Archive pour 27 janvier, 2012

TRIBERT AYABATWA RUJUGIRO ARAVUGURUZA IBYO IKINYAMAKURU THE EXPOSER CYAMWANDITSEHO

TRIBERT AYABATWA RUJUGIRO ARAVUGURUZA IBYO IKINYAMAKURU THE EXPOSER CYAMWANDITSEHO 381304_109891469127523_100003200120090_50870_2139276201_n1

 

 

 

Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Mutarama 2012, ikinyamakuru gikorera kuri Internet kitwa The Exposer cyanditse inyandiko ivuga ku munyemali Tribert Ayabatwa Rujugiro. Iki kinyamakuru ntabwo kimucira akari urutega kuko kimuvugaho byinshi bimwibasira ndetse kikagera no ku bizima bwite bwe. Kimurega ibintu byinshi bitandukanye ariko twavugamo iby’ingenzi:

- kuba afite ubwandu bwa SIDA kandi ngo agakunda ngo gufata abana n’abagore ku ngufu,

- gukoresha ibiyobya bwenge, afatanije na David Himbara

-gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bibumbiye mu Ihuriro RNC ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR

-Kugerageza gukura umutungo we mu Rwanda n’ibindi

Mu kiganiro Umunyemali Tribert Ayabatwa Rujugiro yagiranye na BBC Gahuza-Miryango kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2012 avuga ko bitamutangaje kuko ngo atari ubwa mbere ibinyamakuru byo mu Rwanda bimwibasira. Avuga ko yagerageje kumenya abandika The Exposer ngo amenye aho ayo makuru ava ariko ngo yabonye icyo kinyamakuru kitagaragaza ba nyiri ukwandika iyo nyandiko.

Ibimuvugwaho ngo bijyanye no gufata abana n’abagore ku ngufu yabihakanye avuga ko ntabyo yigeze akora kandi nta n’ibyo azigera akora mu buzima bwe

Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge nabyo yabihakanye avuga ko uretse ubucuti gusa we na David Himbara bafitanye ibyo babavugaho atari byo.

Yavuze kandi ko adakorana na RNC ko rwose atanazi na adresse ya Lt Gen Kayumba Nyamwasa, ku bijyanye no gufasha imitwe y’inyeshyamba avuga ko bidashoboka kuko we icyo yiyemeje ari uko adashobora kujya mu gikorwa icyo aricyo cyose cyateza intambara mu Rwanda.

Ibivugwa ko arimo kugerageza gukura imali ye mu Rwanda cyane cyane za Konti afite mu mabanki, yavuze ko atari byo ko rwose agifite ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda ndetse no mu Burundi. Kandi byose bikora nta kibazo nta gahunda afite yo kubigurisha.

Ibi bikorwa byo gushaka kwibasira Umunyemali Tribert Ayabatwa Rujugiro bimaze kugaragara kenshi ku buryo umuntu yibaza ikihishe inyuma, tubibutse ko uretse inyandiko zo mu binyamakuru, muri Mata 2011 hari imodoka 8 uruganda rwa Rujugiro ruri i Goma muri Congo zari zaguzwe mu kigo gicuruza imodoka Akagera Motors, maze zifatwa na Leta y’u Rwanda zigeze ahitwa ku Mukamira, bivugwa ko ngo zigiye gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari muri Congo.

Ikindi kigaragara n’uko ikinyamakuru The Exposer kitari gutinyuka kwandika umuntu nka Tribert Ayabatwa Rujugiro nta ruhushya cyangwa bidaturutse mu Leta y’u Rwanda, dore ko icyo kinyamakuru kitibasira uwo munyemali gusa, ahubwo kinibasira abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame. Dukurikije  uko itangazamakuru ryo mu Rwanda riri mu kwaha kwa Leta, ababikurikiranira hafi bahamya ko nta handi izi nyandiko zaturutse uretse muri Leta y’U Rwanda cyangwa abantu bakingiwe ikibaba nayo.

Matabaro Mariko

 

 

 

UKO IGISIRIKARE CY’U RWANDA KIMEZE

UKO IGISIRIKARE CY'U RWANDA KIMEZE kagame-et-officiers

 

ABANTU BAFITE UBWENGE NTABWO BAVUGA NGO BARIYA BA GENERAL NGO BAFUNZWE KUBERA KAGAME YENDAGA KUJYA UGANDA NGO BADAKUBITA KUDETA.

UKO MBIBONA:

1. BARIYA BASIRIKARE NTABWO BASHOBORA GUKORA COUP D’ETAT KUBERA KO SHEBUJA BURIYA ABAFATIYE RUNINI CYANE. BURIYA BA IBINGIRA BAKOZE IBYAHA BYINSHI, KUBA RERO NTAWE USHOBORA KUBAKURIKIRANA NI UKO SHEBUJA ABAKINGIRA IKIBABA. MWABONYE KO UMUYOBOZI WA ICTR CARLA DERPONTE YIHAYE KUVUGA NGO ARABAKURIKIRANA BAHITA BAMWIRUKANA KU MIRIMO YE. IBI BYATEWE N’IMBARAGA KAGAME YAKORESHEJE ASHAKA KWIHIMURA KURI PUISSANCE MONDIALES, ZITIGEZE ZIGIRA ICYO ZIKORA GENOCIDE ITEGURWA KDI ISHYIRWA MUBIKORWA. SO, USA N’UBWONGEREZA BYASANZE NTACYO BYAKOZE, BISANGA BARAMUTSE BAKURIKIRANYE FPR, BYATEZA UMWUKA MUBI, KDI KAGAME NAWE YARI ABITSE AMABANGA MENSHI YABO, BITUMA BIDAKOMEZA.

MWABONYE KURUBANZA RWA ROSE KABUYE, KAGAME YAKOZE IYO BWABAGA AKINA UMUKINO WO HEJURU….. KUGEZA EJOBUNDI MANDA ZIVANWEHO, KDI MURABONA KO UMUKINO SARKOZI NA KAGAME BARIMO GUKINA MURAHABONA MUFITE AMASO,

COUP D’ETAT:

KUBATAZI IGISIRIKARE CY’URWANDA UKO CYUBATSE, BIRASEKEJE, USHOBORA KUBA URI GENERAL ARIKO URI MUNSI Y’AMATEGEKO Y’ABAJEPE. UMUTWE W’ABAJEPE URI HEJURU Y’IGISIRIKARE CYOSE. MURWANDA N’UBWO HABA ABA GENERAL IGIHUMBI NTA COUP D’ETAT BAKORA. UTI GUTE:

1. IMBUNDA ZA MISAADA ZOSE ZIRI MURI CAMP Gp KIMIHURURA. NTAMUYOBOZI N’UMWE WO KW’ISI, URETSE MU RWANDA WAKWINJIRA MURI CAMP GP ADAHAWE AMABWIRIZA N’UMUYOBOZI WA CAMP GP. UYU NAWE AHABWA UBURENGANZIRA NA PRESIDENT KUGITI CYE. KAGAME WENYINE NIWE WEMEREWE KWINJIRA MURI CAMP GP NTARUHUSA, NUKU NIKO BITEYE.

2. UMUSIRIKARE UKOMEYE ( SOIT GENERAL) WEMEREWE KWINJIRA MURI CAMP GP KUBERA IMPAMVU RUNAKA, ARASAKWA NK’UKO BASAKA UMUCIVILE, NTIYEMEREWE KWINJIRANA INTWARO (PISTO), BAMUSAKA INCURO 3 KUKO BARRIERES ZINGANA MURI CAMP GP.

3. IGIHE CYOSE UMUKURU W’IGIHUGU ARI HANZE, IKIBUGA CY’INDEGE KIBA KIRI MUMABOKO Y’ABAJEPE, BAHITA BAPANGA UBURINZI KUGEZA AGARUTSE. NIBUTSE KO N’UBWO UMUKURU W’IGIHUGU ARI MU GIHUGU IMBERE, UMUTWE W’ABAJEPE UHORAHO KU KIBUGA CY’INDEGE. AHA SIMVUZE UMUTWE WA POLICE UKORANA NA CAMP GP.

AMRA ZOSE MU GIHUGU (UBUBIKO BW’IMBUNDA BUKOMEYE) BUGENZURWA NA CAMP GP.

4. TWIBUTSE KO UMUJEPE WO MU RWANDA AFITE AMABWIRIZA ARUTA AYABANDI KW’ISI. AFITE AMATEGEKO AMUGENDA KUGEZA APFUYE N’UBWO YABA YARABAYE DEMOB. UMUJEPE NI INDOBANURE, NTA MUHUTU UBAMO ( AHA SINSHATSE KUVUGA KO ABATUTSI BATAMUHINDUKA, MUNYUMVE NEZA, ARIKO NDABABWIRA IBINTU UKO BITEYE, NK’UMUNTU WABAYE MURI KIRIYA GISIRIKARE). FORMULE ITEYE ITYA: UMUJE PE WESE NI UMUTUTSI, ISE ARAZWI, NYINA ARAZWI, ABAVANDIMWE BE BARAZWI. UMUJEPE WESE IYO AVA AKAJYA NI MANEKO W’UNDI, N’UBWO MWABA MUVUKANA MURI BABIRI, ATEGETSWE KURIPOTINGA IBYO MWENE NYOKO YAVUZE.

KUVUGA NGO GENERAL MURWANDA ? GENERAL NI UMU CIVILE IMBERE Y’ABAJEPE.

UMUKURU WA CAMP GP ABIGIZEMO URUHARE, COUP D’ETAT NI IMINOTA 2 GUSA!!!!!
CAMP GP ITABIGIZEMO URUHARE, COUP D’ETAT NI ZERO WA MUGANI WA KAGAME

Demob.

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste