Gusubiza Léon Mugesera mu Rwanda byatwaye amadolari ya Amerika arenga ibihumbi180

Canada yatanze amadolari ya Amerika 182,177 $ kugira ngo igeze Léon Mugesera ku butaka bw’u Rwanda, nk’uko amakuru inzego zicunga abambuka imipaka muri Canada abitangaza.

Gusubiza Léon Mugesera mu Rwanda byatwaye amadolari ya Amerika arenga ibihumbi180 arton1238-dff33
Mugesera akigezwa mu Rwanda

Léon Mugesera wari umaze imyaka isaga 20 muri Québec, yoherejwe na leta ya Canada mu Rwanda tariki 23/01/2012. Yaje kwitaba ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bumushinja ku ruhare rwe mu gutegura no gushishikariza abantu gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kumwohereza mu Rwanda ariko ngo Canada yakoresheje akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 110, kubera ko yagombaga gutwarwa mu ndege yihariye ku bw’uburemere bw’ikibazo yari ateje leta ya Kanada, ndetse n’umutekano w’abaje bamuherekeje barimo umuganga n’abashinzwe umutekano.

Iyoherezwa rya Mugesera n’ubwo ryakuruye impaka n’imanza nyinshi muri Canada, byarangiye yoherejwe mu ndege ifite umutekano wihariye kandi ihenze. Iyo ndege yishyuwe amadolari 162,477 imuvana ahitwa Montréal ikamugeza i Kigali, naho abakozi ba Canada bamuherekeje kugera i kigali batangwaho amadolari 19,700.

Ubusanzwe, Canada isanzwe ikoresha ingamba nk’izi iyo yirukanye ku butaka bwayo abantu bazwiho ibikorwa by’urugomo n’ibyaha bikomeye, cyangwa se iyo uwirukanywe ku butaka bwa Kanada yari abangamiye umutekano w’igihugu.

Luc Nadon, ushinzwe ubuvugizi mu nzego zicunga kwambuka imipaka muri Kanada, yavuze ko kohereza Mugesera muri ubu buryo harimo no kwirinda ko yoherejwe mu ndege zisanzwe zitwara abagenzi byabangamira imigendekere myiza y’urugendo.

Iyo Mugesera yoherezwa mu ndege zisanzwe, ndetse agahabwa n’abamuherekeza byari gutwara Canada amadolari atarenze ibihumbi 15 (miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda).

Hatari Jean d’Amour

source:Kigali today

 

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste