Imihigo y’intore iyo zihaze imisoro y’abanyarwanda.
Biteye isoni iyo abantu biyita ngo ni abayobozi (ntabwo ari abayobozi kuko ntabwo batowe) bihanukira bagatuka abanyarwanda bagenzi babo nta butwari babarushije mu minsi yashize, babarusha ubu, cyangwa bazabarusha mu minsi iri imbere. Umuntu witwa ko ahagarariye u Rwanda (uretse ko atarabyemererwa) atuka abanyarwanda batuye mu gihugu yaje guhagarariramo U Rwanda kandi mu nshingano ze harimo gusabana n’abo banyarwanda!
Namwe nimwiyumvire ikiganiro cyuzuyemo agasuzuguro, ubwishongozi, kugura inzira, ikinamico, kutareba kure, ubuswa n’ibindi hagati ya Vincent Karega, Gasamagera Wellars, na Ntawukuriryayo J D
To: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr
From: Vincentkarega@yahoo.fr
Date: Mon, 9 Jan 2012 11:27:23 +0000
Subject: Re: [Urubugarw_Intore] Re: HE arangije uruzinduko muli Africa y’Epfo
Uraho Ntore Gasamagera. Nta kiguzi watanga kirusha ubupfura udahwema kwereka urwakubyaye. Nkubwiye ko ibigarasha ari ibigarasha nyine nibwo wabyunva neza. Ibigarasha bikuru bigikomeza kwiyita General ntazi iGihugu zihagarariye mu mahanga cyangwa ingabo zirongoye. Jyewe nahisemo kubita generic citizens/umuturage ngofero. Abo rero ntibabona izuba bitwikira ijoro kugira bashobore kubona akuka ko hanze. Batinya isazi bakikanga n’igicucu cyabo bwite. Muri bo hari ikibirukankamo ikibazo sibo rwose. Bagomba nyine no kwerekana ko bahigwa bukware bagirirwe impuhwe bakomeze babone aho kwegeka umusaya n’igikoma cyo gusunikisha iminsi. Abayoboke bagizwe n’abaramu, barumuna n’ababyara babo ba generic. Abandi ni twa demob dukeya twananiwe discipline mu ngabo tunarirwa kwisunga gahunda nziza za demob tunarirwa umuco n’uburere mbonezagihugu. Uwize menshi n’ikibura mwaka. Izo nsore nsore n’izindi mburamukoro zituye mu bice byugarijwe n’umwanda,inzara,ubujura n’ubwicanyi police yaho yataye umutwe .
Ibyo biremwa nta gaciro amafunguro ya mugitondo ni urumogi. Aya saa sita ni kanyanga. Amaso yarahiye wagira ngo n’ayinshira. Umurimo ni ugukoresha internet z’ubuntu batuka uRwanda batazi batumva. Bakavuga ubukene nta bipimo bakavuga democracy batazi definition yayo. Ufite ubukana kurusha abandi ba generic bakamukubura agashati gashashe n’irobo ry’udushaza cyangwa ifu.. Abandi ni mpunzi za 94 nyinshi ziboshwe n’amahano zakoze mu Rwanda harimo nizakatiwe. Izindi mpunzi z’abantu beza tunasabana ariko zagiye mu kigare cy’ibinyoma bya FDLR muri Congo naho zaje gutera ikiraka no gushaka amaramuko abandi banyabinyoma abo ba generic na Safari Stanley usigaranye uruhanga n’amajigo babashyushya imitwe ngo ntimuzabona ibyangombwa nimutaha muzicwa nimudufasha tuzabacyura mu cyubahiro kidasanzwe. Abo iyo begerewe bamenya vuba icyatsi n’ururo. Abo banyagwa bandi rero Gasamage, hari igihe koko bigaragambya nubwo baza ari 30 bakabyita magana tatu yo se ki? Ariko ahabereye inama ubu ni 450km y’indiri zabo. Kugirango bahajye babone aho bahagarara ku ruhande rw’umuhanda bibasaba Fundraising yo gukodesha Bus ntawabo wasigaranye n’igiceri cya 20 noheli yabasize mu kangaratete umutungo wabo wose wari waguze kanyanga n’urumogi bigana ababishoboye kwinezeza bino, abana batetera iwabo batangiye gusarura ibyiza byo kudatakaza umurongo. Gutumirwa muri ibyo birori byikikirenga hatumiwe umugabo hasiba undi. Abakuru b’ibihugu,ababaye bo ,abakuru b’amashyaka afite amateka,abakire abakuru b’amadini n’imilyango remezo ya ANC. Ibigarasha nta category nimwe aho wabigereranya nayo. Ikindi abayoboke babo babwiweko umubano wacu na South Africa wacitse kera ko South Africa ari indiri yabo ngo ibashyigikiye ku rugamba rwo guhirika ubutegetsi bw’ikigali kwa kundi barota ko ari intare babyuka bagasanga ahubwo ari injangwe. Sinzi icyo bazabwira abo bayoboke ku mubano. Aho ku meza makuru yibyo birori mpuzamahanga byahuruje isi, President wacu yari iruhande rwa Pdt Zuma nta wundi hagati. Sinzi niba bene icyo cyicaro mu bihe nkibyo bigenerwa umwanzi!! Abakongomani bino bandekere sinzi niba bazunva ilingala n’igifaransa kurusha ibyanjye . Abenshi b’abaganga n’abandi harimo na researchers twabanye Congo tunabana n’ino ingo zabo nzigeramo nabo baranyishyura tugasangira makayabo bigatinda tureba amafoto no mu bwana. Gasamagera niba utanyuzwe ongera ubaze ku rubuga munyihanganire uyu munsi narubohoje kandi jyewe sinzi gukora summary. Akari ku mutima gasesakara ku munwa ntacyo nsize inyuma niko ndemye. Ko naryohewe ndetse n’abagenzi banjye muli Ambassade banfatiye runini bo baracyafite itoto n’ibakwe ndabyina nvamo imyaka yaje. Twashishaga tubibona urumeza turufite no ku mano. Duhorane intsinzi mu mihigo yacu.
Sent from my BlackBerry® wireless device

From: wellars gasamagera <wellgas@yahoo.com>
Sender: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr
Date: Mon, 9 Jan 2012 07:21:19 +0000 (GMT)
To: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr<Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr>
ReplyTo: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr
Subject: Re: [Urubugarw_Intore] Re: HE arangije uruzinduko muli Africa y’Epfo
Honorable High Commissioner,
Nakomeje gukurikira…ariko sinishyuye ni ugushyira ku gipande nkishyura ku kwezi.
You have lived tremendous moments n’Intore izirusha intambwe! Congrats for the opportunity… of showing the true colours of Rwanda!
Watching the cheerful event made me think about ibigarasha… hiding down there in some remote slums I guess!
Could you tell us whether ibigarasha showed up anywhere in the crowd? Cyangwa nta ba kongomani bari bahari ngo babibakorere!
The reasonable man adapts himself to the world, the unreasonable tries to adapt the world to himself and this is seemingly the bigarasha philosophy. The world is moving fast and we are moving with it … with a vision and a purpose thanks to our Visionary Leader. Let them keep in the hiding, hoping to transform dens into palaces. It must be their … vision apparently ! A reasonable man should come and share our vision, it is less dreaming and more rewarding…
Keep up enthusiasm!
Gasamagera Wellars
« A nation’s well-being, as well as its ability to compete,
is conditioned by a single, pervasive cultural characteristic:
the level of trust inherent in the society »
Fukuyama.
From: « Vincentkarega@yahoo.fr » <Vincentkarega@yahoo.fr>
To: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr
Sent: Monday, 9 January 2012, 8:38
Subject: Re: [Urubugarw_Intore] Re: HE arangije uruzinduko muli Africa y’Epfo
Urakoze cyane nyakubahwa wacu. Dukomere ku mihigo ngo abishyize hamwe bakwikorera inzovu ku mashyi. Dutahe cyane.
Sent from my BlackBerry® wireless device
From: « ntawukuliryayo » <ntdamas@yahoo.fr>
Sender: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr
Date: Sun, 8 Jan 2012 18:11:45 +0000
To: <Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr>
ReplyTo: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr
Subject: Re: [Urubugarw_Intore] Re: HE arangije uruzinduko muli Africa y’Epfo
Nguhaye impundu na felicitations ku bwiza bw’U Rwanda n’Abanyarwanda Dear intore Karega! Iki ni igitego HE yongeye mu bindi byinshi ahora atsindira abanyarwanda! Genda Rwanda uzi Nziza wowe uhumeka amahoro……! Ntawukuliryayo
Envoyés à partir de mon appareil sans fil BlackBerry® smartphone alimenté par MTN
From: Vincentkarega@yahoo.fr
Sender: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr
Date: Sun, 8 Jan 2012 17:55:34 +0000
To: <Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr>
ReplyTo: Urubugarw_Intore@yahoogroupes.fr
Subject: [Urubugarw_Intore] Re: HE arangije uruzinduko muli Africa y’Epfo
Uyu munsi niwo wari umunsi nyirizina w’ibirori byo kwizihiza imyaka ijana ya ANC muli Stade ya Orange free state mu mugi wa Bloemfontein. Prezida wacu hamwe nabandi bagera kuli 45 bitabiriye iyo mihango . Urugendo rwa Prezida rwabaye rwiza ari abino ari n’amanyamahanga bamubonye bose bifuzaga kumukora mu ntoki cyangwa kuvuga izina rye ngo abarebe. Ni ikimenyetso ko hose ku isi bagenda batangazwa n’ ubutwari bwa Perezida wacu. Twishimye cyane. Ahasigaye ni ahacu. Uwo mubano mwiza n’urugwiro bihari tukabibyaza umusaruro utubutse ku nyungu z’uRwanda mu bya politiki,ubukungu n’ubutwererane.. Sinibagiwe ibigarasha ni uko byari byarigitiye mu myobo zaruciye zarumize. Burya bavuga ari uko HE adahari kandi nabyo kuli internet. Dutahe cyane Ntore.
URUPFU RWA PEREZIDA HABYALIMANA: IHURIZO RIKOMEREYE PEREZIDA KAGAME NA LETA YE!
Perezida Kagame na Leta ye ntiborohewe na gato
Tumaze iminsi twumva amagambo atandukanye avugwa n’abantu batandukanye biturutse kuri rapport y’impuguke zoherejwe mu Rwanda, gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Bamwe bakavuga ko impaka zikemutse abandi bakavuga ko ahubwo aribwo ikibazo gitangiye noneho.
Ariko uretse kwigiza nkana twese tuzi ko iperereza ntaho riragera kandi imyanzuro ya ziriya mpuguke atari imyanzuro idakuka kuko hari ibimenyetso bishingiye ku buhamya bw’abantu bishobora kutavugwaho rumwe kubera abatanze ubuhamya cyangwa hagize ugaragaza ibindi bimenyetso byaba bisumbya agaciro ibiri mu icyi cyegeranyo imbere y’urukiko. Cyangwa bamwe mu barebwa n’icyi cyegeranyo baramutse basabye ko habaho irindi perereza rivuguruza irya mbere.
Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame by’umwihariko barahangayitse bidasubirwaho, bazi neza ukuri! N’ubwo ibinyamakuru mpuzamahanga ndetse n’abantu bamwe na bamwe bakoze isesengura hutihuti bibwira ko babonye igisubizo ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko mu minsi iri imbere uru rubanza nihatagira impamvu zindi zirutinza gutangira, rutazagwa amahoro Perezida Kagame na Leta ye.
Muri iki kibazo Leta ya Perezida Kagame ifite imiti 2 isharira cyane, hagomba kunyobwamo umwe byanze bikunze. Kuko igihe cyo kujijisha, guhindura imvugo no kurimanaganya kigiye kuragira. Iyo miti ni iyihe:
1.Umuti wa mbere: Gukuraho Habyalimana icyaha cyo gutegura Génocide akunzwe kuregwa na Leta ya Kagame. Ibi byakorwa Leta imugize intwali cyangwa inzirakarengane, mbese umuntu washakaga amahoro kandi wari uhanganye n’intagondwa z’abahutu. Ibi bikaba bivuga ko ntacyo yapfaga na FPR kinini cyari gutuma imwica. Ibi ariko bishobora gutera iyandikwa ry’amateka bundi bushya, kubera impamvu zikurikira:
-Ibyo FPR yitwaje itera byaba bitaye agaciro
-Itegurwa rya Génocide naryo ryaba ritarabayeho
-Perezida Habyalimana ntabwo yaba ari umunyagitugu nk’uko FPR yabivugaga cyangwa bivugwa na bamwe ubu.
-Abantu benshi bashinjwa ibyaha bijyanye no gutegurana Génocide na Perezida Habyalimana bagirwa abere n’ibindi
Ababikurikiranira hafi bemeza ko ubutegetsi bwa Kagame, mu maso y’abanyarwanda n’abanyamahanga bamwe na bamwe, bufatwa nk’ubwahagaritse Génocide bugakuraho ingoma y’igitugu. Bivugwa ko Génocide ari inkingi ikomeye y’ubutegetsi bwa Kagame ku buryo kuyiganiraho no kuyigaho mu buryo butajyanye n’uko ubwo butegetsi bubishaka, byitwa ingengabitekerezo ya Génocide, révisionisme, négationisme n’andi magambo akunze gukoreshwa mu buryo bwo gusigasira iyo nkingi y’ingenzi igize ubutegetsi bwa Kagame, hagamije gutera ubwoba umuntu wese wagerageza gushakisha cyangwa gushishikariza abandi gushakisha ukuri ku byabaye koko. Kugira Perezida Habyalimana umwere byagira ingaruka zitari nkeya ku buryo Génocide ikoreshwa na Leta y’u Rwanda. Twibuke ko kandi kugeza uyu munsi urukiko rwashyiriweho u Rwanda Arusha rutarashobora kugira uwo ruhamya icyaha cyo gutegura Génocide. Hakaba kandi hari ibimenyetso byinshi byerekana ko abasirikare ba kera FAR batari biteguye imirwano cyangwa ikindi gikorwa icyo aricyo cyose muri Mata 1994 ibyo bikaba byaroroheye ingabo za FPR gufata ubutegetsi kuko zo zari ziteguye ndetse na mbere y’urupfu rwa Habyalimana. Aha umuntu akibaza ukuntu izo ngabo zari gutegura Génocide zikirengagiza kugura amasasu y’imbunda nini kandi zari zizi neza ko FPR yakundaga kubura imirwano buri gihe yitwaje ko hari abantu bishwe. (Muri Mutarama 1994, Général Major BEM Déogratias Nsabimana, yagiye kubonana na Ministre w’imali w’icyo gihe bwana Marc Rugenera amusaba ko hagurwa amasasu n’ibindi bikoresho ingabo z’icyo gihe zari zikeneye, kuko yari afite impungenge ko imirwano iramutse yubuye badashobora kubona amasasu yo kurwana. Marc Rugenera yarabyanze avuga ko amasezerano y’amahoro yasinywe! Impungenge za Général BEM Nsabimana zari zifite ishingiro kuko imirwano yubuye, Inzirabwoba zahise zigira ikibazo cy’amasasu cyane cyane ay’imbunda nini. Source: ICTR Military II)
2. Umuti wa Kabiri: Kwemera ko FPR ariyo yahanuye iriya ndege n’ingaruka zajyana nabyo. Ibi FPR yabikora imaze gukusanya neza ibimenyetso simusiga byerekana ko Perezida Habyalimana yateguraga Génocide koko, ko urupfu rwe ntacyo rwari guhindura kubyategurwaga ahubwo wenda rwagabanije ubukana Génocide yagombaga kugira iyo aticwa. Ikindi kandi igashaka ibimenyetso simusiga byerekana uburyo Perezida Habyalimana yari agiye gutakaza ubutegetsi (ibi byagora FPR kwerekana kuko abantu benshi bemeza ko imyanya FPR yari yabonye biciye mu mishyikirano itari kuyibona biciye mu matora kandi ko nta mukandida washoboraga guhangara Perezida Habyalimana mu matora.) Uyu muti niwo FPR yabaye nk’igerageza mu minsi yashize, ubwo bamwe mu bayobozi bihanukiraga bakavuga ko guhanura iriya ndege nta cyaha kirimo kuko yarimo Perezida n’Umugaba Mukuru w’ingabo barwanaga, aha ariko bakiyibagiza ko hari harasinywe amasezerano y’amahoro kandi iyo ndege yari indege ya gisiviri yari itwawe n’abaderevu b’abafaransa. Ikindi cyavuzwe ni amagambo yuzuye agasuzuguro Perezida Kagame yavuze abaza ngo: Mbese muri iyo ndege harimo iki? Ibi byose nyuma byagaragaye ko byari amatakirangoyi kuko niba nta cyari muri iriya ndege: Lt Col Rose Kabuye ntabwo yari gufatwa n’ubwo yaje kurekurwa, abasirikare9 bashyiriweho inyandiko zo kubafata baba bidegembya aho bashaka hose, Commission Mutsinzi ntabwo iba yarabayeho, Perezida Kagame ntaba yaragiye gukubita ibipfukamirizo kwa Sarkozy, ndetse na Madame Louise Mushikiwabo, Ministre w’ububanyi n’amahanga ntaba yarateruye ingutiya ngo acinye akadiho ngo ikibazo kirarangiye. Imiryango y’abafaransa bari batwaye iriya ndege byagorana kubumvisha izo mpamvu.
Umwanzuro: Ubu Leta y’u Rwanda yahisemo kubeshya abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bamwe na bamwe badasobanukiwe ikibazo cy’u Rwanda ko ikibazo cy’iriya ndege cyarangiye. Ibi ariko ni iby’igihe gito kuko ukuri kuzagera aho kugaragare, urubanza rushobora gutinda gutangira, ndetse abakora amaperereza bagashyira urujijo mu myanzuro yabo ariko amaherezo bizaba ngombwa ko FPR na Kagame banywa umwe muri iyi miti twavuze haruguru.
Tubitege amaso!
PDR-IHUMURE: Réflexions Suscitées Par Le Rapport Trévidic
Voici « le lien : https://www.wuala.com/FP_IJT/Documents/?key=TrevidicReport








