Archive pour 9 février, 2012

ITANGAZO RYIHUTIRWA

Nyuma y’ivuka ry’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, ndetse na nyuma y’ibiganiro na bamwe mu bayobozi b’iryo shyaka, twasanze ari ngombwa ko duhindura izina ry’urubuga rwacu. Kugira ngo hatabaho kwitiranya iryo shyaka n’urubuga rwacu.

Aho kwitwa RWANDA RWIZA kuva ubu twitwa RWIZA News, kuri facebook naho twahinduye izina twitwa URUBUGA RWIZANEWS. Ariko mu gihe tugitunganya neza urubuga turacyakoresha rwandarwiza.unblog.fr ku bashaka gukurikirana amakuru yacu. Ku bashaka kuduha amakuru mwakoresha rwandarwiza@ymail.com mu gihe tutarabaha indi email mwakoresha.

Murakoze

Ubwanditsi bwa Rwiza News

HASHIZE IMYAKA 19, INGABO ZA FPR ZIGABYE IGITERO SIMUSIGA CYA 8 GASHYANTARE 1993

HASHIZE IMYAKA 19, INGABO ZA FPR ZIGABYE IGITERO SIMUSIGA CYA 8 GASHYANTARE 1993 1994_Rwanda_genocide_14332

Icyo gitero cyakuye mu byabo abaturage barenga miriyoni imwe

Icyo gitero ingabo za FPR zakigabye zirenze ku masezerano yo guhagarika imirwano zari zagiranye na Leta y’u Rwnda y’icyo gihe.

Urwitwazo rwabaye Rapport yari yasohotse ku ihohoterwa ry’ikiremwa muntu ngo ryakorwaga na Leta y’icyo gihe. Abakoze iyo rapport barimo Filip Reyntjens, Jean Carbonare n’abandi bari muri commission yari itewe inkunga na Fédération internationale des droits de l’homme, Africa Watch, l’UIDH (Ouagadougou) et le CIDPDD/ICHRDD (Montréal)  bakoze ingendo mu Rwanda mu kwezi kwa Mutarama 1993,  bamara igihe kinini mu karere kagenzurwaga na Leta y’icyo gihe ariko bamara amasaha 2 mu karere kagenzurwaga na FPR! Umuntu akibaza niba mu masaha 2 gusa bari bamenye amakuru ahagije! Ikindi ni uko bari baherekejwe n’abasirikare ba FPR aho bajyaga hose mu gihe mu gace ka Leta bagendaga bonyine bakabaza uwo bashatse. Tubibutse ko mu karere FPR yari ifite icyo gihe abaturage bose bari barahunze!

Iyo Rapport yasohotse umunsi ubanza ku munsi ukurikiyeho ingabo za FPR zayigize urwitwazo ngo rwo guhana Leta ya Perezida Habyalimana. Icyo gitero cyakuye mu byabo abaturage basaga Miriyoni, gihitana n’abandi batagira ingano, ku buryo nko kuri Base ahahoze ari Komini Nyamugari imirambo yari yuzuye mu muhanda ku buryo imodoka za GOMN (Groupe d’Observateurs Militaires ”Neutres”), zabuze aho zica zigasaba abasirikare ba FPR gukura iyo mirambo mu muhanda ngo bashobore guhita.

Ubwo bwicanyi ari GOMN,  ari n’abo ngo bahagarariye ibijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu nta n’umwe wigeze agira icyo abuvugaho.

Iki gitero kandi cyaranzwe no kwangiza ibikorwa by’amajyambere nk’urugomero rw’amasharazi rwa Ntaruka n’ibindi..

Iki gitero bigaragara ko cyari kimaze iminsi myinshi gitegurwa iyo Rapport ikaba yari urwitwazo, dore ko icyo gitero cyatangiranye ingufu nyinshi, ariko igihe ingabo za kera (FAR) zari zimaze kwisuganya zigatangira kumerera nabi ingabo za FPR, (urugero nka Nyamagumba n’ahandi mu Karere ka Ruhengeri) no mu gihe uwari umugaba Mukuru w’ingabo mushya Général Major BEM Nsabimana a.k.a Castar yateguraga igitero simusiga, FPR yahise yemera guhagarika imirwano no ”gusubira mu birindiro bya mbere ya 8 Gashyantare 1993”. Ariko ako karere kakomeje kuba mu maboko ya FPR, abaturage bashatse ku gasubiramo ndetse n’abayobozi batowe n’abo baturage batavugaga rumwe na FPR, barishwe mu buryo budasobanutse. Igitangaje MINUAR ntacyo yabikozeho.

Umugabo umwe wari ukomeye muri FPR w’umuhutu, tutiriwe tuvuga izina, inshuti ye yaramubajije iti:Ese buriya biriya FPR yakoraga ntabwo mwabibonaga? Yarasubije ngo ibyabaye kuri Capitaine Donat Muvunanyambo byabereye isomo benshi binabatera ubwoba (Donat Muvunanyambo yishwe ku itegeko rya Kagame kubera ko yagaragazaga ku mugaragaro ko atishimiye ubwicanyi bwakorerwaga abahutu na FPR). Uwo mugabo kandi yakomeje abwira inshuti ye ko iyo hataba abahutu n’abandi batutsi bashyira mu gaciro muri FPR, ngo intagorwa z’abatutsi zarimo zari kumarira abahutu k’icumu ntihagire n’uwo kubara inkuru usigara.

 

Umwanzuro

Iki gitero cyagaragaje ibintu byinshi byari byihishe ku miterere nyayo ya FPR.

-Byagaragarije FPR ko ishobora kwitwaza guhohoterwa kw’abatutsi isi yose ikabyemera

-Ko ishobora kubura imirwano igihe ishakiye amahanga ntagire icyo avuga

-Ko ishobora kwica abantu uko ishatse ntihanwe

-Ko gufata igihugu hakoreshejwe ingufu bishoboka

-Ko abanyamashyaka nta gahunda nzima bagira uretse kwishakira ubutegetsi gusa. (Bamwe mu banyamashyaka babazaga abavanywe mu byabo ba Nyacyonga babashinyagurira ngo bahunze iki?)

-Abantu benshi bajijinganyaga kwinjira mu nkotanyi bavuye mu Rwanda no mu bindi bihugu iki gitero cyabateye akanyabugabo.

-Ikindi cyagaragaye n’uko abanyarwanda bari bariciyemo ibice ku buryo bugaragara, aho bamwe mu bari batuye umujyi wa Kigali bashinyaguriraga impunzi zahunze intambara. Ntabwo byatinze nabo muri 1994 akaga kabageraho.

-Hagaragaye kandi ko agaciro k’abantu atari kamwe imbere ya FPR n’amahanga, aho ngo guhorera abatutsi bahohoterwaga mu Rwanda byabaye ngombwa ko kubahorera hahanwa Leta y’u Rwanda byagombaga gukura mu byabo abaturage barenze miriyoni abandi batagira ingano bakicwa. Ibi byibutsa ukuntu FPR mu gushaka ngo gucyura impunzi za kera zitageraga no kuri 500.000 hakoreshejwe ingufu no gushaka gufata ubutegetsi,  yatumye hapfa abanyarwanda batabarika mu Rwanda no muri Congo (n’ubu bagipfa) abandi bakaba impunzi. Bikaba byarakuruye ibibazo mu karere kose bitazapfa birangiye mu minsi ya vuba. Mu gihe abo FPR yavugaga ngo iracyura bamwe muri bo barongeye barahunga!

-Ikindi iki gitero bivugwa ko cyari kigamije, n’ukugira ngo FPR ishobore kwaka byinshi mu mishyikirano yarimo na Leta ya Habyalimana i Arusha.

 

Marc Matabaro 

PAUL KAGAME: A GENERAL WITHOUT GENERALS by Dr Théogène Rudasingwa

« General Kagame’s moves, attitude, behavior and actions are more acts of desperation than coherent strategy. »:Dr Théogène Rudasingwa

PAUL KAGAME: A GENERAL WITHOUT GENERALS by Dr Théogène Rudasingwa 1325721684-198x300

Dr Théogène Rudasingwa

General Paul Kagame’s recent « arrests » of his notorious generals and colonels ( Ibingira, Rutatina, Munyuza, et al) left Rwandans and the international community speculating as to what the errant General Kagame is up. You might recall that last year we tried to make sense of his unintelligent reshuffle in which Karenzi, Rutatina and Munyuza, officers that he distrusts, hates and despises, were to head key security organisations and departments ( National Security Agency, Directorate of Military Intellegence, and External Intelligence). We have been proved right. General Kagame’s moves, attitude, behavior and actions are more acts of desperation than coherent strategy. He may boast that he will rise and never fall, but he is a general without real generals.
Ten Things that Can Happen to General Paul Kagame’s Generals:

1. Inconsequential Promotions and Deployments:

The greatest danger signal to a general in Rwanda is when he is asked to become a Minister of Defence or head the National Security Service ( NSS). Lt. Generals Kayumba Nyamwasa and Marcel Gatsinzi have been there. Currently James Kabarebe occupies the glamourous post of Minister of Defence, essentially retired out of active military service. General Kagame is his own Defence Minister and Chief Intelligence Officer. He would never sub-contract this functions to anybody.

2. Deport to a Diplomatic Mission:

Lt. General Kayumba Nyamwasa was banished to India as Ambassador at a time when Kagame was looking for every avenue to marginalise or kill him.

3. « Agatebe » ( reduced to being redundant):

Generals will be humiliated with trumpted up charges ( General Muhire, corruption; General Karenzi, sexual immorality, Rwigamba, corruption etc). Without support from the state, the officers are impoverished and left to beg for mercy from General Kagame.

4. Criminalised:

General Kagame has criminalized his Generals. From the killing of President Habyarimana, President Ntaryamira, President Laurent Kabila, the crimes of Kibeho and Democratic Republic of Congo, the assassinations of his comrades in the RPA, Seth Sendashonga, Lizinde, Kayumba assassination attampt, and many others, General Kagame has corrupted otherwise good officers to become criminals. Now they are trapped with him as co-criminals.

5. Send to DRC on commercial errands:

With an appetite for DRC’s mineral wealth, General Kagame has sent his Generals to loot for him. When their actions become public knowledge, he disowns and « arrests » them. Trader-in-Chief becomes law and discipline enforcer, prosecutor and Judge.

6. Blackmail:

General Kagame uses Generals to spy on each other, as they compete for his ear, attention and favors. He keeps dossiers on them and at the opportune moment blackmails them into silence and forced loyalty to him.

7. Apologize:

Like in the Stalinist era, Generals who have fallen from grace are asked by Kagame’s coterie of civilian and military ( RPF and RDF) officers to apologize for sins they did not commit and abandon « bad influences. » Inyumba, Tito Rutaremara, James kabarebe, Kayonga, et al have tried this on Nyamwasa, Karegeya, and many others.

8. Start a war:

General Kagame has always been the General who leads from the safety of the rear. He does not care who goes to war, and whether they survive or not. He has made his Generals behave like automatons who must fight his futile wars in Congo, wars without purpose, wars of plunder, and very costly wars in human terms. While Kagame’s generals are 99.99% Tutsi, the expendable men are mostly Hutu.

9. Demobilize:

General Kagame takes Rwanda Defence Forces as his personal army. Frequently, after beating officers, he chases them out of « his army ».

10. Kill them:

Ultimately, if a General cannot bend to Kagame’s way, he must be killed. The cases of Nyamwasa and Karegeya illustrate this point. Kagame uses meetings with officers to hammer this point to his Generals and other officers.

Napoleon once said that an army moves on its stomach. He probably over-emphasised the stomach part and forgot that an army, and its generals as its leaders, must have a national purpose and a conscience that defends a people, not the commercial and personal interests of a dictator. General Kagame has destroyed Rwanda’s Generals. He has become a General without Generals. And the generals have become an endangered species. Only themselves and the Rwandan citizens will save them from extinction.

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste