Archive pour 6 février, 2012

RWANDA: LE DEPUTE BELGE DENONCE LE COMPLOT DU SILENCE.

Image de prévisualisation YouTube

Nimwigirire ikizere kandi mwizerane: Dr Théogène Rudasingwa

Nimwigirire ikizere kandi mwizerane: Dr Théogène Rudasingwa 1325721684-198x300

Dr Théogène Rudasingwa

 

Bavandimwe, nshuti: AMAHORO Y’IMANA Y’ I RWANDA!

2012 dutangiye round 2 mu rugamba rwo kwivana ku ngoyi n’urupfu bituruka ku ngoma y’igitugu ya Kagame. Dore bimwe muri twe bidutinza, bityo bigatiza amaboko Kagame kandi yarasigaranye make cyane:

1. Ibikererezo byacu bituma ibyo tuvuga ku mugaragaro ataribyo twemera iyo twiherereye. Bariya batutsi twabizera dute? Bariya bahutu twabizera dute? bariya banyenduga. Bariya bakiga. Niba ubuhunzi bwa abatutsi n’ abahutu, jenoside, Kibeho, Kongo, bitaratwigishije kugeza kuraya magingo twakwigishwa niki? Dutegereje andi makuba maze ngo dukanguke? Niba tutizerana tuzizera nde, ryari? Nta bahutu bazatsinda uru rugamba bari bonyine. Nta batutsi bazatsinda bonyine. Nta rugamba ruzatsindwa na bakiga cyangwa abanyenduga gusa. Tuzatsinda dushyize hamwe, cyangwa dutsindwe twese.

2. » Ntibindeba. Ndacyari muto. Ndikuriye. Nabonye nivana mu Rwanda, nditunze. » Niba bitakureba bireba nde? Reka tubanze twitonde turebe aho bigana. Nibatsinda tuzabijyamo. Nibatsindwa bazabyirengere bonyine. Kuba indorerezi ku rugamba nkuru ni urukozasoni nta butwari burimo.

3. « Hari abandi babikora. » Ninde se wakwirengera umutwaro wawe? U Rwanda n’u rwacu twese. Nta numwe mu banyarwanda udafite ibikomere twateranye. Tuzabyivanamo dufatanyije, cyangwa ingoma ya Kagame iturimbure uruhongohongo

4. » Bizakorwa ejo », cyangwa ngo sakindi izaba ibyara ikindi. Nyamara buri munsi dutakaje, hari umunyarwanda upfa, ufungwa, uhunga, urarana ubwoba, utotezwa mu mahanga.

5. » Bizatinda kandi biraruhije. » Nibyo nyine. Kuko bitinda kandi biruhije niyo mpanvu tugomba gutangira uyu munsi.

6. »Nifitiye ubwoba. Mfite imiryango mu Rwanda, hato Kagame atazabarimbura. » Nta munyarwanda utagira imiryango n’inshuti. Twese se nitwipfumbata, nibyo bizadukiza cyangwa bigakiza abacu?

7. « Ntibishoboka, ntawatsinda ingoma ya Kagame ». Iyo mvugo nawe ubwe arayikunda cyane iyo avuga ngo azazamuka gusa, atazamanuka. Nyamara amateka y’u Rwanda, n’isi yerekana ko amaherezo y’ingoma z’igitugu ari ukurimbuka. Niko bizagenda no ku ya Kagame na FPR. Reka rero dufatanye, dutsinde ibitekerezo bibi, » ntibindeba », « bizakorwa ejo », « hari abandi babikora, » « bizatinda kandi biraruhije, » nifitiye ubwoba », na « ntibishoboka ».

Nimwigirire ikizere kandi mwizerane. Tuzatsinda!

Mu Bubiligi haravugwa irekurwa ry’abanyarwanda 3 bari bafunzwe bakekwaho Génocide

Mu Bubiligi haravugwa irekurwa ry’abanyarwanda 3 bari bafunzwe bakekwaho Génocide 8pwMn5E-282x300

Gakwaya Ernest a.k.a Camarade muri gahunda "Gwino urebe"

Abanyarwanda 3 bari bafunzwe by’agateganyo kuva muri Werurwe 2011, bakekwaho kugira uruhare muri Génocide n’ibyaha by’intambara, barekuwe by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate z’amafaranga(Libération sous caution). Abo banyarwanda ni Lt Colonel Yohani Mariya Viyane Ndahimana,  Ernest Gakwaya a.k.a Camarade, Emmanuel Nkunzuwimye a.k.a Bomboko.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga Jambonews, Bomboko na  Ndahimana barekuwe ku wa gatatu tariki 1 Gashyantare 2012 naho Camarade we arekurwa bukeye tariki ya 2 Gashyantare 2012.

Amafaranga y’ingwate ubucamanza bwabategetse gutanga yari hagati y’amayero (Euros) 5000 na 7500.

Uko kurekurwa hatanzwe ingwate ariko ntabwo guha abarekuwe uburenganzira busesuye, kuko bahawe ibintu bimwe na bimwe bagomba gukurikiza nko:

-Kutarenga imbibi z’igihugu cy’u Bubiligi

-Kwirinda ikintu cyose cyabahuza n’abantu bari muri politiki y’u Rwanda

-Kugira igihe bazajya bitaba mu biro bya polisi

Mathias Bushishi, wahoze ari umushinjacyaha mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, wari watawe muri yombi ukwezi kumwe nyuma y’aba batatu bandi twavuze haruguru,  muri Mata 2011, agomba kwitaba ubucamanza kugirango higwe uburyo yakomeza agafungwa by’agateganyo cyangwa akarekurwa.

Urugendo rwa Camarade mu Rwanda mu gikorwa cya Leta y’u Rwanda cyiswe « Ngwino urebe » (Come and see) rwavugishije menshi abatari bake, muri urwo rugendo Camarade yashoboye gusura u Rwanda ndetse abonana n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Paul Kagame. Umuryango uharanira inyungu z’abacitse kw’icumu IBUKA  wari wateguye imyigaragambyo yo kwamagana icyo gikorwa koko waregaga bamwe mu baje muri icyo gikorwa kuba baragize uruhare muri Génocide.  Ariko iyo myigaragambyo ntiyashoboye kuba kuko Leta y’u Rwanda yayiburijemo. (ibi bikaba bishimangira ibikunze kuvugwa na bamwe ko icyaha cya Génocide gikunze gukoreshwa mu nyungu za politiki kurusha mu  nyungu z’ubutabera)

 

Ugufungwa by’agateganyo, ubundi n’igikorwa gisa nk’aho gihushanyije n’uko umuntu  wese utarahamwa n’icyaha aba ari umwere. Ariko uko gufungwa by’agateganyo, hakurikijwe amategeko yo mu gihugu cy’u Bubiligi agena ifunga ry’agateganyo, gushobora kubaho mu gihe hari impamvu simusiga zerekana ko umutekano rusange ushobora kubangamirwa.

Iyo hari ubundi buryo bwakoreshwa bwasimbura gufungwa by’agateganyo, umucamanza agomba kuba aribwo ahitamo, agafungura ukekwaho icyaha ariko hari ibyo ukekwa agomba kubahiriza. Bimwe biba bishingiye k’ukekwa uwo ariwe cyangwa imyitwarire ye. Amafaranga agomba gutangwa ni nk’ingwate yo gutuma ukekwa adatoroka ubutabera. Uko ingwate itangwa igomba kuba ingana,  bigenwa hakurikijwe amafaranga uregwa yinjiza cyangwa ayo hakekwa ko yaba yinjiza. Ariko iyo ngwate igomba kuba ari nini kugira ngo bitume uyitanze adatoroka ubutabera. Iyo ngwate isubizwa ukekwa, iyo yitabye igihe cyose cyagenwe ko agomba kwitaba, kandi akaba yarakurikije imyanzuro y’urubanza.

Hakurikijwe amakuru urubuga Jambonews rwabonye, avuga ko nyuma yo kwiga ibintu bitandukanye, cyane cyane ingengabihe y’abacamanza yari yuzuye, ku buryo byari bigoye kuba urubanza rwacibwa muri uyu mwaka wa 2012, abacamanza bahisemo kurekura by’agateganyo abo bantu 3, mu gihe hagitegerejwe ko urubanza ruba.

 

Marc Matabaro

Source: Jambonews

COLONEL JOSEPH NZABAMWITA YIRUKANYWE!

COLONEL  JOSEPH  NZABAMWITA YIRUKANYWE! Col-_Joseph_Nzabamwita_Umuvugizi_w_Ingabo_z_u_Rwanda_-300x199

Col Joseph Nzabamwita wari umuvugizi w'ingabo

Colonel Joseph Nzabamwita  wari umuvugizi w’ingabo z’igihugu yirukanywe kuri uwo mwanya, ariko muri ya mayeri ya Leta ya Kagame,  byavuzwe ko yahinduriwe imirimo akoherezwa mu butumwa bw’amahoro muri Sudan.

Colonel  Nzabamwita yaba azira kuba yaratangaje amakuru y’ifungwa ry’abasirikare bakuru bamaze iminsi bafungiye mu ngo zabo aribo Lt Gen Fred Ibingira, Brig Gen Wilson Gumisiriza, Brig Gen Richard Rutatina, Col Dan Munyuza. Ayo makuru yatangaje ngo yayatangaje atabisabiye uruhushya mu nzego zo hejuru kandi ngo ayatanga huti huti ndetse nabi. Ibi ngo bikaba byarateye ingaruka n’amagambo menshi byakurikiye iryo fungwa kubera amakosa ya Col Nzabanita.

Colonel Nzabanita azwi mu minsi ishize akora mu nkiko za gisirikare kandi avugwa ko ari umwe mu bantu bagize uruhare runini mu iyicwa ry’abantu batabarika intambara irangiye mu 1994, igihe yitwaga ngo aracira imanza abantu bakoze genocide. Yize icy’amategeko muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye masters mu mategeko, afite indi masters mu by’amategeko mpuzamahanga yakuye muri kaminuza ya Washington. Yabaye umuyobozi wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (NSS), ndetse aba n’umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu.

Umwanya w’ubuvugizi bw’ingabo yari awumazeho amezi arindwi gusa nyuma yo gusimbura Lt Col Jill Rutaremara.

Rene_Ngendahimana1-2-300x158

Major René Ngendahimana, Umuvugizi mushya w'ingabo

Yasimbuwe na Major René Ngendahimana wari asanzwe ari umujyanama mu mategeko mu biro by’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (CDS).

 

Ruben Barugahare

 

 

FAUSTIN TWAGIRAMUNGU NJYE NDAMUKUNDA

FAUSTIN TWAGIRAMUNGU NJYE NDAMUKUNDA faustin-twagiramungu-300x217

Twagiramungu ntashimwa n'abanyarwanda gusa

Nyuma yo gusoma inyandiko yahise ku rubuga rwanyu yanditswe n’uwitwa Manirakiza Albert, avuga impamvu ngo Bwana Faustin Twagiramungu agomba gusaba imbabazi, nanjye nti Twagiramungu ntagomba gusaba imbabazi z’ibyaha atakoze ngo ashimishe abantu bamwe na bamwe.

Mbona Bwana Twagiramungu ari umunyapolitiki w’intangarugero wagombye kubera urugero abandi banyapolitiki bo mu Rwanda. Kubera impamvu zikurikira:

-Twagiramungu nta maraso afite mu biganza bye, nta bikorwa yigeze ajyamo bimena amaraso ibyo aribyo byose, uwaba hari ibyo azi azabigaragaze anabitangire ibimenyetso.

-Twagiramungu yaharaniye Demokarasi mu mahoro adakoresheje intwaro, mu gihe abandi bajyaga muri FPR yakoreshaga intwaro we yahisemo kubyutsa ishyaka MDR we n’abandi kugira ngo barwanye ibitaragendaga neza mu butegetsi bwa Perezida Habyalimana mu mahoro, rero ntabwo byari kumunanira kwinjira muri FPR.

-Twagiramungu ni umugabo wagaragaje ko yanga amafuti, yabigaragaje rugikubita ubwo yangaga kuba igikoresho akegura kumwanya wa Ministre w’Intebe, mu gihe abandi bemera gukomeza gukoreshwa amafuti na FPR kugira ngo imbehe zabo zitubama.

-Twagiramungu ntabwo yigeze ahwema kuvuga ibitagenda, igihe yari mu buhungiro ntabwo yigeze aceceka. Ndamwibuka mu Kiganiro Imvo n’Imvano aho yahakanye ko adashobora gusaba imbabazi abatutsi mu izina ry’abahutu. Koko ntabwo byaba ari byo kuko icyaha ni gatozi, ntabwo rero abahutu bose bagomba kwishyura ibyaha byakozwe na bamwe muri bo. Hari ingero nyinshi z’abanyapolitiki bahunga, barangiza bakaruca bakarumira bagategereza ko Kagame azababarira bagasubira ku muhakwaho. Bwana Twagiramungu ntari muri abo.

-Twagiramungu yatakaje umuryango we hafi ya wose ndetse n’inshuti  nyinshi muri 1994, ariko ntabwo yigeze agira inzika no gushaka kwihorera cyangwa urwo rupfu  ngo arugire intwaro ya politiki nk’uko abandi babigenza.

-Twagiramungu azi gusobanura ibitekerezo bye ku buryo umwumva wese anyurwa n’ibisobanuro atanga,  kandi ibyo byose abikora mu kinyabupfura adatukanye nk’uko bamwe bakunze kubigenza.

Nasabaga abarwanya Bwana Faustin Twagiramungu ngo nabo batubwire ibigwi byabo natwe tugereranye turebe.

Icyo nabwira Bwana Faustin Twagiramungu n’ishyaka rye RDI-Rwanda Rwiza,n’uko batugirira vuga kuko ingoma y’igitugu iraturembeje.

Tumuri inyuma twese.

NB: Mbasabye ko mutatangaza umwirondoro wanjye kuko ndi mu gihugu sinshaka ko abahungu ba Jack Nziza bansura ndacyashaka kubaho!

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste