Archive pour janvier, 2012

Ntabwo ari mu Bugesera barya imbwa gusa! N’i Kigali barazirya!

Umujyi wa Kigali urasaba abarya imbwa kutavanga imyanda yazo n’indi myanda.

Ntabwo ari mu Bugesera barya imbwa gusa! N'i Kigali barazirya! dogmeatNyuma yo kugaragara ko bamwe mu bantu batuye mu mujyi wa Kigali babaga kandi bakarya inyama z’imbwa, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bushinzwe isuku burasaba ko imyanda ya “nyarubwana” zabazwe ikwiye kujungunywa ukwayo ntivangwe n’imyanda rusange.

Umwe mu bakozi batekera abashinwa batuye hafi n’inyubako “Everlasting Commercial Complex” irimo kubakwa ahahoze Jali Club, yabwiye ikigo ORINFOR ko akunze gutekera ba shebuja inyama z’imbwa, barisha umuceri urimo imboga.

Kurya inyama y’imbwa mu Rwanda, abenshi babifata nka kirazira, ibi bikaba bishoboka ko bifitanye isano n’impamvu z’umuco.

Ariko, bamwe mu banyamahanga baba mu Rwanda bafata imbwa nk’itungo rikomeye cyane, kuko ngo inyama yayo ifite uburyohe busumba ubwandi matungo.

Bamwe mu bantu bakora imiromo y’ubwubatsi kuri iriya nyubako ya “Everlasting Commercial Complex”, batangarije ORINFOR ko kubona umushinwa arya imbwa atari igitangaza na busa.

Bamwe muri bo bavuga ko iyo bari butegure akaboga k’imbwa, abo bashinwa ngo batanga ikiruhuko ku bandi bakozi “kugira ngo uwo munsi bakiharire”.

Gusa, bamwe mu banyarwanda babonye uruhu rw’imbwa zabazwe muri kariya gace, ngo babajìnje kwikanga ko yaba ari resitora yatetse inyama y’imbwa.

Benshi mu baturage bo ku mugabane wa Aziya, cyane mu bihugu bya Vietnam, Cambodge ndetse n’Ubushinwa, bafata imbwa nk’itungo ritanga “akaboga” karyoshye cyane.

Iyi nkuru yasohotse mu kinyamakuru igitondo.com ku itariki ya 6 Ukuboza 2010 yanditswe n’uwitwa Rudakemwa Sangano G.

Biratwereka ko dukurikije ibyabaye mu Bugesera, ahubwo bariya bafashwe n’uko bari bariye izitari izabo, abarya izidafite ba nyirazo cyangwa izo baguze ni benshi!

Rwanda: The Never-Ending Rule of President Kagame

Rwanda: The Never-Ending Rule of President Kagame

President Paul Kagame

Rwanda has come a long way as a nation since the genocide of 1994. However, whilst Rwanda has scored praise for its development and economic achievements, it also continues to be criticised for human rights violations as well as the absence of political space. President Kagame is currently facing allegations of ordering the killings of both his political opponents and other individuals, including journalists, who have made public criticisms of him.

Jean Leonard Rugambage, acting editor of the Umuvugizi Newspaper, was gunned down outside his home in June 2011. The government had suspended the publication, as well as another paper,Umuseso, for six months. The late Charles Ingabire, a journalist who witnessed and wrote about unfairness perpetrated by the totalitarian Rwandan Patriotic Front (RPF) regime, was murdered on 30 November 2011.

The RPF sought to end the genocide between April and July 1994 and consolidated its control over the country in the years that followed. According to at least four UN bodies and a number of NGOs who collected testimonies, RPF soldiers committed war crimes and crimes against humanity during this period. A study by the UN High Commissioner for Refugees estimated that RPF soldierskilled between 25,000 and 45,000 persons between April and August 1994.

“Justice Compromised”, a Human Rights Watch report released in May 2011, reads that government officials have frequently asked anyone who suffered at the hands of a soldier to report him or her to the police for prosecution. But given that discussing RPF war crimes has been, and continues to be, equated with holding “genocide ideology” or arguing that a “double genocide” occurred, few Rwandans were likely to file such complaints.

The report goes further to highlight the failure to deal with these crimes in Gacaca courts – traditional courts, using a method of transitional justice – and to provide people who lost relatives at the hands of RPF soldiers with some form of redress, causing bitterness and frustration for some Rwandans. In reality, most victims and relatives of victims of RPF crimes, have all but given up on seeking justice. In 2009, the UN Human Rights Committee called on Rwanda to investigate and prosecute RPF soldiers responsible for the “large number of persons, including women and children, reported to have been killed from 1994 onwards.” No further actions have been taken since.

Not only has this regime brought brutality upon its population, it has added to its several political prisoners –Victoire Umuhoza Ingabire, Deo Mushayidi and others.  The Independent newspaper reported that the, “Rwandan government’s activities against dissidents have increased dramatically recently. British police served a “threats to life warning notice” on Mr Mugenzi and a second Rwandan, Jonathan Musonera, laying out the danger facing them.”

In his visit to Uganda on 12th December 2011, President Kagame stated in a press conference that he might run for a third seven-year term as President – a move that not only broke the “hope” of those who expected to see the end of President Kagame’s reign in 2017, but which also requiresconstitutional amendment. President Kagame previously rejected the idea of running again as President of Rwanda, declaring that he would not amend the constitution in a move to stay in power. However, his allies have always held a different view about his leadership, and on several occasions expressed the need to prolong the dictator’s reign.

While in Kampala, he stated clearly that running again was a possibility, dismissing his previous statements on this issue. Nicholas Sengoba, a Ugandan political analyst told VOA news, “now that DR Congo has had a very inconclusive election, you can see that the security situation on that side is something to cause concern.  Part of the Albertine area in which we have discovered our oil is bordered by DR Congo. All these efforts at rapprochement with Rwanda, and ensuring that there are good relations with all the other neighbours, is mainly preserving and protecting the oil, especially from a very insecure and volatile neighbour like DR Congo.”

He continued; “It is really important that President Kagame actually has a neighbour here who would never offer comfort and encouragement to those who don’t agree with him. That is one of the things that Kagame has to gain out of this.”

Describing President Kagame as “exceptional” and claiming he has done much for Rwanda, Fazil Musa Harerimana, the Minister of Internal Security, said Kagame should go on ruling Rwanda for as long as he wants. “We, as the population, will remove that impediment from the constitution such that there is nothing stopping him except his own choice,” he added.

Amending the constitution to allow a longer term for Rwandan presidents will strengthen the current regime in planning what will be next for Rwandans. As young Rwandans, we are concerned about democracy in our country. We refuse to remain silent any longer under oppression and call on the new generation to rise, speak out and challenge the de-facto rule of one man since 1994. Although there have been positive changes under his rule with impressive economic growth, due to failures in Rwanda’s political and justice systems, reconciliation of the civilian population has not happened yet. There must be a change of leadership for all Rwandans to move forward.

 

Habimana Rukundo
RWANDAN YOUTH FOR CHANGE MEMBER

PEREZIDA PAUL KAGAME ASHOBORA KUBA AFITE IKIBAZO CYO MU MUTWE

PEREZIDA PAUL KAGAME  ASHOBORA KUBA AFITE IKIBAZO CYO MU MUTWE kagame-web-300x152

 

Nafashe umwanya numva ijambo Perezida Kagame yavugiye muri Serena Hotel tariki ya 15 Mutarama mu gikorwa kiswe: Thanksgiving Prayer breakfast. Iryo jambo naryumvise inshuro 2 njyenyine, nyuma nsaba abantu b’inshuti turyumva inshuro zindi 2 turi kumwe kugira ngo dusobanukirwe neza,  kuko iri jambo uretse ibyo Perezida Kagame yavuze hakubiyemo amakuru menshi abantu bize kuvura ibijyanye n’ihahamuka n’indwara zo mu mutwe bashobora kwifashisha mu kazi kabo. Kuko iyo ukurikiye iri jambo usanga Perezida Kagame akwiye kubonana n’abaganga babandi bita mu gifaransa Psychologues.

Ariko siwe wenyine kuko n’abanyarwanda hafi ya bose niko basigaye bameze. Nababwira impamvu z’ingenzi zibitera. Kuri Kagame we impamvu ishobora kubitera ni ukwiyemera no kutizera abandi noneho ibintu byose agashaka kubikora wenyine ku buryo bigera aho bimubana byinshi mu mutwe akiyitiranya n’Imana akumva ko ngo yihagije nta nama z’abandi akeneye, nta n’ubwo akeneye umwigisha uko ategeka, abandi bakorana nawe nabo bakamwihorera nabo bakaririmba His Excellency ngo ibye byose ni byiza ngo yabagejeje kuri byose, niwe ukora wenyine. Basigaje kuvuga ko ariwe utuma izuba riva, imvura igwa cyangwa bucya bukira.

Abayobozi bandi kubera gushaka kwigaragaza neza imbere ya Kagame, bemera ibintu byinshi badashobora gukora ibyo nabyo bigatuma bibatesha umutwe mu gihe baba bihaye ikivi kinini bigoye kurangiza (imihigo), rero ugasanga byose byirunze ku mutwe w’umuturage byahindutse imisoro, amategeko n’amabwiriza adasobanutse, kurenganywa n’abayobozi baba batitaye kubo bayobora ahubwo bitaye ku bandi bayobozi bari hejuru yabo, abaturage leta ibashyira ku mutwe ibintu byinshi bishobora kubasaza: Gacaca, Mutuel, gusorera ubutaka, gukora irondo, kujya mu itorero ry’igihugu, guhinga ibihingwa bimwe, kudasarura ibyo wahinze udasabye uruhushya, ibiciro by’ibintu byose byarazamutse, ingengabitekerezo ya Genocide n’ibindi byinshi… kandi nta handi abaturage bakura ubushobozi kuko imishahara ni mito nta n’ahandi bakura ayo mafaranga basabwa, abaturage iyo bagurishije imyaka bagurisha bahendwa bajya kugura bagahendwa nanone iyo wongeyeho n’ibyo birirwa bumva ngo igihugu kiri kuzamuka mu bukungu kandi bo bakennye muri ibyo byose ariko bakabona abantu bamwe na bamwe bari kw’ibere barimo gukira ubutitsa, ibi byose hiyongeraho akarengane, ruswa, ikimenyane. Hari bamwe bagira umujinya bagashirira imbere, ku buryo uwo bashwanye nawe wa mbere bamumariraho wa mujinya wose n’iyo yaba ari umuvandimwe cyangwa uwo bashakanye.

 Mu gihe Kagame we akomeje kwerekana ko ari igitangaza abanyarwanda bo barimo kugera aho barya imbwa. Rwose agera n’aho avuga ko atazanahirima niba azatura nk’ibisi bya Huye ntimubimbaze.

 Tubitege Amaso!

 

Namwe ni mwiyumvire iryo jambo: http://www.paulkagame.tv/podcast/?p=episode&name=2012-01-15_kagamethanksgiving.mp3

NYAKWIGENDERA ALEXANDRE KIMENYI YATANGAJE IYI NYANDIKO MBERE GATO Y’AMATORA YO MURI 2003 YABAYE MU RWANDA

NYAKWIGENDERA ALEXANDRE KIMENYI YATANGAJE IYI NYANDIKO MBERE GATO Y'AMATORA YO MURI 2003 YABAYE MU RWANDA kimenyiAmatora ya Perezida ateganijwe muri 2003 yari akwiye gusunikwa
Uyu mwaka utaha wa 2003, ni ho hazaba amatora ashyiraho Perezida mu Rwanda. Ibyo bimaze kumenyeshwa abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Kuri jye ndabona ari vuba cyane. Ayo matora akaba yangombaga kwigizwa inyuma.
Igituma amatora agomba gusunikwa.
Amatora aramutse abaye umwaka utaha, hatorwa Perezida wa FPR ari we Perezida wa Republika Paul Kagame. Ibi kuri jye mbona atari ugutora, kubera ko uzatorwa azwi. Ibi rero ni ukurushya abantu. Uko mbibona bazabigenza, kongere ya FPR izaterana, isabe abayoboke bayo kwiyamamariza kuba perezida w’igihugu. Ntihazabura nka babiri cyangwa batatu babikora hari mo na Perezida Kagame. Perezida Kagame ni we uzatsinda. Iyi rero ni imikino dusanzwe tuzi. N’andi mashyaka ari muri Leta nka MDR, PL na PSD nayo azatora abazagomba gupiganwa na Perezida Kagame. Abo ayo mashyaka azatora nabo bazaba ari abumvikanye na Perezida Kagame nabyo by’umukino. Perezida Kagame azatsinda ayo matora nk’uko biteganijwe.
Kubera iki Perezida Kagame ashaka ko amatora aba vuba?

Amatora agomba kuba kugirango Perezida Kagame yereke isi ko u Rwanda rumaze kugera muri demokarasi kandi ko abanyarwanda basigaye bitorera abategetsi babo. Kubera ubukene bw’igihugu tukaba tugendera ku mfashanyo n’inguzanyo z’ibihugu bikize kandi byahoze biduhatse, Leta igomba kubyemeza ko izubahiriza ibyo ibyo bihugu biyitegetse kugirango ishobore kubona izo mfashanyo cyangwa izo nguzanyo. Bimwe mu byo izo leta zisaba ni ukwerekana ko ibihugu bifashwa bigendera kuri demokari kandi ko bishyiraho abategetsi bikoresheje inzira zo gutora. Ubundi ibyo bihugu bisaba leta zacu nko kwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kugendera kuri demokarasi, ntabwo ari bibi. Ariko amatora yose si demokarasi. Icy’ingenzi muri byo, ni uburyo ayo matora agenwa, n’abatorwa abo ari bo.
Hari n’ubwo usanga ayo matora ari ukurushya abaturage ku busa no gutagaguza amafaranga y’igihugu ategura ayo matora kandi yashoboraga gukoreshwa ikindi kintu cy’ingirakamaro. Nta kamaro ko kuvuna abantu ngo bajye gutora kandi bazi uzatorwa uwo ari we. Ndibuka igihe cy’ishyaka rimwe rukumbi muri Afrika, ba Mobutu, ba Amin, ba Bokassa, ba Habyarimana, abaturage bategekwa kujya gutora kandi hari umukandida umwe, kandi atowe adatowe, azakomeza kuba perezida. Ibi ni ukubyina abantu ku mubyimba. Ndibuka na none ko ubwo Perezida Habyarimana aherutse kwitoresha, muri perefegitura ya Gikongoro yatowe 100% kandi abaturage baho barivumbuye abenshi ntibajye gutora. Ibyiza rero ni uko bavuga igihe bazaviraho, ibyo gutoresha bakabireka kubera ko nta kintu gihinduka.
Kureka amashyaka ari hanze kuza gukorera mu gihugu.

Amatora ntacyo azaba amaze kandi ntazaba akemuye ibibazo biriho igihe andi mashyaka ari mu gihugu atotezwa, n’ari hanze atemerewe gukorera mu gihugu. Mbere ko amatora aba, abafungiwe politiki nka Perezida Pasteur Bizimungu, Charles Ntakirutinka, Jean Mbanda, uwahoze ari koloneli bwana Biseruka n’abandi bari bakwiye kurekurwa. Ishyaka Ubuyanja ryari rikwiye kwemerwa gukorera mu gihugu. Amashyaka yandi nayo ari mu gihugu yari akwiye kwemerwa gukora nk’uko ishyaka riri ku butegetsi rikora.
Amashyaka ari hanze nayo yari yakagombye kuyareka akaza agakorera mu gihugu, maze abanyarwanda bakamenya ibitekerezo byayo. Bakamenya aho atandukaniye na FPR mu bitekerezo, mu migambi no mu bikorwa. Ibi byabafasha kumenya iryiza iryo ari ryo, bakaba ari ryo bayoboka cyangwa bahitamo igihe amatora azaba yabaye.
Gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho.
Kugirango hazabeho amatora nyakuri, abaturage bazashobore kwitorera uwo bihitiyemo kubera ubushobozi n’urukundo rw’igihugu, hari hakwiye gushyirwaho guverinoma y’inzibacyuho ikubiyemo amashyaka yose afite abayoboke benshi. Ibi byatuma abanyarwanda batangira kumenya abayobozi cyangwa abayoboke b’andi mashyaka , bakamenya koko niba ari inyangamugayo kandi bashoboye akazi bashinzwe cyangwa ako bazahabwa amatora amaze kuba. Mu by’ukuri nta guverinoma y’inzibacyuho yigeze iba kubera ko abayobozi b’andi mashyaka bagiye bakurwaho kandi FPR ikaba nyine ari yo yishyiriraho abo ishatse bitwa ko bari mu yandi mashyaka. Indi mpamvu ari ngombwa ko hajyaho guverinoma y’inzibacyuho ni ukugirango, amashyaka yose ashobora gusaranganya amafaranga Leta izaba yarageneye ibyerekeye iby’amatora. Bitagenze bityo guverinoma iriho yakoresha ububasha bwa Leta bwose, nka Radiyo, televiziyo, ibinyamateka, ibikoresho bya Leta n’abakozi ba Leta kwamamaza no gutora ishyaka riri ku butegetsi, andi mashyaka akanigwa.
Perezida Kagame niba atemeye ngo amashyaka akorere mu gihugu ku mugaragaro kandi ashyireho guverinoma y’inzibacyuho, amatora yayihorera kuko ari ugutera abaturage umwanya kuko bamutoye cyangwa batamutoye, AZATORWA.
Kimenyi

BAMWE MU BANYARWANDA INZARA ITUMYE BAHUKA MU MBWA ZA BAGENZI BABO par Divine Kagoyire

Gatera arishyuza abamuririye imbwa ze 2 indishyi ingana na 1.500.000 FRW!

Gatera Jean Bosco utuye mu kagali ka Nyabagendwa umurenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera arasaba indishyi ingana na 1.500.000 ku bantu bamuririye imbwa ebyiri zamurindiraga urwuri.

Gatera Jean Bosco akaba ngo ubusanzwe yorora inka n’ihene. Abisobanura, ngo taliki 23/12/2011 yarabanje abura imbwa ye ifite ibibwana, naho ku cyumweru 15/01/2012, abura ihene ye agiye kuyishaka n’imbwa iba iragiye.

Ngo yaje kujya kwa Alexis ahasanga abasore bagera kuri batanu ashaka kumenya icyo bahuguyeho yiyambaza local defense basanga umugore wa Alexis ahishije inyama ari kumwe z’imbwa  ari kumwe n’undi witwa Nzabakirana na Habinshuti ( uyu akaba ari umunyeshuli mu mashuli yisumbuye ku kigo cya ESPEGA Gashora). Baje gukurikirana rero basanga uruhu n´umutwe by´imbwa ye bitabye inyuma y´urugo kwa Alexis.

Imbwa imwe yabashije kubona aho yaririwe

  Tumubajije ku cyifuzo cye yadutangarije ko akurikije akamaro imbwa ze zariwe zari zimufitiye abazirirye bakwiriye kumuha indishyi ingana na 1.500.000 RWF (amanyarwanda.) Ati izi mbwa zarindaga urwuli none nazo batangiye kuziba.

Nzakirwanimana Yofesi, uri mu batangiye igeragezwa ry´ako kaboga ka Nyarubwana muri kariya gace, ahakana ko imbwa bariye atari iyuriya mugabo ngo ahubwo ari iya mugenzi wabo Alexis. Avuga ko yigiye kurya imbwa aho yabanaga n´abatanzaniya mu Umutara ariko bakaba bararyaga izagonzwe n´imodoka.

Ageze mu Buugesera rero akaba yarasabye bagenzi be ko batangira kuzirya bakareba kukoi izindi nyama zihenze kandi ko ntacyo bazaba. Gusa ngo ahari umuhungu wabasabye ko bamuhaho akazicuruza bamuha amaguru ajya kuyacururiza ku gasanteri ka Nyabagendwa. Ku umugoroba ngo hari hasigaye nke izisigaye barazirya.

Ingaruka zaterwa na ba mucoma b’imbwa ndetse nabaryi b’imbwa.

 Veterineri w’Akarere ka Bugesera, Dr Kayitankore Leonidas avuga ko ikibazo cy´abarya imbwa kitamenyerewe mu umuco nyarwanda, ariko kandi ngo hakaba harimo ingaruka kuko bazirya zidapimye. Ngo mu gihe imbwa barya yaba ifite indwara y´ibisazi bayandura kandi bakayanduza n’abandi bantu batayiriye.

source: Umuryango.com

 

BAMWE MU BANYARWANDA INZARA ITUMYE BAHUKA MU MBWA ZA BAGENZI BABO par Divine Kagoyire 400238_191008604330620_100002644448047_325752_1712748822_n

394664_191008714330609_100002644448047_325754_1680301969_n

source: Umuryango.com

Canada:Umunyarwandakazi yaburiwe irengero!

Kuva mu cyumweru gishize, Umunyarwandakazi Umugwaneza Clémence utuye mu gihugu cya Canada yaburiwe irengero, none Polisi y’icyo gihugu yatangiye gushakisha uburyo yazimiyemo n’aho yaba yarazimiriye.

Nk’uko bitangazwa na Radio Canada, Umugwaneza Clemence yazimiye ku wa gatatu w’icyumweru gishize, tariki ya 11 Mutarama 2012, nibwo bizwi ko yavuye iwe ahitwa Cartierville, ariko ntiyabashije kuhagaruka, nta n’ahandi yongeye kugaragara ukundi.

Polisi ya Montreal (SPVM) irahamagarira ababasha kugira icyo babimenyaho gutanga amakuru ku ibura ry’uyu Munyarwandakazi w’imyaka 26. Polisi ya Montreal yongeyeho ko uyu Clémence Umugwaneza adakekwaho kwiyahura, kuko nta n’ubundi yigeze abigerageza na rimwe.

Canada:Umunyarwandakazi yaburiwe irengero! Umugwaneza-2-7d47e

Mu yandi makuru atangwa na Polisi y’Umujyi wa Montréal, Umugwaneza Clémence apima ibiro mirongo icyenda, n’uburebure bwa 170 cm, akaba afite imisatsi yirabura.Polisi irasaba uwaba afite amakuru yose kuri uyu Clémence kuyatanga mu buryo bw’ibanga, cyangwa agahamagara numero 911 (aho muri Canada)

Source: Radio Canada

I cannot accept or deny that the missile that killed Habyarimana was one of those weapons I used to clear when it was my duty to do so in Dae-es.Salaam.

  • I cannot accept or deny that the missile that killed Habyarimana was one of those weapons I used to clear when it was my duty to do so in Dae-es.Salaam. Uganda government is authorized to import arms and my duty was simply to facilitate the clearing and transfer of the military cargo and I cleared so many weapons including missiles. Whenever the cargo was in Uganda I had no business with it. So, am not in position to tell whether it was one of the missiles that I cleared that was used to kill the late Juvenile Habyarimana. With such evidence you guys can take court action against Uganda.A Book “NO MORE TEARS OF JUSTICE” will be released any time soon to Ugandans. Im finishing Chaper 11 of the book.
    RWANDANS in NRA
    I am not aware that Kagame, Rwigyema and Kaka …were killing the UFM soldiers, unless someone has got concrete evidence to convince me. It also seems some of you have a negative attitude towards Banyarwanda as a tribe that might drive you into tribalism. Tribalism should not be condoned its one of the vices that have caused underdevelopment in Uganda and many African countries. The other vice is collective condemnation. There could have been one tribes man or woman who did something wrong, it doesn’t mean that the entire tribe is supporting him in his or her crimes.COLONEL SAMSON MANDEFormer NRA/UPDF

    I cannot accept or deny that the missile that killed Habyarimana was one of those weapons I used to clear when it was my duty to do so in Dae-es.Salaam.  379835_10151177503375271_771145270_22858996_1354317202_n

USIBYE KUBESHYA IYI MISSILE YARASIRWA MUKIGO HAKABURA UYIBONA ?

USIBYE KUBESHYA IYI MISSILE YARASIRWA MUKIGO HAKABURA UYIBONA ?

Tir d’un missile SA-16 (SAM 16)

USIBYE KUBESHYA IYI MISSILE YARASIRWA MUKIGO HAKABURA UYIBONA ? TIRSAM16-227x300

Iyo indege ya Habyarimana irasirwa mu kigo i Kanombe haba habuze umuntu n’umwe ubona uyu muliro cyangwa iki cyotsi ?

Naho urusaku  rwayo? reba uyu musoda yagombye gupfuka amatwi, ibaze ikigo kilimo abagore n’abana hakabura urwumva?
Bajye babeshya abahinde !!!

JKanya

Le Missile SA-16 (SAM16)

Type: sol-air
Année: 1988
Vitesse (m / sec): 570
Les cibles types aéronefs à voilure fixe, hélicoptères, missiles de croisière
Distance d’engagement, de 500 m … 5200
L’altitude cible touchée, 10 m … 3500
Max. La vitesse cible, m / s 400
Le temps maximum de préparation du lancement, 13 sec
Poids contre Arme, 17 kg
Poids Warhead explosifs, 0.405 kg (plus de carburant restant,0,6 … 1.3)
Longueur du tube de missiles, 1700 mm
Le temps de réaction, les 6 sec

       

VISERSAM16

VISER2SAM16-300x199

Iki kintu wakirashisha mukigo ntihagire koko ukubona?

 

 

Le Falcon 50

Falcon-50

Caractéristiques et performances: Falcon 50

 

DIMENSIONS EXTERNES
Envergure 18,86 m
Longueur 18,52 m
Hauteur 6,98 m
DIMENSIONS INTERNES
Hauteur Cabine 1,8 m
Largeur Cabine 1,86 m
Volume soute à bagages 2,55 m3
MASSES
A vide 9163 kg équipé
Masse maximale au décollage 17 600 kg
Capacité carburant 8 763 l (7 040 kg)
PERFORMANCES
Vitesse maximale Vitesse de croisière maximum à 31 000 ft (9450 m) (km/h) 870
Rayon d’action ou distance franchissable 5 830 km Rayon d’action avec 8 passagers au régime de croisière économique : * avec réserves NBAA IFR * avec réserves 45 mn, croisière économique
MOTEUR
Type 3 réacteurs Garrett TFE 731-3 3 X 1 680 kgp

Source: Rwandinfo de Kanyamibwa http://jkanya.free.fr/

Experts Report on Assassination of Juvenal Habyarimana, a Double Edged Sword for Rwandan President Paul Kagame

The long awaited report on the April 6, 1994 shooting down of the plane carrying the Rwandan and Burundian presidents Juvenal Habyarimana and Cyprien Ntaryamira and their staff was published earlier this week. The report by experts appointed by the French Judges French Judges Marc Trevin and Nathalie Poux (see our article here) has pointed to the fact that the missiles that shot down the plane may have been fired from three positions around the Kanommbe International Airport, located in the zone that was controlled by the Rwandan government forces, known as FAR. The most accepted version to date was that the missiles were fired from a close area of Masaka, which is adjacent to Kanombe. The widely publicized report has raised more questions than answers, with three camps emerging:

  • Those who adamantly believe that the current Rwandan military junta, then the Rwandan Patriotic Army has shot down the plane. This group, mostly composed of Rwandan exiles, and Rwandan opposition groups appear not to care about the report and its conclusions. Their argument appears to be that the issue is not where the missiles were shot from, but who fired the missiles.
  • Those who adamantly affirm that the missiles were fired by the then Rwandan government forces, FAR in a coup attempt. This group is mostly composed by the Rwandan Patriotic Front members and supporters.
  • Those who believe that the expert report is just a tip of the iceberg of what really happened and was used as a teaser by the French judges, for more surprises to come.

The last version, which appears to be the most reasonable, was confirmed by AfroAmerica Sources close to the French prosecution.

Immediately after the publication of the report, Rwandan President General Paul Kagame, the main suspect in the assassination, his government, and his supporters were quick to claim vindication. Media close to the Rwandan regime and regime pundits lent a loud voice, praising the French Judges for uncovering the truth and being unbiased and thoroughly objective and methodical.
However, AfroAmerica Network sources said that the quick reaction by Rwanda President Paul Kagame and his allies may turn out to be a serious blunder once the trials start. In fact, the sources add that whoever read too much in the report may have been mistaken and the media campaign unleashed by the Rwandan Government to praise the report and the French judges may soon haunt them.

The analysis is based on several facts including:

  • The expert report is just that: an expert opinion. The judges will include the opinion in other testimonies and weigh them against evidences. The conclusion may depend more on other testimonies, especially from direct witnesses and concrete evidences. Although the judges may decide to reject the report, the most likely scenario is that the report will be used to confirm one or the other theory.
  • The judges may use the report to confirm their independence and fairness, in preparation for convicting him and his associates. Once the French judges have shown their objectivity, fairness and independence, they can start the trials and the Rwandan government will not have a legitimate justification to reject the results of the trials and the final judgment. By getting the Rwandan President General Paul Kagame, the Ugandan Government and the international media to swear on the experts’s objectivity and French judges’ fairness, that goal may have been reached beyond expectation.

According to AfroAmerica Network sources, the French judges have overwhelming evidences and testimonies that a Rwandan Patriotic Army commando shot down the plane, using the missiles bought from the Soviet Union by Ugandan army and officially stolen, but likely given in covert action, from the Ugandan army arsenal by the Rwandan Patriotic Army:

  • The Sources confirm that the French Judges have the testimonies from Ugandan top military officers and government officials who confirmed the purchase from the Soviet Union and the theft by the RPA.
  • French judges have also testimonies from the Soviet Union confirming the sale of the missiles to Ugandan Army.
  • Finally, the French judges have overwhelming testimonies, some hearsay but mostly from direct witnesses who confirmed that an infiltrated RPF commando working with operatives shot down the plane. Whether the shots came from Masaka or Kanombe remains a matter of discussion. What is sure is that the leftovers were uncovered on a farm in Masaka, which is adjacent to Kanombe and that the plane almost fell vertically from the sky.

Hence, if and when the trials start and judgment is made, will it be clear whether General Paul Kagame and his Rwandan Patriotic Army (RPA) have made a strategic legal mistake of embracing the objectivity of the experts’ s report and the French judges too soon.

©2004-2012 AfroAmerica Network.

Umugani wa Yohani Kanyamigezi: Impamvu nyayo abanyarwanda batabajije ibibazo bikomeye mu nama y’umushyikirano (JB Nkuriyingoma)

Umugani wa Yohani Kanyamigezi: Impamvu nyayo abanyarwanda batabajije ibibazo bikomeye mu nama y’umushyikirano (JB Nkuriyingoma) Nkuliyingoma-JB

 

Mu ijambo Pawulo Kagame yaraye avuze mu muhango wo gusoza ya nama y’umushyikirano, yabaye nk’utangara, ati : ariko ko mu bibazo byose numvise nta na kimwe kiremereye, aho ntihaba hari abantu baniganwe ijambo ? Arongera ati : nagerageje kumenya niba hatari bamwe mu bo dufatanije bagiye bashungura ibibazo bagahitamo ibyoroshye gusa. Icyo kibazo ngo yakibajije Ministiri w’intebe, Petero Damiyani Habumuremyi, uyu aramusubiza ati : nta kibazo gikomeye cyasubijwe inyuma, abantu bose biniguye karahava !

Iri jambo rya Kagame ryanyibukije umwe mu migani yaciwe n’umufaransa witwaga Jean de la Fontaine wabayeho mu kinyejana cya 17, ndamwita Yohani Kanyamigezi mu rurimi rwa Rujindili. Inyamaswa ngo zagiye guhiga kugira ngo zibone ibyo zirya, zirangije zishaka uburyo zigabana umuhigo wazo. Intare ibwira impyisi Bihehe ngo nikate imirwi ihe buri wese icyo akwiye. Impyisi irabikora. Igihe igiye guha buri wese icyo yagenewe intare iyikubita ijanja Bihehe ihita isamba. Noneho ibwira ikirura iti : wa kirura we mbona upfa kugerageza gushishoza ngaho tugabanye uyu muhigo.

Ikirura gikoresha ubwenge bwose cyari gifite umuhigo kiwucamo imirwi ahasigaye kiti : ngaho buri wese nafate ibyo yagenewe. Ako kamwanya intare iba yatikuye urwara mu jisho rya cya kirura rinobokamo. Inyamaswa zose zari zisigaye zirarebana zakangaranye, intare ihamagara noneho Bakame, iti : numva ko uri umuhanga ngaho turwaneho ugabanye uyu muhigo mu buryo bukwiye. Bakame irabanza irashishoza igeze aho ifata wa muhigo wose igabanyamo ibice bitatu. Iti : iki gice cya mbere ni icyawe nyagasani kuko uri umwami w’ishyamba. Irakomeza iti : iki gice cya kabiri ni icyawe nacyo kuko ni wowe dukesha uyu muhigo. Naho rero iki gice cya gatatu nacyo gitware Nyagasani kandi umwanzi ukwanga ntakabeho. Intare noneho iranyurwa amahoro arataha mu ishyamba. Cyokora ngo mbere yo gucyura uwo muhigo intare yabajije Bakame iti : buriya bwenge bwose wabwigiyehe ? Bakame iti : wa mubyeyi we nta handi nigiye ubwenge, ni iriya ntumbi ya Bihehe nabonye igaramye ndetse n’ijisho ry’ikirura ryanobotse mu gihanga nibyo byanyigishije ubwenge.

Perezida Kagame nawe aribaza impamvu abanyarwanda mu nama z’umushyikirano baza bakwikiye za karuvati, abagore basokoje neza, ariko yategereza ikibazo kiremereye kibavuyemo akakibura. Ntarondogoye cyane nagirango nsabe Kagame afate igitabo cyitwa « Inkundura » maze arambure ku ipaji ya 273. Azasanga hari umugabo witwa Andereya Nkeramugabo watumiwe mu Rugwiro habereye inama isa n’iriya y’umushyikirano akahavugira ijambo ryamuviriyemo gufungwa agapfira muri gereza. Birumvikana ko ubwo yishwe urubozo. Abajya mu nama y’umushyikirano ntibaba bavuye mu kirere, bazi uko byagendekeye abandi bagerageje kuvuga ibibazo biremereye. Bazi ibyabaye kuri Koloneli Agusitini Cyiza, bazi ibyakorewe Seti Sendashonga, bazi aho Vigitoriya Ingabire abarizwa, bazi aho abanyamakuru Anyesi Uwimana Nkusi na Sayidati Mukakibibi bari. Si ngombwa gutanga ingero nyinshi z’ibyo abantu bazi bituma nta we ugitinyuka kubaza ikibazo gikomeye mu ruhame.

Ubwo yari mu Bufaransa hari umugabo wamubwiye ati : « njyewe ibibazo byanjye nabyanditse kandi nabihaye abashinzwe kubikugezaho, naho ubundi turagushima rwose uri igitangaza… » Kagame yari yatangije uwo mushyikirano wo mu Bufaransa avuga ko adashaka ibibazo ahubwo ashaka ibisubizo kuko ngo nta ntore iganya. Abanyarwanda rero bazi kumva vuba, ahubwo ubica sinzi icyo abahora. Nagirango mbonereho mbwire Perezida Kagame ko buriya ibibazo bikomeye bitavugiwe mu nama bivugwa nyuma y’inama. Ibyinshi ni uko nguko bitugeraho. Abashaka kuvuga ibibazo nyabyo babanza kureba hirya no hino ko nta ntore zibumva cyangwa bakabyandika kuri murandasi bitwikiriye amazina atari ayabo. Icyo ni igipimo gikomeye cyerekana ko ubutegetsi bw’u Rwanda ari igitugu gikomeye, igitugu cy’umutamenwa. Ararekwa ntashira.

Buruseli, tariki ya 17 ukuboza 2011

Yohani Batista Nkuliyingoma

123456...12

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste