NI IKI GITERA ICYOREZO CYADUTSE MU RWANDA CYO KWIYAHURA NO KWICANA HAGATI Y’ABAVANDIMWE, ABANA N’ABABYEYI, ABASHAKANYE N’ABANDI BAFITANYE AMASANO?
Twagerageje gushaka impamvu nyayo yaba itera icyo kibazo, turabasaba ababa bafite ibitekerezo ku mpamvu nyamukuru zaba zitera icyo cyorezo, kuzitugezaho n’abandi banyarwanda bakazimenya byaba ngombwa mukanatanga n’umuti mubona watuma icyo cyorezo gicika.
Hano hasi nabashyiriyeho links/liens z’ibyagiye bitangazwa mu binyamakuru byo mu Rwanda kuri ibyo bikorwa:BITEYE UBWOBA!
Akurikiramyweho kwica umubyeyi we kubera kutamuha ibiryo http://www.igihe.com/spip.php?article20628
Abantu 14 bariyahuye mu byumweru bitatu bishize http://www.igihe.com/spip.php?article20540
Umugabo yishe uwo yibyariye, yica umuturanyi ndetse atema n’umugore we http://www.igihe.com/spip.php?article10717
Nyuma y’uwivuganye umugabo n’abana be i Rwamagana, i Muhanga umugore yishe umugabo we http://www.igihe.com/spip.php?article6539
Umugore yivuganye umugabo we bari bamaranye imyaka 15 http://www.igihe.com/spip.php?article16332
Afatanije n’abandi batatu bishe umuvandimwe we http://www.igihe.com/spip.php?article20186
Gatsibo yishe se na Nyina abaciye imitwe http://www.igihe.com/spip.php?article20200
Umusore w’imyaka 24 yishe nyina akoresheje isuka http://www.igihe.com/spip.php?article14853
Nyamagabe: Yishe umugore we amuziza ko atatetse http://www.igihe.com/spip.php?article19720
Umugore yishe umugabo we amukubise umuhini http://www.igihe.com/spip.php?article18525
Zimwe mu nkuru z’ubwicanyi zo muri 2011 http://www.igihe.com/spip.php?article19643
Ari mu maboko ya Police nyuma yo kwica uwo bashakanye http://www.igihe.com/spip.php?article7111
Arakekwaho kwica umugore we akabihisha amezi 6 http://www.igihe.com/spip.php?article20292
Yafashwe kubera kwica umwana we w’imyaka 11 http://www.igihe.com/spip.php?article11082
Ibi ni bimwe mu byamenyekanye, hari byinshi bitamenyekana kubera uburyo bwo kwica buba burimo amayeri menshi bigatuma hatagira umenya ko umuntu yishwe.
Rero bavandimwe nimugire icyo muvuga kuri iki kibazo, munatange umuti watuma iki cyorezo gicika burundu kuko biteye ubwoba si ibintu bisanzwe.
Ruben Barugahare