Archive pour janvier, 2012

UKO IGISIRIKARE CY’U RWANDA KIMEZE

UKO IGISIRIKARE CY'U RWANDA KIMEZE kagame-et-officiers

 

ABANTU BAFITE UBWENGE NTABWO BAVUGA NGO BARIYA BA GENERAL NGO BAFUNZWE KUBERA KAGAME YENDAGA KUJYA UGANDA NGO BADAKUBITA KUDETA.

UKO MBIBONA:

1. BARIYA BASIRIKARE NTABWO BASHOBORA GUKORA COUP D’ETAT KUBERA KO SHEBUJA BURIYA ABAFATIYE RUNINI CYANE. BURIYA BA IBINGIRA BAKOZE IBYAHA BYINSHI, KUBA RERO NTAWE USHOBORA KUBAKURIKIRANA NI UKO SHEBUJA ABAKINGIRA IKIBABA. MWABONYE KO UMUYOBOZI WA ICTR CARLA DERPONTE YIHAYE KUVUGA NGO ARABAKURIKIRANA BAHITA BAMWIRUKANA KU MIRIMO YE. IBI BYATEWE N’IMBARAGA KAGAME YAKORESHEJE ASHAKA KWIHIMURA KURI PUISSANCE MONDIALES, ZITIGEZE ZIGIRA ICYO ZIKORA GENOCIDE ITEGURWA KDI ISHYIRWA MUBIKORWA. SO, USA N’UBWONGEREZA BYASANZE NTACYO BYAKOZE, BISANGA BARAMUTSE BAKURIKIRANYE FPR, BYATEZA UMWUKA MUBI, KDI KAGAME NAWE YARI ABITSE AMABANGA MENSHI YABO, BITUMA BIDAKOMEZA.

MWABONYE KURUBANZA RWA ROSE KABUYE, KAGAME YAKOZE IYO BWABAGA AKINA UMUKINO WO HEJURU….. KUGEZA EJOBUNDI MANDA ZIVANWEHO, KDI MURABONA KO UMUKINO SARKOZI NA KAGAME BARIMO GUKINA MURAHABONA MUFITE AMASO,

COUP D’ETAT:

KUBATAZI IGISIRIKARE CY’URWANDA UKO CYUBATSE, BIRASEKEJE, USHOBORA KUBA URI GENERAL ARIKO URI MUNSI Y’AMATEGEKO Y’ABAJEPE. UMUTWE W’ABAJEPE URI HEJURU Y’IGISIRIKARE CYOSE. MURWANDA N’UBWO HABA ABA GENERAL IGIHUMBI NTA COUP D’ETAT BAKORA. UTI GUTE:

1. IMBUNDA ZA MISAADA ZOSE ZIRI MURI CAMP Gp KIMIHURURA. NTAMUYOBOZI N’UMWE WO KW’ISI, URETSE MU RWANDA WAKWINJIRA MURI CAMP GP ADAHAWE AMABWIRIZA N’UMUYOBOZI WA CAMP GP. UYU NAWE AHABWA UBURENGANZIRA NA PRESIDENT KUGITI CYE. KAGAME WENYINE NIWE WEMEREWE KWINJIRA MURI CAMP GP NTARUHUSA, NUKU NIKO BITEYE.

2. UMUSIRIKARE UKOMEYE ( SOIT GENERAL) WEMEREWE KWINJIRA MURI CAMP GP KUBERA IMPAMVU RUNAKA, ARASAKWA NK’UKO BASAKA UMUCIVILE, NTIYEMEREWE KWINJIRANA INTWARO (PISTO), BAMUSAKA INCURO 3 KUKO BARRIERES ZINGANA MURI CAMP GP.

3. IGIHE CYOSE UMUKURU W’IGIHUGU ARI HANZE, IKIBUGA CY’INDEGE KIBA KIRI MUMABOKO Y’ABAJEPE, BAHITA BAPANGA UBURINZI KUGEZA AGARUTSE. NIBUTSE KO N’UBWO UMUKURU W’IGIHUGU ARI MU GIHUGU IMBERE, UMUTWE W’ABAJEPE UHORAHO KU KIBUGA CY’INDEGE. AHA SIMVUZE UMUTWE WA POLICE UKORANA NA CAMP GP.

AMRA ZOSE MU GIHUGU (UBUBIKO BW’IMBUNDA BUKOMEYE) BUGENZURWA NA CAMP GP.

4. TWIBUTSE KO UMUJEPE WO MU RWANDA AFITE AMABWIRIZA ARUTA AYABANDI KW’ISI. AFITE AMATEGEKO AMUGENDA KUGEZA APFUYE N’UBWO YABA YARABAYE DEMOB. UMUJEPE NI INDOBANURE, NTA MUHUTU UBAMO ( AHA SINSHATSE KUVUGA KO ABATUTSI BATAMUHINDUKA, MUNYUMVE NEZA, ARIKO NDABABWIRA IBINTU UKO BITEYE, NK’UMUNTU WABAYE MURI KIRIYA GISIRIKARE). FORMULE ITEYE ITYA: UMUJE PE WESE NI UMUTUTSI, ISE ARAZWI, NYINA ARAZWI, ABAVANDIMWE BE BARAZWI. UMUJEPE WESE IYO AVA AKAJYA NI MANEKO W’UNDI, N’UBWO MWABA MUVUKANA MURI BABIRI, ATEGETSWE KURIPOTINGA IBYO MWENE NYOKO YAVUZE.

KUVUGA NGO GENERAL MURWANDA ? GENERAL NI UMU CIVILE IMBERE Y’ABAJEPE.

UMUKURU WA CAMP GP ABIGIZEMO URUHARE, COUP D’ETAT NI IMINOTA 2 GUSA!!!!!
CAMP GP ITABIGIZEMO URUHARE, COUP D’ETAT NI ZERO WA MUGANI WA KAGAME

Demob.

Mu Mbere kwa Perezida Paul Kagame (Behind the presidential curtains: Paul Kagame)

Mu Mbere kwa Perezida Paul Kagame (Behind the presidential curtains: Paul Kagame) Sgt-Noble-Marara1-300x225Mu Mbere kwa Perezida Paul Kagame ni ikiganiro gikomeza kizajya gisohoka rimwe mu cyumweru buri wa gatatu, muri icyo kiganiro umwe mubahoze barinda Perezida Paul Kagame, witwa Noble Marara azajya aduha ubuhamya ku bintu bimwe na bimwe yibuka bidasanzwe yagiye yibonera n’amaso ye igihe yari hafi ya Perezida Kagame. Hari bamwe basuzugura ubwo buhamya ariko njye n’uwabwanditse twiyemeje kubutangaza kugira ngo umuntu wumva yifuza kubusoma abusome.

Icyi Cyumweru turabagezaho:

Ejo hashize nari nicaye mu ntebe ndimo gusoma urutonde rw’abakinnyi bahinduye amakipe  muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza, mbona umuntu ampamagaye kuri telefone ariko akoresheje inimero itagaragara. Ubusanzwe ntabwo njya nitaba inimero zitagaragara ariko ubu bwo naritabye kuko ndi umubyeyi natekereje ko wenda abana banjye bashobora kuba bagize ikibazo ku ishuri cyangwa ahandi bakinira.

Uwo wari umpamagaye ntabwo yari ahamagaye ku byerekeye abana banjye, ahubwo ni umuntu wari uhamagaye ari mu Rwanda. Uwari uhamagaye yari afite ijwi ry’umugabo rituje nk’iry’umupadiri, anyibutsa uburyo twabanye igihe twari mu ngabo zishinzwe kurinda Perezida wa Repubulika (Republican Guard) anansaba ko nataha mu Rwanda. Ibyo yanyibutsaga harimo uburyo twatangiye akazi ko kurinda Perezida Paul Kagame, twakoranye kuva twinjira mu ngabo za RPF mu myaka ya za 90, twari twarasangiye akabisi n’agahiye, ariko ntabwo twari duherukanye kuva yakoherezwa mu kandi kazi mu ngabo zishinzwe kurinda Perezida Kagame.

Yansabye kwihakana byimazeyo ihuriro Nyarwanda RNC no kureka kuba umuyoboke w’iryo huriro. Yanyibukije ukuntu Perezida Kagame yitwaye ukuntu yatowe n’abanyarwanda ku bwinshi. Mu kiganiro cyacu, yatangiye kuntera ubwoba nanjye numva ntashoboye kwihanganira gukomeza kuvugana nawe. Imivugire ye yanyibutsaga ibihe nasize inyuma, aho umuntu yakurikizaga ibyemezo bifashwe, by’amafuti, imicungire mibi ndetse n’imipango mibi. Gikomeza kumwumva byanyibukije cyane igihe narindaga kandi ndi n’umushoferi wa Perezida Kagame, ibibi byose nabonye igihe nari muri ako kazi.

Nari narakuriye muri Uganda nifuzaga igihe cyose kuzataha mu Rwanda, Ba data wacu na ba marume bari bakuru kuri njyewe bari mu ngabo za Uganda ndetse na mukuru wanjye mukuru. Igihe twateraga u Rwanda nari mfite mu mutwe wanjye amazina yose y’abasirikare bakuru ba APR kuva kuri ba Nyakwigendera Afande Fred Rwigema, Afande Adam Waswa, Afande Ndugute Kalisoliso n’abandi.
Nakomeje gutekereza ku bibera mu Rwanda ubu, nibuka ibihe byashize. Uwo twavuganaga kuri telefone yakomeje  kunyinginga ngo mve muri RNC kugira ngo nzagire ubuzima bwiza mu Rwanda, ariko ni ibintu ntashobora kwemera. Nk’umuntu wabaye hafi ya Perezida Kagame igihe kinini, nibuka imyitwarire ye y’igitugu ku basirikare bo hejuru, k’uwo bashakanye, no ku bantu bose bari hafi ye. Nasubije uwo mugabo nti : « nabaye hafi ya Kagame igihe kinini ku buryo nzi uruhande ngomba kubamo. ». Nahise mfunga telefone.

Nabonye  ukuntu Perezida Kagame ateye ku buryo ntashobora kuzongera kumukurikira habe na rimwe.

Muri 1994, nabonye ukuntu yakubise James Kabarebe inshyi, ngo kubera ko atitabaga icyombo (Radio), igihe yahamagaraga ngo nyinyi wajinga (mwebwe mwa bicucu mwe) nk’aho ari ryo zina yakoreshaga ahamagara ku cyombo, izina ryo ku cyombo rya James Kabarebe ryari 66 golf, ariko yarakubiswe kuko ngo yagombaga kumenya ko Wajinga bisobanura umuntu wese ufite icyombo!

Muri 1995, Perezida Kagame yatangiye kwishyiramo ko Afande Ndugute afite gahunda yo kumwica, ubwo dukoresha amayeri akajya arara kwa nyirabukwe cyangwa mu nzu ya  muramu we, kugeza aho ahinduriye abayobozi b’ingabo. Ibi binyibutsa ukuntu abasirikare bacu bateze igisasu cya mine mu butaka, imbere y’inzu ya Afande Ndugute i Kinihira ahagana mu 1993-1994, icyo gisasu akakirokoka!Icyo gisasu cyaraturitse ariko Afande Ndugute yari mu modoka, ha Mana nta muntu wakomeretse. Ntabwo hari hashize igihe kinini Afande Karangwa nawe yishwe n’igisasu cya mine batega mu butaka cyari cyatezwe n’igisirikare cyacu. Kadogo umwe ndashaka kuvuga izina kubera umutekano we, yabajije Masumbuko niba Afande Karangwa ataribukoreshe iyo nzira, Masumbuko yamusubije ngo nagire vuba ibyo akora arabizi.

Umunsi umwe mu 1995, nagendeye mu modoka ya Jeep Land Lover, yari yarigeze kuba iya Nyakwigendera Afande Rwigema, iyo modoka ya gisirikare yari itangiye gusaza, n’ubwo bwose itakoreshwaga. Rero nabajije Rogers Rutikanga wari ushinzwe iby’imodoka za Perezida Kagame niba yayigurana n’indi, cyangwa niba twayikoresha ntikomeze kujya ihora ihagaze igihe cyose ntacyo ikora. Yambwiye ko abona nta mpamvu tutayikoresha. Nifuzaga gufasha umwe mu bamugariye ku rugamba Capitaine Léandre, wari warabereye impumyi ku rugamba nkamugeza aho yashakaga kugera, ubwo tumushyira mu modoka turagenda.  Yari umuntu uzi ubwenge cyane ku buryo n’ubwo bwose yari yarahumye yashoboraga ubundi buryo akamenya ibiri iruhande rwe. Ubwo twahagurutse tugenda twumva ibiparu bye kuko ni umuntu wasetsaga cyane, mu gusohoka muri Camp Kigali, twakubitanye n’imodoka ziherekeje Perezida Kagame, wari waje kureba amashuri yo muri camp Kigali, kugirango arebe niba abana be bashobora kuyigamo, ariko ntabwo yayakunze ku buryo abana be bayigamo.

 

Perezida Kagame yarahagaze maze ambaza niba nzi nyiri iyo modoka nari ndimo, nasubije ko  mbizi, ahita ankubita inshyi 2. Maze abwira abamurindaga 3 (Sentongo, Kizima, na Rwoganyanja ngo badufate bakomeze badukubite, Capitaine Léandre we kuko yari impumyi ntiyasobanukiwe ibibaye. Njyewe n’undi musore witwaga Bosco baradukubise izakabwana. Bigeze aho Perezida Kagame ambaza aho iyo modoka yabaga iyo myaka yose, ndamusubiza. Maze areba Bosco wari wanegekaye bikomeye aratubwira ngo tujyane kwa muganga. Natangiye kwibaza icyo twazize kugeza na n’ubu ntabwo ndakimenya!

Muri 1997, Perezida Kagame yavuze ko yumvise ngo hari imipango yo kumwica, ubu bwo noneho yavuze ko uwo mupango urimo abasirikare benshi bo hejuru. Maze abenshi abakura ku kazi abandi abahindurira imyanya. Ariko mbere yaho yadutegetse kujya turara ijoro hagati mu muhanda ujya i Kinyinya mu gihe cy’iminsi 4, kuva  saa mbiri za nijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Ubu bwo yatanze itegeko ryo kwica Major John Birasa, yashinjaga ko yamenye ko hari  umugambi wo guhirika ubutegetsi, maze ntiyabwira abamukuriye. Yishwe n’abasirikare bagera hafi mu 9 boherejwe na Colonel Siras Udahemuka wari Capitaine icyo gihe. Ubu ni umwe mu bashinzwe kurinda ikibuga cy’indege cya Kanombe.

Abo basirikare 9 bari bayobowe na W011 Mugabo, bahise bagira Lieutenant none ubu ni Major. Major Birasa yicanywe na Capitaine Eddy bari kumwe mu modoka. Ni muri uwo mwaka Perezida Kagame yategetse Gen Brig Dr Rutatina gutera urushinge rw’ingusho Afande Ndugute waje gupfira muri Afrika yepfo nyuma yaho. Abakoze isuzuma (autopsie) berekanye ko hari uburozi bwari mu bihaha no mu bindi bice by’umubiri.

Nta gushidikanya ko ubwicanyi bwa Perezida Kagame umuntu atabuvuga ngo aburangize, nk’uko abanyarwanda bose babizi, tugiye kwibanda ku byaba bituma Perezida Kagame amera uko ameze ubu. Nk’impunzi nyinshi z’abanyarwanda bari mubihugu byo hanze, ni mu ntangiriro z’ubugimbi Perezida Kagame yatakaje se umubyara. Ni muri icyo gihe yari akeneye se nk’urugero rwo kureberaho,  yigaga muri Old Kampala School, ise yabaga mu nkambi, we na nyina na bashiki be. Ise yaje kurwara bikomeye, umugiraneza amujyana mu bitaro bya Mulago i Kampala.

Ntabwo byatinze ise wa Perezida Kagame yitaba Imana mu bitaro, ariko mbere yaho yari yasuwe na data wacu wari umushoferi w’ikamyo muri Kawanda Reseach, nyuma yasubiyeyo bamubwira ko Rutagambwa ariwe se wa Perezida Kagame yitabye Imana. Data wacu yohereje ubutumwa mu nkambi umuryango wa Rutagambwa wabagamo ntiyabona igisubizo, amaze iminsi 2 ategereje yasabye uruhushya rwo gushyingura umurambo mu isambu ya Leta, ikorerwamo ubushakashatsi ahitwa Kawanda hakaba hari aha Kaminuza ya Makerere.

Mu gihe namaze ndinda Perezida Paul Kagame, nifuje kuba nabwira Data wacu akereka Perezida Kagame aho se ahambwe. Hakurikijwe ubushakashatsi gutakaza umwe mu babyeyi bawe ufite hagati y’imyaka 11 na 12 ntabwo ari ikintu cyoroshye. Bishobora kugira ingaruka zijyanye n’ihahamuka, mu mikurire yawe ndetse no mu byemezo umuntu afata mu buzima. Ibi na Perezida Kagame byamugizeho ingaruka zikomenye, agira amaranga mutima cyane, nta muntu yizera, iyo arakaye ijwi rye ribamo amarangamutima (émotions) cyane ku buryo imikoreshereze y’ibindi bice by’umubiri iba itakijyanye n’ibyo avuga.

Iyo avuga aba ashaka ko uwo ariwe wese yumva ibyo avuga kandi akabyemera, iyo bitagenze gutyo, atangira kugaragaza uburakari iyo abonye ko hagaragaye kutumva ibintu kimwe nawe. Ntajya yihanganira itangazamakuru, rimwe na rimwe akubita ku meza, byerekana ikibazo aba afite muri we. Perezida Kagame ni umuntu utuka Nyina umubyara n’umugore we, ku buryo umugore hari igihe yigeze kumara amasaha agera ku 8, yagiye mu nshuti kubera gutinya Perezida Kagame bamaze gutongana. Yakubise imigeri mu idirishya igihe umuhungu we Brian yari yikingiranye mu cyumba, ni nacyo gihe yashatse gukubita mushuki we Marice ngo kuko atacunze musaza we. U Rwanda ruyobowe n’umuntu udakomeye neza mu mutwe.

Yigeze kudusa kumukangura kugirango ashobore kureba umukino w’iteramakofe (Boxe) mu myaka ya za 1990, byari nka saa munani z’ijoro, akenshi byabaga ari hagati ya Mike Tyson n’abandi. Icyo gihe twatinze iminota nk’ibiri ariko yari atwishe. Nibaza icyo akundira Boxe n’ukuntu ananutse bitajyanye na boxe, muzarebe amaguru ye n’amaboko ye.

Nyuma yaho yagize igitekerezo cyo kujya akina Tennis, ntekereza ko ariyo yari ijyanye nawe kuko yabaye n’umukinnyi mwiza wayo.

Igihe narindaga Perezida Kagame ako kazi ntabwo nigeze nkinubira kuko nibwiraga ko ndimo gukorera u Rwanda, bigatuma nkomeza. Ariko nibwira ko Perezida Kagame yahemukiye igihugu cyacu, yica abanyapolitiki, gufunga abantu abahora ubusa, yica abayobozi bakuru b’ingabo abonye ko intambara irangiye kuko nta rugamba yigeze ayobora, twajyaga ahantu twizeye umutekano tuburiwe na bamwe mu bakuru b’ingabo  navuze haruguru cyane cyane Afande Ndugute wari ushinzwe iby’imirwano.

Nzahagarara ku kuri kandi niteguye gusobanura uruhare rwanjye mu kazi kose nakoze igihe nari mu Rwanda. Ibi birahagije muri iki cyumweru ni aho mu cyumweru gitaha.
Noble Marara

 

Source: JENNIFER FIERBERG, africa global village

Byashyizwe mu Kinyarwanda na rwandarwiza.unblog.fr

Kagame calls for Arsene Wenger’s departure

Kagame calls for Arsene Wenger’s departure 390342_154693411302433_100002853261715_188333_1464482224_n1-229x300 PARIS: The growing army of Arsenal fans who argue that Arsene Wenger has served his time received heavyweight support from one of the club’s most high-profile supporters: Rwandan President Paul Kagame.

The former rebel leader – who once received a signed banner from Wenger for his birthday – felt moved to call for change at the Emirates in a series of tweets following Arsenal’s 2-1 defeat by Manchester United on Sunday.

“I very much support Arsenal – but to be honest Wenger needs to coach another team now and Arsenal needs another coach,” Kagame wrote.

Wenger’s inability to address his side’s defensive woes was already testing fans’ patience but a decision to bring on out-of-sorts Andrey Arshavin for Alex Oxlade-Chamberlain – who had made a sparkling start to the game – turned the crowd against him.

Wenger has coached Arsenal since 1996 but after being celebrated as the London club’s greatest ever, he has gone six years without a major trophy.

Arsenal manager Wenger is under pressure to leave after the Gunners’ lackustre performance

“When a good team (players) and a good coach fail for long to deliver, one of them has to change, or even both!!,” said Kagame.

“The real/main danger is for anyone to get used to mediocre/lacklustre performance and/or results and accepts to live with it … or keeps finding excuses for it!!!,” Kagame wrote.

Kagame’s tweet was a reply to Philip Etale, a communication officer for the ODM party of Kenyan Prime Minister Raila Odinga, another celebrity “gooner”, as Arsenal fans are known.

Players also reacted with dismay at Wenger’s decisions Sunday and Kagame argued that the Frenchman risked alienating supporters.“I am a loyal and patient fan but I am not sure about others!!!

I would not blame them at all if they were v different,” the head of state wrote.

At a bash for his 50th birthday in 2007, Kagame was handed an Arsenal banner signed by the entire squad and a letter in which Wenger told him of his pride at learning that the Rwandan head of state was a keen supporter.

Arsenal’s worldwide fan base is also believed to include Cuba’s Fidel Castro.

Real Madrid calling

Wenger is on a two-man shortlist to replace Jose Mourinho as Real Madrid manager.

Germany head coach Joachim Low is the other candidate being considered with Mourinho’s relationship with the players and club hierarchy deemed beyond repair.

The Portuguese, 48, said on Tuesday: ‘I don’t know if I’ll be at Real Madrid next season.

’Wenger turned down a move to Madrid in 2009 but the La Liga leaders feel they have a better chance of persuading him to leave north London this time due to his struggles at Arsenal

So much at stake

Real president Florentino Perez hopes the lure of Champions League football, plenty of money to spend and the challenge of taking on Barcelona could persuade the Frenchman to leave the Emirates.

Source: New vision

AGAHARARO KA PEREZIDA KAGAME NA PEREZIDA MUSEVENI GAHATSE IKI MURI IYI MINSI?

AGAHARARO KA PEREZIDA KAGAME NA PEREZIDA MUSEVENI GAHATSE IKI MURI IYI MINSI? 418402_370182733008657_100000507991052_1550587_1744978493_n-300x205Muri iyi minsi hari ikintu twakwita agahararo gasa nk’aho gafite ikindi gahatse hagati ya Perezida Kagame na Perezida Museveni.

Perezida Museveni yasuye u Rwanda mu mwaka ushije mu kwezi kwa 8 ndetse Perezida Kagame amugabira n’inka zigera ku icumi, ntabwo byarangiriye aho muri aya mezi abiri ashize Perezida Kagame amaze gusura igihugu cya Uganda inshuro 3 zose, ibi bikaba atari ikintu gisanzwe:

-Ubwa mbere yasuye Uganda nyuma gato y’urupfu rw’umunyamakuru Charles Ingabire warasiwe mu mujyi wa Kampala, hari mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12. Muri urwo ruzinduko Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho yarekanye ko nta kababaro na gacye yatewe n’urupfu rw’umuturage w’igihugu ayoboye ahubwo ahitamo gushinja Nyakwigendera Charles Ingabire icyaha cy’ubujura asa nk’aho ashaka kumvikanisha ko Nyakwigendera yarakwiye gupfa. Muri iki kiganiro yavuze kandi ko abanyamakuru bamwanga kandi ko umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders) ngo bavuga ibinyoma bitagira umupaka.

-Ubwakabiri yasubiyeyo  mu minsi ya Noheli afatanije na Perezida Museveni batangiza imirimo y’isanwa ry’umuhanda Mbarara-Gatuna, nyuma Perezida Kagame n’umuryango we bakiriwe mu  mu rugo rwa Perezida Museveni ahitwa Rwakitura, nyuma bakomereza hafi ya Kasese muri  Mweya Safari Lodge muri Queen Elizabeth National Park  aha ngo haba hari ibintu abari abaherekeje Kagame bibwe ariko abategetsi b’u Rwanda barabihakana bakavuga ko habayeho kwibeshya ku mizigo hagati y’abari baherekeje Perezida Kagame.

-Ubu noneho ni inshuro ya gatatu  azagira uruzinduko rw’iminsi 3 biteganijwe ko muri iyi minsi itatu Perezida Kagame azitabira gahunda zinyuranye, harimo imihango y’umunsi mukuru w’ifata unutegetsi rya Nuseveni na NRA muri Uganda,  uzizihirizwa mu ntara ya Kapchorwa mu burasirazuba bw’icyo gihugu kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2012. Muri iyo mihango izaba ibaye ku nshuro ya 26, Perezida Kagame azahambikirwa imidali 3 (the Pearl of Africa the Grandmaster Medal, the Kagera Medal na the Luweero Triangle medal) yo kuba yaragize uruhare rukomeye mu ntambara yo gukuraho ingoma ya Milton Obote. Ariko hari abaturage ba Uganda batabyishimiye ndetse bakemanga ubutwari bwa Perezida Kagame muri iyo ntambara ahubwo bakagaragaza ibikorwa bibi yaba yarakoze igihe yakoraga mu iperereza. Bakibaza impamvu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni witwa Col Dr Kiiza Besigye we atahawe umudali kandi yari umuganga wa Perezida Museveni mu gihe cy’iyo ntambara.

Uyu mubano hagati ya Museveni na Kagame wongeye kuburwa hashize igihe kitari gito ibihugu byombi birebana ay’ingwe nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zikozanyijeho kabiri kose mu mujyi wa Kisangani muri Congo. Si ibyo gusa kuko abantu benshi bahungaga ubutegetsi bw’u Rwanda baciye mu gihugu cya Uganda, urugero: Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Gen Emmanuel Habyalimana, Joseph Sebarenzi n’abandi benshi.

Iyo urebye uburyo muri iyi minsi hari urukururano cyangwa agaharo gakabije ku buryo umuntu atasiba kubyibazaho, si kenshi umukuru w’igihugu kimwe asura ikindi gihugu inshuro 3 mu gihe kitarenze amezi abiri gusa. Ababikurikiranira hafi bavuga ko Perezida Kagame abonye asumbirijwe agahitamo kongera gushaka ubucuti kuri Perezida Museveni n’ubwo yari yamwihenuyeho. Izi nzinduko zidasiba akaba ari uburyo bwo kwinginga Perezida Museveni ngo ntafashe abarwanya ubutegetsi bwe ndetse ahubwo abanyarwanda bakomeje guhungira mu gihugucya Uganda bajye basubizwa mu Rwanda. Hakurikijwe ibyo Mary Baine umukozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’U Rwanda yabwiye BBC Gahuza-Miryango, ngo u Rwanda na Uganda bagiranye amasezerano yo kunononsora uburyo bazajya bahererekanya abanyabyaha baba bashakishwa na kimwe muri ibi bihugu, akomeza avuga ko ayo masezerano yari asanzweho ariko ngo Uganda ntabwo yayubahirizaga. Ibi bivuze byinshi kuko bisa nk’aho ari ukugambanira abahunze Leta ya Kagame bari ku butaka bwa Uganda.

Umuntu akurikije ibyagiye bitangazwa kuri izi ngendo za Perezida Kagame nta kintu na kimwe cyari ngombwa cyane kihutirwaga cyari gutuma agira izi ngendo zose mu gihe gito keretse wenda kujya kwambikwa imidali.  Ibi abantu benshi bakaba bibaza niba ari agahararo gasanzwe cyangwa hari indi mpamvu yihishe inyuma y’izi ngendo.

Tubitege amaso

Ruben Barugahare

 

Imyigaragambyo yabereye i la HAYE(DEN HAAG) Hollande 21/01/2012

Image de prévisualisation YouTube Image de prévisualisation YouTube Image de prévisualisation YouTube Image de prévisualisation YouTube Image de prévisualisation YouTube Image de prévisualisation YouTube Image de prévisualisation YouTube

KOHEREZA LEON MUGESERA MU RWANDA BISHOBORA KUGIRA INGARUKA NZIZA N’IMBI KURI LETA Y’U RWANDA

KOHEREZA LEON MUGESERA MU RWANDA BISHOBORA KUGIRA INGARUKA NZIZA N’IMBI KURI LETA Y’U RWANDA Mugesera-2-37313-300x200Nyuma yo kohereza umunyarwanda Léon Mugesera mu Rwanda, akaba yari amaze imyaka yenda kugera kuri 20 mu gihugu cya Canada, harimo igera kuri 15 yamaze mu manza zo kugirango adasubizwamu Rwanda, hari byinshi byakagombye kubera isomo abanyarwanda muri rusange n’abanyapolitiki by’umwihariko.

Kuba Léon Mugesera akurikiranyweho amagambo yavuze mu 1992, muri mitingi y’ishyaka rya MRNDD ryari ku butegetsi icyo gihe, byerekana ko nta munyapolitiki cyangwa undi wese uri ku buyobozi ubu ushobora kwibwira ko bidashoboka kuzabazwa ibyo yavuze cyangwa yakoze n’iyo haba hashize imyaka myinshi nk’uko byagendekeye Léon Mugesera.

Aha twagerageje kurebera hamwe ingaruka nziza n’ingaruka mbi, iri yoherezwa rya Léon Mugesera rishobora kugira kuri Leta y’u Rwanda n’abandi bashyigikiye ko Mugesera yoherezwa mu Rwanda.

Duhereye ku ngaruka nziza kuri Leta y’u Rwanda:

-Ni igitego cya politiki Perezida Kagame na Leta ye batsinze imbere y’amahanga ndetse n’abarwanije iyoherezwa rya Léon Mugesera mu Rwanda. Ibi byerekana ko hari ibihugu bimwe na bimwe bigiha agaciro Leta y’u Rwanda

-Imanza zimwe na zimwe zaburanishirizwaga mu mahanga zishobora kujya zoherezwa mu Rwanda, kuko uko bigaragara u Rwanda rwateganije ibintu bimeze nka propagande rukoresheje iki kibazo cya Mugesera. Uburyo yakiriwe ku kibuga,  aho azafungirwa,  uburyo azaburana ni ikintu Leta y’u Rwanda ishobora gukoresha mu minsi iri imbere mu rwego rwo kugaragaza isura nziza mu mahanga

-Ibi bishobora kuba igikorwa cyatera ubwoba  no kwiheba bamwe mu batavuga rumwe na Leta bakagabanya umurego mu kuyirwanya bikanga ko Leta y’u Rwanda isabye ko bakoherezwa mu Rwanda byakoroha.

-Leta y’u Rwanda igiye kwitwaza iki kibazo kugira ngo yake inkunga mu mahanga mu rwego rwo gufasha urwego rw’ubutabera ndetse n’izindi nzego zijyanye no guhana ibyaha.

-Ibihugu bimwe na bimwe byatinyaga kwirukana abanyarwanda b’impunzi  biboheza mu Rwanda bigiye kubona urwitwazo rwo kubikora

 

Ingaruka mbi kuri Leta y’u Rwanda:

-Ingaruka ya mbere mbi n’uko urubanza rwa Léon Mugesera ruzabera Leta y’u Rwanda nk’igeragezwa kugira ngo amahanga arebe koko niba u Rwanda rushoboye gutanga ubutebera butabogamye.

-Ikindi gikomeye n’uko urubanza rwa Léon Mugesera niruburanishwa mu mizi bishobora gutuma hari ukuri kwinshi kujya hanze Leta y’u Rwanda idashaka ko kumenyekana. Aha natanga urugero: uko ibintu byari bimeze nyakuri hagati ya 1990 na 1994 aho amashyaka yari ahanganye, ibikorwa by’urugomo byakorwaga n’urubyiruko rw’amashyaka yose ari aya opposition ari n’ayari ku ruhande rwa Perezida Habyalimana mu gihe ubu bivugwa ko abari ku ruhande rw’abari bashyigikiye Habyalimana aribo bonyine bakoraga ibyo bikorwa bibi, ibibazo by’umutekano byari mu gihugu icyo gihe byaterwaga n’intambara Leta yarwanaga na FPR, ubuzima bubi abakuwe mubyabo n’intambara babagamo, ubwicanyi bwakorwaga na FPR icyo guhe n’ibindi n’ibindi. Ibi mvuze ni ibintu bitamenyerewe kuvugwa mu Rwanda mu ruhame rero kuba bizaba ngombwa ko bivugwa ku mugaragaro hari isura yindi bizatanga itandukanye n’iyo Leta ya FPR yagaragarizaga abanyarwanda cyane cyane abatarabaga mu Rwanda cyangwa abari bato icyo gihe.

-Amagambo Léon Mugesera yavuze ashobora kuzagereranywa n’andi magambo yavuzwe cyangwa avugwa n’abayobozi batandukanye kugira ngo higwe ku buremere bwayo.  Kandi nta shiti ko abazaba bunganira Léon Mugesera bazabikora. Aha harimo ikibazo kinini kuko abayobozi benshi bari mu butegetsi ubu ndetse kugeza kuri Perezida Kagame ubwe bagiye bakoresha amagambo afite ubukana ku buryo abazaba bunganira Léon Mugesera bashobora kuyakoresha bagerageza kurengera uwo bazaba baburanira. Ibi bishobora kuzatera cya kibazo abantu benshi bakunze kwibaza cy’uko uruhande rumwe arirwo ruhanwa gusa.

-Imiryango mpuzamahanga, abanyamakuru, n’abandi bazaba bakurikira uru rubanza ntabwo bazazanwa na kamwe bazaza bashaka kwnjira mu buzima rusange bw’igihugu ku buryo hari byinshi Leta y’u Rwanda itifuza ko abanyamahanga bitaho bazitaho. Ibi bigatuma Leta y’U Rwanda izaba isa nk’aho icungiwe hafi mu mikorere yayo ku buryo izaba idafite ubwinyagamburiro mu bikorwa byayo.

-Imvugo zimwe zirimo iterabwoba, gushinyagura, kwigamba, n’ibindi zakundaga gukoreshwa n’abayobozi mu gukanga abatavuga rumwe na Leta cyangwa abandi zizitonderwa, ibyo bishatse kuvuga ko ingufu za propaganda y’ubutegetsi zizagabanuka.

Umwanzuro: N’ubwo Léon Mugesera yakoze amakosa akomeye avuga ariya magambo yuzuye urwango, ashobora kuba agiye kuba igitambo kizatuma abanyarwanda bamenya ukuri, ubutabera bugerageze gukora neza mu rwego rwo kugaragaza isura nziza, hazaba hari benshi bakurikiranira u Rwanda hafi, ikindi n’uko abandi nabo bagiye bavuga nk’ibyo Léon Mugesera yavuze bashobora kuzamenyekana n’ubwo batahanwa ariko bizatuma abantu benshi bazajya bigengesera mu mvugo zabo.

Mariko Matabaro

Karongi

Impuruza: Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira amaze iminsi yaraburiwe irengero

Impuruza: Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira amaze iminsi yaraburiwe irengero photo-reporters-without-borders-e1312471050190-300x294Iyi message ni impuruza. Ku italiki ya 10 mutarama 2012, saa moya z’umugoroba, navuganye na Jean-Bosco Gasasira kuri telephone ye igendanwa. Namubazaga impamvu adaherutse kumpamagara nk’uko byari bisanzwe. Nta na rimwe yararaga atamvugishije kubera ko inkuru zahitaga ku rubuga rw’ikinyamakuru abereye umuyobozi (Umuvugizi), ari jyewe wazikosoraga mbere y’uko zigera ku basomyi. Gasasira yanshubije ko amaze iminsi atameze neza. Namubajije niba hari ikibazo gikomeye yagize cy’uburwayi, ansubiza ko ari byo yari amaze iminsi arwaye grippe ikomeye. Ijwi rye ryumvikanaga neza ko yarimo kuyikiruka.

 

Taliki ya 13 mutarama uyu mwaka, Gasasira yongeye kumpamagara, ambwira ko abasomyi bacu barimo kumubaza impamvu yabibagiwe. Ati shaka inkuru wakwandika igezweho turebe ko twakira abasomyi, kuko batumereye nabi. Barimo kuvuga ko twaguzwe na Kigali. Aya ni amagambo ya Gasasira.

Inkuru yari d’actualite kiriya gihe, yari raporo yakozwe n’abacamanza b’abafaransa mu Rwanda, raporo nshya yerekeranye n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana. Iyi nkuru, ndi bubagezeho copie yayo, nahise nyikora ndayimwoherereza, ariko ntiyayihitisha kubera impamvu atigeze amenyesha. Kuva icyo gihe Gasasira ntiyongeye kumpamagara, ndetse na telephone ye twari dusanzwe tuvuganiraho, yahise izima burundu.

Ndamenyesha abasomyi b’iyi message ko mfite impungenge z’ibura rya Jean-Bosco Gasasira wayoboraga ikinyamakuru Umuvugizi. Niba akiriho, ndamusaba ko yahumuriza abantu, barimo na njye, ko nta kibazo afite. Ndongera kumenyesha ko kuva Gasasira yagera hano muri Suwede, atigeze amenyesha uwo ari we wese aho atuye. Icyo nzi ni uko aho yari atuye, atigeze ambwira na rimwe, yahimutse inshuro zirenga imwe. Yambwiraga ko afite umutekano muke, ko hari abantu bamugendagaho bashaka kumugirira nabi. Umunyamurenge atigeze ambwira izina rye, ngo yaba yarigeze gushaka uko yamutumira kurya iwe, hanyuma ngo amukeka amababa yo gushaka kumuha uburozi, ya ntwaro nshya y’ubutegetsi bwa Kigali. Aya ni amagambo ya Gasasira ubwe.

N’ubwo icyizere gikunda kuraza amasinde, ndakizera ko mugenzi wange Gasasira Jean-Bosco akiriho, ko atahuye n’abagizi ba nabi b’i Kigali, ba bicanyi batajya baruha mu guhigisha uruhindu abanyamakuru bacitse ku icumu.

 

Amiel Nkuliza

Sweden

23.01.2012.

source: Le Médiateur-Umuhuza

Urujijo ku mwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi: Jean Bosco Gasasira

Urujijo ku mwanditsi mukuru w'ikinyamakuru Umuvugizi: Jean Bosco Gasasira jean-bosco-gasasiraKuva uyu mwaka watangira ikinyamakuru gisohoka kuri internet UMUVUGIZI.COM kimaze gusohoka gacye cyane ndetse kuva tariki ya 11 Mutarama 2012 nta nyandiko cyari cyongera gusohora.

Haravugwa amakuru atandukanye bigateza urujijo, bamwe bati Jean Bosco Gasasira, Umwanditsi Mukuru w’UMUVUGIZI yaguzwe na Leta ya Kigali ndetse ahita anasubira mu Rwanda, abandi bati JB Gasasira yaburiwe irengero yaba yararigishijwe.

Tubibutse ko iki Kinyamakuru Umuvugizi cyakoreraga kuri Internet nyuma yo guhagarikwa gukorera mu Rwanda na Leta y’u Rwanda. Umuvugizi guhagarikwa gusohoka ku mpapuro na Leta y’u Rwanda ntabwo cyawubujije gukomeza gukora. Kuko wahise ukomeza gusohoka ukoresheje urubuga rwa internet www.umuvugizi.com. Umwanditsi Mukuru wawo Jean Bosco Gasasira yahunze igihugu, ahubwo akatirwa gufungwa imyaka 2 adahari.

Umuvugizi ni ikinyamakuru gikunze gusohora amakuru menshi anenga ubutegetsi kandi akenshi avuga amabanga menshi yo muri Leta ya Kigali, ndetse kugeza ku karimurore. Gikunzwe gusomwa n’abantu benshi kuko uretse amabanga menshi abanyamakuru bacyo bari bafite ubuhanga bwo gusohora inyandiko z’umwimerere.

Ubu haribazwa byinshi ariko ikizwi n’uko iki kinyamakuru cyari kibangamiye abantu benshi barimo na  Leta ya Kigali cyane. Ibi bigaragazwa n’uburyo umwanditsi Mukuru wacyo wungirije Jean Léonard Rugambage yishwe,  bigakurikirwa n’ikinamico cyakinwe na Leta y’u Rwanda kugeza ho uwamwishe abyiyemerera, ubu akaba yararekuwe yidegembya hanze! Leta y’u Rwanda ikoresheje isosiyete icunga imiyoboro ya internet mu Rwanda yakoze uko ishoboye ku buryo abakoresha internet badashobora gufungura ikinyamakuru umuvugizi.com ngo bagisome. Ku buryo ubu kugirango abakunzi bacyo bari mu Rwanda bagisome bakoreshaga facebook bagashaka amakuru kuri page y’Umuvugizi cyangwa iya Jb Gasasira.

Leta y’u Rwanda ntabwo yahagarikiye aho, mu rwego rwo kujijisha abanyarwanda Sagihobe wa Leta y’u Rwanda, « Umushakashatsi » Tom Ndahiro yafunguye urubuga rwitwa umuvugizi.wordpress.com  mu mugambi wo kuyobya abasomyi b’umuvugizi ngo bagirengo Umuvugizi wahinduye imyandikire. Ariko ntacyo byatanze kuko inyandiko zisohoka kuri urwo rubuga zuzuyemo,ibitutsi, ubuswa, mbese ziteye ubute.

 

Tubitege amaso!

Imihigo y’intore iyo zihaze imisoro y’abanyarwanda.

Biteye isoni iyo abantu biyita ngo ni abayobozi (ntabwo ari abayobozi kuko ntabwo batowe) bihanukira bagatuka abanyarwanda bagenzi babo nta butwari babarushije mu minsi yashize, babarusha ubu, cyangwa bazabarusha mu minsi iri imbere. Umuntu witwa ko ahagarariye u Rwanda (uretse ko atarabyemererwa) atuka abanyarwanda batuye mu gihugu yaje guhagarariramo U Rwanda kandi mu nshingano ze harimo gusabana n’abo banyarwanda!

Namwe nimwiyumvire ikiganiro cyuzuyemo agasuzuguro, ubwishongozi, kugura inzira, ikinamico, kutareba kure, ubuswa n’ibindi hagati ya Vincent Karega, Gasamagera Wellars, na Ntawukuriryayo J D

Imihigo y’intore iyo zihaze imisoro y’abanyarwanda. gTGcunH-300x200

 

 

To: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr

From: Vincentkarega@yahoo.fr

Date: Mon, 9 Jan 2012 11:27:23 +0000
Subject: Re: [Urubugarw_Intore] Re: HE arangije uruzinduko muli Africa y’Epfo

Uraho Ntore Gasamagera. Nta kiguzi watanga kirusha ubupfura udahwema kwereka urwakubyaye. Nkubwiye ko ibigarasha ari ibigarasha nyine nibwo wabyunva neza. Ibigarasha bikuru bigikomeza kwiyita General ntazi iGihugu zihagarariye mu mahanga cyangwa ingabo zirongoye. Jyewe nahisemo kubita generic citizens/umuturage ngofero. Abo rero ntibabona izuba bitwikira ijoro kugira bashobore kubona akuka ko hanze. Batinya isazi bakikanga n’igicucu cyabo bwite. Muri bo hari ikibirukankamo ikibazo sibo rwose. Bagomba nyine no kwerekana ko bahigwa bukware bagirirwe impuhwe bakomeze babone aho kwegeka umusaya n’igikoma cyo gusunikisha iminsi. Abayoboke bagizwe n’abaramu, barumuna n’ababyara babo ba generic. Abandi ni twa demob dukeya twananiwe discipline mu ngabo tunarirwa kwisunga gahunda nziza za demob tunarirwa umuco n’uburere mbonezagihugu. Uwize menshi n’ikibura mwaka. Izo nsore nsore n’izindi mburamukoro zituye mu bice byugarijwe n’umwanda,inzara,ubujura n’ubwicanyi police yaho yataye umutwe .

Ibyo biremwa nta gaciro amafunguro ya mugitondo ni urumogi. Aya saa sita ni kanyanga. Amaso yarahiye wagira ngo n’ayinshira. Umurimo ni ugukoresha internet z’ubuntu batuka uRwanda batazi batumva. Bakavuga ubukene nta bipimo bakavuga democracy batazi definition yayo. Ufite ubukana kurusha abandi ba generic bakamukubura agashati gashashe n’irobo ry’udushaza cyangwa ifu.. Abandi ni mpunzi za 94 nyinshi ziboshwe n’amahano zakoze mu Rwanda harimo nizakatiwe. Izindi mpunzi z’abantu beza tunasabana ariko zagiye mu kigare cy’ibinyoma bya FDLR muri Congo naho zaje gutera ikiraka no gushaka amaramuko abandi banyabinyoma abo ba generic na Safari Stanley usigaranye uruhanga n’amajigo babashyushya imitwe ngo ntimuzabona ibyangombwa nimutaha muzicwa nimudufasha tuzabacyura mu cyubahiro kidasanzwe. Abo iyo begerewe bamenya vuba icyatsi n’ururo. Abo banyagwa bandi rero Gasamage, hari igihe koko bigaragambya nubwo baza ari 30 bakabyita magana tatu yo se ki? Ariko ahabereye inama ubu ni 450km y’indiri zabo. Kugirango bahajye babone aho bahagarara ku ruhande rw’umuhanda bibasaba Fundraising yo gukodesha Bus ntawabo wasigaranye n’igiceri cya 20 noheli yabasize mu kangaratete umutungo wabo wose wari waguze kanyanga n’urumogi bigana ababishoboye kwinezeza bino, abana batetera iwabo batangiye gusarura ibyiza byo kudatakaza umurongo. Gutumirwa muri ibyo birori byikikirenga hatumiwe umugabo hasiba undi. Abakuru b’ibihugu,ababaye bo ,abakuru b’amashyaka afite amateka,abakire abakuru b’amadini n’imilyango remezo ya ANC. Ibigarasha nta category nimwe aho wabigereranya nayo. Ikindi abayoboke babo babwiweko umubano wacu na South Africa wacitse kera ko South Africa ari indiri yabo ngo ibashyigikiye ku rugamba rwo guhirika ubutegetsi bw’ikigali kwa kundi barota ko ari intare babyuka bagasanga ahubwo ari injangwe. Sinzi icyo bazabwira abo bayoboke ku mubano. Aho ku meza makuru yibyo birori mpuzamahanga byahuruje isi, President wacu yari iruhande rwa Pdt Zuma nta wundi hagati. Sinzi niba bene icyo cyicaro mu bihe nkibyo bigenerwa umwanzi!! Abakongomani bino bandekere sinzi niba bazunva ilingala n’igifaransa kurusha ibyanjye . Abenshi b’abaganga n’abandi harimo na researchers twabanye Congo tunabana n’ino ingo zabo nzigeramo nabo baranyishyura tugasangira makayabo bigatinda tureba amafoto no mu bwana. Gasamagera niba utanyuzwe ongera ubaze ku rubuga munyihanganire uyu munsi narubohoje kandi jyewe sinzi gukora summary. Akari ku mutima gasesakara ku munwa ntacyo nsize inyuma niko ndemye. Ko naryohewe ndetse n’abagenzi banjye muli Ambassade banfatiye runini bo baracyafite itoto n’ibakwe ndabyina nvamo imyaka yaje. Twashishaga tubibona urumeza turufite no ku mano. Duhorane intsinzi mu mihigo yacu.
Sent from my BlackBerry® wireless device

images1
From: wellars gasamagera <wellgas@yahoo.com>
Sender: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr
Date: Mon, 9 Jan 2012 07:21:19 +0000 (GMT)
To: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr<Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr>
ReplyTo: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr
Subject: Re: [Urubugarw_Intore] Re: HE arangije uruzinduko muli Africa y’Epfo

Honorable High Commissioner,
Nakomeje gukurikira…ariko sinishyuye ni ugushyira ku gipande nkishyura ku kwezi.
You have lived tremendous moments n’Intore izirusha intambwe! Congrats for the opportunity… of showing the true colours of Rwanda!

Watching the cheerful event made me think about ibigarasha… hiding down there in some remote slums I guess!
Could you tell us whether ibigarasha showed up anywhere in the crowd? Cyangwa nta ba kongomani bari bahari ngo babibakorere!
The reasonable man adapts himself to the world, the unreasonable tries to adapt the world to himself and this is seemingly the bigarasha philosophy. The world is moving fast and we are moving with it … with a vision and a purpose thanks to our Visionary Leader. Let them keep in the hiding, hoping to transform dens into palaces. It must be their … vision apparently ! A reasonable man should come and share our vision, it is less dreaming and more rewarding…
Keep up enthusiasm!
Gasamagera Wellars

« A nation’s well-being, as well as its ability to compete,
is conditioned by a single, pervasive cultural characteristic:
the level of trust inherent in the society »
Fukuyama.

 

From: « Vincentkarega@yahoo.fr » <Vincentkarega@yahoo.fr>
To: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr
Sent: Monday, 9 January 2012, 8:38
Subject: Re: [Urubugarw_Intore] Re: HE arangije uruzinduko muli Africa y’Epfo

Urakoze cyane nyakubahwa wacu. Dukomere ku mihigo ngo abishyize hamwe bakwikorera inzovu ku mashyi. Dutahe cyane.
Sent from my BlackBerry® wireless device

Dr-Ntawukuriryayo1-300x221

 

From: « ntawukuliryayo » <ntdamas@yahoo.fr>
Sender: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr
Date: Sun, 8 Jan 2012 18:11:45 +0000
To: <Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr>

ReplyTo: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr
Subject: Re: [Urubugarw_Intore] Re: HE arangije uruzinduko muli Africa y’Epfo
Nguhaye impundu na felicitations ku bwiza bw’U Rwanda n’Abanyarwanda Dear intore Karega! Iki ni igitego HE yongeye mu bindi byinshi ahora atsindira abanyarwanda! Genda Rwanda uzi Nziza wowe uhumeka amahoro……! Ntawukuliryayo
Envoyés à partir de mon appareil sans fil BlackBerry® smartphone alimenté par MTN

From: Vincentkarega@yahoo.fr
Sender: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr
Date: Sun, 8 Jan 2012 17:55:34 +0000
To: <Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr>
ReplyTo: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr
Subject: [Urubugarw_Intore] Re: HE arangije uruzinduko muli Africa y’Epfo

Uyu munsi niwo wari umunsi nyirizina w’ibirori byo kwizihiza imyaka ijana ya ANC muli Stade ya Orange free state mu mugi wa Bloemfontein. Prezida wacu hamwe nabandi bagera kuli 45 bitabiriye iyo mihango . Urugendo rwa Prezida rwabaye rwiza ari abino ari n’amanyamahanga bamubonye bose bifuzaga kumukora mu ntoki cyangwa kuvuga izina rye ngo abarebe. Ni ikimenyetso ko hose ku isi bagenda batangazwa n’ ubutwari bwa Perezida wacu. Twishimye cyane. Ahasigaye ni ahacu. Uwo mubano mwiza n’urugwiro bihari tukabibyaza umusaruro utubutse ku nyungu z’uRwanda mu bya politiki,ubukungu n’ubutwererane.. Sinibagiwe ibigarasha ni uko byari byarigitiye mu myobo zaruciye zarumize. Burya bavuga ari uko HE adahari kandi nabyo kuli internet. Dutahe cyane Ntore.

 

 

URUPFU RWA PEREZIDA HABYALIMANA: IHURIZO RIKOMEREYE PEREZIDA KAGAME NA LETA YE!

URUPFU RWA PEREZIDA HABYALIMANA: IHURIZO RIKOMEREYE PEREZIDA KAGAME NA LETA YE! kagame_m-300x168

Perezida Kagame na Leta ye ntiborohewe na gato

 

Tumaze iminsi twumva amagambo atandukanye avugwa n’abantu batandukanye biturutse kuri rapport y’impuguke zoherejwe mu Rwanda, gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Bamwe bakavuga ko impaka zikemutse abandi bakavuga ko ahubwo aribwo ikibazo gitangiye noneho.

Ariko uretse kwigiza nkana twese tuzi ko iperereza ntaho riragera kandi imyanzuro ya ziriya mpuguke atari imyanzuro idakuka kuko hari ibimenyetso bishingiye ku buhamya bw’abantu bishobora kutavugwaho rumwe kubera abatanze ubuhamya cyangwa hagize ugaragaza ibindi bimenyetso byaba bisumbya agaciro ibiri mu icyi cyegeranyo imbere y’urukiko. Cyangwa bamwe mu barebwa n’icyi cyegeranyo baramutse basabye ko habaho irindi perereza rivuguruza irya mbere.

Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame by’umwihariko barahangayitse bidasubirwaho, bazi neza ukuri! N’ubwo ibinyamakuru mpuzamahanga ndetse n’abantu bamwe na bamwe bakoze isesengura hutihuti bibwira ko babonye igisubizo ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko mu minsi iri imbere uru rubanza nihatagira impamvu zindi zirutinza gutangira,  rutazagwa amahoro Perezida Kagame na Leta ye.

Muri iki kibazo Leta ya Perezida Kagame ifite imiti 2 isharira cyane, hagomba kunyobwamo umwe byanze bikunze. Kuko igihe cyo kujijisha, guhindura imvugo no kurimanaganya kigiye kuragira. Iyo miti ni iyihe:

1.Umuti wa mbere: Gukuraho Habyalimana icyaha cyo gutegura Génocide akunzwe kuregwa na Leta ya Kagame. Ibi byakorwa Leta imugize intwali cyangwa inzirakarengane, mbese umuntu washakaga amahoro kandi wari uhanganye n’intagondwa z’abahutu. Ibi bikaba bivuga ko ntacyo yapfaga na FPR kinini cyari gutuma imwica. Ibi ariko bishobora gutera iyandikwa ry’amateka bundi bushya, kubera impamvu zikurikira:

-Ibyo FPR yitwaje itera byaba bitaye agaciro

-Itegurwa rya Génocide naryo ryaba ritarabayeho

-Perezida Habyalimana ntabwo yaba ari umunyagitugu nk’uko FPR yabivugaga cyangwa bivugwa na bamwe ubu.

-Abantu benshi bashinjwa ibyaha bijyanye no gutegurana Génocide na Perezida Habyalimana bagirwa abere n’ibindi

Ababikurikiranira hafi bemeza ko ubutegetsi bwa Kagame,  mu maso y’abanyarwanda n’abanyamahanga bamwe na bamwe,  bufatwa nk’ubwahagaritse Génocide bugakuraho ingoma y’igitugu. Bivugwa ko Génocide ari inkingi ikomeye y’ubutegetsi bwa Kagame ku buryo kuyiganiraho no kuyigaho mu buryo butajyanye n’uko ubwo butegetsi bubishaka, byitwa ingengabitekerezo ya Génocide, révisionisme, négationisme n’andi magambo akunze gukoreshwa mu buryo bwo gusigasira iyo nkingi y’ingenzi igize ubutegetsi bwa Kagame, hagamije gutera ubwoba umuntu wese wagerageza gushakisha cyangwa gushishikariza abandi gushakisha ukuri ku byabaye koko. Kugira Perezida Habyalimana umwere byagira ingaruka zitari nkeya ku buryo Génocide ikoreshwa na Leta y’u Rwanda. Twibuke ko kandi kugeza uyu munsi urukiko rwashyiriweho u Rwanda Arusha rutarashobora kugira uwo ruhamya  icyaha cyo gutegura Génocide. Hakaba kandi hari ibimenyetso byinshi byerekana ko abasirikare ba kera FAR batari biteguye imirwano cyangwa ikindi gikorwa icyo aricyo cyose muri Mata 1994 ibyo bikaba byaroroheye ingabo za FPR gufata ubutegetsi kuko zo zari ziteguye ndetse na mbere y’urupfu rwa Habyalimana. Aha umuntu akibaza ukuntu izo ngabo zari gutegura Génocide zikirengagiza kugura amasasu y’imbunda nini kandi zari zizi neza ko FPR yakundaga kubura imirwano buri gihe yitwaje ko hari abantu bishwe. (Muri Mutarama 1994, Général Major BEM Déogratias Nsabimana, yagiye kubonana na Ministre w’imali w’icyo gihe bwana Marc Rugenera amusaba ko hagurwa amasasu n’ibindi bikoresho ingabo z’icyo gihe zari zikeneye, kuko yari afite impungenge ko imirwano iramutse yubuye badashobora kubona amasasu yo kurwana.  Marc Rugenera yarabyanze avuga ko amasezerano y’amahoro yasinywe! Impungenge za Général  BEM Nsabimana zari zifite ishingiro kuko imirwano yubuye, Inzirabwoba zahise zigira ikibazo cy’amasasu cyane cyane ay’imbunda nini. Source: ICTR Military II)

2. Umuti wa Kabiri: Kwemera ko FPR ariyo yahanuye iriya ndege n’ingaruka zajyana nabyo. Ibi FPR yabikora imaze gukusanya neza ibimenyetso simusiga byerekana ko Perezida Habyalimana yateguraga Génocide koko, ko urupfu rwe ntacyo rwari guhindura kubyategurwaga ahubwo wenda rwagabanije ubukana Génocide yagombaga kugira iyo aticwa. Ikindi kandi igashaka ibimenyetso simusiga byerekana uburyo Perezida Habyalimana yari agiye gutakaza ubutegetsi (ibi byagora FPR kwerekana kuko abantu benshi bemeza ko imyanya FPR yari yabonye biciye mu mishyikirano itari kuyibona biciye mu matora kandi ko nta mukandida washoboraga guhangara Perezida Habyalimana mu matora.) Uyu muti niwo FPR yabaye nk’igerageza mu minsi yashize, ubwo bamwe mu bayobozi bihanukiraga bakavuga ko guhanura iriya ndege nta cyaha kirimo kuko yarimo Perezida n’Umugaba Mukuru w’ingabo barwanaga, aha ariko bakiyibagiza ko hari harasinywe amasezerano y’amahoro kandi iyo ndege yari indege ya gisiviri yari itwawe n’abaderevu b’abafaransa. Ikindi cyavuzwe ni amagambo yuzuye agasuzuguro Perezida Kagame yavuze abaza ngo: Mbese muri iyo ndege harimo iki? Ibi byose nyuma byagaragaye ko byari amatakirangoyi kuko niba nta cyari muri iriya  ndege: Lt Col Rose Kabuye ntabwo yari gufatwa n’ubwo yaje kurekurwa, abasirikare9 bashyiriweho inyandiko zo kubafata baba bidegembya aho bashaka hose, Commission Mutsinzi ntabwo iba yarabayeho,  Perezida Kagame ntaba yaragiye gukubita ibipfukamirizo kwa Sarkozy, ndetse na Madame Louise Mushikiwabo, Ministre w’ububanyi n’amahanga ntaba yarateruye ingutiya ngo acinye akadiho ngo ikibazo kirarangiye. Imiryango y’abafaransa bari batwaye iriya ndege byagorana kubumvisha izo mpamvu.

Umwanzuro: Ubu Leta y’u Rwanda yahisemo kubeshya abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bamwe na bamwe badasobanukiwe ikibazo cy’u Rwanda ko ikibazo cy’iriya ndege cyarangiye. Ibi ariko ni iby’igihe gito kuko ukuri kuzagera aho kugaragare, urubanza rushobora gutinda gutangira, ndetse abakora amaperereza bagashyira urujijo mu myanzuro yabo ariko amaherezo bizaba ngombwa ko FPR na Kagame banywa umwe muri iyi miti twavuze haruguru.

Tubitege amaso!

12345...12

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste