BAMWE MU BAREGWA GUSHAKA KWICA LT GEN KAYUMBA NYAMWASA BAREKUWE

BAMWE MU BAREGWA GUSHAKA KWICA LT GEN KAYUMBA NYAMWASA BAREKUWE kayumba-nyamwasa1

Lt Gen Kayumba Nyamwasa

Mu gitondo cyo ku wa gatanu ku itariki ya 10 Gashyanyare, Mu rukiko rw’i Johannesburg muri Afrika y’Epfo, rwaburanishaga abashatse kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa ku nshuro ya kabiri igihe yari mu bitaro amaze kuraswa, rwafashe icyemezo cyo kurekura 4 muri 6 baregwaga muri urwo rubanza.

Abo bane bahanaguweho icyaha bitewe n’uko ibimenyetso ubushinjacyaha bwari bubafiteho bitari bigifite agaciro, bitewe n’uko umutangabuhamya w’ibanze muri urwo rubanza Issak MOHAMED yivuguruje kandi bikamenyekana ko yaba yarabonanye n’uruhande rw’abaregwa, kandi ubundi bitemewe n’amategeko.

Abandi babiri bo baraguma mu buroko kuko bo bagikurikiramyweho icyaha cyo gushaka kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa ku nshuro ya mbere igihe yaraswaga! Ubu akazi gakurikiyeho kuri Polisi y’Afrika y’Epfo ni ukugerageza kureba niba hari ibimenyetso bishya bishinja bariya 4 bahanaguweho icyaha. Ariko umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha bufite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo cyo kurekura barya 4.

Mu basigaye mu buroko harimo umucuruzi Pascal Kanyandekwe washatse gutanga ruswa ya Miriyoni y’amadorali. Bivugwa ko ariwe wari wahawe akazi n’amafaranga na Leta ya Perezida Kagame ngo ashake abantu bica Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Tubibutse ko nyuma y’iraswa rye Lt Gen Kayumba Nyamwasa, yakomeretse bikomeye mu nda, nyuma abishi bashaka no kumukurikirana mu bitaro aho yari arwariye ngo bamuhorahoze! Binavugwa ko atari izo nshuro zonyine bagerageje kumwivugana, kuko hari n’amajwi yafashwe aho bamwe mu bayobozi bakuru b’iperereza ry’U Rwanda (Gen Jack Nziza na Col Dan Munyuza) bakoreshaga uko bashoboye ngo bashake uburyo Lt Gen Kayumba Nyamwasa yakwicwa ndetse hanakoreshejwe amarozi.

Amakuru menshi akomeje kuvuga ko uwo munyakenya Issak Mohamed, yaba yaratewe ubwoba ndetse akemererwa n’amafaranga atagira ingano n’uruhande rw’abaregwa. Si ubwa mbere Leta y’u Rwanda ishyira igitutu ku batangabuhamya bagahindura ubuhamya bwabo. Aha twavuga nka Ruzibiza washyizweho igitutu Leta ikoresheje abantu bo mu muryango we n’umugore we, cyangwa Emmanuel Ruzigana a.k.a Sederi nawe washyizweho igitutu hakoreshejwe muramu we Eugène Rutaganda, umwe mu bakuriye umuryango w’abatutsi b’abahezanguni batuye mu Burayi bw’amajyaruguru witwa Urukundo.

Ruben Barugahare

Rwiza News

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste