Ntabwo ari mu Bugesera barya imbwa gusa! N’i Kigali barazirya!

Umujyi wa Kigali urasaba abarya imbwa kutavanga imyanda yazo n’indi myanda.

Ntabwo ari mu Bugesera barya imbwa gusa! N'i Kigali barazirya! dogmeatNyuma yo kugaragara ko bamwe mu bantu batuye mu mujyi wa Kigali babaga kandi bakarya inyama z’imbwa, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bushinzwe isuku burasaba ko imyanda ya “nyarubwana” zabazwe ikwiye kujungunywa ukwayo ntivangwe n’imyanda rusange.

Umwe mu bakozi batekera abashinwa batuye hafi n’inyubako “Everlasting Commercial Complex” irimo kubakwa ahahoze Jali Club, yabwiye ikigo ORINFOR ko akunze gutekera ba shebuja inyama z’imbwa, barisha umuceri urimo imboga.

Kurya inyama y’imbwa mu Rwanda, abenshi babifata nka kirazira, ibi bikaba bishoboka ko bifitanye isano n’impamvu z’umuco.

Ariko, bamwe mu banyamahanga baba mu Rwanda bafata imbwa nk’itungo rikomeye cyane, kuko ngo inyama yayo ifite uburyohe busumba ubwandi matungo.

Bamwe mu bantu bakora imiromo y’ubwubatsi kuri iriya nyubako ya “Everlasting Commercial Complex”, batangarije ORINFOR ko kubona umushinwa arya imbwa atari igitangaza na busa.

Bamwe muri bo bavuga ko iyo bari butegure akaboga k’imbwa, abo bashinwa ngo batanga ikiruhuko ku bandi bakozi “kugira ngo uwo munsi bakiharire”.

Gusa, bamwe mu banyarwanda babonye uruhu rw’imbwa zabazwe muri kariya gace, ngo babajìnje kwikanga ko yaba ari resitora yatetse inyama y’imbwa.

Benshi mu baturage bo ku mugabane wa Aziya, cyane mu bihugu bya Vietnam, Cambodge ndetse n’Ubushinwa, bafata imbwa nk’itungo ritanga “akaboga” karyoshye cyane.

Iyi nkuru yasohotse mu kinyamakuru igitondo.com ku itariki ya 6 Ukuboza 2010 yanditswe n’uwitwa Rudakemwa Sangano G.

Biratwereka ko dukurikije ibyabaye mu Bugesera, ahubwo bariya bafashwe n’uko bari bariye izitari izabo, abarya izidafite ba nyirazo cyangwa izo baguze ni benshi!

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste