Archive pour 29 janvier, 2012

NI BANDE BARI INYUMA Y’URUBUGA THE EXPOSER?

Nyuma y’inyandiko zuzuyemo urukozasoni ndetse ziherekejwe n’ibishushanyo nabyo by’urukozasoni, byari byibasiye abantu batandukanye harimo umunyemari, abanyapolitiki barwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame, abanyamakuru b’abanyamahanga, ndetse n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali n’abo bakorana, twagerageje gukora iperereza kugira ngo tumenye aba bihishe inyuma y’urwo rubuga.

The Exposer yanditswe  (registered) kuri uyu wa kabiri tariki 24 Mutarama 2012 hakoreshejwe isosiyete yo mu gihugu cy’Ubudage icumbikiwe (hosted) n’isosiyete yo muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Abayobozi bo hejuru mu Rwanda mu bijyanye n’itangazamakuru bafatanije n’abandi bantu bakora mu bijyanye n’ibitagazamakuru babogamiye ku ruhande rwa Leta ya Perezida Kagame, bashinze urubuga The Exposer kugira ngo bahangane n’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame bashobore kandi no guharabika abandi bayobozi bari muri Leta bafitanye nabo ibibazo cyangwa bashaka kwikiza. Aya mayeri n’uburyo bwo kugira ngo ibizajya bitangazwa kuri urwo rubuga bititirirwa Leta ya Perezida Kagame, bakajya bahacisha ibintu batatinyuka kuvuga ku mugaragaro bakoresheje ibitangazamakuru bya Leta cyangwa bindi byigenga bibogamiye kuri Leta.

Mu iperereza ryacu twashoboye kumenya bamwe muri bo, biturutse ku bantu bamwe batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera umutekano wabo baduhaye amakuru y’uburyo icyo gikorwa cyateguwe.

Abashinze The Exposer, bayifasha mu rwego rw’imali, ibitekerezo, no gutunganya inyandiko n’ibishushanyo n’aba:

NI BANDE BARI INYUMA Y'URUBUGA THE EXPOSER? tom-ndahiro-terroriste-oui1. Tom Ndahiro:Uyu Tom Ndahiro arazwi cyane akunze kwiyita amazina atandukanye mu nyandiko ze nka Bosco Habimana n’ayandi., ubundi yize ibijyanye n’ubuhinzi ariko aho kugira ngo afashe abaturage guhinga kijyambere, yahisemo kuba « Umushakashatsi » mwakwibaza ngo ashakashaka iki? Nawe ashobora kuba atakizi! Akazi ke n’ukwirirwa asoma ibinyamakuru, yarangiza agakora akazi ko guhangana, gutuka no gusebya abarwanya shebuja Kagame, intwaro ye ya mbere n’ukurega abantu guhakana genocide, ingengabitekerezo ya Genocide n’ibindi yitekerereje! Nta kandi kazi agira uretse ibyo!  Mwiyumvire impamvu Leta ihora yaka imisoro y’ikirenga, n’ukugira ngo ibone ayo guhemba abantu nk’aba!

Ignatius-Kabagambe1

 

 

 

 

2. Ignatius Kabagambe: ni Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru mu biro bya Ministre w’Intebe. Mu minsi ishize yagize uruhare mu kunyonga ibibazo bikomeye byagiye bibazwa n’abantu mu Nama ya 9 y’Umushyikirano, ubwo hatangazwaga ibibazo bisingiza ubutegetsi gusa. Abantu benshi babajije ibibazo cyangwa bagatanga ibitekerezo bakoresheje facebook cyangwa Tweeter bijyanye na Politiki cyangwa binenga ubutegetsi byaranyonzwe.

 

images-113. Albert Rudatsimburwa Bryon: ni Umuyobozi wa Radio yitwa Contact FM, mu minsi iri imbere akaba ashaka gutangiza Télévision « yigenga »! Mu minsi ishize bivugwa ko yaguze imicungire y’ikipe y’umupira w’amaguru Rayon Sport. Amakuru atugeraho avuga ko nyuma yo kuba ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri MTN Rwandacell, yashinze Radio Contact FM akoresheje amafaranga yahawe na Perezida Kagame abicishije kuri Jean Mutsar muramu wa Perezida Kagame ndetse akaba yaragize uruhare mu kwamamaza Perezida Kagame mu kinamico kiswe amatora cyabaye muri 2010. Yagaragaye mu gikorwa cyo kwamagana igihembo Fondation Lantos yahaye Bwana Paul Rusesabagina afatanije n’abandi nka Bernard Makuza, Bertin Makuza, Gasamagera Wellars, Tom Ndahiro..

608-Gaspard-Safari

 

 

4. Safari Gaspard:Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) yakunze kunengwa n’abanyamakuru kuba abogamira ku ruhande rwa Leta aho gukora inshingano ze zo kurengera abanyamakuru. Yigeze gutegeka New Times kera, ni umupolisi muri Polisi y’u Rwanda afite ipeti rya Inspector akaba ashinzwe  ibijyanye n’ibitangazamakuru (Media Desk) mu Nzego zishinzwe Iperereza z’u Rwanda (NSS).

 

 

 

5. Kennedy Ndahiro:  Executive Editor muri The New times, amaze igihe kinini ari Maneko w’Ubunyamabanga bwa FPR-Inkotanyi, yanakoreye Agence Hirondelle ariko mu by’ukuri ari Maneko ushinzwe kuneka impunzi z’abanyarwanda, n’abatangabuhamya mu rukiko rwa Arusha (ICTR).

Birababaje kubona abayobozi bitwa ko aribo bakabereye urugero abanyamakuru bagenzi babo aribo batandukira batanga urugero rubi.

Ruben Barugahare

Rwiza News

 

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste