IHOHOTERWA RYAKOREWE UMUBITSI W’ISHYAKA PS IMBERAKURI

IHOHOTERWA RYAKOREWE UMUBITSI W'ISHYAKA PS IMBERAKURI LA-FEUILLE-DE-ROUTE-DU-PARTI-SOCIAL-IMBERAKURI

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 03/P.S.IMB/012

 

Rishingiye ku ihohoterwa, ifatwa n’ifungwa bidakurikije amategeko y’u Rwanda bikomeje gukorerwa abanyarwanda hirya no hino mu gihugu kandi bikozwe n’inzego z’umutekano;

Rigarutse kandi ku kuzimira k’umubitsi w’ishyaka twabagejejeho mu itangazo n°02/P.S.IMB/012 ryo kuwa 02 Gashyantare 2012,ishyaka PS IMBERAKURI, ritangarije abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’imberakuri by’ byumwihariko ibi bikurikira:

Nk’uko twari twabibagejejeho muri iryo tangazo, umubitsi w’ishyaka PS IMBERAKURI, Mlle Chantal MUKARUREMA yashimuswe n’abapolisi ba leta kuwa kabiri tariki ya 31 Mutarama 2012. Mu mugoroba w’uwo munsi mu ma saa moyaa, ubwo yari ku Giporoso i Remera hamwe na bagenzi be batatu basubiye ku ishuri rikuru ry’inderabarezi rya Kigali (KIE) aho biga ikiciro cya nyuma cy’amashuri makuru,  bageze iruhande rw’imodoka ya polisi, izi zizwi ku izina rya PANDAGARI, umupolisi wari ayitwaye arabasifura. Muri ako kanya, nibwo undi muntu yahamagaye Chantal MUKARUREMA kuri telefone ye igendanwa akoreshe nimero itagaragara.

Mu gihe yitabaga uwo wari umuhamagaye, umupolisi wundi wambaye imyenda isanzwe ya gisivili yamuturutse imbere ahita amukubita urushyi mu maso, ahita amuterura amujugunya muri iyo pandagari ihita ibatwara bwangu.

Bagenzi be bakibibona bahise batabaza, bagerageza kwiruka inyuma y’imodoka ngo ihagarare biranga, habura n’ubatabara. Ntibacitse intege barakomeje bajya kuri polisi ya Remera kwa Lando cyane ko n’iyo modoka ariho yari yerekeje. Bageze aho kwa Lando kuri polisi, ubwo basanze bamupakiye mu yindi modoka yuzuye indaya. Abapolisi bari bahari bamaze kubona ko imipangu yose irimo kubapfubana, nibwo bamwinjije mu cyumba bakiriramo infungwa bakubita nk’inyamaswa, bamukubita umutego barambika hasi.

Hashize umwanya bigeze nko mu ma saa tatu n’igice(21h30), nibwo bazanye umuntu wiyita NSABIMANA  Alfredi. Yaje yiyita umucikacumu ngo wo mu ishyirahamwe Avega Agahozo ko ngo yasanze Chantal aho bafotorera impapuro imbere y’ishuri rya KIE, ngo baraganira bihagije kugeza aho amugirira ikizera amubwira ibibazo bye birimo ko afite ubwandu bwa sida kandi ko nta n’akazi afite. Akomeza avuga ko Chantal yamwijeje ko byose ashobora kumufasha kubibonera igisubizo, bityo uwo mugabo ngo ahita amuha ibihumbi mirongo itatu (30.000 frw) ngo Chantal yari amwatse, ngo kugirango anamwereke ko bizeranye cyane, ngo yongeraho na telefone ye igendanwa ndetse n’irangamuntu.

Akomeza avuga ko Chantal atubahirije amasezerano. Umupolisi wari amuzanye asoza avuga ko ngo aricyo Chantal yafatiwe. Nyamara uretse ko Chantal aribwo yari abonye uwo muntu bwa mbere, n’uburyo yatanze iyo nkuru byagaragariye abari aho bose ko nta n’ubwenge bayipanganye.

Nyamara, umupolisi yashingiye kuri ibyo ahita amujugunya mabuso ku buryo atongeye kugira uburenganzira bwo kongera kuvugana na bagenzi be, n’ubwo bo bakomeje kumuba hafi aho kuri polisi kugera aho abapolisi bakozwe n’isoni bakabagira inama yo kumuteranyiriza ingwate. Niko byagenze rero, bagenzi be bateranyije ingwate y’ibihumbi mirongo ine na bitanu (45.000 frw) maze kuwa kane bamaze kuyishyikiriza umupolisi yemerako bongera kuvugana na Chantal, bamusobanurira uko byagenze cyane ko bari banababajwe n’uko bagombaga gutangira ibizami by’ishuri kuwa 06 gashyantare. Nibwo rero umupolisi asinyishije Chantal igipapuro kidafite umutwe ngo cy’ubwunge hagati ye n’uwo mugabo umurega.

Aho dushoboye kumubonera twakomeje gukurikirana ikibazo kugeza aho kuwa 06 Gashyantare ubuyobozi bw’ishyaka bumuherekeje kuri polisi cyane ko kuwa kane ataha bari bamutegetse gusubirayo kuwa gatanu gufata ibyangombwa bye (telephone, irangamuntu n’amafaranga) bari basigaranye. Kuwa gatanu, barongera barabimwima ngo azagaruke kuwa mbere. Ubwo kuwa mbere kuwa 06 Gashyantare, ubuyobozi bw’ishyaka PS IMBERAKURI bwaramuherekeje, busobanuza abapolisi bakuru bo mu rwego rwa ofisiye bari bahari aribo JDDN KAYIHURA, NGOGA, KARINDA na supertandent GATSINZI E. bose bakavugako ababikoze bagomba kuregwa kugiti cyabo, ko atari polisi yose muri rusange.

Kuri ibi byose rero, ishyaka PS IMBERAKURI :

-          Rirashima ku buryo bw’umwihariko bagenzi ba Chantal kuba nyuma y’iki gikorwa barashiritse ubwoba bagakomeza kurwana ku buzima bwa mugenzi wabo kandi wacu kugeza aho bamukirije ubuzima. N’igikorwa cy’ubutwari kigaragaza rwose ko urubyiruko rurambiwe gukomeza kubohwa n’iterabwoba n’ikinyoma kabone n’iyo byaba biturutse mu nzego z’umutekano;

-          Rirasanga nta gushidikanya ko umugambi nyawo wari wacuriwe umubitsi w’ishyaka Chantal MUKARUREMA wari uwo kumunyereza nk’uko byakorewe Aimable SIBOMANA RUSANGWA, umunyamabanga wihariye wa prezida fondateri Me Bernard NTAGANDA kuwa 13/06/2010 na J.M.Vianney wari umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Ngororero akaba yaraburiwe irengero kuva kuwa 25/03/2010.

-          Iturufu yo kurigisa,gutwerera abatavuga rumwe n’ubutegetsi ibyaha inzego z’umutekano zimaze kuyigira intwaro kirimbuzi yo kwibasira abarwanashyaka  b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR n’abasangirangendo bayo kuko nta gihe cyari gishize inzego za gisirikare zifashe umuyobozi w’urubyiruko muri FDU Inkingi bwana NSABIMANA Gratien wafashwe agafungwa kuwa 02/02/2012,tutibagiwe n’abayobozi bacu basaziye mu magereza bafungiwe ubusa.

Rirasanga kurigisa,gushinja abatavuga rumwe n’ubutegetsi buyobowe na FPR Inkotanyi ibyaha mpimbano atariho hashakirwa umuti w’ibibazo byugarije abanyarwanda bityo rikaba risaba ubutegetsi buyobowe na FPR Inkotanyi kwemera ibiganiro mpaka hagati yabwo n’abatavuga rumwe nabwo kuko ntayandi mahitamo bafite.

-          Aha twakwibutsa ko uretse ko n’abaturage b’i Nyamirambo babonye imodoka ya polisi yatwaye Rusangwa ko ariko abapolisi babyigambye mu ibazwa bakoreraga Sylvère MWIZERWA wari umunyamabanga uhoraho w’ishyaka ubu akaba afunzwe kuva kuwa 21/07/2010.

-          Ryamaganye ku buryo budasubirwaho iri hohoterwa rikomeje kwibasira abanyarwanda cyane cyane abatavuga rumwe na Leta ya FPR kandi rigakorwa n’inzego zagombye kubarindira umutekano;

-          Rirasaba inshuti z’u Rwanda cyane cyane abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu gutabara abanyarwanda kuko u Rwanda rurushaho kugwa mu icuraburindi.

 

Bikorewe i Kigali kuwa  08 Gashyantare 2012

 

BAKUNZIBAKE Alexis (sé)

Visi Prezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI.

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste