Archive pour 18 janvier, 2012

“Uratinya nturamba”, kandi ngo “Wima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n’imbwa”:Twagiramungu Faustin

“Uratinya nturamba”, kandi ngo “Wima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n’imbwa”:Twagiramungu Faustin Faustin-Twagiramungu2-300x218

 

 

 

Guceceka,  gutanga amatangazo y’amaganya cyangwa  y’ibihozo ndetse no guhungira mu masesengura y’urudaca, ntabwo ari  bwo buryo bukwiye bwo guhangana n’« Ikinyoma  mpuzamahanga » kirusha uburiganya ibindi binyoma byose byo mu kinyejana cya 21.  Amaherezo ariko kizaba nka kimwe cya Semuhanuka kinyagisha !

 

1. Iki kinyoma cyemeza ko Abahutu bishe Perezida Habyarimana cyahimbwe n’ubutegetsi bw’i Kigali, maze Ministri Luwiza Mushikiwabo yishingira kukinyanyagiza mu mahanga, mu masosiyete y’itangazamakuru (agences), mu ibinyamakuru binyuranye byo hirya no hino ku isi no mu bacurabinyoma b’abanyamahanga babigize umwuga bakabihemberwa.

2. Igisubizo si amagambo gusa, igisubizo ni ibikorwa. Igisubizo cy’ibanze ni ukujya mu muhanda. Nimuhaguruke dukore MANIFESTATION iruta incuro eshanu iyabereye i Paris kuri 14 Nzeri 2011, twereke Abafaransa n’Abagenzacyaha babo ko dushaka ukuri ku byabaye mu gihugu cyacu.

3. « DOMAINE MILITAIRE » (twakwita isambu yahariwe ibya gisirikare) iri muri Komine yahoze yitwa KANOMBE, uko yakabaye, Ministri Mushikiwabo yayihunduye« Camp militaire » y’i Kanombe ! Yemeje, nta soni, ko igisasu cyahanuye indege ya Habyarimana ariho cyaturutse. Ati niba cyarahaturutse ubwo  cyarashwe n’Abahutu (yita intagondwa). Perezida Habyarimana warashwe, ubu ubutegetsi busigaye bumwita « moderé ». Ndetse ngo burashakisha Abahutu bamwishe. Nta rwenya dushaka mu bintu bibabaje.

4. Kuba Luwiza Mushikiwabo yarasomye macuri  « Raporo » y’impuguke mbere y’uko ijya ahagaragara ku itariki ya 10 Mutarama 2012, ntibimuha uburenganzira bwo KUBESHYAIbyo yatangarije amahanga si byo « Raporo » ivuga. Ntaho ivuga ko Habayrimana yishwe n’Abasirikare b’Abahutu bamurindaga.

5. Iyi huti huti y’ubutegetsi bw’i Kigali yerekana ko iki kinyoma gishingiye ku bintu byo gupapira, kuyobya uburari, kujijisha abanyamahanga no gukanga Abanyarwanda kugira ngo bucye kabiri.

6. Nyamara ni ay’ubusa. Tugiye guhagurukana  ingoga, ubushake, n’amatwara yo gushyira hamwe, maze iki kinyoma tukirwanye, kandi aho bigeze tuzagitsinda, uko bizagenda kose. Kuba Abanyamahanga, bo  batazi gutandukanya Kanombe na « Camp militaire de Kanombe » si byo byatuma abashinjabinyoma ba Leta ya Kigali bavuga ko Perezida Habyarimana yishwe n’Abahutu ! Ntabwo ubwoko bw’abishe Perezida Habyarimana ari cyo kibazo nyamukuru. Ikibazo ni ukumenya neza uwamwishe: Uretse abaryoherwa no gusebanya bishingikirije ubwoko bwabo (complexe de supériorité), umwicanyi ni umwicanyi gusa, nta bwoko agira! Ubwoko bwe ni umugiziwanabi. Erega muri  « domaine militaire de Kanombe » nta munyarwanda wari ubujijwe kuhajya, cyangwa kuhanyura. Kuba igisasu cyararashwe giturutse i Kanombe, ntibyatuma umusirikare w’Inkotanyi waba akirashe ari muri « domaine militaire » ahinduka, nko mu buryo bwa maji, uw’Inzirabwoba (umuFAR), cyangwa ngo ahinduke Umuhutu yari Umutusti kubera ko arashe Umuperezida w’umuhutu ! Imvugo nk’iyi igamije  gucengeza mu mitima y’abato no mu mitwe y’abanyamahanga ko Abahutu aribo bicanyi gusa.

7. Iyi politiki ishingiye ku bwoko ni mbi, yashenye u Rwanda kandi iracyakomeza kurusenya. Igihe kirageze ngo tuyange, icike burundu mu Rwagasabo. “U Rwanda ruzubakwa n’amaboko y’abana barwo bose”, nk’uko Habyarimana yakundaga kubivuga.

8. Igisubizo cy’Abanyarwanda bose kuri iki kinyoma cya Leta y’Urwanda iriho ubu, ni uko twashyira hamwe tugaharukira rimwe nka « Benemugabumwe » tugakora « manifestation mvuguruzakinyoma », bikabera abanyamahanga, abacurabinyoma, n’abafatanije n’abo bacancuro ikimenyetso kibereka ko dushaka UKURI ku Banyarwanda bapfuye muri jenoside. Turashaka kumenya umugizi wa nabi (yaba Umuhutu, Umututsi,Umutwa cyangwa se umunyamahanga)  wakomye imbarutso yabaye « Nyirabayazana », yatumye twomongana mu mashyamba ya Congo, aho twasize abacu batabarika banitse ku gasi. Nta wundi muti w’amahano keretse tumenye uwarashe indege ya Habyarimana.

9. Nta kindi kizarangiza ibibazo Urwanda rufite niba tudashatse ukuri. Abubakira politiki yabo ku binyoma ni abashaka kongera gukurura amahano mu Rwanda. UKURI niko kuzaca burundu agasuzuguro, ubwibone, ubwirasi, agashinyaguro, no gutesha abandi agaciro. Niba tutabonye UKURI, tuzakomeza duhangane. UKURI niwo musingi (fondation) w’amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Ukuri, niko shingiro ry’amateka y’ Abanyarwanda n’ubutabera mu Rwanda no kubaturarwanda bose.

Umwanzuro

10. Igihe cyo kwibohora kirageze kandi u Rwanda ruzabohorwa n’amaboko y’Abana barwo nibashyira hamwe.

Abazungu bavugira ubutegetsi buriho mu Rwanda, ntabwo ari uko bakunda u Rwanda. Barashaka indoke bavana yo, muri make ni abacancuro. Ibyo bavuga kuri TV barushanwa gusakuza no kubeshya barabihemberwa.Nabo dukwiye guhaguruka tugahangana nabo ndetse byaba ngombwa tukabageza imbere y’inkiko. Nta burenganzira na buke bafite bwo gukina Abanyarwanda ku mubyimba, biha guteta mu bikomeye.

11. Amashyirahamwe y’Abanyarwanda bari mu mahanga nahaguruke afate iya mbere, bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2012, atumire Abanyarwanda bose ataretse amashyaka n’abayoke bayo, twese twamagane  ubutegetsi buri mu Rwanda muri iki gihe, maze, twese  twumve ko tugomba kugira uruhare kugira ngo Manifestation dushaka yo kurwanya IKINYOMA itegurwe neza .Udashaka kumenya ukuri ni uko azi ibyo yakoze.

12. “Uratinya nturamba”, kandi ngo “Wima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n’imbwa”.

Banyarwanda, Banyarwandakazi mukunda ukuri, nidukomeza kwigira agatebo tuzayora ivu.

Nimuhaguruke rero dushoze urugamba rudasesa amaraso rwo kwibohora ku ngoma y’ikinyoma kandi tujye duhora twibuka ko gushyira hamwe ari byo bizasezerera politike y’irondakoko n’ivangurabwoko yahawe intebe mu Rwanda.

 

F.Twagiramungu

Perezida wa RDI Rwanda Rwiza.

ITERAMBERE CYANGWA ITERABWOBA?

ITERAMBERE CYANGWA ITERABWOBA? NYAMIRAMBO1-768x1024

 

Igihugu cy’u Rwanda kimaze igihe kiri mu byo cyita Vision 2020. Iyi akaba ari vision Perezida Kagame n’abambari bahimbye kugirango babashe gukandamiza abaturage kurushaho.
Kimwe mu biranga iyi vision ni imiturirwa igenda yubakwa ahantu henshi hatandukanye hatitawe ku baturage batuye muri utwo duce. Ayo mazu ba nyirayo ni abantu bamwe ariko ubona bari mu kwaha kwa FPR cyangwa bakorera FPR muri ibyo bikorwa byo kubaka.
Kubera iyi mpamvu, ibi byitwa ibikorwa by’amajyambere bigenda bituma abaturage basanzwe bakennye bagenda basenyerwa ndetse rimwe na rimwe ntibishyurwe amafaranga ya expropriation ahwanye n’imitungo yabo iba yasenywe.
Urugero twatanga ni inzu iy’uwitwa Eric uri mu kagari ka Akumunigo mu murenge wa Nyamirambo iherutse gushyirwa hasi ubu akaba arara mu gice cyayo (ingunguru) n’umugore n’abana.
Icyo umuntu yibaza ni iki: « Ko aya mazu aba yubatswe ubuyobozi bureba, kuki bahindukira barangiza bakayasenya ngo ntiyujuje ibyangombwa by’umujyi? »
Ngaho namwe nimwehere ijisho ku mazu yasenywe muri ako gace. Hanyuma mumbwire niba aho tugana ari mu ITERAMBERE CYANGWA MU ITERABWOBA!

H.J.C

Kigali

Abasirikare bakuru 4 barafunze:Ikinamico cyangwa Gusubiranamo?

Abajenerali batatu n’umukoloneli bafungiwe mu ngo zabo nyuma yo guhagarikwa mu Ngabo
Abasirikare bakuru 4 barafunze:Ikinamico cyangwa Gusubiranamo? 14874-gen2-300x300
Hejuru ibumoso: Lt Gen Fred Ibingira, iburyo: Brig Gen Wilson Gumisiriza, hasi ibumoso:Brig Gen Richard Rutatina, iburyo: Col Dan Munyuza
Itangazo dukesha Minisiteri y’Ingabo ni iry’ihagarikwa ry’abasirikare bakuru bane (Senior Officers / Officiers Superieurs) mu Ngabo z’u Rwanda, kandi bakaba bafungiwe mu ngo zabo.

Itangazo rivuga ko abahagaritswe ku mirimo yabo kandi bagafungirwa mu ngo zabo, aho bafungishirijwe ijisho ari :

-  Lt General Fred Ibingira: Umukuru w’inkeragutabara
-  Brig General Richard Rutatina: Yigeze kuba umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano
-  Brig General Wilson Gumisiriza: umukuru w’ingabo mu karere k’uburengerazuba
-  Colonel Dan Munyuza:Umukuru w’iperereza ryo hanze

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga ko aba basirikare uko ari bane bakurikiranyweho ubucuruzi budasobanutse bakorana n’abasivile bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Itangazo rivuga ko bahagaritswe kuva ku itariki ya 17 Mutarama 2012.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Joseph Nzabamwita yavuze ko aba basirikare bafashwe bakekwaho kugira imyitwarire mibi(indiscipline). Col. Nzabamwita yavuze kandi ko batawe muri yombi bakurikiranyweho gukorana ubucuruzi n’abasivile bukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko iki cyaha kidasobanutse kuko ari gito ku buryo bakizira, birazwi ko ubucuruzi bubera muri Congo cyane cyane ubw’amabuye y’agaciro ari ubwa FPR, kereka rero niba baraciye ku ruhande FPR bakicururiza ku giti cyabo! Hari andi makuru avuga ko haba haburiyemo umugambi wo guhirika Perezida Kagame wategurwaga n’aba bagabo, kuko byavugwaga ko Perezida Kagame kubera igitutu cy’amahanga ashaka ko bakurikirana abakoze ubwicanyi bo muri FPR, Perezida Kagame ashobora kuba yari afite gahunda yo kubarekura ngo bashyikirizwe ubucamanza mpuzamahanga. Ariko igishoboka cyane n’uko aba bagabo bigijweyo bisabwe n’amahanga, noneho Kagame agakora ikinamico ngo yerekane ko abigijeyo akabashakira ibyaha byoroshye bitatumwa bahanwa!
Bamwe muri aba bagabo bafite amateka maremare. Duhereye kuri Lt Gen Ibingira na Brig Gen Gumisiriza wagirango ntabwo basigana, bari abayobozi ba 157th Mobile Group muri 1994, bamanutse bica Umutara, Kibungo, Bugesera, Amayaga yose, Gitarama ndetse n’abasenyeri ba Kiliziya Gatorika ntibabarebera izuba, 1995 ibyo bakoze i Kibeho byo ni agahomamunwa. Baciriwe imanza za nyirarureshwa baritahira, ni bamwe mu bantu twavuga ko ari inkingi z’ubutegetsi bwa Kagame kubera ibyaha ndengakamere bafite bigeretseho n’ubujiji (Ibingira sinzi niba kugeza na n’ubu aramenya gusoma no kwandika) bigatuma Kagame abakoresha ibyo ashatse nabo bakamwumvira kuko nta mahitamo bafite.
Col Dan Munyuza we yigaragaje mu minsi ishize afatanije na Gen Jack Nziza mu bikorwa byo gushaka kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa, hakoreshejwe intwaro ndetse n’amarozi!

Ko Kagame yigwizaho imitungo kandi ingoma ye iri mu marembera?

KAGAME PAUL AKOMEJE KWIGWIZAHO IMITUNGO

Ko Kagame yigwizaho imitungo kandi ingoma ye iri mu marembera? DSC00505-1-225x300uyu mugabo akomeje kubeshya amahanga n’abaturage ngo abahunga u Rwanda bahunga accountability. Ariko se murabo uwaba afite umuturirwa nk’uyu mureba yaba ari inde ? Ntawahakana ko aya atari amaraso n’imitsi y’abana b’abanyarwanda gusa! Nkeka ko nawe atazatura nk’umusozi, kuko ntago tuzihanganira kubona imfubyi  zandagaye hirya no hino n’abapfakazi ngo umuntu umwe afate abantu amaraso. Iki kizu kitwa Kigali city tower nicyo cya mbere kinini ubu muri Kigali kandi kirekire!  Iyo ubajije umuntu hano mu mujyi uti iyi nzu ni iyande?  Araruca akarumira ! Ukaba wakwibaza niba ariyo democracy twarindiriye kuva kera. Gusa abanyarwanda twakagombye guhaguruka tugahagarara tugahagurukira uburenganzira n’ubusugire bw’igihugu cyacu.  Urebye n’imyaka Kagame amaze ategeka ntibyumvikana ukuntu yakubaka umuturirwa nk’uyu, dore ko wanditse ku mwana we CYOMORO YVAN utaranagira imyaka 25 ukaba wakwibaza uwo munyemari aho yakuye amafaranga yo kubaka uyu muturirwa. S’ibyo gusa kuko Kagame abarirwa mu baherwe ba mbere kw’isi, mbese imari ye ikwiriye isi yose, leta y’u Rwanda imukodeshereza indege zo kujya kuyireba kandi izo ndege ikazikodesha nawe na none. Mu ijambo yavuze kuri cyumweru tariki ya 15 Mutarama mu gikorwa cyiswe Thanksgiving Prayer breakfast, ryagaragayemo ubwirasi, ubwishongozi, guhuzagurika, ubwiyemezi n’ibindi ntarondora. Ahashekeje n’aho yasetse ibihugu bya Afrika ngo bifite peteroli ngo byananiwe kuyicunga, akavuga ngo uwayimuha yamenya kuyicunga. Ibyo byo nibyo yamenya kuyicunga ariko atayicungira abanyarwanda ahubwo ayicungira ku giti cye. Mbese nayo ikajya muri bya bindi yita ibye ubwo nayo yakwitwa Peteroli yangu! Abajya bibaza amaherezo ya Kagame nizere ko mwayabonye, ntako atagize ngo yiyereke abanyarwanda ariko amaherezo ararunduka.

AMAREMBERA YINGOMA YA PAUL KAGAME

Ibi ndabivugira ku kuba tumaze imyaka myinshi tubeshywa ko uyu mugabo ufatwa kumucunguzi w’ u Rwanda bimaze kugaragara ko igihu yakinze abanyarwanda kigiye kuvaho.
Muti gute? Dusubiye inyuma mu mateka twabibutsa ko Magayane umuhanuzi yagiye ahanura byinshi bikabaho, kandi icyatumye benshi duha agaciro ibyo yavuze yagiye atanga ibimenyetso. Kubazi ubwo buhanuzi muribuka avuga ko Habyarimana ingoma ye nirangira umujyi wa Kigali uzuzura amase y’inka byarabaye abari i Kigali mwarabibonye umugabo yambuwe isambu,  inka yaziragiye muri rond point umugi uhinduka amase.
Tugarutse gato rero kumarembera ya Paul we n’agahomamunwa, kuko ibyo Magayane yamuvuzeho byarabaye byose kandi mwibukeneza aho yagize ati ‘ikimenyetso cya nyuma,n’ukuryana kwabo bazicara ku ntebe. Byaragaragaye ba Karegeya, Kayumba,  Gahima n’abandi bari bakomeye  bose bigijwe ku ruhande bahindurwa abanzi b’igihugu, ndetse bacibwa imanza badahari! Ubu igikomye cyose bakibashyira ku mutwe!
Ubucurama buzarika ku ngo zabo, ibyo murabizi mu Kiyovu na Camp Kigali mu biti , isake izabika igeze ku mutambiko w’urusenge, n’ihene izabyara abana 7 bakanga konka,  iyo yo rwose iherutse kubyara n’abavuze inkuru yayo barabarangije!  Ubu mwitohoza turimo ubutaha nzabaha amazina ya bamwe bishwe kuko abantu bari batangiye kuvugango indagu ya Magayane yasohoye.

DSC005043-225x300
Mugusoza iyi nkuru wakwibaza impamvu ubu Kigali irinzwe kurusha urugo rw’umutegetsi.  Ese twakwibaza ko ari umutekano irebere nawe iyo foto yabo basilikari buzuye ama karitsiye yose.  Ukopfoye ntumenya aho acishijwe! Ese ahantu hari umutekano amahoro n’amajyambere, abasoda birirwa bazungurukana imbunda z’intambara n’amaradiyo ku ntugu mu mujyi rwagati? Aha se ni i mogadishu muri Somaliya ? Ngibyo ibyo njyewe nibonera nk’amarembera yingoma y’umunyagitugu, kandi kereka impumyi cyangwa abambari baba bajijisha nibo batabibona. Birababaje.

H.J.C.

  Kigali

 

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste