Archive pour 5 février, 2012

Abagomba gusaba imbabazi ni abakomeje kwima Abanyarwanda Demokarasi: Ismail Mbonigaba

Abagomba gusaba imbabazi ni abakomeje kwima Abanyarwanda Demokarasi: Ismail Mbonigaba 3728127_8b20e20fc7_m

Ismail Mbonigaba

Ndifuza gusubiza Haguma Marcel ndetse na Manirakiza Albert ku ngingo imwe irebana n’icyo bita gusaba imbabazi, ibindi bizagarukwaho uko ibiganiro bizajya byicuma. Ubundi dukunze kwibwira ko gukoresha amagambo menshi ndetse n’ubukana ari byo bituma umuntu yumvikana, ariko si byo na gato. Nko mu butumwa bwatanzwe n’aba bantu navuze hejuru, dushobora kwibaza tuti » ni iki kigamijwe? » Gufasha Bwana Twagiramungu guhinduka uko bifuza? Kumuca umutwe(assassinat politique)? Ese bo bazwiho iki ku giti cya bo ngo bifatwe ko hari urugero bagamije gutanga?

Ku birebana no gutegeka Bwana Twagiramungu gusaba imbabazi, birakwiye ko ababyifuza bakwirinda kuvuga ko icyaha yakoze ari icyo kurwanya ubutegetsi. Ushobora kwibwira ko ubutegetsi ari bwiza ukabuvuga imyato kubera indonke ubufitemo, ariko nta butegetsi bushobora gutunganira abantu bose. Nkaba rero nabwira abashaka gukora politiki ko iyo utishimiye système, ukagira ubwenge bukumvisha ko ushobora gukora ibyiza kurusha abari ku butegetsi, urabarwanya. C’EST LÉGITIME ».

Iyo abari ku butegetsi bemera ko kubujyaho bihatanirwa mu matora, bemerera ubishaka wese kandi abishoboye kujya mu ihiganwa. Ibyo byitwa Demokarasi. Abatakaje ubutegetsi na bo, ntibaheka amaboko ngo bahugire « mu kubogoza » (se lamenter) ngo kuki uriya yagenje kuriya ngo afate ubutegetsi? Abavuga ba tyo nta bwo ari abanyapolitiki. Ku bw’ibyo, Faustin Twagiramungu yaharaniye Demokarasi, barayimwima. Bayimwimye ku butegetsi bwa Habyarimana, bayimwima ku butegetsi bwa Kagame, na n’ubu aracyayiharanira. Kwima Demokarasi Twagiramungu ni ukuyima Abanyarwanda bose. Ni nde ugomba gusaba imbabazi Abanyarwanda? Haguma na Manirakiza nibansubize.

Ismail Mbonigaba
Komiseri w’Itangazamakuru
RDI Rwanda Rwiza

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste