijyanye no kwishakira amaramuko cyangwa ubwoba runaka. Ariko na none hari n’abandi batayirimo kandi ntibabarizwe mu yindi mitwe ya politike, bakubwira bati jye sinakurikira Twagiramungu kuko yagambaniye abahutu, ko Generali Emmanuel Habyarimana ari igisambo, bati General Kayumba ntaho ataniye na General Kagame bose ni abicanyi n’ibindi ntarondogora muri iyi nyandiko.

Ibi rero byerekana ukuntu abanyarwanda muri rusange tutarasobanukirwa neza inshingano zacu nka bene igihugu, mu gushakira umurongo ukwiye igihugu cyacu kigomba kugenderaho ndetse n’igihugu tuzaraga abazadukomokaho.

-Kuki tutiyumvisha ko u Rwanda ruruta abantu ku giti cyabo? kandi amateka abyerekana neza.

-Kuki ushobora gutanga inshingano zawe ukazegeka ku munyarwanda mugenzi wawe,

ingero: Twagiramungu, Kayumba, Ingabire, Kagame n’abandi……?

-Ese kuki duha abanyapolitike ububasha twakagombye gukoresha ubwacu?

Banyarwanda bavandimwe cyane cyane abakiri bato, ni mucyo twiminjiremo agafu maze duce uyu muco mubi utajyanye n’igihe tugezemo waranze umuryango nyarwanda wo kwikuraho responsabilité tukazegeka ku banyapolitike kenshi batanabidusabye.

Twirinde kujya mu mashyaka tugiye gushaka umugati cyangwa imyanya izatuma twigwizaho imitungo mu gihe tugambanira inyungu rusange z’abanyarwanda n’ejo hazaza. Twange gukomeza gukurikira abantu buhumyi cyane cyane mu mashyaka adatuma abayoboke bayo bafata ibyemezo bikomeye, aho amashyaka aba ameze nk’akarima ku muntu ku giti cye.

Ni mucyo duharanire icyatuma umuryango nyarwanda uba umwe hatitawe ku bwoko, akarere, amikorondetse n’amashuri nkuko bamwe basigaye babyitwaza. Nta munyapolitike uzashobora guhindura igihugu cyacu akarima ke tutamutije umurindi. Nta wundi ugomba kubikora ni wowe nanjye. Ibi bigomba gukorwa kuva uyu munsi si ejo kubera ko uko dukomeza gutinda ari ko dukomeza kwiroha ahakomeye.

U RWANDA ni urwawe munyarwanda aho uri hose, cyane cyane rubyiruko mugifite ingufu zo kurukorera, si urwa perezida cyangwa abategetsi ahubwo buri munyarwanda wese afitemo umugabane umwe ungana nuwa mugenzi we.

Ni mucyo duharanire ukuri, ubumwe, ubworoherane no guharanira icyatuma twiteza imbere mu bukungu bubereye imbaga nyarwanda muri rusange, butari ubw’agatsiko.

 

Mugire Amahoro

Michael Rwarinda

bmrwarinda@yahoo.com

Whitney Houston yitabye Imana arohamye mu bwogero (baignoire)

Whitney Houston yitabye Imana arohamye mu bwogero (baignoire) whitney-houston-20080412-398821

Whitney Houston mu myaka ya za 1990

Umunyamuzikakazi akaba n’umukinnyi wa Filimi w’umunyamerikakazi Whitney Houston, Umwe mu banyamuziki w’injyana ya pop wagurishije album nyinshi, yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2012 afite imyaka 48 y’amavuko mu ihoteli umwe iri i Beverly Hills. Nk’uko bivugwa n’urubuga People TMZ, rwatangaje ayo makuru mbere, uyu muririmbyikazi yitabye Imana arohamye mu bwogero (baignoire) bwo mu cyumba cye. Amakuru atangwa na Polisi nk’uko bivugwa n’urubuga People TMZ, nta biyobyabwenge basanze mu cyumba, ariko ngo polisi yabonye amacupa y’imiti menshi arimo ubusa. Kugerageza kwiga ku murambo ngo barebe icyamwishe (autopsie) bigomba gukorwa kugirango hamenyekane impamvu nyazo zateye urupfu rw’icyo cyamamare mu njyana ya Pop.

Umuntu umwe wo mu nshuti ze yahamagaye abatabazi saa kenda n’iminota 43 (15h43), abo batabazi bageze mu minota mike mu cyumba kiri mu igorifa ya 4, abakozi b’iyo hoteli bashinzwe umutekano barimo bagerageza gufasha uwo mucuranzikazi ngo barebe ko yagarura ubuzima. Urupfu rwe rwatangajwe nyuma yaho gato.

Nk’uko Televisiyo CNN ibivuga, ni inshuti ye, umuririmbyi wa R&B Ray-J, wahamagaye abatabazi.

IJWI (« THE VOICE/LA VOIX »)

Whitney Houston wari warahimbwe ”Ijwi” yagaragaye cyane ku rubuga rwa muzika mu njyana za Pop na Soul muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu myaka ya 1980 na 1990, yagurishije miliyoni 170 z’albums. Muzamenyekanye cyane hari « How Will I Know »« Saving all My Love for You » na « I Will Always Love You« , indirimbo yabaye ikirangirire muri 1992 na  filimi yitwa « Bodyguard » yakinanye n’umukinnyi wa filimi Kevin Costner.  Guinness World Records itangaza ko Whitney Houston ariwe muririmbyi w’umukobwa w’ibihe byose wabonye ibihembo byinshi kubera ijwi rye ryiza ndetse n’indirmbo ze zakunzwe n’abatari bake. Ibyo bihembo byose hamwe bigera kuri 415. Muri ibyo bihembo harimo Grammy Awards 6, American Music Awards 22, Billboard Music Awards 30 n’ibindi.

Image de prévisualisation YouTubeYari mubyara wa Dionne Warwick akaba n’umukobwa w’umuririmbyi wa korali Cissy Houston, yari yaravutse tariki ya 9 Kanama 1963 ahitwa Newark muri Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yari yaratangiye ibya muzika nyuma yo kubanza kuba umumannequin.

crackhead_whitney-300x209

Muri iyi minsi ya nyuma yagaragaraga nk'utameze neza.

Guhera mu myaka ya 2000, ibibazo byo gukoresha ibiyobyabwenge byatumye Whitney Houston avugwa cyane mu bitangazamakuru, mu gihe umwanya we mu bya muzika wari umaze gufatwa n’abaririmbyi bakiri bato nka ba Mariah Carey nyuma  Beyoncé cyangwa Rihanna.

Muri  2009, nyuma y’imyaka atagaragara ku rubuga rwa muzika aho icyo gihe yavugwaga cyane kubera ibiyobyabwenge aho kuvugwa kubera muzika, Whitney Houston yasohoye album yitwa « I look to you », itarakunzwe cyane.  » Nshobora guhangana n’akababaro, ariko ubuzima bwanjye ntabwo ari ibyo gusa”, ni ko yaririmbaga mu ndirimbo « Nothin’ but love », yari kuri Album ya nyuma yasohoye.

Muri  2010, yaburijemo igice kimwe cy’ibitaramo yagombaga gukorera mu Burayi ashyirwa mu bitaro i Paris mu Bufaransa kubera ikibazo mu myanya y’ubuhumekero, yakomeje guhura n’ingorane zishingiye ku biyobyabwenge ku buryo mu mwaka ushize yari mu gikorwa cyo kugerageza kureka ibiyobyabwenge (cure de désintoxication). Yaherukaga kugaragara mu ruhame kuri uyu wa kane tariki ya 9 Gashyantare 2012, imbere y’ububyiniro (discothèque) I Hollywood agaragara nk’utameze neza.

Yitabye Imana habura igihe gito ngo habe ku nshuro ya 54, Grammy Awards, icyo umuntu yagereranya na « Oscars » za muzika muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, zagombaga gutangira kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2012 ku mugoroba, I Los Angeles kandi  Whitney Houston yari yarashoboye kuyegukana inshuro 6 zose. Abateguye iyo mihango ya Grammys babwiye Televiziyo CNN ko iyo mihango izabaho ariko izahindurwa kugira ngo hibukwe Whitney Houston.

 

Marc MATABARO

RWIZA News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste