Archive pour 19 janvier, 2012

Ifungwa ry’abasirikare bakuru: Perezida Kagame mu mukino wa politiki ngo agumane ubutegetsi!

Nyuma yo kumva ihagarikwa mu kazi no gufungirwa mu ngo kw’abasirikare bakuru bakurikira:

-Lt General Fred Ibingira: Umukuru w’inkeragutabara
-Brig General Richard Rutatina: Yigeze kuba umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano. Ubu yategekaga Iperereza rya Gisirikare (DMI)

-Brig General Wilson Gumisiriza: umukuru w’ingabo mu karere k’uburengerazuba
-Colonel Dan Munyuza:Umukuru w’iperereza ryo hanze

Hari byinshi byavuzwe kuri iyo nkuru, ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko ari umukino wa politiki wo mu rwego rwo hejuru Perezida Kagame arimo gukina, uwo mukino awugirwamo inama n’umukuru w’iperereza ryose ry’igihugu (Director General of the National Security Services (NSS): Major General Karenzi Karake!

Ifungwa ry’abasirikare bakuru: Perezida Kagame mu mukino wa politiki ngo agumane ubutegetsi! karenzi_karakeMuti umukino umeze gute?

Nyuma yo kubona ko ubutegetsi bwe bumerewe nabi umwami w’abidishyi (Kagame) yaratatse cyane ariko abasore yari yasigaranye nabo (bariya bafunzwe kongeraho Jack Nziza) ntibamukiza uruhu ahubwo baramureka rukomeza kumukanyaga, Kagame yabonye asumbirijwe yitabaje umwe muri ba basaza yari agiye kwivugana: Major General Karenzi Karake: a.k.a afande KK.

Afande KK ni umuntu w’umuhanga cyane, ibyo yabigaragaje igihe yari muri GOMN na MINUAR mbere ya 1994. Ababizi neza bazi ko ariwe usa nk’aho yahaye intsinzi FPR, agatuma ishobora gucengera mu gihugu, no gushaka abantu bashya bayikorera ari mu banyapolitiki cyangwa abasirikare bo kwa Habyalimana ndetse tutibagiwe n’abantu bandi basanzwe baba abahutu cyangwa abatutsi. Ibi byatumye FPR igira amakuru ahagije ku butegetsi n’ingabo byariho icyo gihe, abasore bashya bajyaga mu nkotanyi, abacengezaga amatwara ya FPR mu gihugu imbere n’ibindi ibyo biyifasha gutsinda urugamba no kumenya uburyo ikina umukino wa politiki wariho icyo gihe.

Ubu rero nyuma yo guhanwa azira ngo ”agasuzuguro”, Kagame yamugaruye ubu niwe uri kw’ibere, ibintu byose Kagame asa nk’aho yabimushyize mu ntoki. Yaje afite ingamba nyinshi:

- Mu kugaruka yagarukanye ingufu ndetse agarukana amashagaga arimo kwigizayo abo batavuga rumwe cyangwa abo abona ko bari bagiye kumucisha umutwe ubushize. Abo ni ba Jack Nziza n’abandi.. birazwi ko ubu hari ihangana rikomeye hagati y’inzego z’iperereza mu Rwanda, aho buri wese aba ashaka gukora neza cyane ngo ashimishe Kagame cyangwa asebye mugenzi we bahanganye.

- Akoresheje Madame Inyumba Aloysie nawe ufite ubuhanga mu gutera igipindi no gucengeza amatwara ndetse n’abamaneko ba za ambassade z’u Rwanda n’ibindi biro bihagarariye u Rwanda,  bibasiye ibihugu by’i Burayi na Amerika bashaka abantu bahunze kera cyane cyane muri 1994, ntawamenya niba muri bo ntabakoranye na Major General Karenzi Karake kera akiri muri GOMN na MINUAR.

- Ikindi yagiriyemo inama Kagame ni ukugarura ubucuti na Perezida Museveni wa Uganda byanze bikunze, kuko niwe muyobozi mu karere uzi u Rwanda neza kandi ufite imbaraga zihagije ku buryo yafasha abarwanya Kagame kandi Kagame ntashobora kumwisukira nk’uko yabikora ku bindi buhugu byo mu karere.

-Ubu noneho kubera gushaka kugarura isura nziza y’u Rwanda nyuma ya Rapport Trévidic no gushaka gukomeza ingufu z’ubutegetsi bwa Kagame mu mahanga, Afande KK yaba yaragiriye inama Perezida Kagame yo kuba ashatse aho ashyira abantu batuma ubutegetsi bwe buvugwa nabi kandi badafite icyo bamaze kuri ubu. Urwitwazo ku bantu batabizi bikaba ubucuruzi bwo muri Congo ariko urwitwazo nyarwo ni abasirikare ba RDF bagenda baburirwa irengero bo n’intwaro zabo. Ni muri urwo rwego rero:

14874-gen-300x300Lt Gen Fred Ibingira na Brig Gen Gumisiriza babaye nk’aho bashyizwe ku ruhande gato bakaregwa ibyaha bya nyirarureshwa kugira ngo Kagame yereke amahanga ndetse n’abamurwanya akenshi b’abahutu ko arimo gukora amahinduka, dore ko buri gihe iyo havuzwe abasirikare bari aba FPR bakoze ibyaha by’ubwicanyi hakunze kuvugwa Lt Gen Fred Ibingira kubera ubwicanyi bw’i Kibeho na Brig Gen Gumisiriza kubera ubwicanyi bwakorewe abasenyeri ba Kiliziya Gatorika. Hari ubundi bwicanyi bwakozwe ariko ubu nibwo bukunze kugarukwaho kuko aribwo bufitiwe ibimenyetso simusiga byinshi! Aba bagabo bombi ntabwo bashobora guhunga kuko nta n’iminsi ibiri bamara hanze y’u Rwanda batarafatwa, kandi kubera amashuri bafite aciritse ntabwo ari abantu bakwipangira ngo bagire icyo bageraho kigaragara batari kumwe na shebuja wabo Kagame. Ubu ntabwo bakenewe muri politiki ariko babaye babitswe ngo bazakoreshwe mu minsi iri imbere haramutse habaye imirwano cyangwa ubundi bwicanyi kuko nibyo bashoboye.

Col Dan Munyuza nyuma yo kunanirwa kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa hakoreshwejwe amasasu n’amarozi ndetse akagera aho aseba afatwa amajwi kuri telephone, yabaye yigijweyo kubera gushimisha igihugu cya Afrika y’Epfo dore ko cyarakajwe n’uko u Rwanda rwakivogereye rushaka kwicira Lt Gen Kayumba Nyamwasa ku butaka bwacyo. (Si ubwa mbere kuko na Col Dr Ndahiro yazize  uburakari bw’U Bwongereza kubera abanyarwanda bahatuye bivugwa ko inzego z’iperereza z’u Rwanda zari zigiye kuhicira) ubwo burakari bugaragazwa n’uko kugeza na n’ubu ntabwo uhagarariye u Rwanda muri Afrika y’Epfo, High Commissioner Vincent Karega aremererwa guhagararira U Rwanda muri Afrika y’Epfo ku mugarararo. Indi mpamvu n’uko inzego z’iperereza z’u Rwanda zimaze iminsi zirangwa no guhuzagurika kubera kubura ubunararibonye kwa Col Dan Munyuza. Gushaka kwiyegereza Lt Gen Kayumba Nyamwasa nacyo n’ikintu gishoboka bahana Col Dan Munyuza, kuko n’ubundi ni Lt Gen Kayumba Nyamwasa wari waramuzamuye, ntabwo yari gutinyuka kwimwivugana bidaturutse ku itegeko rya Kagame, bigaragare ko yategetswe icyo gikorwa mu rwego rwo kugeragezwa, iyo Lt Gen Kayumba Nyamwasa adakomereka umugambi wo kumwivugana ukaburiramo ntabwo byari kugwa amahoro Col Dan Munyuza kuko byari kwitwa ko yamuburiye. Hari abantu benshi haba muri leta cyangwa muri opposition bifuza ko Kagame yakwiyunga na Lt Gen Kayumba Nyamwasa, ibi byaba ari nka bya bindi bajya bavuga ngo abana barakubaganye, buriya na Col Dan Munyuza barashaka kubimwitirira bakavuga ko yakubaganye.

Brig Gen Rutatina we nta byinshi namuvugaho uretse ko kwigizwayo ariko Kagame yabonye ko nta nama nzima yamugiriye zatumye afata ingamba zifatika mu gihe amaze kuri uriya mwanya w’umujyanama, haravugwa ko kandi Major Gen Karenzi Karake adashaka undi muntu ufite mu mutwe (ureba kure cyangwa uzi ubwenge) iruhande rwa Kagame ku buryo yajya atambamira inama Afande KK yaba agiriye Kagame.

Abandi batagendeye muri iyi nkubiri kandi bakagombye kuba nabo bagiye:

-Navuga Gen Jack Nziza kubera ko akenshi Kagame amukundira ko amuhora mu matwi n’ubwo bwose KK adashaka ko amwivangira mu kazi.

-Gen James Kabarebe nawe ni umwe mubari kugenda nawe kuko akunze nawe gushyirwa mu majwi ku kibazo cya Congo, bigatuma ubutegetsi bwa Kagame bugira isura mbi mu mahanga, ubu arimo kugeragezwa ategwa imitego ngo barebe uburyo bamwikiza, nk’ifungwa rya muramu we Col Mudenge byari nko kumugerageza.

Ibi ntabwo bizagarukira mu gisirikare gusa bishobora no kugera muri Politiki, kuko Kagame arashaka ukuntu ubutegetsi bwe bwaramba ntakeneye abantu bashobora kumubera umuzigo muri iyo gahunda, batuma amahanga amureba nabi.

Ikindi n’uko uyu mwaka uzabamo ibintu byinshi bitunguranye mu rwego rwa politiki. Urugero n’uko Kagame azashyikirana n’abamurwanya! Ariko mbere yo kubikora arashaka kuzabanza akabacamo ibice ku buryo bazananirwa kumvikana uburyo bashyikirana nawe, maze muri ako kaduruvayo Kagame akaboneraho akereka amahanga ko abamurwanya nta gahunda nzima bafite uretse guteza akaduruvayo.

 

Tubitege amaso!

Ruben BARUGAHARE

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste