Archive pour 3 février, 2012

Ntabwo nzasaba imbabazi: Twagiramungu Faustin


Ntabwo nzasaba imbabazi: Twagiramungu Faustin Faustin-Twagiramungu2-300x218
Twagiramungu Faustin

Icyitonderwa: Numara gusoma iyi nkuru wumve n’ikiganiro cya F.twagiramungu, Perezida wa RDI Rwanda Rwiza, hasi kuri Youtube !

http://www.youtube.com/watch?feature=player_embedded&v=pBKExPbG0bU#!


Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryiteguye kwinjira mu kibuga.

 Nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umunyamabanga mukuru mushya wa RDI RWANDA RWIZA, bwana MBONIMPA Jean Marie, taliki ya 28 Mutarama 2012, ndibwira ko igihe kigeze cyo kwitegereza neza iri shyaka, tugapima ingufu zaryo n’intege nke zaryo .

1.HASHYIZWEHO INZEGO Z’UBUYOBOZI

Ubundi nanjye nari nsigaye nibwira ko RDI ari ishyaka baringa rigizwe na Faustin Twagiramungu wenyine ! Ubanza atari ko bimeze. Mu bayobozi 6 b’iryo shyaka batangajwe amazina, bose ni abantu bakiri bato kandi bazwiho ubushobozi bujyanye no kujijuka. Twavuga nka JM Mbonimpa wabaye Ministre w’uburezi mu Rwanda, Evode Uwizeyimana w’umunyamategeko, Ismael Mbonigaba, Alain Patric Ndengera… ni abasore bafite ubushake bwo gukora, babishatse bagira icyo bageraho.

Ikindi kandi ngo abatowe bose ntibatangajwe amazina, niyo mpamvu itangazo rikoresha imvugo ngo “Bamwe mu batowe”… Twegereye Perezida w’iri shyaka  adusobanuririra icyo iyo mvugo ishatse kuvuga . Yadushubije mu ngingo ebyiri :

(1) »Si byiza ko umuntu ashyira amaturufu ye yose ku mugaragaro icyarimwe »: ngo RDI yaba ifite mu buyobozi bwayo abandi bantu bakeneye  gukorera kure y’amaso y’ibitangazamakuru kugira ngo barusheho gushishikarira umurimo no kwera imbuto, mu mutuzo.

(2) Ingingo ya kabiri ngo ni uko mu buyobozi bwa RDI harimo n’abantu bakorera mu Rwanda imbere. Ngo si byiza ko amazina yabo yahita atangazwa muri iki gihe kubera umutekano wabo. Nta we utabyumva!

2. GAHUNDA Y’IBIKORWA

RDI iratangaza ko nyuma yo gushyiraho inzego zayo, ibikorwa byihutirwa kurusha ibindi iteganya muri uyu mwaka wa 2012 ari 2:

(1)   Gukwirakwiza amatsinda yayo yitwa CLUBS-RDI mu Rwanda no hirya no hino mu bihugu birimo Abanyarwanda.

Iki gitekerezo cyo kubakira ishyaka kuri Clubs ni igitekerezo cy’umwimerere kandi uwabyitegereza neza yasanga koko ariho ingufu z’iri shyaka zizaturuka. Bishatse kuvuga ko iri ishyaka rizashingira ibirindiro ku bitekerezo, ibyifuzo n’ibyemezo biturutse mu baturage ( à la base). Iyi rero ikaba ari inzira nziza cyane yo gutoza Abanyarwanda Demokarasi. Umuntu ahereye aha yavuga ko iri shyaka rizashyira imbere “ kureshya kuri bose (égalité),ubwisanzure (liberté) mu gutanga ibitekerezo no gufata ibyemezo bigamije imibereho myiza y’abaturage”. Kubera iyo miterere umuntu yavuga ko iri shyaka rya RDI Rwanda Rwiza ari de tendance SOCIALISTE.

Ishyaka riteye ritya rije ari nk’igisubizo ku kibazo gikomeye cy’ubusumbane bukabije mu Banyarwanda giterwa n’uko FPR ya Paul Kagame yakomeje gushyira imbere « le CAPITALISME SAUVAGE », ni ukuvuga amatwara yo gukoresha inzego z’ubutegetsi muri gahunda zigamije gufasha ABAKIRE (10% !) gukomeza kwigwizaho umutungo ndetse bakagera ubwo barengwa  no gutererana ABAKENE (90% by’abaturage !); Leta ikanga gufata ibyemezo bibarengera, ahubwo igashyiraho politiki ituma abo baturage barushaho gutindahara kugeza ubwo bicwa n’inzara n’amavunja !

Niba koko ishyaka RDI riteganya guhangana n’iki kibazo cyo kwikubira umutungo w’igihugu ; niba RDI igamije gukuraho impamvu zose zituma ibyiza by’igihugu birundwa mu maboko y’Agatsiko gato kari ku butegetsi, iri shyaka ryazagira abayoboke benshi, muri make nta muturage uzi ibibera mu Rwanda utariyoboka ! Akarangane kajyanye no kwambura rubanda imitungo yabo bwite  ikajya gukungahaza Abaherwe karakabije muri iki gihe kandi kararambiranye !

(2). “Gushyiraho urwego ruhuje imitwe ya politiki irwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Jenerali Paul Kagame, hagamijwe kubusimbuza bidatinze ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi isesuye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu”.

 Ibi birerekana ko Abayobozi ba RDI bazi neza ko ishyaka rimwe ntacyo ryageraho ritajyanye  n’indi mitwe igize Opozisiyo mu kibuga. Uru rwego rurifuzwa n’Abanyarwanda benshi. Umunsi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame bashoboye gushyiraho uru rwego, umukino uzakurikiraho ntaho uzaba uhuriye n’ibyo twabonye kugeza ubu ! Opozisiyo izagira ingufu zitangaje zizashyigura ingoma y’igitugu ndetse zikayihirika burundu. Gusa kugira ngo ibyo bishoboke, indi mitwe ya politiki iriho igomba nayo kwisuganya, buri wose ku giti cyawo, amashyaka yiciyemo ibice akabanza akiyunga…naho ubundi Urwego Mpuzamashyaka rwazagwa mu mutego wo guta igihe kinini muri gahunda yo gukemura amakimbirane, rukabura umwanya wo kurangiza inshingano zarwo ari yo guhangana no kugamburuza ingoma y’igitugu ya Paul Kagame. Muri make, ishyaka rivugwamo amakimbirane rigomba kwangirwa kwinjira muri uru rwego igihe cyose ritarabasha gukemura ibibazo byaryo. 

 3. URWEGO MPUZAMASHYAKA RWAKORA NEZA RUTE ?

Kugira ngo Urwego Mpuzamashyaka  rubeho kandi rukore neza, hari ingingo nyinshi  zigomba kwitabwaho. Ndavugamo 4 gusa :

(1)Kwakira gusa amashyaka ya politiki : aha si ukuvuga ya mashyaka ya politiki akorera kuri interneti gusa ! Ishyaka ryakwakirwa ni irifite nibura inzego z’ubuyobozi zigaragara.

(2)Kwakira amashyirahamwe yiyemerera ko adakora politiki, mbese nka yayandi yiyita ngo « Umuryango » cyangwa « Amashyirahamwe ya société civile », cyangwa andi mazina nk’ayo… mu Rwego Mpuzamashyaka ni ukuvanga ibintu kuko bene izo « organisations » ziba zifitiye inyungu zindi (intérets privés) zidafite aho zihuriye no kurwanira gukuraho ubutegetsi bw’igitugu no gushyiraho ubutegetsi bubereye rubanda mu Rwanda. Niho akavuyo gaturuka, abantu bagahora basubiranamo batazi neza n’icyo bapfa !

(3)Kwinjiza mu rwego Mpuzamashyaka abantu ku giti cyabo, ni ukuvuga abadafite ishyaka rya politiki baturutsemo, nabyo bigomba kwamaganwa kuko bivangira imitwe ya politiki, bigakurura amakimbirane y’urudaca ! Umuntu udashoboye kujya mu ishyaka, n’aho yagira impano ndengakamere zitabarika, ntakwiye kwakirwa ku giti cye muri uru rwego….azarebe ikindi akora kitari politiki !

(4) Amashyaka yiyemeje kwinjira muri urwo rwego, azaruha ubuyobozi bwumvikanyweho kandi agene ibintu by’ingenzi azakorera hamwe, ibisigaye buri shyaka ryirwarize.

(5) Urwego Mpuzamashyaka ntabwo rukwiye kugirwa ishyaka ryihariye , risenya andi mashyaka (« fusion ») cyangwa se ngo riyasimbure ! Buri shyaka rikwiye kugumana umwimerere waryo, ubwigenge bwaryo na porogaramu zaryo z’umwihariko ku buryo ndetse habayeho kutumvikana ku ngingo zikomeye, ishyaka ryava mu rwego mpuzamashyaka rigakora ukwaryo.

Umwanzuro

Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ritsinze igitego cya mbere ariko inzira iracyari ndende. Ingufu zaryo ni uko ari ishyaka riyobowe n’abasore bajijutse kandi bafatanyije n’umusaza w’inararibonye muri politiki y’u Rwanda ari we Twagiramungu Faustin. Nta wakwirengagiza ko uyu musaza ubwe ari iturufu rikomeye ! Ikibazo ni ukumenya kurikisha neza kandi mu mwanya ukwiye !

Icyo Abanyarwanda bateze kuri RDI Rwanda rwiza ni uko yafata iya mbere mu guhuza andi mashyaka ya Opozisiyo kandi mu gihe kitarambiranye. Twese duhanze amaso iri shyaka n’abayobozi baryo.

Ndabona biriko biraza, uyu mwaka w’ 2012 , uzabere u Rwanda n’Abanyarwanda bose uw’IMPINDURAMITEGEKERE inogeye RUBANDA.

 

Zelote Mahoro

www.leprophete.fr

Norvège : Un rwandais en passe d’être extradé vers le Rwanda

Charles Bandora, un homme d’affaires rwandais, est sur le point d’être extradé vers le Rwanda sur une décision de la Cour suprême norvégienne.

Norvège : Un rwandais en passe d’être extradé vers le Rwanda Charles-Bandora-300x168

Charles Bandora

Afin d’exprimer leur « indignation »contre cette décision, les amis, les proches de Bandora et des militants des droits de l’Homme organisent une manifestation devant l’ambassade de Norvège à Bruxelles ce samedi 4 février 2012 durant laquelle ils demanderont essentiellement à la Norvège de revoir sa décision ou d’envoyer Charles Bandora « dans un autre pays dans lequel il pourra bénéficier d’une procédure équitable ».

Cette décision fait suite à un mandat d’arrêt lancé par le gouvernement rwandais l’accusant de participation au génocide de 1994 contre les Tutsi dans la région de Bugesera, au Sud-Est du Rwanda.

Joint par Jambonews, Alain Mukuralinda, le porte-parole du parquet rwandais a estimé que cette décision, « qui s’inscrit dans le prolongement des décisions du TPIR, de la Suède et de la Cour Européenne des Droits de l’Homme », était une bonne chose car cela montre que « des pays à gauche à droite se rendent compte que le Rwanda peut tenir des procès équitables ». Il considère que  ceux qui ont commis des crimes doivent de préférence « être jugés à l’endroit où les crimes ont été commis » et subsidiairement, si cela n’était pas possible, dans le pays étranger où la personne est arrêtée car « l’essentiel est que justice soit rendue, et qu’une juridiction condamne  ou acquitte la personne accusée ».

Selon le parquet rwandais, Charles Bandora aurait « incité des groupes d’interahamwe à prendre part au génocide » et  aurait également « participé à sa planification».

Du côté de la famille de Charles Bandora le son de cloche est tout autre,  cette dernière a en effet déclaré à Jambonews que « les accusations portées contre Charles Bandora par un tribunal Gacaca du secteur de Ruhuha ont été montées de toute pièce.» Pour la famille, « On l’accuse d’avoir été impliqué dans le génocide de 1994 en lui attribuant l’influence et les responsabilités dont il ne disposait pas durant ces massacres. En plus, on lui reproche d’avoir pillé les biens de certaines victimes du génocide. Les proches de ces victimes sont derrière deux simulacres de  procès. Il fut innocenté en premier lieu avant d’être condamné en appel (in absentia) par le même tribunal Gacaca. Ces victimes ont donc exigé d’être dédommagés d’où la saisie et la vente de nos biens sis à Ngenda et à Kicukiro. Après ce procès, Kigali s’est trouvé les moyens de le coincer définitivement via Interpol. Ainsi, il fut arrêté en Norvège en juin 2010 où il est incarcéré depuis lors. »

Le système judiciaire Gacaca a été lancé en 2001 « pour répondre à la surcharge d’affaires dans le système judiciaire classique et à une crise carcérale », selon le gouvernement rwandais. Il s’inspire de la traditionnelle  justice populaire rwandaise où les sages choisis dans et par la communauté réglaient les contentieux qui surgissaient dans celle-ci.

Toutefois, malgré certains aspects positifs salués tels que la rapidité des procédures, des organisations de défense des Droits de l’Homme émettent de sérieuses réserves quant à ces juridictions. C’est ainsi que dans un rapport du 31 mai 2011 consacré aux juridictions Gacaca, l’organisation de défense des droits de l’Homme Human Rights Watch a estimé qu’ il existait plusieurs entraves dans le système Gacaca, tels que « des violations fondamentales du droit à un procès équitable et des limitations de la capacité des accusés à se défendre efficacement ; des prises de décision pouvant être biaisées (souvent causées par les liens des juges avec les parties dans une affaire ou par des vues préconçues de ce qui s’est passé pendant le génocide) conduisant à des allégations d’erreurs judiciaires ; des affaires fondées sur ce qui s’est avéré être de  fausses accusations, liées, dans certains cas, au désir du gouvernement de faire taire les critiques (journalistes, militants des droits humains et agents de l’État) ou à des différends entre voisins et même entre membres de famille ; l’intimidation par les juges ou les autorités de témoins à décharge ; les tentatives de corruption visant certains juges pour obtenir le verdict désiré ; ainsi que d’autres graves irrégularités de procédure. »

Ce sont tous ces dysfonctionnements qui inquiètent la famille et les proches de Bandora.

Pour eux,  «la justice rwandaise est très connue pour sa partialité et son incapacité de conduire des procès équitables. Par conséquent, aucun pays européen n’a à ce jour extradé un suspect du génocide vers le Rwanda. Plusieurs cas ont été jugés en Belgique, Royaume-Uni, France, Pays-Bas, Danemark, Finlande et d’autres sont en cours de jugement (en Allemagne par exemple). La Norvège serait donc  le premier pays européen à fermer les yeux sur l’injustice qui règne au Rwanda. » «  C’est pour cela que nous voulons manifester pour protester contre cette injustice. » ont-ils déclaré.

Né en 1956 dans l’ancienne préfecture de Gikongoro, Charles Bandora est un des riches hommes d’affaires de la région de Bugesera. Entre 1991 et 1992, il s’est engagé en politique en tant que président du M.R.N.D. dans la localité de Ngenda.  . Après cette période, il céda cette présidence pour se consacrer à ses activités commerciales qu’il exerçait notamment à Ruhuha (centre commercial de Ngenda) et  à Kicukiro (Kigali-ville).


Jean François Singiza

Source: Jambonews.net

Au Rwanda, le racisme et l’ethnisme sont ancrés dans les mœurs politiques

« Les enfants doivent désobéir à leurs parents prêchant l’ethnisme ». Ces mots viennent de la bouche même du président Paul Kagame lors de la réception clôturant la 9è réunion du dialogue national le 16/12/2011. Ceux qui ne suivent pas l’évolution politique du Rwanda ont accueilli positivement ce discours qui contraste drastiquement avec les habitudes de l’homme fort de Kigali qui, dans ses discours, ne fait que fustiger, souvent avec énervement, ceux qui attaquent la dictature implacable qu’il fait planer sur le Rwanda depuis 1994. Ces propos du président ne sont pas sincères. Comme à l’accoutumée, il a montré qu’il est passé maître dans l’art du double langage et de la dissimulation.

La vérité, qui crève les yeux, est que l’ethnisme, le racisme, sont devenus, au Rwanda, un mode de gouvernement. Selon des observateurs, Paul Kagame lui-même est un ethniste invétéré et il a imprimé ce cachet au parti au pouvoir, le FPR[1]. Pour camoufler ce genre de choses, un système de recruter des Hutu de façade a été mis en place. Après instrumentalisation, ces Hutus sont écartés ou tout est fait pour les pousser à la sortie. Les humiliations et la fragilisation de ceux qui sont encore au service du FPR les amènent à être dociles.

Le politologue Gérard Prunier[2] décrit bien le phénomène de cette déconsidération du Hutu. Tentant, à partir d’entretiens avec bon nombre de ses militants, d’analyser les buts et les raisons d’être du FPR, ainsi que la pensée politique et les stratégies qui y prévalaient, ce chercheur n’hésite pas à affirmer que, « malgré son idéologie ‘progressiste’, le FPR compte parmi ses membres (et encore plus parmi ses sympathisants extérieurs) un nombre considérable de partisans de la suprématie tutsie pour lesquels les Hutus ne sont qu’un ramassis de paysans méprisables et arriérés ». C’est dans cet état d’esprit que le FPR a malgré tout recruté des Hutu, conscient que ceux-ci ne seront que des figurants au sein de son organisation. Les exemples sont là pour le montrer et ils sont nombreux : le président Pasteur Bizimungu a été poussé à la démission et mis en prison comme un vulgaire brigand ; les premiers ministres Faustin Twagiramungu et PC Rwigema ont été contredits au moins une fois publiquement par le président Kagame et ont fini par s’exiler ; Bernard Makuza a été docile pour ne pas subir le même sort ; Pierre Damien Habumuremyi, nouvellement désigné, a commencé à tenir des propos qui ne collent pas à la réalité. On dirait qu’ils lui sont suggérés pour le ridiculiser. Les généraux Léonidas Rusatira et Emmanuel Habyarimana n’ont pas moins subi des humiliations publiques, sans parler des ministres nombreux en exil.

Ce comportement dédaigneux décrit par Prunier a été, sans conteste, inculqué aux enfants par leurs parents en exil. L’endoctrinement subi à longueur d’années pourrait expliquer d’une part le choix de la guerre lancée en octobre 1990 avec toutes ses conséquences alors que le Rwanda était en pourparlers pour résoudre, il est vrai tardivement, la question des réfugiés tutsi. Il explique d’autre part le sort criminel réservé à la population hutu des zones conquises par le FPR. Ceux qui n’étaient pas tués étaient réduits à l’esclavage. Mohamed Mamdani[3] signale que depuis le début de la guerre, le FPR a déporté des centaines, voire des milliers de gens du Rwanda vers l’Ouganda pour créer des zones libres de peuplement ; qu’il a pillé leurs biens ; qu’il leur a imposé des travaux forcés, etc.

Kagame, au pouvoir, n’a-t-il pas dit un jour dans son discours que ce qu’il lui fait mal, c’est qu’il n’a pas pu exterminer tous les Hutu qui lui ont échappé et sont allés se réfugier en RDC.

Pour revenir au racisme chez les enfants rwandais, un autre exemple nous vient également de l’ex-président Pasteur Bizimungu. Alors que sa femme et celle de Kagame s’étaient associées pour fonder une école des enfants de la bourgeoisie, les siens n’ont pas été bien accueillis. D’autres enfants les huaient à longueur de journée en les traitant d’ibipinga (sobriquet insultant donné à tout Hutu). Ce harcèlement psychologique a poussé notre ex-président à les retirer momentanément et à trouver un enseignant qui leur dispensait des leçons à domicile. Des observateurs pensent que l’attitude de ces enfants envers d’autres enfants, ne peut qu’être le reflet d’un endoctrinement opéré par les parents sur leur progéniture.

Le cas d’un autre hutu, Jean Pierre Bizimana, peut illustrer ce racisme des membres du FPR originel. Nommé secrétaire d’Etat à l’Enseignement supérieur après avoir été ministre de l’information, Bizimana, était, à ce nouveau poste, sous les ordres du tout puissant colonel Joseph Karemera, ministre de l’Education. Ayant émis des observations non conformes à la volonté de son ministre, celui-ci le gifla publiquement devant ses collaborateurs. L’incident fut banalisé dans les hautes sphères du FPR et, pour consoler Bizimana, il fut nommé ambassadeur en Egypte puis aux Pays Bas. Delà, il a démissionné et a demandé asile en Irlande. D’autres diplomates ont subi le même sort : Christophe Mfizi a démissionné de son poste de plénipotentiaire à Paris et a demandé asile politique en France. Dans sa lettre de démission du 18/9/1996, il évoque entre autres la tentative de bipolarisation de l’Ambassade par le biais du premier Conseiller, un certain Modeste Rutabayiro. Anastase Gasana a subi le même sort et en janvier 2003, il a jeté l’éponge et demandé asile aux USA, son pays d’accréditation.

Faustin Ntezilyayo, alors ministre de la justice, a été attaqué par la presse pro-régime suite à une lettre écrite le 31 mars 1997 enjoignant au Procureur de Gitarama de faire libérer provisoirement deux personnes arrêtées arbitrairement et détenues dans les cachots des communes Mugina et Rutobwe sans aucun dossier. Il demandait de procéder d’abord aux enquêtes nécessaires au sujet de ces deux cas. Le procureur de la République, Paul Mugemangango, lui répondit par un refus dans sa lettre du 04/04/1997. Ces incidents, ajoutés à d’autres dans lesquels le tout puissant ministre à la présidence, Patrick Mazimpaka, lui déniait tout droit de muter le personnel pourtant dans l’intérêt du service, poussèrent le ministre Ntezilyayo à s’exiler momentanément au Canada.

L’ethnisme du FPR est on ne peut plus viscéral. Même les cadavres des Hutu n’ont pas droit à l’inhumation. Le Parlement n’a-t-il pas refusé que les corps des évêques assassinés à Kabgayi (Gitarama) en juin 1994 par l’armée du FPR soient enterrés dans la dignité. D’autres nombreux cadavres de Hutu n’ont pas eu ce privilège.

Si aujourd’hui au Rwanda le racisme est ancré dans la jeunesse comme l’a déploré le président Kagame, la faute est aux politiciens. Qui ne se souvient pas qu’en octobre 2004, pour barrer la route aux étudiants hutu, le ministère  de l’Education nationale, Romain Murenzi a publié, à la Radio nationale et dans les  journaux de l’Etat, une liste de directeurs d’écoles, de professeurs et d’élèves accusés de nourrir l’idéologie génocidaire dans les écoles secondaires du pays. Ils furent emprisonnés ou renvoyés sans autre forme de procès.

Le FPR ne s’arrêta pas. Une commission parlementaire fut mise sur pied pour justifier cette stigmatisation des élèves hutu. Dans son rapport publié en janvier 2008, la commission signale que sur 637 écoles secondaires, 84 étaient gagnées par l’idéologie génocidaire. Suite à ce rapport, une coupe sombre fut encore opérée parmi les étudiants et les professeurs hutu.

La liste des signes montrant que la ségrégation ethnique est d’application d’une façon systémique dans tous les secteurs de la vie nationale peut être allongée[4]. Il y a, par exemple, des lois faites pour les Hutu comme celles ayant trait l’idéologie génocidaire ou au divisionnisme, des tribunaux pour Hutu (Gacaca), des politiques criminelles de vasectomie forcée, la destruction des huttes de pauvres paysans sans autre alternative, la discrimination dans les aides accordées aux veuves et aux orphelins (les victimes du FPR n’ont pas droit à cette aide),…

Si le racisme et l’ethnisme viennent d’en haut, s’ils sont érigés en mode de gouvernement, comment voulez-vous que les enfants adoptent un comportement différent de celui de leurs parents ?

Ghislain Mikeno, le 21/12/2011

Source: http://www.musabyimana.net

 

[1] C’est l’idée de Gilbert Ngijol, assistant du représentant spécial du Secrétaire général de l’ONU au Rwanda en 1994. Il est d’avis que ce mouvement, d’essence tutsi, se voulait au départ multiethnique. C’était l’idée de feu-Fred Rwigema. Le cachet de l’ethnisme lui aurait été imprimé par Paul Kagame qui le voulait mono-ethnique. (Gilbert Ngijol,Autopsie des génocides rwandais, burundais, et l’ONU, Paris, Dakar, Présence africaine, 1998, p. 51.

[2] Gérard Prunier, Rwanda, 1959-1996: histoire d’un génocide, Dagorno, 1997, p. 187.

[3] « forcibly moved hundreds, perhaps thousands, of people from Rwanda to Uganda in order to create free-fire zones » ; « pillaged and destroyed their properties » ; « recruited boys and men against their will to serve the RPF as porters and cattle herders ». (Mohamed Mamdani, When victims become killers. Colonialism, Nativism, and the Genocide in Rwanda, Princeton-New Jersey, Princeton University Press, 2000, p. 188).

[4] Voir : Gaspard Musabyimana, La vraie nature du FPR. D’Ouganda en Rwanda, Paris, Editions L’Harmattan, 2003, pp.143-162.

 

 

UMUBITSI W’ISHYAKA PS IMBERAKURI YABURIWE IRENGERO

UMUBITSI W'ISHYAKA PS IMBERAKURI YABURIWE IRENGERO LA-FEUILLE-DE-ROUTE-DU-PARTI-SOCIAL-IMBERAKURI

ITANGAZO RYIHUSE RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 02/P.S.IMB/012

 Kuva kuwa Kabiri nimugoroba, umubitsi w’ishyaka PS IMBERAKURI yaburiwe irengero. Ubuyobozi bw’ishyaka bukaba butabariza ku buryo bwihuse umubitsi waryo Mlle MUKARUREMA Marie Chantal umaze iminsi itatu atagaragara.

Izimira rya MUKARUREMA Marie Chantal rije rikurikiwe n’iterabwoba yashyizweho ubwo abahagarariye abanyeshuri mu ishuri rikuru ry’uburezi rya Kigali (KIE) bamuteraga aho asanzwe aba maze baramwibasira bamusaba kuva mu ishyaka abereye umubitsi ko n’atabikora ngo bizamuviramo ingaruka mbi.

Ibyo ntibyarangiriye aho kuko aba bayobozi tuvuze haruguru bamugenzaga umunsi kuwundi ndetse baje no kwigambako bamushyizeho ingenza ubwo abarwanashyaka twari twitabiriye urubanza rw’Umuyobozi w’ishyaka Me Bernard NTAGANDA kuwa 16 Mutarama 2012. Aha twakwibutsa ko dusohotse mu rubanza telefoni igendanwa y’umubitsi w’ishyaka yabuze. Ntagushidikanya ko ubuyobozi bw’abanyeshuri bwa KIE buzi neza irengero rye nubwo bashyize ibiti mu matwi.

Ishyaka ry’Imberakuri riributsa ko atari ubwambere abo banyeshuri bibasira abarwanashyaka b’ishyaka PS Imberakuri kuko umwaka ushize bashinje MATUJE  Afrodis ingengabitekerezo afungwa  azira gusa kuba yaragaragaye ko ari umurwanashyaka w’imena w’ishyaka ritavuga rumwe na leta ya FPR n’abasangirangendo bayo.

Ishyaka PS Imberakuri ritewe impungenge cyane n’ubuzima bw’umubitsi w’ishyaka cyane ko inzego z’ubutasi za FPR zikomeje kwikoma abayobozi b’ishyaka, tukaba dusaba rero inzego zibishinzwe kugaragaza aho umubitsi w’ishyaka aherereye ndetse nuwo bari kumwe kuva yanyerezwa.

 

Bikorewe i Kigali kuwa  03 Gashyantare 2012

 

BAKUNZIBAKE Alexis (sé)

Visi Prezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI.

 

 

 

La liberté d’opinion et de presse, cible privilégiée du dictateur de Kigali: RDI-RWANDA RWIZA

RWANDAN DREAM INITIATIVE
INITIATIVE DU RÊVE RWANDAIS
UMUGAMBI RWANDA RWIZA
 
 
Communiqué
 
La liberté d’opinion et de presse, cible privilégiée du dictateur de Kigali
Deux femmes journalistes croupissent en prison depuis juillet 2010 et attendent la décision de la Cour suprême du Rwanda qui doit sceller définitivement leur sort le 17 février courant.  Agnès Uwimana Nkusi et Saidat Mukakibibi, respectivement directrice et journaliste au bimensuel privé Umurabyo, ont été condamnées à 17 et sept ans de prison pour « menace à la sureté de l’État, idéologie du génocide, divisionnisme et atteinte à la personne du chef de l’État ».
L’Initiative du Rêve Rwandais (RDI Rwanda Rwiza) dénonce la stratégie d’intenter des procès contre les rares journalistes indépendants dans le but de museler la presse. La RDI Rwanda Rwiza s’inquiète profondément des lourdes peines prononcées contre les délits de presse facilement interprétés par le régime de Kigali comme négation du génocide.
La RDI Rwanda Rwiza en appelle au bon sens du président Paul Kagame et du Front patriotique rwandais (FPR) qui doivent céder à la revendication publique à l’égard de l’épanouissement individuel et la liberté d’exprimer ses opinions.
La RDI Rwanda Rwiza condamne fermement l’attitude désuète du régime rwandais de recourir toujours à l’intimidation, à l’emprisonnement voire à l’assassinat de journalistes indépendants, des activistes de droits humains ainsi que de politiciens.
La RDI Rwanda Rwiza demande, enfin, aux autorités rwandaises de considérer le caractère arbitraire de la détention des deux journalistes d’Umurabyo et de les mettre en liberté.
Fait à Québec le 1er février 2012
Contact :
Ismaïl Mbonigaba
Commissaire à l’Information et aux Communications
Téléphone : 418 655 4970
Mpore!

 

MINISTRE MUSHIKIWABO AKABIJE GUSEBYA ABANYARWANDA

MINISTRE MUSHIKIWABO AKABIJE GUSEBYA ABANYARWANDA mushikiwabo-300x200

Mushikiwabo nawe ibyo abamo byaramuyobeye!

Mu magambo uwo mu Ministre yavugiye Addis Abeba muri Ethiopia mu muhango wo gusoza Inama y’abakuru b’ibihugu bigize Ubumwe bw’Afrika, yavuze ko u Rwanda rutigeze ruhindura aho ruhagaze ku kibazo cya Libiya. Uwo mudamu mu izina rya Shebuja Perezida Kagame yavuze ko ngo u Rwanda rwashyigikiye abaturage ba Libiya igihe bari bahanganye n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Kadhafi.

U Rwanda ngo rwagiye ku ruhande rw’abaturage ba Libiya kuko ngo mu ntambara yabo bari bahanganye n’umuntu umwe, u Rwanda ngo rwabonaga ko ntawe wari ukizeye Kadhafi kubera ibibi yakoreraga abaturage be, aho ngo niho u Rwanda rwari ruhagaze ni naho ruhagaze ubu. Akomeza yemeza ko ngo Kadhafi yakoresheje umutungo w’abaturage ba Libiya mu nyungu ze bwite!

Nyuma yo kumva aya magambo yuzuye ubugwari y’uyu mudamu ngo yari yatumwe na Shebuja Kagame, twibajije byinshi.

-Mu muco nyarwanda iyo ufite inshuti cyangwa umugiraneza wagufashije, umwitura ineza yakugiriye, ahubwo byaba ngombwa ukamutabara mu byago yaba arimo. Leta ya Kagame rero yo yahisemo guhemuka yibagirwa ineza Kadhafi yagiriye abanyarwanda, aho kujya ku ruhande rw’abashyigikiye Kadhafi cyangwa bakifata, u Rwanda rwari mu ba mbere mu gushyigikira ba rugigana (abazungu) mu kurasa Libiya.

Kadhafi yafashije u Rwanda cyane natanga urugero:

-Umusigiti witiriwe Kadhafi i Nyamirambo ndetse n’ishuri ryaho

-Umuhanda uva kuri uwo Musigiti kugera Nyabugogo

-Hotel yahoze yitwa Merdien nayo iriya nzu ni ishoramali rya Libiya

-Abanyeshuri benshi b’abanyarwanda bagiye kwiga muri Libiya

-Amapingu Kagame yirirwa afungisha abanyarwanda amenshi yavuye kwa Kadhafi!

-N’ibindi bikorwa byinshi by’ishoramari biri mu Rwanda..

Kandi si mu Rwanda gusa kuko nta gihugu na kimwe cya Afrika utasangamo igikorwa cya Kadhafi.

Kadhafi niwe washyize ingufu mu ishingwa ry’ubumwe bwa Afrika igihe uwo muryango wasimburaga OUA, yifuzaga ko Afrika yakwigenga nyabyo ikazagera aho iba nk’ibihugu byiyunze by’uburayi(Union Européenne/European Union).

397295_219876041439178_100002503517292_455387_18862981_n-300x298

Perezida Paul Kagame yagiye gusabiriza muri Libiya

Ntiduhakanye ko Kadhafi hari ibibi yaba yarakoze, ariko yashyize imbere abaturage be n’abanyafurika muri rusange mu byo yakoraga byose.

Kuba ari u Rwanda rwafashe iya mbere mu kumurwanya no gushyigikira abamurwanyaga ni ibintu biteye isoni. Duhereye kubyo twavuze haruguru Kadhafi yakoreye u Rwanda, abategetsi ba Libiya bashya u Rwanda rubona bazarumarira iki? Rubona bazagira umutima ufasha nk’uwa Kadhafi?

Perezida Kagame akunze kuvuga ngo twihe agaciro, ariko hariya nta gaciro u Rwanda rwihesheje ahubwo rwarahemutse! Perezida Kagame yirirwa atuka abazungu ngo nibo bica ibintu byose, ngo baradukandamiza, ngo bashaka kudutegeka ibyo dukora. Ariko aha yagaragaje ko ibyo avuga aba ari ikinamico, ahubwo niwe MUGARAGU wabo wa mbere! Hariya iyo u Rwanda ruryumaho rukibuka ineza Kadhafi yarugiriye, rukifata cyangwa cyaba ngombwa rukavuga ko rutabishyigikiye byari kurutwara iki? Ntabwo amahanga yari akeneye uruhushya rw’u Rwanda ngo atere Libiya.

Ngo bazizaga Kadhafi ngo gukoresha amafaranga y’abayalibiya iko yishakiye mu nyungu ze! None se we ko byibura yibukaga abaturage be, ubuzima bariho mu gihe cye bazongera kububamo? Iyaba ibyo gukoresha umutungo w’abaturage mu nyungu z’umuyobozi uriho, byari bivuzwe n’undi bitavuzwe na Perezida Kagame we usahura u Rwanda ntagire icyo asigira abo ashinzwe kuyobora kandi u Rwanda rukennye rutunzwe n’imfashanyo z’amahanga, abana barwaye bwaki!

Perezida Kagame yakagombye kutaba uwambere mu gutera Kadhafi ibuye kuko nawe ruriye abandi rutamwibagiwe! Niba umuntu wari ukunzwe nka Kadhafi yarapfuye urwagashinyaguro kuriya, Perezida Kagame we abona azapfa uruhe?

Igisekeje muri ibi byose, ni uko ibintu biteye isoni nk’ibi burigihe yohereza uriya mudamu akaba ariwe ujya gusobanura ibipfuye amaso byose, ngaho ngo impaka zirakemutse uwahanuye indege ya Habyalimana yamenyekanye! Ngaho ngo Kadhafi yari akwiye gupfa! Impamvu Perezida Kagame akunze kwigira mu ngendo ku giti cye ntatumeyo uriya mudamu, n’uko yamugeneye kujya ajya kuvuga amangambure Kagame atatinyuka kuvuga imbere y’abagabo!

Matabaro Mariko

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste