Archive pour 24 janvier, 2012

Impuruza: Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira amaze iminsi yaraburiwe irengero

Impuruza: Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira amaze iminsi yaraburiwe irengero photo-reporters-without-borders-e1312471050190-300x294Iyi message ni impuruza. Ku italiki ya 10 mutarama 2012, saa moya z’umugoroba, navuganye na Jean-Bosco Gasasira kuri telephone ye igendanwa. Namubazaga impamvu adaherutse kumpamagara nk’uko byari bisanzwe. Nta na rimwe yararaga atamvugishije kubera ko inkuru zahitaga ku rubuga rw’ikinyamakuru abereye umuyobozi (Umuvugizi), ari jyewe wazikosoraga mbere y’uko zigera ku basomyi. Gasasira yanshubije ko amaze iminsi atameze neza. Namubajije niba hari ikibazo gikomeye yagize cy’uburwayi, ansubiza ko ari byo yari amaze iminsi arwaye grippe ikomeye. Ijwi rye ryumvikanaga neza ko yarimo kuyikiruka.

 

Taliki ya 13 mutarama uyu mwaka, Gasasira yongeye kumpamagara, ambwira ko abasomyi bacu barimo kumubaza impamvu yabibagiwe. Ati shaka inkuru wakwandika igezweho turebe ko twakira abasomyi, kuko batumereye nabi. Barimo kuvuga ko twaguzwe na Kigali. Aya ni amagambo ya Gasasira.

Inkuru yari d’actualite kiriya gihe, yari raporo yakozwe n’abacamanza b’abafaransa mu Rwanda, raporo nshya yerekeranye n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana. Iyi nkuru, ndi bubagezeho copie yayo, nahise nyikora ndayimwoherereza, ariko ntiyayihitisha kubera impamvu atigeze amenyesha. Kuva icyo gihe Gasasira ntiyongeye kumpamagara, ndetse na telephone ye twari dusanzwe tuvuganiraho, yahise izima burundu.

Ndamenyesha abasomyi b’iyi message ko mfite impungenge z’ibura rya Jean-Bosco Gasasira wayoboraga ikinyamakuru Umuvugizi. Niba akiriho, ndamusaba ko yahumuriza abantu, barimo na njye, ko nta kibazo afite. Ndongera kumenyesha ko kuva Gasasira yagera hano muri Suwede, atigeze amenyesha uwo ari we wese aho atuye. Icyo nzi ni uko aho yari atuye, atigeze ambwira na rimwe, yahimutse inshuro zirenga imwe. Yambwiraga ko afite umutekano muke, ko hari abantu bamugendagaho bashaka kumugirira nabi. Umunyamurenge atigeze ambwira izina rye, ngo yaba yarigeze gushaka uko yamutumira kurya iwe, hanyuma ngo amukeka amababa yo gushaka kumuha uburozi, ya ntwaro nshya y’ubutegetsi bwa Kigali. Aya ni amagambo ya Gasasira ubwe.

N’ubwo icyizere gikunda kuraza amasinde, ndakizera ko mugenzi wange Gasasira Jean-Bosco akiriho, ko atahuye n’abagizi ba nabi b’i Kigali, ba bicanyi batajya baruha mu guhigisha uruhindu abanyamakuru bacitse ku icumu.

 

Amiel Nkuliza

Sweden

23.01.2012.

source: Le Médiateur-Umuhuza

Urujijo ku mwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi: Jean Bosco Gasasira

Urujijo ku mwanditsi mukuru w'ikinyamakuru Umuvugizi: Jean Bosco Gasasira jean-bosco-gasasiraKuva uyu mwaka watangira ikinyamakuru gisohoka kuri internet UMUVUGIZI.COM kimaze gusohoka gacye cyane ndetse kuva tariki ya 11 Mutarama 2012 nta nyandiko cyari cyongera gusohora.

Haravugwa amakuru atandukanye bigateza urujijo, bamwe bati Jean Bosco Gasasira, Umwanditsi Mukuru w’UMUVUGIZI yaguzwe na Leta ya Kigali ndetse ahita anasubira mu Rwanda, abandi bati JB Gasasira yaburiwe irengero yaba yararigishijwe.

Tubibutse ko iki Kinyamakuru Umuvugizi cyakoreraga kuri Internet nyuma yo guhagarikwa gukorera mu Rwanda na Leta y’u Rwanda. Umuvugizi guhagarikwa gusohoka ku mpapuro na Leta y’u Rwanda ntabwo cyawubujije gukomeza gukora. Kuko wahise ukomeza gusohoka ukoresheje urubuga rwa internet www.umuvugizi.com. Umwanditsi Mukuru wawo Jean Bosco Gasasira yahunze igihugu, ahubwo akatirwa gufungwa imyaka 2 adahari.

Umuvugizi ni ikinyamakuru gikunze gusohora amakuru menshi anenga ubutegetsi kandi akenshi avuga amabanga menshi yo muri Leta ya Kigali, ndetse kugeza ku karimurore. Gikunzwe gusomwa n’abantu benshi kuko uretse amabanga menshi abanyamakuru bacyo bari bafite ubuhanga bwo gusohora inyandiko z’umwimerere.

Ubu haribazwa byinshi ariko ikizwi n’uko iki kinyamakuru cyari kibangamiye abantu benshi barimo na  Leta ya Kigali cyane. Ibi bigaragazwa n’uburyo umwanditsi Mukuru wacyo wungirije Jean Léonard Rugambage yishwe,  bigakurikirwa n’ikinamico cyakinwe na Leta y’u Rwanda kugeza ho uwamwishe abyiyemerera, ubu akaba yararekuwe yidegembya hanze! Leta y’u Rwanda ikoresheje isosiyete icunga imiyoboro ya internet mu Rwanda yakoze uko ishoboye ku buryo abakoresha internet badashobora gufungura ikinyamakuru umuvugizi.com ngo bagisome. Ku buryo ubu kugirango abakunzi bacyo bari mu Rwanda bagisome bakoreshaga facebook bagashaka amakuru kuri page y’Umuvugizi cyangwa iya Jb Gasasira.

Leta y’u Rwanda ntabwo yahagarikiye aho, mu rwego rwo kujijisha abanyarwanda Sagihobe wa Leta y’u Rwanda, « Umushakashatsi » Tom Ndahiro yafunguye urubuga rwitwa umuvugizi.wordpress.com  mu mugambi wo kuyobya abasomyi b’umuvugizi ngo bagirengo Umuvugizi wahinduye imyandikire. Ariko ntacyo byatanze kuko inyandiko zisohoka kuri urwo rubuga zuzuyemo,ibitutsi, ubuswa, mbese ziteye ubute.

 

Tubitege amaso!

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste