Urujijo ku mwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi: Jean Bosco Gasasira

Urujijo ku mwanditsi mukuru w'ikinyamakuru Umuvugizi: Jean Bosco Gasasira jean-bosco-gasasiraKuva uyu mwaka watangira ikinyamakuru gisohoka kuri internet UMUVUGIZI.COM kimaze gusohoka gacye cyane ndetse kuva tariki ya 11 Mutarama 2012 nta nyandiko cyari cyongera gusohora.

Haravugwa amakuru atandukanye bigateza urujijo, bamwe bati Jean Bosco Gasasira, Umwanditsi Mukuru w’UMUVUGIZI yaguzwe na Leta ya Kigali ndetse ahita anasubira mu Rwanda, abandi bati JB Gasasira yaburiwe irengero yaba yararigishijwe.

Tubibutse ko iki Kinyamakuru Umuvugizi cyakoreraga kuri Internet nyuma yo guhagarikwa gukorera mu Rwanda na Leta y’u Rwanda. Umuvugizi guhagarikwa gusohoka ku mpapuro na Leta y’u Rwanda ntabwo cyawubujije gukomeza gukora. Kuko wahise ukomeza gusohoka ukoresheje urubuga rwa internet www.umuvugizi.com. Umwanditsi Mukuru wawo Jean Bosco Gasasira yahunze igihugu, ahubwo akatirwa gufungwa imyaka 2 adahari.

Umuvugizi ni ikinyamakuru gikunze gusohora amakuru menshi anenga ubutegetsi kandi akenshi avuga amabanga menshi yo muri Leta ya Kigali, ndetse kugeza ku karimurore. Gikunzwe gusomwa n’abantu benshi kuko uretse amabanga menshi abanyamakuru bacyo bari bafite ubuhanga bwo gusohora inyandiko z’umwimerere.

Ubu haribazwa byinshi ariko ikizwi n’uko iki kinyamakuru cyari kibangamiye abantu benshi barimo na  Leta ya Kigali cyane. Ibi bigaragazwa n’uburyo umwanditsi Mukuru wacyo wungirije Jean Léonard Rugambage yishwe,  bigakurikirwa n’ikinamico cyakinwe na Leta y’u Rwanda kugeza ho uwamwishe abyiyemerera, ubu akaba yararekuwe yidegembya hanze! Leta y’u Rwanda ikoresheje isosiyete icunga imiyoboro ya internet mu Rwanda yakoze uko ishoboye ku buryo abakoresha internet badashobora gufungura ikinyamakuru umuvugizi.com ngo bagisome. Ku buryo ubu kugirango abakunzi bacyo bari mu Rwanda bagisome bakoreshaga facebook bagashaka amakuru kuri page y’Umuvugizi cyangwa iya Jb Gasasira.

Leta y’u Rwanda ntabwo yahagarikiye aho, mu rwego rwo kujijisha abanyarwanda Sagihobe wa Leta y’u Rwanda, « Umushakashatsi » Tom Ndahiro yafunguye urubuga rwitwa umuvugizi.wordpress.com  mu mugambi wo kuyobya abasomyi b’umuvugizi ngo bagirengo Umuvugizi wahinduye imyandikire. Ariko ntacyo byatanze kuko inyandiko zisohoka kuri urwo rubuga zuzuyemo,ibitutsi, ubuswa, mbese ziteye ubute.

 

Tubitege amaso!

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste