Amashyaka ya opposition ahagaze gute ubu?

Amashyaka ya opposition ahagaze gute ubu? photo11-1024x764

I Paris byaragaragaye ko opposition yishyize hamwe yagira icyo igeraho

Muri make amashyaka ya opposition mu minsi ishize yari afite umurego udasanzwe, mbese bigaragara ko arimo gushyira igitutu kuri leta ya Kagame. Ariko ubu bisa nk’aho uwo murego wagabanutse.

Natangira nshima amashyaka amwe n’amwe andi nkayagaya. Ndatangira nshima amashyaka PS Imberakuri, PDP-Imanzi, FDU-Inkingi igice kiri mu Rwanda, kuko bo batanze amaraso yabo kuko abayobozi bayo bari mu buroko kandi n’abarwanashyaka babo basigaye hanze bakaba bagihanyanyaza ntibacike intege cyangwa ngo bagire ubwoba. Nashima ihuriro RNC cyane cyane Dr Théogène Rudasingwa kubera ko agerageza gukomeza kotsa igitutu ingoma y’igitugu ya Kagame. Sinakwibagirwa ishyaka RPP-Imvura rya John Karuranga ridahwema gukurikirana uko ibintu bimeze rigatanga ibitekerezo. Muri rusange sinahwema gushima ukuntu amwe mu mashyaka ya opposition yagerageje kugira icyo avuga ku kibazo cya Léon Mugesera yamagana ko yajyanwa mu Rwanda ahubwo yaburanishirizwa muri Canada cyangwa akohererezwa urukiko rwa Arusha, ikindi n’uburyo amwe muri ayo mashyaka yatanze ibitekerezo kuri rapport y’umucamanza Trévidic ku ihanurwa ry’indege ya Habyalimana.

Mu kugaya nahera ku ishyaka FDU-Inkingi, uburyo abarigize bananirwa kumvikana ngo bashyire hamwe n’andi mashyaka ya opposition nka RNC ngo botse igitutu ubutegetsi bwa Perezida Kagame, mu gihe Madame Ingabire ari mu buroko abandi baracagagurana bapfa uturere, amatiku ya kera n’ibindi bidafite umumaro. Irindi nagaya ni Green Party ya Frank Habineza, ni ishyaka ryahuye n’ingorane nyinshi, abayoboke baryo barakubiswe igihe bari mu nama yo kwitegura kwandikisha iryo shyaka mu amtegeko, Visi Perezida waryo Bwana Rwisereka nawe yarishwe. Ariko muri iyi minsi iri shyaka rirasa n’irikonje.

Muri rusange ariko nagaya amashyaka ya opposition yose kuba adashakira hamwe uburyo yakora urugaga rwahagurukira hamwe rugasaba amahinduka mu minsi ya vuba. Abandi nagaya ni abanyapolitiki b’inararibonye nka Faustin Twagiramungu n’abandi kuba badafata iyambere ngo bahaguruke bereke inzira abandi banyapolitiki bakiri bato mu bya politiki.

Mu kurangiza navuga uko mbona amashyaka ya opposition ahagaze:

FDU-Inkingi: Ni ishyaka rinini kandi rikomeye ariko nta coordination rifite ifatika kubera impamvu nyinshi. Zimwe muri izo mpamvu z’ingenzi n’izi:

-Kuba Madame Ingabire wari ushoboye ako kazi ka coordination afunze

-Amacakubiri bitewe n’uko rigizwe n’amashyaka mato menshi

-Amacakubiri y’uturere, igihe abantu bahungiye, aho bahungiye, kuba bamwe barakoranye na FPR

-Kutizerana n’ibindi

Iri shyaka n’ishyaka rishobora gusenyuka mu buryo bworoshye mu gihe hagira andi mashyaka avuka ashingiye ku bitekerezo bya Perezida Habyalimana cyangwa mu gihe ishyaka MDR ryakongera kubyutswa. Ariko nta gushidikanya ko iri shyaka rishoboye gushyira hamwe ntirisenyuke rishobora gutsinda amatora yaba mu Rwanda.

Ihuriro RNC: n’ubwo atari ishyaka akaba ari ihuriro rifite ingufu nyinshi zishobora gusenya FPR ku buryo bworoshye, rifite ingufu zishingiye kuri ibi bikurikira:

-Abaririmo bazi neza uko FPR na Kagame bakora kuko benshi mu barigize bakoranye

-Ririmo abantu bava mu moko yose kandi bafite imyumvire itandukanye ishobora kuzuzanya

-Ntabwo riheza kandi rifite imikorere ifunguye itanga urubuga rutuma abafite icyo baryibazaho babona ibisubizo

-Kuba riharanira kugirana ubufatanye n’amashyaka yandi ya opposition byerekana ubushake bwaryo bwo guhindura ibintu mu Rwanda.

-Rikurura abantu beshi kubera ko rijyanye n’ibihe tugezemo byaba mu myumvire cyangwa mu buryo bwo gushyikirana hagati y’abayobozi  n’abayoboke baryo.

Ariko rifite inenge na none zishobora kurisenya zimwe muri zo izi:

-FPR iramutse ikoze neza igakora amahinduka agaragara, byatera bamwe mu bayoboke baryo gusubira muri FPR, mu minsi iri imbere iri huriro na FPR kimwe kizasenya ikindi.

-Kuba ririmo abantu bashaka amahinduka na demokarasi isesuye bituma ibyo biramutse bigezweho nta mpamvu yo kubaho yaba ihari.

-Hagize bamwe mu bayobike baryo b’imena wiyunga na Perezida Kagame ntabwo byarisiga amahoro.

Abaharanira ko Ubwami bwagaruka mu Rwanda: Nabo bafite ubushake ariko kuba umwami adashaka kwivanga muri politiki bibagabanyiriza ingufu cyane.

Andi mashyaka ni amashyaka navuga ko ari mato, ariko ashobora kugira ingufu mu gihe urubuga rwa politiki rwaba rufunguye mu Rwanda akabona uburyo acengeza amatwara mu banyarwanda.

Muri rusange amashyaka yose ya opposition afite imikorere igamije kwiyegereza abanyarwanda kugira ngo babasobanurire amatwara n’intego zayo, ariko hari amwe ameze nk’adadiye ubona atanifuza rwose kugira amakuru yatanga ku mikorere yayo.  Ku buryo n’umuntu w’umunyamakuru bimugora kuba yabona amakuru yifuza kuri ayo mashyaka, ibi bidutera kwibaza ukuntu umuturage usanzwe yashobora kuyoboka ishyaka rimeze nk’irikorera mu ibanga rikomeye cyangwa rihitamo abo rigaragariza intego n’amatwara yaryo abandi rikabihorera cyangwa ntiribahe agaciro. Ibi bigatuma umuntu yibaza niba amwe muri ayo mashyaka atarekereje kureba ko haba imishyikirano ngo ajye kurwanira imyanya adashobora no kubona biciye mu matora.

Umwanzuro: Igihe cyose opposition itazashyira hamwe ngo ikureho urwikekwe no gukurura bamwe bishyira, nta bushobozi izagira bwo guhindura ibintu mu Rwanda. N’ubwo ubutegetsi bwa Kagame bwahirima buhiritswe n’ikindi kintu, aya mashyaka n’abanyapolitiki n’ubwo bavuga ko Kagame ariwe mbogamizi wenyine, mpamya ko urwanda rwahinduka akaduruvayo kuko abantu bari muri opposition kubera impamvu zitandukanye kandi bigoye guhuza.

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste