Mu Mbere kwa Perezida Paul Kagame (Behind the presidential curtains: Paul Kagame)

Mu Mbere kwa Perezida Paul Kagame (Behind the presidential curtains: Paul Kagame) Sgt-Noble-Marara1-300x225Mu Mbere kwa Perezida Paul Kagame ni ikiganiro gikomeza kizajya gisohoka rimwe mu cyumweru buri wa gatatu, muri icyo kiganiro umwe mubahoze barinda Perezida Paul Kagame, witwa Noble Marara azajya aduha ubuhamya ku bintu bimwe na bimwe yibuka bidasanzwe yagiye yibonera n’amaso ye igihe yari hafi ya Perezida Kagame. Hari bamwe basuzugura ubwo buhamya ariko njye n’uwabwanditse twiyemeje kubutangaza kugira ngo umuntu wumva yifuza kubusoma abusome.

Icyi Cyumweru turabagezaho:

Ejo hashize nari nicaye mu ntebe ndimo gusoma urutonde rw’abakinnyi bahinduye amakipe  muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza, mbona umuntu ampamagaye kuri telefone ariko akoresheje inimero itagaragara. Ubusanzwe ntabwo njya nitaba inimero zitagaragara ariko ubu bwo naritabye kuko ndi umubyeyi natekereje ko wenda abana banjye bashobora kuba bagize ikibazo ku ishuri cyangwa ahandi bakinira.

Uwo wari umpamagaye ntabwo yari ahamagaye ku byerekeye abana banjye, ahubwo ni umuntu wari uhamagaye ari mu Rwanda. Uwari uhamagaye yari afite ijwi ry’umugabo rituje nk’iry’umupadiri, anyibutsa uburyo twabanye igihe twari mu ngabo zishinzwe kurinda Perezida wa Repubulika (Republican Guard) anansaba ko nataha mu Rwanda. Ibyo yanyibutsaga harimo uburyo twatangiye akazi ko kurinda Perezida Paul Kagame, twakoranye kuva twinjira mu ngabo za RPF mu myaka ya za 90, twari twarasangiye akabisi n’agahiye, ariko ntabwo twari duherukanye kuva yakoherezwa mu kandi kazi mu ngabo zishinzwe kurinda Perezida Kagame.

Yansabye kwihakana byimazeyo ihuriro Nyarwanda RNC no kureka kuba umuyoboke w’iryo huriro. Yanyibukije ukuntu Perezida Kagame yitwaye ukuntu yatowe n’abanyarwanda ku bwinshi. Mu kiganiro cyacu, yatangiye kuntera ubwoba nanjye numva ntashoboye kwihanganira gukomeza kuvugana nawe. Imivugire ye yanyibutsaga ibihe nasize inyuma, aho umuntu yakurikizaga ibyemezo bifashwe, by’amafuti, imicungire mibi ndetse n’imipango mibi. Gikomeza kumwumva byanyibukije cyane igihe narindaga kandi ndi n’umushoferi wa Perezida Kagame, ibibi byose nabonye igihe nari muri ako kazi.

Nari narakuriye muri Uganda nifuzaga igihe cyose kuzataha mu Rwanda, Ba data wacu na ba marume bari bakuru kuri njyewe bari mu ngabo za Uganda ndetse na mukuru wanjye mukuru. Igihe twateraga u Rwanda nari mfite mu mutwe wanjye amazina yose y’abasirikare bakuru ba APR kuva kuri ba Nyakwigendera Afande Fred Rwigema, Afande Adam Waswa, Afande Ndugute Kalisoliso n’abandi.
Nakomeje gutekereza ku bibera mu Rwanda ubu, nibuka ibihe byashize. Uwo twavuganaga kuri telefone yakomeje  kunyinginga ngo mve muri RNC kugira ngo nzagire ubuzima bwiza mu Rwanda, ariko ni ibintu ntashobora kwemera. Nk’umuntu wabaye hafi ya Perezida Kagame igihe kinini, nibuka imyitwarire ye y’igitugu ku basirikare bo hejuru, k’uwo bashakanye, no ku bantu bose bari hafi ye. Nasubije uwo mugabo nti : « nabaye hafi ya Kagame igihe kinini ku buryo nzi uruhande ngomba kubamo. ». Nahise mfunga telefone.

Nabonye  ukuntu Perezida Kagame ateye ku buryo ntashobora kuzongera kumukurikira habe na rimwe.

Muri 1994, nabonye ukuntu yakubise James Kabarebe inshyi, ngo kubera ko atitabaga icyombo (Radio), igihe yahamagaraga ngo nyinyi wajinga (mwebwe mwa bicucu mwe) nk’aho ari ryo zina yakoreshaga ahamagara ku cyombo, izina ryo ku cyombo rya James Kabarebe ryari 66 golf, ariko yarakubiswe kuko ngo yagombaga kumenya ko Wajinga bisobanura umuntu wese ufite icyombo!

Muri 1995, Perezida Kagame yatangiye kwishyiramo ko Afande Ndugute afite gahunda yo kumwica, ubwo dukoresha amayeri akajya arara kwa nyirabukwe cyangwa mu nzu ya  muramu we, kugeza aho ahinduriye abayobozi b’ingabo. Ibi binyibutsa ukuntu abasirikare bacu bateze igisasu cya mine mu butaka, imbere y’inzu ya Afande Ndugute i Kinihira ahagana mu 1993-1994, icyo gisasu akakirokoka!Icyo gisasu cyaraturitse ariko Afande Ndugute yari mu modoka, ha Mana nta muntu wakomeretse. Ntabwo hari hashize igihe kinini Afande Karangwa nawe yishwe n’igisasu cya mine batega mu butaka cyari cyatezwe n’igisirikare cyacu. Kadogo umwe ndashaka kuvuga izina kubera umutekano we, yabajije Masumbuko niba Afande Karangwa ataribukoreshe iyo nzira, Masumbuko yamusubije ngo nagire vuba ibyo akora arabizi.

Umunsi umwe mu 1995, nagendeye mu modoka ya Jeep Land Lover, yari yarigeze kuba iya Nyakwigendera Afande Rwigema, iyo modoka ya gisirikare yari itangiye gusaza, n’ubwo bwose itakoreshwaga. Rero nabajije Rogers Rutikanga wari ushinzwe iby’imodoka za Perezida Kagame niba yayigurana n’indi, cyangwa niba twayikoresha ntikomeze kujya ihora ihagaze igihe cyose ntacyo ikora. Yambwiye ko abona nta mpamvu tutayikoresha. Nifuzaga gufasha umwe mu bamugariye ku rugamba Capitaine Léandre, wari warabereye impumyi ku rugamba nkamugeza aho yashakaga kugera, ubwo tumushyira mu modoka turagenda.  Yari umuntu uzi ubwenge cyane ku buryo n’ubwo bwose yari yarahumye yashoboraga ubundi buryo akamenya ibiri iruhande rwe. Ubwo twahagurutse tugenda twumva ibiparu bye kuko ni umuntu wasetsaga cyane, mu gusohoka muri Camp Kigali, twakubitanye n’imodoka ziherekeje Perezida Kagame, wari waje kureba amashuri yo muri camp Kigali, kugirango arebe niba abana be bashobora kuyigamo, ariko ntabwo yayakunze ku buryo abana be bayigamo.

 

Perezida Kagame yarahagaze maze ambaza niba nzi nyiri iyo modoka nari ndimo, nasubije ko  mbizi, ahita ankubita inshyi 2. Maze abwira abamurindaga 3 (Sentongo, Kizima, na Rwoganyanja ngo badufate bakomeze badukubite, Capitaine Léandre we kuko yari impumyi ntiyasobanukiwe ibibaye. Njyewe n’undi musore witwaga Bosco baradukubise izakabwana. Bigeze aho Perezida Kagame ambaza aho iyo modoka yabaga iyo myaka yose, ndamusubiza. Maze areba Bosco wari wanegekaye bikomeye aratubwira ngo tujyane kwa muganga. Natangiye kwibaza icyo twazize kugeza na n’ubu ntabwo ndakimenya!

Muri 1997, Perezida Kagame yavuze ko yumvise ngo hari imipango yo kumwica, ubu bwo noneho yavuze ko uwo mupango urimo abasirikare benshi bo hejuru. Maze abenshi abakura ku kazi abandi abahindurira imyanya. Ariko mbere yaho yadutegetse kujya turara ijoro hagati mu muhanda ujya i Kinyinya mu gihe cy’iminsi 4, kuva  saa mbiri za nijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Ubu bwo yatanze itegeko ryo kwica Major John Birasa, yashinjaga ko yamenye ko hari  umugambi wo guhirika ubutegetsi, maze ntiyabwira abamukuriye. Yishwe n’abasirikare bagera hafi mu 9 boherejwe na Colonel Siras Udahemuka wari Capitaine icyo gihe. Ubu ni umwe mu bashinzwe kurinda ikibuga cy’indege cya Kanombe.

Abo basirikare 9 bari bayobowe na W011 Mugabo, bahise bagira Lieutenant none ubu ni Major. Major Birasa yicanywe na Capitaine Eddy bari kumwe mu modoka. Ni muri uwo mwaka Perezida Kagame yategetse Gen Brig Dr Rutatina gutera urushinge rw’ingusho Afande Ndugute waje gupfira muri Afrika yepfo nyuma yaho. Abakoze isuzuma (autopsie) berekanye ko hari uburozi bwari mu bihaha no mu bindi bice by’umubiri.

Nta gushidikanya ko ubwicanyi bwa Perezida Kagame umuntu atabuvuga ngo aburangize, nk’uko abanyarwanda bose babizi, tugiye kwibanda ku byaba bituma Perezida Kagame amera uko ameze ubu. Nk’impunzi nyinshi z’abanyarwanda bari mubihugu byo hanze, ni mu ntangiriro z’ubugimbi Perezida Kagame yatakaje se umubyara. Ni muri icyo gihe yari akeneye se nk’urugero rwo kureberaho,  yigaga muri Old Kampala School, ise yabaga mu nkambi, we na nyina na bashiki be. Ise yaje kurwara bikomeye, umugiraneza amujyana mu bitaro bya Mulago i Kampala.

Ntabwo byatinze ise wa Perezida Kagame yitaba Imana mu bitaro, ariko mbere yaho yari yasuwe na data wacu wari umushoferi w’ikamyo muri Kawanda Reseach, nyuma yasubiyeyo bamubwira ko Rutagambwa ariwe se wa Perezida Kagame yitabye Imana. Data wacu yohereje ubutumwa mu nkambi umuryango wa Rutagambwa wabagamo ntiyabona igisubizo, amaze iminsi 2 ategereje yasabye uruhushya rwo gushyingura umurambo mu isambu ya Leta, ikorerwamo ubushakashatsi ahitwa Kawanda hakaba hari aha Kaminuza ya Makerere.

Mu gihe namaze ndinda Perezida Paul Kagame, nifuje kuba nabwira Data wacu akereka Perezida Kagame aho se ahambwe. Hakurikijwe ubushakashatsi gutakaza umwe mu babyeyi bawe ufite hagati y’imyaka 11 na 12 ntabwo ari ikintu cyoroshye. Bishobora kugira ingaruka zijyanye n’ihahamuka, mu mikurire yawe ndetse no mu byemezo umuntu afata mu buzima. Ibi na Perezida Kagame byamugizeho ingaruka zikomenye, agira amaranga mutima cyane, nta muntu yizera, iyo arakaye ijwi rye ribamo amarangamutima (émotions) cyane ku buryo imikoreshereze y’ibindi bice by’umubiri iba itakijyanye n’ibyo avuga.

Iyo avuga aba ashaka ko uwo ariwe wese yumva ibyo avuga kandi akabyemera, iyo bitagenze gutyo, atangira kugaragaza uburakari iyo abonye ko hagaragaye kutumva ibintu kimwe nawe. Ntajya yihanganira itangazamakuru, rimwe na rimwe akubita ku meza, byerekana ikibazo aba afite muri we. Perezida Kagame ni umuntu utuka Nyina umubyara n’umugore we, ku buryo umugore hari igihe yigeze kumara amasaha agera ku 8, yagiye mu nshuti kubera gutinya Perezida Kagame bamaze gutongana. Yakubise imigeri mu idirishya igihe umuhungu we Brian yari yikingiranye mu cyumba, ni nacyo gihe yashatse gukubita mushuki we Marice ngo kuko atacunze musaza we. U Rwanda ruyobowe n’umuntu udakomeye neza mu mutwe.

Yigeze kudusa kumukangura kugirango ashobore kureba umukino w’iteramakofe (Boxe) mu myaka ya za 1990, byari nka saa munani z’ijoro, akenshi byabaga ari hagati ya Mike Tyson n’abandi. Icyo gihe twatinze iminota nk’ibiri ariko yari atwishe. Nibaza icyo akundira Boxe n’ukuntu ananutse bitajyanye na boxe, muzarebe amaguru ye n’amaboko ye.

Nyuma yaho yagize igitekerezo cyo kujya akina Tennis, ntekereza ko ariyo yari ijyanye nawe kuko yabaye n’umukinnyi mwiza wayo.

Igihe narindaga Perezida Kagame ako kazi ntabwo nigeze nkinubira kuko nibwiraga ko ndimo gukorera u Rwanda, bigatuma nkomeza. Ariko nibwira ko Perezida Kagame yahemukiye igihugu cyacu, yica abanyapolitiki, gufunga abantu abahora ubusa, yica abayobozi bakuru b’ingabo abonye ko intambara irangiye kuko nta rugamba yigeze ayobora, twajyaga ahantu twizeye umutekano tuburiwe na bamwe mu bakuru b’ingabo  navuze haruguru cyane cyane Afande Ndugute wari ushinzwe iby’imirwano.

Nzahagarara ku kuri kandi niteguye gusobanura uruhare rwanjye mu kazi kose nakoze igihe nari mu Rwanda. Ibi birahagije muri iki cyumweru ni aho mu cyumweru gitaha.
Noble Marara

 

Source: JENNIFER FIERBERG, africa global village

Byashyizwe mu Kinyarwanda na rwandarwiza.unblog.fr

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste